Mu gitondo ujye ubiba imbuto zawe, kandi nimugoroba ntukaruhure ukuboko kwawe, kuko utazi ikizera ari iki cyangwa kiriya, cyangwa yuko byombi bizahwanya kuba byiza. ( umubwiriza 11:6).
Umuhinzi ahingana umwete, akabibana umwete, bitewe n’ ubwoko bw’imbuto akazuhira, akabagara n’ibindi, ibi byose abikora kugirango azasarure umusaruro ushyitse igihe ni kigera, kuko aba azi icyo yifuza kugeraho ntago acika intege. Ijambo ry’Imana ritugereranya n’ababibyi bazasarura igihe nikigera, Mu gitondo ni (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Ibyo ubiba nibyo uzasarura.
8 June 2016, by Ernest Rutagungira -
Ese Imana Izantabara?
19 September 2015, by Pastor Desire HabyarimanaWaba mubuzima butanezerewe kandi uri mubushake bw’Imana?
Yego, birashoboka. Ariko kandi wanaba no mu munezero mwishi wa mahoro.
Ku bantu bavuga bati : Ndi mubihe bigoranya kuko ariho Imana ishaka, ariko nubwo ari ubushake bw’Imana , ndihebye, ndahangayitse kandi sinezerewe, Hari inkuru nziza. Iyo Imana yemeye ko tuba mubihe nkibyo, iduha ubuntu budasanzwe bwo kubinyuramo. Ubwo buntu nibwo butuma abatureba batangara bati eeeeeee.... ntibyumvikana ko uyu muntu arimo kunyura mu bintu nkibi.. (...) -
Dukwiye kubanza Imana mu buzima bwacu bwose
3 September 2015, by Innocent Kubwimana‘’ Ahubwo mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo, nibwo ibyo byose muzabyongererwa.’’ Matayo 6:33
Dukunda kubaho ubuzima bwacu mu buryo twatekereje kuko kubigaragarira amaso yacu nibyo bitubera byiza. Aha niho hakunda kutugonga bigatuma tubaho ibitandukanye nibyo Imana ishaka kuko twebwe ubwacu ntacyo twakwishoboza.
Yesu yaravuze ngo niwe muzabibu. Natwe turi amashami, ntacyo tubasha gukora tutamufite. Yohana 15:5
Ijambo ry’Imana ridusaba kuyegurira ubuzima bwacu bwose, (...) -
Ubushuti nyakuri
15 February 2016, by Pastor Desire Habyarimana‘’Ariko rero iyo tugendeye mu mucyo nkuko nayo iri mu mucyo, tuba dufatanije ubwacu kandi amaraso ya Yesu Umwana wayo atwezaho ibyaha byose. Tuvuze ko nta cyaha dufite, tuba twishuka ubwacu, kandi ukuri ntabwo kuba kuri muri twe.’’ 1Yohani1:7-8
Gufatanya kw’abakristu kwagombye kubamo ukuri. Ni mu gihe gusa dukingukiye abandi bituma tuba mu bufatanye nyakuri.Gufatanya nyakuri ntabwo ari ibiganiro byinshi binyuze hejuru ntibigere mu ndiba. Ahubwo ni ugusabana nyako, umutima ku wundi, nubwo mwaba (...) -
Tubere maso ubugingo Musoni Désiré
28 December 2015, by Pastor Desire HabyarimanaMatayo 2:1-11 Luka 2: 8-16
Yesu ashimwe cane benedata. Mbanje kubipfuriza Noweli nziza ngira nti itwibutse kubera maso ubugingo duteramira ico twabwiwe.
Aya majambo dusomye yose yerekana ivyabaye igihe Yesu yavuka.
Imbere yuko Yesu avuka, vyari vyarahanuwe imyaka myinshi cane kandi vyari vyaranditswe. Hariho n’abantu bitwako bakorera Imana ndetse bakigisha nivy’Imana. Hari ibintu 2 bitangaje tugiye kurabira hamwe:
1.Muri Matayo tubona Imana ihagurutsa abantu bavuye kure (abanyabwenge bi (...) -
ADEPR: Abasengeraga muri shitingi biyujurije urusengero rwa miliyoni 74
23 January 2016, by Pastor Desire HabyarimanaAbakristo ba ADEPR muri Paruwasi ya Kageyo, mu Karere ka Gicumbi biyujurije urusengero rusimbuye ihema bahoze basengeramo. Bavuga ko rugomba guhoramo icyubahiro cy’Imana n’ubwiza bwayo.
