Icyakora koko kubaha Imana iyo gufatanije no kugira umutima unyuzwe kuvamo inyungu nyinshi 1Timoteyo 6:6
Mu buzima busanzwe umukristo wese aho ava akagera aba abizi neza ko kubaha Imana ari inshingano ye, nubwo hari ubwo adashobora kuzuza izo nshingano neza ariko aba abizi neza ko abitegetswe.
Umuntu ukunda uko bisa kose uramwubaha kandi Imana irenze kuba umuntu yo ni umuremyi wa byose niyo mpamvu ikwiriye icyubahiro cyose.
Kuyubaha rero ni ikintu gikomeye ariko kandi iyo (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Haranira kugira umutima unyuzwe, uzunguka
23 September 2015, by Innocent Kubwimana -
Ese koko iyo twihannye, Imana ntiyibuka ibyaha byacu ukundi?
6 August 2015, by Innocent KubwimanaIki ni ikibazo abantu benshi bibaza, bashaka kumvikanisha bamwe ko Imana itubabarira ikibagirwa, abandi bati ‘’oya Imana ntishobora kwibagirwa kuko izi byose kandi ntakiyicika itakimenye bivuze ko byose iba ibyibuka.’’
Aba bose bafite ukuri bitewe nuko bagusobanuye kuko ni byo koko Imana yakwibagirwa ite ukurikije kamere yayo, ariko kandi se yahora yibuka ibyo twayicumuye Yesu akaba yaraje kumara iki?
Ikindi iyi ni ingingo satani akunze gukoresha yo guhoza abakristo mu bwoba, akabibutsa (...) -
Reka Imana Ikurwanire intambara - Joyce Meyer
23 June 2016, by Simeon Ngezahayo“Muri iyo ntambara ntimuzagomba kurwana, muzahagarare mwiremere inteko gusa, mwirebere agakiza Uwiteka azabaha yemwe mwa bayuda n’abiyerusalemu. Mwitinya kandi mwe kwiheba, ejo muzabatere kuko Uwiteka ari kumwe namwe.” 2 Ingoma 20:17
Twese duhura n’intambara zitandukanye mu buzima bwacu. Nta n’umwe uhunga ibibazo n’ibirushya, ibyo akenshi dukunda kwita “Imiraba y’ubuzima”. Inkuru nziza ni uko Imana iba izi icyo izakora mu gihe duhuye n’ibiruhanya. Ifite umugambi wo kutugeza ku ntsinzi. Igitabo cya (...) -
Icyo Pantekote imariye – Theo Bosebabireba
21 May 2013, by UbwanditsiPantekote ni umunsi ukomeye cyane mu buzima bwanjye, cyane ko mu minsi yegereza Pantekote niyumvamo ishyaka ryinshi ku murimo w’Imana ndetse ngafata akanya nkanabisengera kugirango nanjye Imana inyongeremo imbaraga.
Gusa Pantekote y’uyu mwaka irantangaje cyane, kuko ni ubwa mbere stade yuzura abantu bakicara no hanze ya stade. Ariko na none ngereranije n’ahandi nko mu Burundi usanga bitabira cyane kuruta mu Rwnda, ku buryo u Rwanda rutari byibuze no ku kigero cya 1/2 cyo mu Burundi. Gusa (...) -
Isi ibimenye! - Kenneth et Gloria Copeland
10 July 2013, by Isabelle GahongayireMwaba mwifuza kugera kure mu ivugabutumwa? Mutangire musengere ubumwe bw’itorero. Mwiyemeze gukunda bene Data muri Kristo aho kubanegura, mubitotombera cyangwa mubavuga nabi.
Sinsabira aba bonyine, ahubwo ndasabira n’abazanyizezwa n’ijambo ryabo, ngo bose babe umwe nk’uko uri muri jye, Data, nanjye nkaba muri wowe ngo nabo babe umwe muri twe, ngo ab’isi bizere ko ari wowe wantumye… Yohani17 : 20-23
Uko imyaka yagiye igenda, itorero ryagiye rishyiraho ingamba z’uburyo zigeza ubutumwa bwiza ku (...) -
Intambara hagati ya Adidas n’Itorero rya Illinois izashyikirizwa ubutabera
15 June 2013, by Simeon NgezahayoNk’uko bitangazwa na The Christian Post, itorero rito ryo muri Leta ya Illinois (USA) ririmo gupfa ikirango n’ikigo cy’igihangange mu gukora ibikoresho bya sport, Adidas.
