“Ibiri muri iki gitabo cy’amategeko ntukarorere kubihamisha akanwa kawe, ahubwo ujye ubitekereza ku manywa na nijoro kugira ngo ubone uko ukurikiza ibyanditswemo byose. Ni ho uzahirwa mu nzira zawe, ukabashishwa byose” (Yosuwa 1:8).
Gutekereza (Meditation) biri mu murongo w’ibyanditswe hejuru ntabwo bishaka kuvuga imyitozo abantu bajya bakora aho usanga bayobora ibitekerezo byabo ku busa. Ahubwo, ni igikorwa cy’Umwuka aho uhitamo kwerekeza ibitekerezo byawe ku Ijambo ry’Imana. Itegereza (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Gutekereza Ku Ijambo Bihindura Ubuzima Bwawe
25 October 2015, by Pastor Desire Habyarimana -
Isaie Uzayisenga agiye gukora igitaramo cyo gushima Imana yise “AMASHIMWE Live Concert”
4 February 2014, by Simeon NgezahayoUmuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana Isaie Uzayisenga ubarizwa mu itorero rya ADEPR uzwi cyane mu ndirimbo ye yitwa AMASHIMWE, nyuma y’igihe kirekire nta cyo yereka abakunzi be, kuri iki cyumweru taliki ya 9 Gashyantare 2014 ni bwo azataramira abakunzi be mu gitaramo yise Amashimwe Live Concert.
Iki gitaramo cyatumiwemo amakorali nka Amahoro (ADEPR Remera), Shalom (ADEPR Nyarugenge) hamwe n’umuririmbyi Alex Dusabe. Mu kiganiro gito twagiranye na Isaie Uzayisenga, yadutangarije ko iki (...) -
CEP INILAK yasuye umupfakazi utishoboye ku Kicukiro.
16 June 2012, by UbwanditsiNk’uko uyu muryango w’abanyeshuli ba pentecote biga muri kaminuza ya inilak icyiciro cy’amanywa ( CEP INILAK ) usanzwe ukora ivugabutumwa rigendanye nibikorwa buri mwaka ,ni muri urwo rwego kuri uyu wa gatanu tariki ya 08/06/2012 basuye umupfakazi utishoboye utuye kicukiro,akagali ka nyakabanda ,umudugudu wa Bumanzi aho bakunze kwita Goodyear ( GODIYARI) uyu mupfakazi akaba afite umwana umwe gusa.
Aba banyeshuri bo mu muryango wa CEP INILAK bakaba barakusanyije hamwe imfashanyo (...) -
Igituma urugo rukomera
17 May 2013, by Simeon NgezahayoUbuhamya:
Tujya dutekereza yuko urugo rukomezwa n’ibya ngombwa rusange by’ibanze abashakanye batangiranye: umuco, amashuri no kwizera (akenshi). Twashakanye dufite intego zimwe: kubana kugeza ku iherezo no kunezeza uwo mwashakanye.
Hari ibindi byinshi abantu bavuga, nk’ubutunzi. Ni byo rwose, cyane cyane iyo ubyakiriye ukabyemera utyo.
Kwemera uwo mwashakanye nk’uko ari ni umurimo usaba imbaraga no kwihangana kurushijeho, urugero kumwemera mu ntege nke ze. Ariko mbega ukuntu binezeza iyo (...) -
Umwami Imana izi gukiza abayubaha ibibagerageza byose.
17 September 2015, by Pastor Desire HabyarimanaINTEGO : UMWAMI IMANA IZI GUKIZA ABAYUBAHA IBIBAGERAGEZA BYOSE
2 Petero 2 : 9 Umwami Imana izi gukiza abayubaha ibibagerageza. Abaheburayo 2 : 18 Kuko ubwo yababajwe no kugeragezwa ubwe abasha gutabara abageragezwa bose.
Muri iyi nzira ijya mu ijuru buri wese aba afite ibimugerageza. Bishobora kuba byinshi cyangwa kimwe ariko kimuvuna, kimugora.
Ariko Imana twizera, tubana nayo izi gukiza abayubaha bose ibibagerageza. Iyo uri mu mwanya mwiza Imana ntibura kugutabara.