Aba bakristo bagera ku 1300 batangaje ko bishyize hamwe bararwubaka bamwe batanga amafaranga, abandi batanga imirima yahingagwamo ibyagurishwaga hakaboneka amafaranga yo kubaka, abandi batanga inka n’amatungo magufi n’ibindi. Umukristo wa Kageyo yatangaje ko ukorera Imana atiyobora, ati "Nk’uko twatanze (...) -
Korale Evangelique -Gisenyi igiye gusesekara i Kigali mu ivugabutumwa ry’Iminsi ibiri.
28 June 2016, by Ernest RutagungiraKorali Evangelique ibarizwa mu Karere ka Rubavu mu Itorero rya ADEPR Paruwasi ya Gisenyi ku Mudugudu wa Bethifage yateguye urugendo rw’ivugabutumwa ruzamara iminsi ibiri ruzabera mu itorero ADEPR Kicukiro umudugudu wa Nyakabanda .
Uru ruzinduko ruje rusubiza ubutumire bw’urubyiruko rusengera kuri uyu mu dugudu wa Nyakabanda, abo bateguye igiterane cy’ububyutse cyahawe intego iboneka muri Nehemiya 2 :7-20, kikaba gitegerejwe mu mpere z’iki cyumweru tariki ya 02 -03 Nyakanga 2016, aho korali (...) -
“Nzineza” indirimbo ye ya kabiri y’amajwi umuhanzi Shumbusho Patrick yasohoye
30 November 2012, by Patrick KanyamibwaPatrick Shumubusho umuhanzi nyarwanda mushyashya uririmba, yasohoye indirimbo “Nzineza” iri mu njyana ya slow R&B, ibi akaba ari nyuma y’indirimbo ye ya mbere yasohoye mu kwezi kwashize yari yise “Icyo usabwa”
Ubusanzwe Shumbusho yatangiye ubuhanzi 2010, atangira ubuhanzi akora ku giti cye nkuko yabidutangarije doreko atigeze anyura muri Korali cyangwa irindi tsinda ririmba, akaba yaravukiye mu muryango w’abarokore kuko yasanzwe iwabo basenga. Indirimbo ze ni Producer david uzimukorera, (...) -
Burya umutwaro Yesu akwikoreza niwo wawe
24 September 2015, by Innocent KubwimanaMwese abarushye n’abaremerewe nimuze munsange ndabaruhura. Mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho, kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu mitimayanyu, kuko kunkorera kutaruhije, n’umutwaro wanjye utaremereye. Matayo 11.28-30.
Hari igitekerezo kimwe cy’abagabo bari berekeje mu gihugu cyari hakurya y’uruzi ariko buri wese yagombaga kugenda ahetse umusaraba we, ubwo bari munzira bagenda, umugabo umwe yitegereje uwe musaraba abona nimuremure kandi ni (...) -
GUSENGA NI BYO GUSA BYAGUFASHA MURI IZO NTAMBARA UNYURAMO! - KAGAMBIRWA Claudine
27 November 2013, by UbwanditsiHari igihe uhura n’intambara, ibibazo bikugoye bikuremereye, rimwe na rimwe ukumva utaye ibyiringiro ndetse ukagira kwiheba gukomeye, ariko n’ubwo umutima wawe wagiye kure cyane, Imana iratwibutsa ko nta handi twakura igisubizo uretse mu gusenga.
Iyo dusomye mu gitabo cy’umuhanuzi Yoweli 2:12-26 tuhasanga ubutumwa bwiza buri bugufashe mu uyu mwanya, ndetse bukanagusubizamo imbaraga, Uwiteka aravuga ati “Ariko n’ubu nimungarukire n’imitima yanyu yose mwiyirize ubusa, murire muboroge.” Imitima (...)
0 | ... | 380 | 390 | 400 | 410 | 420 | 430 | 440 | 450 | 460 | ... | 1850