Abanyamuryango b’Ikigega cy’ishoramari CICO Ltd (Christian Investment Corporation Ltd) cyatangijwe mu itorero rya ADEPR mu mwaka wa 2010, ntibavuga rumwe n’ubuyobozi bwacyo kuko bafite impungenge ko amafaranga bagitanzemo ashobora kuzazimira nubwo ubuyobozi bwo bubizeza ko batazahomba.
Bamwe mu bahagarariye abatanze imigabane ku rwego rwa za Paruwasi muri ADEPR batunga agatoki ubuyobozi bwacyo gukoresha amafaranga y’ikigega hatangwa inguzanyo mu buryo budasobanutse ku buryo miliyoni 180 zaba (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
ADEPR : Abanyamigabane b’ikigega CICO barahangayitse ko bazabura amafaranga batanzemo
14 May 2013, by Ubwanditsi -
Umuntu w’Imana ntapfa kuvuga ibyo yiboneye byose!
14 June 2016, by Alice Rugerindinda“ Ijambo ryose riteye isoni ntirigaturuke mu kanwa kanyu, ahubwo uko mubonye uburyo mujye muvuga iryiza ryose ryo gukomeza abandi, kugirango riheshe abaryumvise umugisha.” Abefeso 4:29 “Don’t use foul or abusive language. Let everything you say be good and helpful so that your words will be an encouragement to those who hear them” Ephesians 4:29
“Ntimukavuge amagambo ateye isoni cyangwa amateshwa, cyangwa amahomvu ahubwo mujye muvuga ibishimisha Imana” Abefeso 5:4 “Obscene stories, foolish talk (...) -
Kubwira Imana ngo “ hoya”
2 March 2016, by Kiyange Adda-Darlene« Nuko Yona yiyemeza guhunga Uwiteka, arahaguruka ngo ajye i Tarushishi. Yerekeza ku cyambu cy’i Yopa ahasanga ubwato bwaganaga i Tarushishi, amaze gutanga ihoro abujyamo ahungiyeyo uhoraho. » Yona 1:1-3.
Ku bantu benshi, igitabo cya Yona bakibona nk’igitabo kivuga ibitarabayeho. None se Imana yaba yaremeye ko kijya mu bindi kugira ngo irangaze abantu? Abayuda bo bafata ibyanditswe nk’ukuri ku buryo igitabo cyose gisomerwa mw’isinagogi ku munsi wa Yom Kippour, kuko bavanamo inyigisho nyinshi : (...) -
Ni ibiki bikubujije kwegera Yesu?
17 July 2015, by Innocent KubwimanaAramusubiza ati “Ngwino.” Petero ava mu bwato, agendesha amaguru hejuru y’amazi ngo asange Yesu. Ariko abonye umuyaga ko ari mwinshi aratinya, atangiye kurengerwa arataka ati “Databuja nkiza.” Uwo mwanya Yesu arambura ukuboko kwe aramufata, aramubwira ati “Yewe ufite kwizera guke we, ni iki gitumye ushidikanya?”Baratambuka bajya mu bwato, umuyaga uratuza. Matayo 14:29-32
Iki ni igihe Yesu yari kumwe n’abigishwa be ariko abaye nk’utandukana nabo bajya mu bwato we ajya gusenga. Mu gihe rero bagendaga (...) -
Pakistan: Umukristo yakatiwe igifungo cya burundu aregwa “Ubutukanyi”
17 July 2013, by Simeon NgezahayoKuri uyu wa 15 Nyakanga, mu mujyi wa Lahore mu gihugu cya Pakistan urukiko rwakatiye Umukristo igifungo cya burundu kubera ibirego by’ubutukanyi (blasphemy) aregwa, n’ubwo umwunganira mu rubanza avuga ko umucamanza yamushyizweho agahato na polisi mu gufata iki cyemezo. Uwunganira uyu Mukristo mu rubanza Bwana Javed Sahotra yatangarije Morning Star kuri telephone ko ubushinjacyaha bw’urukiko rw’akarere ka Toba Tek Singh mu ntara ya Punjab butigeze butanga ibimenyetso bigaragaza ko uyu (...)
