Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 22.12.2012 mu itorero rya ADEPR Gatsata hatangijwe igiterane gifite insanganyamatsiko igira iti: “ nyanyagiza imbuto yawe ku mazi, kuko igihe nigisohora, uzayibona…” Umubwiriza 11:1
Iki giterane cyitabiriwe n’abantu banyuranye barimo urubyiruko rwo muri iri torero rya Gatsata, hari kandi n’ama korare anyuranye harimo iyaturutse I Jali, Rwinyana hamwe na korare Louange; zose ni izo muri iri torero.
Hari na none abashyitsi banyuranye barimo umuhanzi Isaie (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
ADEPR Gatsata hatangijwe igiterane cyiswe nyanyagiza imbuto.
22 December 2012, by Ubwanditsi -
UBURYO 5 BWO GUHANGANA N’UMUHANGAYIKO (STRESS) Joyce Meyer
27 May 2016, by Pastor Desire HabyarimanaUmutwaro, Kuremererwa, guhangayika. Aya magambo yaba asobanura ukuntu umerewe? Niba ariko bimeze, ndagirango nkumenyeshe ko utari wenyine. Kandi Imana igufashije, ushobora guhindura uko ugaragara ndetse n’uko ubayeho. Nubwo ibyo byose birimo kukubaho, ushobora kugira ubuzima muri Kristo bwuzuye amahoro n’ibyishimo.
Uyu munsi mu gitondo ubyutse, ahari hari ibyemezo wagiye ufata. Wari wiyemeje inshuro uri bukande ku isaha yawe ikubyutsa .Wiyemeje imyenda uri bwambare. Wiyemeza umubare (...) -
Ngiri itegeko ryanjye : mukundane nk’uko nabakunze.
15 February 2016, by Innocent KubwimanaNgiri itegeko ryanjye : mukundane nk’uko nabakunze. (Yohana 15 : 12) Aya magambo yivugiwe na Yesu ubwe agaragaraza itegeko riruta ayandi, ndetse ukurikije uko yigishaga n’uburyo yasabaga gukunda Imana ndetse n’abantu usanga yarafashe amategeko yose ayabumbira muri rimwe ryo gukundana. Urukundo Yesu yadukunze rufite umwihariko kuko si urw’inshuti zisanzwe zikundana, si urukundo abashakanye bakundana, yewe si n’urwa kivandimwe kuko aba bose hari igihe murukundana rukagira iherezo kubera impamvu (...)
-
Gushyingira umwana w’umukobwa ku gahato ni ukumwica... – SEL (UNICEF & OMS)
18 May 2013, by Simeon NgezahayoGushyingira umukobwa w’umwangavu ni nko kumwica... N’ubwo gushyingira abana birimo kugabanuka, imibare igaragaza ko miliyoni 100 z’abakobwa bakiri bato bashyingirwa bataruzuza imyaka 18. Abakobwa bashyingirwa ntacyo baba bazi ku bijyanye no guhuza ibitsina, ku bwandu bw’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina no kuri VIH/SIDA.
Carol Bellamy wahoze ari diregiteri ushinzwe ibikorwa muri UNICEF yaravuze ati «guhatira abana gushyingirwa bakiri bato, cyane cyane abakobwa bishobora kugira ingaruka (...) -
Irinde gukabya kwicira urubanza
6 October 2012, by UbwanditsiTwese ducumura muri byinshi ariko gutekereza ku makosa twigeze gukora byo akenshi bisiga umuntu yumva ashenjaguwe bikabije, acitse intege, akigaya cyane akibaza impamvu yabikoze mbese akumva amwaye.
Satani aba ashaka ko dutekereza ko Imana idashobora kutubabarira kandi ko tutabasha gukora ibyo idusaba. Nonese, ni gute wakwirinda uwo mutego wo gukabya kwicira urubanza?
Niba warigeze gukora icyaha gikomeye cyangwa ibyaha bikomeye ugomba kwihana ubikuye ku mutima kandi ugakora uko ushoboye (...) -
Ibintu 4 byagufasha gukoresha neza igihe cyawe - Chris Wesley
29 May 2013, by Simeon NgezahayoNdashaka kubabwira ko nkiri muto ntaranashaka nakoraga ibinjemo byose. Ikibabaje, si uko nagombaga kubigenza. Nk’uko biri ubu, mfite inshingano n’ibyo ntegetswe gukora, nkagira n’imitwaro nikoreye. Ibi byose bituma mpora nibaza nti “Ariko igihe cyose nagiraga cyagiye he?”
