Mwese abarushye n’abaremerewe nimuze munsange ndabaruhura. Mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho, kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu mitimayanyu, kuko kunkorera kutaruhije, n’umutwaro wanjye utaremereye. Matayo 11.28-30.
Hari igitekerezo kimwe cy’abagabo bari berekeje mu gihugu cyari hakurya y’uruzi ariko buri wese yagombaga kugenda ahetse umusaraba we, ubwo bari munzira bagenda, umugabo umwe yitegereje uwe musaraba abona nimuremure kandi ni (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Burya umutwaro Yesu akwikoreza niwo wawe
24 September 2015, by Innocent Kubwimana -
Huye: Umuhango wo gusengera abayobozi ba CEP-UR witabiriwe n’abayobozi b’ADEPR n’abandi batandukanye
3 February 2014, by Simeon NgezahayoKuri icyi cyumweru tariki ya 2 Gashyantare 2014, mu muryango wa CEP-UR Huye Campus habereye umuhango w’ihererekanyabubasha ku bayobozi bacyuye igihe, barangajwe imbere na KARIBU Phanuel n’ubuyobozi bushya bugiye gukomeza muri uyu mwaka WA 2014 burangajwe imbere na UWIRAGIYE Germaine.
Muri uyu muhango wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye b’itorero ADEPR, nka biro nyobozi ku rwego rw’igihugu yari iyobowe n’Umuvugizi w’Itorero rya Pantecote mu Rwanda Past. SIBOMANA Jean, wari uherekejwe (...) -
Wapimwe mu bipimo, ugaragara ko udashyitse!
12 July 2013, by Kiyange Adda-DarleneTekeri bisobanurwa ngo : « wapimwe mu bipimo, ugaragara ko udashyitse. » (Daniel 5 :27)
Umwami Belushazari yari umwami w’I Baburoni. Yakoresheje ibirori, atumiza ibikombe bakuye mu rusengero i Yerusalemu ngo abe aribyo banywesha inzoga , basenga ibishushanyo bariyanduza cyane. Bakibyina, umwami abona ikiganza kiri kwandika ku rusika ngo : « Mene mene tekeli ufarisini ».
Umwami yagize ubwoba bwinshi, abapfumu ntibabasha kumusobanurira ibyaribyo, nyuma haza Danieli umukozi w’Imana yari yuzuye (...) -
Uruhare rw’umubyeyi ukijijwe ntirugarukira gusa mu kugaburira umwana
15 February 2016, by Alice RugerindindaNaratangaye cyane ubwo nasomaga aya magambo ari muri Yobu 1: 4-5
Kandi abahungu be biremeraga ibirori mu mazu yabo umwe umwe mu munsi yitoranirije, bagatumira na bashiki babo batatu ngo baze gusangira nabo. Nuko Iminsi y’ibirori byabo yarangira, Yobu akabatumira ngo abeze, akabyuka kare mu gitondo agatamba ibitambo byoswa bihwanye n’umubare wabo, kuko Yobu yavugaga ati” Ahari abahungu banjye bakoze icyaha, bahemukira Imana mu mitima yabo”. Uko niko Yobu yajyaga agenza iteka ryose. Yobu 1:4-5 (...) -
Dukwiye kwiga ijambo ry’Imana. Athanase NTEZIYAREMYE
7 January 2014, by UbwanditsiIbyakozwe n’intumwa 17:10-11 Uwo mwanya muri iryo joro bene Data bohereza Pawulo na Sila i Beroya.Basohoyeyo binjira mu isinagogi y’Abayuda.Ariko abo bo bari beza kuruta ab’i Tesalonike,kuko bakiranye ijambo ry’Imana umutima ukunze,bashaka mu byanditswe iminsi yose,kugira ngo bamenye yuko ibyo bababwiye ari iby’ukuri koko.
Bene Data tugomba kwiga ijambo ry’Imana kugira ngo ridufashe kugira ngo duhindukire kandi duhinduke kubera ijambo ry’Imana niyo mpamvu rigomba guhama mu mitima yacu kuko (...) -
Ushaka ko ijuru rigukingukira?