Amambere, mu mwaka w’2000 iri torero ngo ryaba ryarafashe izina ryise "Add-a-Zero," rigamije gushishikariza Abakristo kongera amaturo atangwa buri cyumweru. Nyuma rero ni bwo Adidas na yo yaje guhitamo izina "adiZero," ikaba yifuza kuzajya irikoresha nk’izina rishya muri amwe mu mashami yaryo. Mu mwaka w’2009, Adidas (...) -
Dominic Nic yarangije gutegura Album ye ya kabiri yise ‘Umubavu’
30 June 2012, by UbwanditsiUmuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana, Dominic Nic, aratangaza ko akazi gakomeye ko gutegura Album ye ya kabiri kamaze kurangira hasigaye ibitaramo byo kuyimurika, azatangira kuwa 5 Nyakanga 2012, mu Ihema kuri Stade Amahoro.
Nk’uko bigaragara ku rubuga rwe rwa www.dominic.net yatangaje ko iyi Album ye ya kabiri ateganya ko izaba ari nziza kurusha iya mbere bitewe n’indirimbo ziyigize. Dominic Nic yagize ati :”Iyi Album yanjye izaba nziza kubera y’uko iriho indirimbo ntashidikanya ko ari (...) -
Ibintu 4 Yabesi yasabye Imana ( 1 Ngoma 4:10) Igice cya 5 Pastor Desire
6 February 2016, by Pastor Desire Habyarimana4. Yasabye ko ukuboko kwiza kw’Imana kwabana na we:
Imana igira amaboko 2 kandi yose mu mvugo y’ Umwuka akoreshwa mu buryo butandukanye iyo tuvuze ukuboko kwiza kw’ Imana tuba tuvuze ukuboko kw’ iburyo kuzana ibyiza n’ imigisha ariko ntigira ukuboko kumwe gusa ahubwo igira n’ ukuboko kw’ ibumoso nako igukoresha cyane iyo igiye guhana umuntu cyangwa abantu bayinaniye
Na Yesu nawe yabigarutseho aho yavuze ngo: intama azazishyira iburyo bwe, naho ihene azishyire ibumoso. Matayo 25:33
Nkuko (...) -
Kuki Abana b’Abakristu Badakurikiza Ababyeyi Babo?
18 October 2012, by UbwanditsiMuri iki gihe cya televiziyo na interineti aho usanga abana bacu berekwa amashusho y’ubugome ndetse na za pornografi, ndagira inama ababyeyi gukomeza kwita k’uburere bw’abana babo kuko ejo hazaza heza hari mu maboko yabo.
Ababyeyi benshi ntabwo bumva impamvu abana babo bahindukira bagakurikiza imico mibi batigeze babigisha. Nyamara iyo urebye usanga ntacyo baba batakoze ngo batoze abana inzira nziza bakwiriye kunyuramo – cyane cyane ko usanga abo babyeyi baba ari n’intanga-rugero mu madini (...) -
Itorero mu buzima bw’Umwuka
11 December 2015, by Innocent KubwimanaIyo usomye ibyanditswe mu isezerano rishya ubona ko imyumvire ya benshi mu bakristo bagaragaramo n’abandi bakoreye Imana yari yarahindutse, ibitekerezo byabo, bihabwa gutekereza kwa Kristo. Bari barahindutse ku buryo nta mwanya bari bafite wo gutekereza ibibi ku bandi, niyo mpamvu amatiku, ishyari n’irari ry’isi Yesu yari yarabikamuye muri bo. Ariko nta kindi cyabibashobozaga ni uko Umwuka wera yakoreraga muri bo, bakabaho ubuzima Imana ishaka.
Iyo wemereye Imana hari ibintu ikura mu buzima (...)
0 | ... | 340 | 350 | 360 | 370 | 380 | 390 | 400 | 410 | 420 | ... | 1850