Bibiliya itubwira neza ko kubonana kw’abahuje ibitsina ari icyaha. Bimwe mu byanditswe biri muri Bibiliya bitwereka neza ko ari ikizira ku Mana ko abahuje ibitsina babana nk’umugore n’umugabo Nubwo Imana ibyanga urunuka, abagabo 2 bo muri Minneapolis, USA, Michael Cole Smith (uri ibumoso) na Jamil Smith Cole (ufatwa nk’umugabo we) basezeranye kwibanira. Byari muri 2009. Photo: Internet
Imana yaremye umubago n’umugore, bafite imitere itandukanye kandi bafite ibitsina bitandukanye kugira ngo (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Ni iki Bibiliya ivuga ku babana bahuje ibitsina?
2 May 2016, by Ubwanditsi -
Burundi: Ukwikukira kwiza ni ukwimika Yesu hama nawe agatanga ukwikukira nyakuri
29 June 2012, by Peter Ntigurirwa/isange.com"Yohana 8:32-36" Aya ni amwe mu magambo yigishijwe na Apotre Paul Gitwaza ubu urimo kubarizwa mu gihugu cy’u Burundi mu gikorane carimo umukuru w’igihugu c’uburundi Pierre NKURUNZIZA N’umutambukanyi wiwe,abakozi b’Imana ndetse n’abategetsi nk’umushikiranganji w’intwaro yo hagati,Maire de la ville ya bujumbura n’abandi, ku kibuga ca Cotebu, ubwo yabwiye abarundi bose yuko na kuva kera ba sogokuru babayeho,n’ubu abarundi barashobora kubaho abazungu batabafashije kuko uburundi buratunze.
Umukuru (...) -
Rwanda Pantecotiste Assemble of God ryatanze ubushumba bwa mbere mu mateka yaryo
13 October 2012, by UbwanditsiNyuma y’imyaka isaga 22 itorero Rwanda Pantecotist Assemble of God rishinzwe, ryahaye inkoni y’Ubushumba Umuyobozi mukuru ubaye uwambere utowe mu rugero rwiza hatabayeho ukwikubira.
Pasiteri Gatabazi Jean washinzwe iri torero mu myaka ya 1990 akaba n’umuyobozi waryo iyo myaka yose, yavuze ko yishimira gusimburwa, asaba n’uwamusimbuye kutazikubira bityo nawe akazarekurira abandi abikuye ku mutima.
Pasiteri Gatabazi yatangaje ko abwira abayoboke b’itorero ko azasimburwa mu rwego rwo gufatanya (...) -
ADEPR : Abanyamigabane b’ikigega CICO barahangayitse ko bazabura amafaranga batanzemo
14 May 2013, by UbwanditsiAbanyamuryango b’Ikigega cy’ishoramari CICO Ltd (Christian Investment Corporation Ltd) cyatangijwe mu itorero rya ADEPR mu mwaka wa 2010, ntibavuga rumwe n’ubuyobozi bwacyo kuko bafite impungenge ko amafaranga bagitanzemo ashobora kuzazimira nubwo ubuyobozi bwo bubizeza ko batazahomba.
Bamwe mu bahagarariye abatanze imigabane ku rwego rwa za Paruwasi muri ADEPR batunga agatoki ubuyobozi bwacyo gukoresha amafaranga y’ikigega hatangwa inguzanyo mu buryo budasobanutse ku buryo miliyoni 180 zaba (...) -
Ubushuti nyakuri
15 February 2016, by Pastor Desire Habyarimana‘’Ariko rero iyo tugendeye mu mucyo nkuko nayo iri mu mucyo, tuba dufatanije ubwacu kandi amaraso ya Yesu Umwana wayo atwezaho ibyaha byose. Tuvuze ko nta cyaha dufite, tuba twishuka ubwacu, kandi ukuri ntabwo kuba kuri muri twe.’’ 1Yohani1:7-8
Gufatanya kw’abakristu kwagombye kubamo ukuri. Ni mu gihe gusa dukingukiye abandi bituma tuba mu bufatanye nyakuri.Gufatanya nyakuri ntabwo ari ibiganiro byinshi binyuze hejuru ntibigere mu ndiba. Ahubwo ni ugusabana nyako, umutima ku wundi, nubwo mwaba (...) -
Global community Ejo Heza irategura igikorwa cyo kwigisha gusoma no kwandika hifashishijwe telefoni ngendanwa
3 February 2014, by Simeon NgezahayoItorero ADEPR mu Rwanda rifite imishinga itandukanye ifasha abanyetorero ndetse n’abanyarawanda muri Rusange muburyo bwo kwiteza imbere. Akaba ari muri urwo rwego umushinga Global community ejo heza ukorera muri iri torero wateguye amahugurwa kuva tariki ya 4 kugeza kuya 7 Gashyantare 2014 kuri Hoteli le Petit Prince ku itaba I Huye, aya mahugurwa akaba agamije kwigisha gusoma no kwandika hifashishijwe telefoni ngendanwa.
