Umubwiriza 7:8 - Iherezo ry’ikintu riruta intangiro yacyo, uw’umutima wihangana aruta uw’umutima w’umwibone.
Mu gihe twitegura gusoza uyu mwaka wa 2015, natekereje cyane ku migabo n’imigambi twari twihaye kugeraho muri uyu mwaka dusoza. Ntekereza cyane ku mishinga twari dufite n’uburyo umwaka usize myinshi itagezweho. Ku ruhande rwanjye, nibutse imwe mu mishinga nari mfite ntashoboye kugeraho kd nari nifuje cyane kuyisohoza. Imwe muriyo ni ibitabo nagomba kwandika ariko ntashoboye gusoza. (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Humura iherezo ni ryiza Dr Fidèle MASENGO
28 December 2015, by Pastor Desire Habyarimana -
Ese koko ni ihurizo kumenya ukijijwe nudakijijwe muri iki gihe?
6 October 2015, by Innocent KubwimanaNiba byaba bifitanye isano n’ibimenyetso by’iminsi y’imperuka ntawabihamya nubwo utapfa kubishidikanyaho, aho kubona imbuto z’Umwuka wera kubitirirwa izina rya Yesu atari benshi. Uko bias kose ubona abakristo barushaho kwiyongera mu mibare, ariko kandi niba ababntu bagwiza ubukristo ntibagwize imbuto, byaba bibabaje.
Hari n’uwo ubwira uti ‘’runaka arakijijwe, ati yewe byihorere kuko muri iki gihe kumenya ukijijwe n’udakijijwe byabaye ihurizo. Icyakora na none bibaye ari uku bimeze byaba biteye (...) -
Nimusogongere mumenye yuko Uwiteka agira neza, hahirwa umuhungiraho- Zaburi 34:9
24 May 2016, by Pastor Desire HabyarimanaMbese wari wamenye neza ko Uwiteka agira neza?Hari cyo yari yagukorera ugasanga ko iyo neza ye itandukanye n’iy’abantu? Yee Imana igira neza kandi ntawarondora ineza yayo
Dawidi yabihishuriwe n’Umwuka Wera aravuga ngo" Nimusogongere mumenye yuko Uwiteka agira neza, Hahirwa umuhungiraho. Zaburi 34:9
Gusogongera ineza y’Imana ni iki? ni ukugirana ubusabane n’Umwuka wera, no gusenga ubudasiba, no gusoma Ijambo ry’Imana ndetse no kugendana nayo wicishije bugufi.
Ikibazo duhura nacyo nk’abakristo (...) -
Rubavu: Igiterane cy’abanyeshuri “Ubwiza bw’Inzu ya Kabiri” cyagenze neza
25 October 2012, by UbwanditsiUrubyiruko rukijijwe ruba mu bigo by’abanyeshuri bibarizwa mu karere ka Rubavu byibumbiye hamwe mu muryango GBS (Goupe biblique Secondraire) rwakorewe igitaramo cy’iswe Ubwiza bw’Inzu ya Kabiri. HOSEYA 2:8-9 NA YOBU 42:12
Iki gitaramo cyabereye kuri The Joy of the lord Ministry kuva saa cyenda kugeza saa moya iyi ni ministere imwe gusa yubatswe mu mujyi wa Gisenyi rwagati ndetse yubakitse neza ibi bigatuma gahunda y’ibitaramo bihabera byitabirwa cyane.
Pastor Pascal umwe mu bayobozi b’iyi (...) -
Urugamba rwari rukomeye ni rwo Yesu yanesheje ibisigaye ntibigukange
12 November 2015, by Pastor Desire HabyarimanaNta we ufite urukundo ruruta urw’umuntu upfira incuti ze. Muri incuti zanjye, nimukora ibyo mbategeka. Sinkibita abagaragu kuko umugaragu atazi ibyo shebuja akora, ahubwo mbise incuti kuko ibyo numvise kuri Data byose mbibamenyesheje. Yohana 15:13-15.
Yesu ntabwo adusaba kumupfira, ahubwo adusaba kumwegurira ubuzima bwacu. Petero, umwe mu ntuwa ze yigeze kumusezeranya gupfana nawe kubera wenda uko yiyumvaga muri ako kanya, icyakora Yesu yahise amubwirira aho ko atabishobora, kandi koko (...) -
Nigeria:Amerika igiye gufatira ibihano bikaze umutwe wa Boko Haram wibasira abakristo.