-
Urukundo n’amarangamutima y’urukundo - André Letzel
26 June 2013, by Ubwanditsi‘Urukundo’ n’ ‘amarangamutima y’urukundo’ ni ibintu 2 bitandukanye. amarangamutima y’urukundo ashobora kuba meza, ariko iyo akabije aba mabi.
Buri wese azi icyo aya magambo ngo “guhumishwa n’urukundo” asobanura.
Tuvugishije ukuri, ibyiza ni uko twabyita "guhumishwa n’amarangamutima y’urukundo". Si ukubeshya, amarangamutima y’urukundo ashobora guhumisha umuntu. Iyo ayo marangamutima ashize, umuntu atangira kubona ibibi by’uwo akunda. Gushakana rero ntibisobanura ko winjiye mu munezero, ahubwo gushakana (...) -
Sudani ikomeje guta muri yombi Abakristo no kubashimuta
10 June 2013, by Simeon NgezahayoKuri uyu wa 30 Mata 2013, muri Leta ya JUBA mu majyepfo ya Sudani hakomeje kuvugwa ishimutwa ry’ABakristo, no kubatera ubwoba ko bazajya babahamba babona.
Nyuma y’ishimutwa ry’umunyamabanga mukuru w’idini Gatolika ‘Sudan Catholic Bishops’ ku wa 12 Mata, abandi Bakristo bakomeje kwibasirwa mu byumweru bishize. Mu rugomo rwakorerwaga aba Bakristo, harimo kubata muri yombi, kubahata ibibazo no kubashimita. Ku cyumweru taliki 21 Mata ubwo umukuru w’itorero ukomoka mu majyepfo ya SUdani yasengeraga (...) -
Ni iki cyakorwa mu gihe umugabo n’umugore batumvikana ku cya cumi?
2 May 2016, by Pastor Desire HabyarimanaIyo umugabo n’umugore batumvikana ku cya cumi, cyangwa se ibyo bakwiye gutanga ku bw’umurimo w’Imana, amakimbirane menshi ashobora gutangira hagati yabo rero kugira ngo ibyo byirindwe hari ibigomba gukorwa.
Icya mbere ni ukumva neza ko abakristo bari munsi y’Isezerano Rishya bamenya ko bagomba gutanga icya cumi mu byo Imana yabahaye.
Imana yategetse Abisilayeri gutanga icya cumi mu butunzi bwabo mu Isezerano rya Kera. Icya cumi cyatangwaga na mbere y’uko iryo tegeko ritangwa (Itangiriro (...) -
Menya ko kubana amahoro kwa benshi ari inshingano zanyu bakirisito.
16 May 2016, by Ernest RutagungiraN’uko mumanike amaboko atentebutse mugorore amavi aremaye, kandi muharurire ibirenge byanyu inzira zigororotse kugirango ikirenge gicumbagira kidakuka ahubwo rwose gikire. Mugire umwete wo kubana n’abantu bose amahoro n’uwo kwezwa kuko utejejwe atazareba umwami Imana ( Heburayo 12:12-14) .
Iyo usomye iyi nyandiko usanga uwandikiye bano baheburayo yari afite intumbero yo guhwitura ubwoko bw’Imana ngo bamenye agaciro n’uruhare bafite mubo babana nabo, ndetse ngo basobanukirwe n’ikibuga bakiniramo (...) -
Abahanzi 19 bahimbaza Imana bakoze indirimbo 30 zo mu gitabo
22 March 2013, by UbwanditsiKu bufatanye bw’umuhanzi Uwimana Aimé na Kanuma Damascène, bahurije hamwe abandi bahanzi 17, batunganya album ya kabiri y’indirimbo mirongo itatu zo mu gitabo zirimo izo guhimbaza Imana n’iz’agakiza.
Uwimana icyamuteye gukora iyi album y’indirimbo mirongo itatu ikubiyeho izisanzwe zimenyerewe mu zo mu gitabo ikorwa ku nshuro ya kabiri, ngo ni uko we ubwe ndetse n’abandi ngo yasanze izi ndirimbo zibafasha. Amafaranga azajya ava mu kuyicuruza, hateguwe uburyo azajya agabanywa abahanzi (...)
0 | ... | 350 | 360 | 370 | 380 | 390 | 400 | 410 | 420 | 430 | ... | 1850