Ugiye mu buhamya (...) -
Ikaze mu giterane kirimo kubera kuri ADEPR Muhima: Turakibagezaho LIVE guhera saa 5:00pm!
13 June 2013, by UbwanditsiIgiterane cyari gitegerejwe na benshi kuri ADEPR Muhima cyatangiye nkuko byakomeje kunyuzwa mu bitangazamakuru bitandukanye iki giterane gifite intego igira iti “Muze twubake Nehemiya 2:17” Umuyobozi wa gahunda Pasteur Karangwa Alphonse atangiza igitarane yabwiye iteraniro ati “Ikaze mu giterane” Ubu harangije kuririmba Chorale y’Ababeyi bagira bati “Nta cyo namuburana Yesu, kuko ari We byose k’Umufite!” Chorale Abatoni ba Yesu irangije kuririmba iti "Ni Yesu warangiza ibibazo byawe!" (...)
-
Ese ubana neza n’abandi?
30 December 2015, by Pastor Desire HabyarimanaIki ni ikibazo cyiza buri muntu wese yakwibaza by’umwihariko umukirisitu, abantu bari ahantu hose ni kuvuga mu muryango wawe, mu kazi, abaturanyi n’abandi…ntiwabahunga kandi abantu ntibabaho nk’uko wifuza ko babaho.
Ubushobozi bwawe bwo kubana n’abantu bigira ingaruka ku buzima bwawe ni yo mpamvu ugomba kumenya uko wabana n’abantu batandukanye nawe. Imwe mu mpamvu ituma imibanire y’abantu itagenda neza ni uko umuntu agerageza guha abandi icyo ashaka kuruta ko yabaha icyo bashaka.
Dore zimwe mu (...) -
Ukuri ku ntambara umukristo arwana!
4 September 2015, by Innocent KubwimanaIyo uje kuri Yesu akakubera umukiza n’mwami w’ubugingo bwawe, uba ugiye kuba mu mbabazi z’Imana, ubuntu bwayo n’uburinzi bw’Imana kuko uba uhindutse umwana wayo. Ubuzima buba bushya kuko uba uhinduye icyerekezo.
Pawulo yandika yaravuze iyo umuntu ari muri Kristo aba abaye icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize. 2 Abakorinto 5:17
Umunsi umuntu yemeye Kristo, agahitamo kumukunda no kumwegurira ubuzima bwe, aba akoze icyo twakwita gushoza urugamba na satani kuko aba amuteye umugongo we n’ibye (...) -
Icyo uzaba cyo ugihitamo none!
1 October 2015, by Innocent Kubwimana‘’Nuko Eliya yegera abantu bose aravuga ati ‘’ Muzageza ryari guhera mu rungabangabo? Niba muziko Uwiteka ari we Mana nimumukurikire, kandi niba ari Bayali abe ari we mukurikira.’’ 1Abami 18:21
Aha Eliya yabazaga Abisirayeli abasaba gukuraho urujijo, bakamesa kamwe wa mugani w’abanyarwanda. Ntabwo yabategetse ibyo bagomba gukora, ahubwo yabasabye guhitamo uwo bakorera. Ibintu nk’ibi kandi byigeze kuvugwa na Yosuwa nabwo asaba Abisirayeli ko niba bahitamo Uwiteka bamukorera cyangwa niba ari imana (...) -
ADEPR Gatsata:Amakorali n’abavugabutumwa bakomeye bagiye guhurira mu giterane cyo gushima Imana
10 June 2016, by Pastor Desire HabyarimanaGuhera kuri uyu wa kane tariki ya 9 kugeza kuya 12 Kamena 2016,ku itorero rya ADEPR umudugudu wa Gatsata haratangizwa igiterane gikomeye cyateguwe n’itsinda ryitwa Philadelphia rishinzwe gutegura ibikorwa by’amasengesho muri uyu mudugudu.
Iki giterane kizamara iminsi ine kigamije gushimira Imana kuri byose yakoreye abakristu basengera muri uyu mudugudu ndetse n’abandi Imana yakoreye ibitangaza binyuze muri uyu mudugudu.Ubuyobozi bw’uyu mudugudu buvuga ko benshi bakiriye muri wo cyane cyane (...)
0 | ... | 160 | 170 | 180 | 190 | 200 | 210 | 220 | 230 | 240 | ... | 1850