6. Kutagira iteganyamigambi.
Itorero rito rikunze kuba rito mu bikorwa kurusha mu mubare w’Abakristo. Ukunda gusanga amatorero mato atagira intumbero, gahunda, amavuna n’ibindi byinshi. Ikibi muri ibyo byose ni ukugira iteganyamigambi rito cyangwa se nta na rito.
Itorero ridafite iteganyamigambi (ni ukuvuga icyerekezo cy’aho rigana cyangwa uko ryifuza kumera) rikomeza guhuzagurika no kugendera ku mahame y’”amatorero yose abaho”. Rigira ishuli ry’icyumweru, amateraniro n’utunama tw’ubuyobozi (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Impamvu 10 zituma amatorero mato aguma hasi (Igice cya 2) – Dr. Joseph McKeever
22 April 2013, by Simeon Ngezahayo -
Mbese koko ndi umugore w’imico myiza? (Igice cya 9)
3 February 2014, by Simeon Ngezahayo“Ntatinyisha abo mu rugo igihe cy’imbeho, kuko abo mu rugo bose bambaye ibikomeye by’imihemba. Yibohera ibirago by’ibisuna, imyambaro ye ni imyenda y’ibitare byiza n’imihengeri” Imigani 31:21-22.
Byashoboka yuko uri kimwe nanjye. Jyewe meze ho hato nk’inkoko iri mu magi! Kurinda umuryango wanjye n’abanjye ni kimwe mu bintu nshyira imbere.
Kurinda abanjye ni kimwe mu bigize ubuzima bwanjye, nkirinda yuko hari icyo bakena, nkakora ku buryo bahora banezerewe. Sinshobora kunezerwa mu gihe nzi yuko (...) -
Imana ireba-Igice cya mbere/ Dr. Fidèle Masengo
26 October 2015, by Innocent KubwimanaAhimba Uwiteka wavuganye na we izina ati “Uri Imana ireba.” Ati “Mbese Indeba nayiboneye na hano?’’Itangiriro 16:13
Mu minsi yashize naganiriye n’umuntu ucitse intege cyane kubera ibibazo by’urushako. Nyuma yo kumbwira ibibazo byinshi afite. Naramubajije ati koko Imana irareba uyu muntu? Ku bwanjye numvise ko akarengane n’indiri y’ibibazo arimo Imana itabireba.
Ahari wowe usoma ubu butumwa ujya ugera ho wibaza niba Imana ikureba, niba ireba ibyawe. Niba ari ko bimeze, nifuje ko tuganira ku (...) -
Kwibeshya gukomeye kw’abatararushinga
17 January 2016, by Pastor Desire Habyarimana«Muri iyi minsi ndifuza kuvuga ku byo mbona bimbabaza cyane», ibi byavuzwe na Carlo Brugnoli, Umuvugabutuwa w’Umusuwisi.
Birababaje kubivuga ariko abakiristu benshi batarubaka ingo batekereza ko baba babayeho nabi kubera kutubaka. Ubugaragu bufatwa nk índwara bakwiriye kwikiza badatinze.
Gukundana no kubana bifatwa nk ’umuti wakiza ibibazo byabo kandi ugatanga umunezero.
Ni ukuri gukunda bizana amarangamutima akabije ashobora gufatwa nk’umunezero, ariko amarangamutima araza akongera (...) -
“Aho kujya mu ijuru ry’Aba Homosexuels, nahitamo kurimbuka,” Archbishop Desmond Tutu
6 August 2013, by Simeon NgezahayoMu cyumweru gishize, Archbishop Desmond Tutu uri mu kirihuko cy’iza bukuru yatangarije abanyamakuru muri Afurika y’Epfo ko “atazasenga Imana y’Aba Homosexuels.”
Amakuru dukesha ikinyamakuru The Christian Post aravuga ko mu cyumweru gishize archbishop Desmond Tutu yatangarije abanyamakuru bahagarariye abandi ko “atazasenga Imana y’Aba Homosexuels.” Aya magambo yayavuze nyuma y’aho umuryango w’abibumbye utangirije ibiganiro bivuga ko abakobwa n’abagore bahuza ibitsina (lesbians), abagabo bahuza (...) -
Igiterane cy’urubyiruko cyaberaga kuri ADEPR – Rwimbogo cyarangiye
12 August 2013, by Simeon NgezahayoKuri uyu wa 11 Kanama 2013, kuri ADERPR Nyarugunga, Umudugudu wa Rwimbogo haberaga igiterane gifite intego igira iti “Hunga irari rya gisore” (2 Timoteyo 2:22).
