Ariko noneho Uwiteka yakuremye wowe yakobo kandi akakubumba wowe Isilayeli,aravuga ngo witinya kuko nagucunguye,naguhamagaye mu izina ryawe uri uwanjye.Nunyura mu mazi nzaba ndi kumwe nawe ,nuca no mu migezi ntago izagutembana .Nunyura no mu muriro ntago uzashya, kandi ibirimi by’umuriro ntibizagufata kuko ndi Uwiteka Imana yawe ,Uwera wa Islayeli umukiza wawe ( yesaya 43:2-3)
Aya ni amagambo y’ubuhanuzi yahanurirwaga ubwoko bw’Abisilayeli kubwo gucungurwa Imana yabo ari nayo yacu yari (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Imana yawe ntiyahindutse ahubwo ni imvugo yayo utarasobanukirwa
27 January 2016, by Ernest Rutagungira -
Texas: Abaturage bahungiye ku Mana nyuma y’aho igisasu cyorekeye imbaga
26 April 2013, by Simeon NgezahayoAmakuru dukesha Reuters avuga ko muri weekend ishize abagera kuri 200 babyiganiraga ku muryango w’itorero Church of the Assumption riri mu mujyi rwagati wa Texas, nyuma y’aho igisasu giturikiye muri uwo mujyi kikarindimura imiturirwa n’inzu z’abaturage batuye mu nkengero zaho.
Pasiteri yasengeye abantu 14 bitabye Imana n’abandi bagera kuri 200 bakomeretse ngo Imana igire icyo yabakorera. Yasabye abari bateraniye aho ati “mukomere, dukomeze guteza imbere umujyi wacu dukunda” kuko “Imana iri kumwe (...) -
Apotre Joshua Masasu yagize icyo avuga kubaryamana bahuje ibitsina
26 August 2013, by UbwanditsiIntuma y’Imana Joshua Ndagijimana Masasu, washinze itorero ry’Isanamitima rya “Evangelical Restoration Church” arahamya ko ikibazo cy’abasore cyangwa abakobwa baryamana n’abo bahuje ibitsina baba batubashye amahame y’Imana nk’uko byanditse muri Bibiliya.
Apostle Joshua Masasu, umuyobozi wa Evangelical Restoration Church Apostle Joshua Masasu, umuyobozi wa Evangelical Restoration Church Mu kiganiro twagiranye na Apotre Masasu yasobanuye ko umuco wo kuryamana hagati y’abantu bahuje ibitsina ari (...) -
Mukongera imbaraga zo gukorera hamwe, ku nshuro ya 3 inama y’abantu batandukanye bafite uruhare muri Gospel yo mu Rwanda batarenye
3 September 2012, by Patrick KanyamibwaNyuma y’inama ebyiri zabaye zahuje abantu batandukanye bafite uruhare mu nzego zitandukanye za Gospel mu Rwanda, kuwa gatanu tariki ya 31/08/2012, muri Amani Restaurant mu mujyi wa Kigali kuva saa kumi kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (16h00’-18h30’pm), abantu 32 batandukanye barimo abahanzi, abanyamakuru, abacuruzi, aba Pasiteri, abavugabutumwa, abayobozi b’amakampani atandukanye akorera muri gospel bongeye guhura ku nshuro ya gatatu, mu rwego rwo gushaka kongera imbaraga zo gukorera hamwe (...)
-
Haracyari ibyiringiro byo kubabarirwa kuri wowe wasubiye inyuma
22 July 2015, by Pastor Desire HabyarimanaNimuze tujye inama niko Uwiteka avuga naho ibyaha byanyu byatukura nk’umuhemba birahinduka umweru bise na shelegi naho byatukura tukutuku birahinduka nk’ubwoya bw’intama bwera. (Yesaya 1:18).
Imana ni umutunzi w’imbabazi, izi intege nke zacu uko zingana kandi yiteguye kutugirira ibambe n’imbabazi kuko iba izi neza ko tuzikeneye.