24 July 2015, by Innocent KubwimanaYesu amaze kubatizwa uwo mwanya ava mu mazi, ijuru riramukingukira abona Umwuka w’Imana amanuka asa n’inuma amujyaho, maze ijwi rivugira mu ijuru riti “Nguyu Umwana wanjye nkunda nkamwishimira.” Matayo 3.16-17
Umukristo wese aho ava akagera ahora yifuza kubona ijuru rikingukira ku buzima bwe. Ibi ariko ntabwo bituruka ku bushake bwe bwite ahubwo bigendana no kwemera gushyira ubuzima bwe mu biganza by’Imana, akemera ubushake bwayo no gukora kwayo mu buzima bwe.
Bwa mbere Yesu abwira Yohana (...) -
Wari uziko ukeneye uwo mugendana mu rugendo rugana mu ijuru?
6 October 2015, by Innocent Kubwimana“Kandi ndababwira ukuri yuko ababiri muri mwe nibahuza umutima mu isi wo kugira icyo basaba cyose, bazagikorerwa na Data wo mu ijuru. Kuko aho babiri cyangwa batatu bateraniye mu izina rya njye, nanjye mba ndi hagati yabo.” Matayo 18.19-20
Reka turebe gato kuri iri sengesho Yesu yigishije abigishwa be gusenga: Nuko musenge mutya muti” Data wa twese[…] uduhe […] ibyo kurya byacu by’uyu munsi[…] uduharire imyenda yacu nkuko natwe twahariye abarimo imyenda yacu, ntuduhane mu bitwoshya, ahubwo (...) -
Iyadutabaye cya gihe, iracyadutabara, izakomeza no kudutabara!
26 April 2016, by Alice Rugerindinda“Bene Data ntidushaka ko mutamenya amakuba yatubereyeho muri Aziya, ko twaremerewe cyane kuruta ibyo dushobora, ndetse bigatuma twiheba ko tuzapfa, twibwirako duciriweho iteka ryo gupfa kugirango tutiyiringira ahubwo twiringire Imana izura abapfuye. Iyaturokoye urupfu rukomeye rutyo, nanone iracyaturokora, kandi twiringira ko izakomeza kuturokora” 2 Abakorinto 1: 8-10
“We were crushed and overwhelmed beyond our ability to endure, and we thought we would never live through it. In fact, we (...) -
Dukwiye kubanza Imana mu buzima bwacu bwose
3 September 2015, by Innocent Kubwimana‘’ Ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, nibwo ibyo byose muzabyongererwa.’’ Matayo 6:33
Dukunda kubaho ubuzima bwacu mu buryo twatekereje kuko kubigaragarira amaso yacu nibyo bitubera byiza. Aha niho hakunda kutugonga bigatuma tubaho ibitandukanye nibyo Imana ishaka kuko twebwe ubwacu ntacyo twakwishoboza.
Yesu yaravuze ngo niwe muzabibu. Natwe turi amashami, ntacyo tubasha gukora tutamufite. Yohana 15:5
Ijambo ry’Imana ridusaba kuyegurira ubuzima bwacu bwose, (...) -
Bibiliya yashyizweho umukono na Albert Einstein yagurishijwe $68,500 muri Cyamunara i New York
8 July 2013, by Simeon NgezahayoBibiliya yasinyweho na Albert Einstein n’umufasha we mu mwaka w’1932 yagurishijwe $68,500 mu muri cyamunara ya Bonhams, NY mu cyumweru gishize.
USA Today iratangaza ko Bibiliya yashyizweho umukono n’inzobere mu bugenge Bwana Albert Einstein n’umufasha we mu w’1932 yagurishijwe $68,500 muri cyamunara yabereye i Bonhams muri Leta ya New York mu cyumweru gishize.
Uyu muhanga wanegukanye igihembo cyitiriwe Nobel, yashyize umukono kuri Bibiliya ahamya ko ari “isoko y’ubwenge n’ihumure, kandi ko (...)
0 | ... | 270 | 280 | 290 | 300 | 310 | 320 | 330 | 340 | 350 | ... | 1850