Aganira n’itangazamakuru Bwana Rurangangabo André uhagarariye (...) -
Nituguma hafi ya Yesu ntazadusezerera amaramasa
19 August 2015, by UbwanditsiImana ishimwe yemeye ko tuganira ku ijambo ryayo. Tugiye kuganira ku ijambo rifite umutwe uvuga ngo "Imana dukorera kandi twizera ntihemuka". Imana mureke dukomeze kuyigirira icyizere Kuko ntihemuka, itwitaho kandi iradukunda.
Wowe ukurikiye iri jambo ry’Imana, hari ibyo wigomwe kandi ni ukuri Imana irabibona kandi iraguha umugisha. Imana ntishobora kwirengagiza, Imirimo myiza y’abana bayo, umwanya uyigenera, uwo tumarana nayo mbese. .....byose irabireba ikatugirira imbabazi ikadusubiriza (...) -
Korali Iriba yashoje igiterane yakoreraga mu Nyakabanda
22 July 2013, by Simeon Ngezahayo, UbwanditsiKuri iki cyumweru ku wa 21 Nyakanga 2013, mu itorero rya ADEPR Nyakabanda habereye igiterane cy’ivugabutumwa cyiswe “Igiterane cyo guhembuka.”
Iki giterane cyari gifite intego igira iti “Ni uko mwihane muhindukire, ibyaha byanyu bihanagurwe, ngo iminsi yo guhemburwa ibone uko iza…” (Ibyakozwe n’Intumwa 3: 19). Iki giterane cyateguwe na Groupe y’Abanyamasengesho bo kuri uyu mudugudu wa Nyakabanda.
Umuvugabutumwa Ev. Edouard Munyembabazi waturutse i Ndera yigishije abari bateraniye aho, abaganiriza (...) -
Ubuzima bw’ibyiringiro, iyerekwa n’umurava (ishyaka). Joyce
22 October 2015, by Pastor Desire HabyarimanaWari uzi ko Imana igufitiye ibyiringiro kandi ikaba igutezemo byinshi? Ibyo ni koko. Kuba Imana yaratanze umwana wayo w’ikinege byonyine byerekana agaciro ufite imbere yayo. Burya rero, Imana ikwizera cyane kurusha uko wiyizera.
Najyaga ntekereza ko natengushye Imana cyane kubera amafuti yanjye. Ariko nubwo Imana iba izi ibyemezo tuba turi bufate, idukunda uko tumeze kandi izi neza ko Ibasha kuduhindura turamutse tuyemereye tukaguma mu Ijambo ryayo.
Kwihangana Kurahemba
Kera tugitangira (...) -
ADEPR yubakiye umukecuru w’imyaka 74 utagiraga aho yikinga kuva Jeniside yarangira
13 April 2014, by Kwizera EmmanuelUmwe muri benshi ADEPR imaze kubakira, yashyikirijwe inzu ye ku mugaragaro nyuma y’imyaka 20 atagira inzu ye, anahabwa umuganda n’abakozi ba ADEPR. Nakure Anastasie w’imyaka 74, yatangaje ko aho yakomangaga hose ngo bamufashe kubaka, bamutereranaga bikamushegesha nk’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Uyu mukecuru wari warabuze urwego rwamutabara ngo rumukemurire ikibazo mu myaka 20 ishize atagira inzu ye, yaje kwegera ADEPR, ayigezaho ikibazo amaranye igihe kiremereye umutima we, (...)
0 | ... | 200 | 210 | 220 | 230 | 240 | 250 | 260 | 270 | 280 | ... | 1850