Umurimo ukora si cyo kibazo, ahubwo gukoresha neza igihe ni intambara. Ikibazo kivuka iyo utubahirije inshingano n’ibyo utegetswe gukora. Icyo bikuzanira ni akavuyo n’umunaniro. Kugira ngo ukore neza umurimo kandi ukoreshe neza (...) -
Pakistan: Couple imwe n’abandi benshi bashyizwe mu nzu y’imbohe baregwa kohereza ubutumwa bugufi busesereza idini ya Islam
23 July 2013, by Simeon NgezahayoMu mujyi wa Lahore mu gihigu cya pakistan, kuri uyu wa 20 Nyakanga couple imwe yatawe muri yombi iregwa koherereza ubutumwa bugufi (sms) busesereza iidini ya Islam kuri umwe mu bakuru b’idini ya Islam (Cleric) ukorera mu gace ka Gojra, umujyi ukunze kurangwamo imyivumbagatanyo ikomeye ishingiye ku myizerere. Ibi bibaye nyuma y’icyumweru kimwe Umukristo w’ingimbi akatiwe igifungo cya burundu azira ikirego nk’iki. Shafqat Masih w’imyaka 43 n’umufasha we Shagufta w’imyaka 40 ngo bamaze kubyarana (...)
-
Ni gute namenya neza ko ndi gusengera mu bushake bw’Imana?
24 May 2016, by Pastor Desire HabyarimanaAbantu benshi bizera ko Imana isubiza isengesho igihe itanze ibyo yasabwe muri iryo sengesho ariko iyo ibyasengewe bitabonetse bikunda kumvikana nk’aho iryo sengesho ritumviswe.
Nyamara ntabwo ari ukuri ahubwo Imana isubiza buri sengesho izamuriwe hari igihe isubiza "yego" cyangwa "tegereza".
Imana yemera gusubiza amasengesho yacu iyo twasengeye mu bushake bwayo. Bibiliya iravuga muri 1 yohana 5:14 iti "Kandi iki nicyo kidutera gutinyuka imbere ye ni uko atwumva iyo dusabye ikintu nk’uko (...) -
Ha Uwiteka Umwanya Wa Mbere Mu Buzima Bwawe!
24 December 2015, by Pastor Desire HabyarimanaAbwira bose ati, Umuntu nashaka kunkurikira niyiyange, yikorere umusaraba we iminsi yose, ankurikire (Luka 9:23).
Imana yerekanye urukundo idukunda itanga Umwana wayo, Yesu, ngo adupfire ku bw’ibyaha byacu. Yesu yaje mu isi maze atanga ubuzima bwe ku bwacu, yumvira ugushaka kwa Data. Yarabitangaje muri Yohana 15:13 “Nta wufite urukundo ruruta urw’umuntu upfira inshuti ze.” Yaradukunze maze atanga ubuzima bwe ku bwacu. Ni iki twamwitura?
Arashaka ko umukurikira n’umutima wawe wose; ni icyo (...) -
Kwiha Imana nyako
18 September 2012, by Emmanuel KANAMUGIRE« Noneho ntimukimike ibyaha mu mibiri yanyu izapfa, ngo mwumvire ibyo ibategeka, kandi ntimuhe ibyaha ingingo zanyu kuba intwaro zo gukiranirwa ahubwo mwitange mwihe Imana nk’abazuke n’ingingo zanyu muzihe Imana kuba intwaro zo gukiranuka. Ibyaha ntibikabategeke kuko mudatwarwa n’amategeko, ahubwo mutwarwa n’ubuntu. » Abaroma 6,12-14
Muvandimwe, kwiha Imana yako ni ukwihana kandi ni rwo rufunguzo rw’ijuru. Intumwa Pawulo agira ati « nuko bene data ndabinginga ku bw’imbabazi z’Imana ngo mmutange (...)
0 | ... | 240 | 250 | 260 | 270 | 280 | 290 | 300 | 310 | 320 | ... | 1850