28 June 2012, by UbwanditsiLeta zunze ubumwe z’amerika zafatiye ibihano abagabo batatu bivugwa ko ari abayobozi bakuru b’umutwe w’aba Islamu bagendera ku matwara akaze wa Boko Haram ukorerera muri Nigeria.Leta ya Amerika yavuze ko abo bagabo bakora ibikorwa by’iterabwoba kw’ isi kandi ko igiye gufatira umutungo boba bafite muri icyo gihugu.
Umutwe wa Boko Haram muri uyu mwaka wongereye ibitero ugaba ku makiliziya abakiristu basengeramo.
Abanyamakuru baravuga ko ubutegetsi bwa Obama bwari bumaze igihe bwotswa igitutu (...) -
Rubavu : Umunyeshuri yatawe muri yombi kubera ubuhanuzi buteye ubwoba
14 July 2013, by UbwanditsiTuyisenge Camalade wiga mu ishuri rya G.S Busasamana, mu murenge wa Busasamana, Akarere ka Rubavu, ari mu maboko ya Polisi azira kuvuga ko ari umuhanuzi agatera ubwoba abandi banyeshuri mu kigo.
Ubuhanuzi bwa Tuyisenge Camalade wiyita Jean Aime nk’uko umuyobozi wa G.S Busasamana, Hakizimana Antoine, yabitangarije IGIHE, ngo bwahahamuraga abanyeshuri biga muri iri shuri biturutse ku magambo yakoreshaga.
Tuyisenge avuga ko ngo yavuganaga n’Imana ikamwereka ibizaba, ko ishuri ryabo rizaterwa (...) -
Ibimenyetso by’Imana - Gael Eba-Gatse
1 May 2013, by Isabelle GahongayireYesu Kristo azagaruka gutwara umugeni we ari we torero, ariko ntabwo yatubwiye igihe cyangwa umunsi, nta kwezi cyangwa umwaka tuzi azagarukiraho. Nyamara yadusigiye ibimenyetso byo kugaruka kwe.
Ncuti zanjye, turi mu bihe bitoroshye, ubwo isi igenda irushaho gushoberwa. Indangagaciro zirimo kugenda zibura, ibyari biteye isoni uyu munsi byabaye ibisanzwe, ndetse bigenda byemerwa n’amategeko.
“Kuko baguraniye ukuri kw’Imana gukurikiza ibinyoma, bakaramya ibyaremwe bakabikorera kubirutisha (...) -
Mu ishuri rya ETO Kibungo/ADEPR yasengeye Comite nshya
8 October 2012, by Jost UwaseKuri icyi cyumweru taliki ya 07/10/2012, mu ishuri rya ETO KIBUNGO habaye umuhango wo gushyiraho no gusengera Komite nshya izayobora Umurimo w’Imana kuri Groupe ya ADEPR muri icyo kigo.
Muri uwo muhango harimo abashyitsi batandukanye, aha twavuga nka :
• Umushumba w’ururembo rwa Kibungo (ADEPR), Rev Past KAYIJAMAHE Jean, • Ubuyobozi bwa ETO KIBUNGO, • Past RURANGWA Jean de Dieu uyobora Chapelle ya Kibungo_Ville akaba ari nawe ushinzwe abanyeshuri mu Rurembo rwa Kibungo, • Abarimu n’ababyeyi (...) -
Ukwiye kwiga kubaho ubuzima bushima Imana. Pasitori Isaie
29 September 2015, by Pastor Desire HabyarimanaAriko nkatwe abakristo ubu butumwa twahawe bwo gushima Imana uku kwezi kose budusigiye iki?
Abakristo benshi bamaze iminsi bakora imihango yo gushima Imana atari ugushima guturutse mu mutima, aho usanga hashima ababyaye cyangwa abakoze ubukwe, maze abandi basigaye bakaba bazi ko hari ituro ry’ishimwe ribanza mu materaniro tukaritura tutanafite icyo turi kuzirikana ibyo Imana yakoze.
Ijambo gushima Imana rivugwa inshuro zirenga 370 muri Bibiliya. Mu isezerano rishya iri jambo risobanura (...)
0 | ... | 310 | 320 | 330 | 340 | 350 | 360 | 370 | 380 | 390 | ... | 1850