Zakariya 4: 6-7 Aransubiza ati “Ijambo Uwiteka atumye kuri Zerubabeli ngiri ati ‘Si ku bw’amaboko kandi si ku bw’imbaraga, ahubwo ni ku bw’Umwuka wanjye.’ Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga “Wa musozi munini we, wiyita iki? Imbere ya Zerubabeli uzaba ikibaya….
Tugendeye ku bitabo bitandukanye nk’icy’umuhanuzi Hagayi na Ezira, Zerubabeli yari mwene Sheyalutiyeli, akaba yari umwe mu bayoboye abayuda, avugwaho byinshi ariko cyane cyane avugwa kuba yaragize ishyaka rikomeye mu iyubakwa ry’inzu y’Imana yari (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Si ku bw’amaboko cyangwa imbaraga zawe ahubwo ni ku bw’Umwuka w’Uwiteka
18 June 2016, by Ernest Rutagungira -
Yatunguwe n’uko bizwi ko atunze abagabo batanu!
14 January 2016, by Ernest RutagungiraUyu nta wundi ni umugore wo mu gihugu cy’I Samaliya gihana imbibi n’imyanja y’ubuhindi, bikaba bivugwako yari indaya, akaba ariwe bibiliya yerekana ko yabwiwe na Yesu kiristo ngo “avuze ukuri y’uko udafite umugabo kuko wari afite batanu, n’uwo wari ufite ubu ntago ari uwawe, ibi rero biokaba byaramutangaje cyane kuko yari yizeye ko nta wundi wamenya ibyo akorera mu mwiherero( Yohana 4:1-45).
Uyu mugabo Yesu kristo bibiliya ikunze kugaragaza ko mu gihe yabaye muri iyi si, yakomezaga kwerekana ko (...) -
Imana ni Data - Bolavie Izaw
12 April 2013, by Isabelle Gahongayire“Imana tuyifata dute? Uburyo tubaho, ibyo dukora, amarangamutima tugira, ni ingaruka y’uburyo dufata Imana n’uko tuyitekereza.”
Niba ibitekerezo n’imyezerere byacu ari bibi, amarangamutima n’ibikorwa na byo bizaba bibi. Igikorwa cyiza cyose dukora ni ingaruka y’imyemerere yacu. Niba ibyo twizera ari bibi, n’imirimo yacu izaba mibi. Niba hari uburyo Imana idutegeka kugenda ariko ntituyemerere, bizatuvuna kuba mu bushake bwayo kandi bishobora kutuviramo kwigomeka.
Nkiri umwana muto nakundaga kumva (...) -
Abari hagati ya 300 na 400 bakiriye agakiza mu ivugabutumwa Korale Betaniya yakoreye I Wawa
8 July 2016, by Ernest RutagungiraKuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 02 Nyakanga 2016, korali Betaniya yo mu itorero ADEPR Rubavu, Paruwasi ya Gisa umudugudu wa Ruhangiro yakoze urugendo rw’ivugabutumwa mu kigo Iwawa Rehabilitation Center giherereye ku kirwa cy’ I Wawa, aho abari hagati ya 300 – 400 bakiriye agakiza.
Umuyobozi w’iki kigo Bwana BIZIMANA Servelien yatangarije agakiza.org ko ikigo ayoboye cyatangiye tariki ya 10 Gashyantare 2010 aho ku ubufatanye na MYICT bafasha urubyiruko rwokamwe n’ibiyobyabwenge babigisha imyuga (...) -
Ni gute watsinda nyuma yo kunyura mu bibazo?
24 December 2015, by Pastor Desire HabyarimanaEse birashobokaI? Mbese Ushobora mu byukuri guhindura gutsindwa mo gutsinda ? n’ iki kizana itandukaniro kubera iki hari bamwe babasha kugera kuri byinshi mu buzima bwabo gihe abandi biba byababereye ingorabahizi, inyigisho ikurikira irabigusobanurira neza. Umuryango wavukiyemo
Kuvukira mu muryango mwiza n’ ikintu cyo kwishimira , ariko ntago ari ryo shingiro nyakuri mu kugira ibyo umuntu ageraho. Ijanisha rinini ryerekana ko abagabo benshi b’ ibikomerezwa baturuka mu miryango ikenye mbese (...) -
Ese nshuti waba waritabye umuhamagaro wawe cyangwa uracyajarajara?