Biragorana cyane kugira ngo umuntu abone agakiza, ave mu byaha, nyamara nyuma yo kukabona iyo arangaye gato nta kabuza asubira inyuma ndetse akaba yanagwa akava mu (...) -
Korali Abakorerayesu mu Gitaramo kuri ADEPR Kacyiru kuwa 12/08/2012
6 August 2012, by Patrick KanyamibwaKorali Abakorerayesu ikorera umurimo w’Imana w’ivugabutumwa mu ndirimbo ku Mudugudu wa Rukurazo Paruwasi ya Bibare. Iherereye mu Murenge wa Kimironko. Iyi Chorale irigutegura gutaramana n’abakunzi bayo batandukanye mu Mujyi wa Kigali. Iyi Chorale ntabwo izwi cyane nka Chorale zifite amazina azwi cyane muri gospel nyamara ifite ibigwi bitari bike kandi iri kugenda yubaka izina. Kuri ubu, iyi Chorale izwi mu ndirimbo zikunzwe cyane muri iyi minsi nka aritamurura, amahema, dore yesu araje, (...)
-
Itorero mu buzima bw’Umwuka
11 December 2015, by Innocent KubwimanaIyo usomye ibyanditswe mu isezerano rishya ubona ko imyumvire ya benshi mu bakristo bagaragaramo n’abandi bakoreye Imana yari yarahindutse, ibitekerezo byabo, bihabwa gutekereza kwa Kristo. Bari barahindutse ku buryo nta mwanya bari bafite wo gutekereza ibibi ku bandi, niyo mpamvu amatiku, ishyari n’irari ry’isi Yesu yari yarabikamuye muri bo. Ariko nta kindi cyabibashobozaga ni uko Umwuka wera yakoreraga muri bo, bakabaho ubuzima Imana ishaka.
Iyo wemereye Imana hari ibintu ikura mu buzima (...) -
Ukeneye gukura mu Mwuka. Athanase NTEZIYAREMYE
4 March 2014, by UbwanditsiAbefeso 4:13"Kugeza ubwo twese tuzasohora kugira ubumwe bwo kwizera no kumenya Umwana w’Imana,kandi kugeza ubwo tuzasohora kuba abantu bashyitse,bageze ku rugero rushyitse rw’igihagararo cya Kristo".
Hano Pawulo yandikira abefeso ababwira uko bakwiye kwitwara kugira ngo babashe kuba abantu bafitiye itorero umumaro nuko bagomba kuba bashyitse kugira ngo badateraganwa n’umuraba bakananirwa ahubwo bavuga ukuri nkuko bakwigishijwe kandi bakugenderamo batagibwaho n’umugayo. Bishatse kuvuga ko (...) -
‘’Sigaho gukomeza ugerageza kwemeranya n’icyaha cyawe.’’
27 September 2015, by Pastor Desire Habyarimana‘’Bahamagara Loti aramubaza bati:’’Abo bagabo binjiye iwawe iri joro bari he?’’Basohore turyamane nabo.’’Itangiriro 19:1-5
Igihe cya nyacyo cyari kigeze kuri Loti. Abagabo b’Abanyasodomu bari bakikuje inzu ye, basakuza. Bategeka Loti gusohora abamarayika babiri bari binjiye mu nzu ye, kugirango babafate ku ngufu.
Mbega ibintu byari bikomeye! Ikintu cya mbere Loti yagombaga gukora ni kugerageza kumvikana nabo banyasodomu. Kuba Loti yari atuye ku marembo y’umudugudu bigaragaza ko ashobora kuba yari (...) -
HARI ICYO IMANA IGUSHAKAHO
10 June 2016, by Pastor Desire HabyarimanaWakwibaza uti “Ese mu byukuri ni iki Imana inshakaho”, Umugambi w’Imana ku muntu ni uko akizwa akava mu byaha.Imana ikunda umuntu kuko no mu byaremwe byose ntagihwanyije ubwiza n’umuntu.Bibiliya itubwira ko umuntu yaremwe mu ishusho y’Imana (Itang 1:26-27) ibyo bigaragaza urukundo rukomeye Imana ikunda ikiremwa muntu.
Imana ni umuremyi w’ijuru n’isi,waremwe n’Imana kandi izi ibyawe byose.Hari igihe umuntu agera mu buzima bugoranye ibigeragezo bikaba byinshi cyane ukibaza uti “Ese ubundi naremewe (...)
0 | ... | 140 | 150 | 160 | 170 | 180 | 190 | 200 | 210 | 220 | ... | 1850