N’ubwo iki giterane cyateguwe n’urubyiruko, abantu b’ingeri zose bari babukereye baje kumva ijambo ry’Imana hamwe n’umuvugabutumwa ukunzwe cyane muri iki gihe Ev. Etienne Rusingizandekwe wabaganirije ijambo ry’Imana bose bateze amatwi, bafite umutuzo mwinshi.
Ev. Etienne R. (Hagati)
Mu magambo ye, yagize ati “Irari ni umushyitsi usura (...) -
Ntiwasarura ibitandukanye n’ibyo wabibye!
1 October 2015, by Innocent KubwimanaNtimuyobe: Imana ntinegurizwa izuru, kuko ibyo umuntu abiba ari byo azasarura. Abagalatiya 6:7
Intumwa Pawulo, muri izi mpuguro yahaye Abagalatiya arahuza ibyo kubiba no gusarura nk’ikintu cyashyizweho n’Imana. Aravuga ati ‘’rwose ntimuyobe,’’kuko Imana itanegurizwa izuru, ahubwo ko ibyo umuntu abibye, ajye ategereza n’imbuto zabyo azazibona.
Iri hame rihoraho ibihe byose kandi rirakora pe. Byaba bitumvikana umuntu abibye imbuto runaka agashaka gusarura ubundi ubwoko. Uramutse ubibye ibigori mu (...) -
Ibintu ukwiye gutekerezaho mbere yo kuva mu murimo w’Imana
10 July 2015, by Innocent KubwimanaIyo uganiriye n’abakozi b’Imana batandukanye, abenshi bitewe naho bakorera usanga baragiye bahura n’imbogamizi zitandukanye, ibigeragezo, kuburyo hari nukubwira ati rwose hari ubwo mba numva nabivamo kuko bigoye cyane.
Hari umupasitori kandi ukomeye bigeze kubaza bati ‘’ese hari ubwo ujya wumva wareka nk’inshingano zo kuyobora umukumbi? Araseka cyane ati rwose byibuze buri cyumweru mba numva nabihagarika nkikorera umurimo w’Imana bisanzwe. Hari nuwigeze kuvuga ati rwose mu bimbangamira ni (...) -
Kanguka wowe usinziriye! - Myriam Diafwila
10 July 2013, by Isabelle GahongayireIntego y’umugani w’abakobwa cumi, batanu b’abapfu na batanu b’abanyabwenge ni ukutwigisha ngo duhore turi maso, twiteguye kugaruka k’Umwami wacu Yesu, bitavuga guhora dukanuriye amaso tureba mu ijuru, ahubwo guhora dukora ibyo Imana ishaka. Abo biyemeje gukora no kuba icyo Imana ishaka ni bo biteguye kugaruka kwa Yesu (Matayo 25:1-13).
Ikindi tubona muri uriya mugani w’abakobwa cumi, ni uko ibigaragarira amaso rimwe na rimwe biba bihisha ukuri kw’imbere, ku bantu bamwe bagaragaza ishusho yo (...) -
Imana iri mu ruhande rwawe umubisha ntawe. Kiyange Adda
2 June 2016, by Kiyange Adda-DarleneMose arambura ukuboko hejuru y’nyanja. Mu museke inyanja isubizwamo guhurura kwayo abanyegiputa barayihunga, Uwiteka akunkumurira abanyegiputa hagati mu nyanja. Amazi asubira ahayo arenga ku magare no ku bahetswe n’amafarashi no ku ngabo za Farawo zose zari zigiye mu nyanja zikurikiye Abisirayeli, ntiharokoka n’umwe muri bo. ( Kuva 14 : 27-28)
Ubwo Uwiteka ari mu ruhande rwacu nta mubisha. Nubwo wabona umubisha ari hafi yawe, komera kuko ukuboko k’Uwiteka kuramurwanya. Amahirwe menshi ni (...)
0 | ... | 290 | 300 | 310 | 320 | 330 | 340 | 350 | 360 | 370 | ... | 1850