13 June 2012, by Ernest RutagungiraAriko ibi mubitekerezaho iki ? habayeho umuntu wari ufite abana babiri asanga umukuru aramubwira ati “ Mwana wanjye genda uhingire uruzabibu rwanjye”. Nawe aramusubiza ati ndanze. Maze hanyuma arihana Se asanga uwa kabiri amubwira atyo nawe aramusubiza ati “ndagiye data”.ariko ntiyajya yo. Muri abo bombi ni inde wakoze icyo se ashaka?
Baramusubiza bati ni uwambere Yesu arababwira ati “ ndababwira ukuri y’uko abakoresha b’ikoro n’abamaraya bababanziriza kwinjira mu bwami bw’Imana”. Dore Yohana (...) -
Kuba muri Kristo biguhindura icyaremwe gishya
30 July 2015, by Innocent KubwimanaKuba muri Kristo Yesu nibyo bifite umumaro kurusha ibindi byose. Imbaraga zose umuntu yakoresha z’umubiri cyangwa se indi mirimo igaragara ntiyabashya kugutuza muri Kristo kuko ibi bibonerwa mu kwizera igitambo Yesu Kristo yatanze.
Bibiliya iravuga ngo ‘’ Umuntu wese iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize. Dore byose biba bihindutse bishya.’’ 2 Abakorinto 5:17
Kuba muri Kristo Yesu ni amahitamo, si imyizerere gusa cyangwa gukurikiza amahame y’idini, gukora ibyo (...) -
Kanseri yo mu bugingo- Leland Reed
11 May 2013, by Simeon NgezahayoIjambo ry’ibanze: [Mwene Data Reed yanditse iyi nkuru biturutse ku rugamba rwa kanseri yahuye narwo mu minsi ishize. Ku bw’amahirwe, abaganga baramubaze babasha kuyimukuramo. Mwene Data Reed asobanukiwe neza ububi bwa kanseri, ariko turamushimira ko yatunze agatoki ingaruka zayo z’iteka.]
Iri ni ijambo twese dutinya. Iyo badusuzumyemo kanseri cyangwa bakayisuzuma mu ncuti yacu biba biteye ubwoba kandi kibabaje. Iyo kanseri imenyekanye hakiri kare ibasha kuvurwa tukabaho neza nk’uko (...) -
Itandukaniro hagati y’amadini n’ubutumwa bwiza - Jean Ruland
12 July 2016, by Pastor Desire HabyarimanaUbutumwa bwiza butuganisha mu nzira y’ubugingo bw’iteka. Ndashaka kubereka itandukaniro hagati y’idini n’ubutumwa bwiza nifashishije ingingo 10 zikurikira:
1. Hari amadini menshi ariko ubutumwa bwiza ni bumwe.
2. Idini ni icyo umuntu akorera Imana, ubutumwa bwiza bukaba icyo Imana yakoreye umuntu.
3. Idini ni umuntu uriho ushaka Imana, ubutumwa bwiza bukaba Imana ishaka umuntu.
4. Idini ni umuntu ugerageza kuzamuka urwego agerageza gukiranuka we ubwe, akiringira kuzahura n’Imana nagera (...) -
Intambwe yambere yo kubabarirwa ibyaha, ni ukubabazwa nabyo !
8 May 2016, by Alice RugerindindaUrugero rwiza turukura kuri Dawidi, ubwo yari amaze gukora ibyangwa n’amaso y”uwiteka, yarasambanye arangije aranica, ariko iyo nsomye iyi Zaburi ya 51 , nsa nkaho ndimo kumureba yigaragura imbere y’Imana arira cyane, ataka, ababajwe n’ibyaha yakoze kandi akarangiza iyi zaburi avuga ngo : “ Umutima umenetse ushenjaguwe, mana ntuzawusuzugura” Zaburi 51: 19b
“Mana umbabarire kubw’imbazi zawe. Kubw’imbabazi zawe nyinshi, usibanganye ibicumuro byanjye. Unyuhagire rwose gukiranirwa kwanjye. Unyeze (...)
0 | ... | 390 | 400 | 410 | 420 | 430 | 440 | 450 | 460 | 470 | ... | 1850