Imibanire yose ni ngombwa kuyikuza. Mu mibanire dufitanye n’Umwuka Wera rero, na ho ni uko biri.
Mbese ni iki uri gukora ngo ukuze imibanire ufitanye n’Umwuka Wera?
Mbese hari nk’inzego kuva kuri 1 kugera ku 10, urwego rwa mbere rugaragaza ko nta mibanire ufitanye na Mwuka, ariko urwa 10 rugaragaza ko ufitanye na We imibanire inimbitse kandi yuzuye; ni he uruhe rwego wakwishyiraho?
Mu matorero yemera Umwuka Wera hari imyumvire ivuga ko iyo wuzuye Umwuka Wera (bigaragazwa no kuvuga mu ndimi (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Ijambo ry’Imana: Ese ugeze he ukura mu Mwuka? Ezekiyeli 47:1-9
16 November 2015, by Pastor Desire Habyarimana -
Amahame 6 y’ingenzi atuma abayobozi bakora iby’ubutwari - Doug Franklin
12 July 2013, by Simeon NgezahayoBayobozi, mwiringire Imana yonyine! Hariho amahame 6 y’ingenzi atuma abayobozi bakora iby’ubutwari iyo bayakurikije. Buri hame rishingiye kuri Bibiliya, kandi ryasuzumwe hakurikijwe igihe. Gerageza aya mahame maze wirebere! 1. Umuyobozi agomba gutekereza ibisa n’ibidashoboka.
Mbese ku bw’umuntu, byashobokaga ko Imana yuzuza isi umwuzure ukarimbura ibintu byose? Birumvikana ko nta wari kwiyumvisha ko bishoboka! Ariko Nowa yizeye ibigaragara nk’ibidashoboka kuko yari yizeye Imana ikomeye. Ni (...) -
"Umuhamagaro w’Imana udusaba kugira ibyo dusiga"Henriette Aimée Mutangampundu
5 July 2016, by Pastor Desire HabyarimanaItangiriro 35:1-5 Imana ibwira Yakobo iti “Haguruka uzamuke, ujye i Beteli utureyo, wubakireyo igicaniro Imana yakubonekeye, ubwo wahungaga Esawu mwene so.” Maze Yakobo abwira abo mu rugo rwe n’abo bari kumwe bose ati “Mukureho imana z’abanyamahanga ziri muri mwe, mwizirure mwambare indi myenda,duhaguruke tuzamuke tujye i Beteli, nanjye nzubakirayo igicaniro Imana, yanyumviye ku munsi w’umubabaro wanjye, kandi yagendanaga nanjye mu nzira nagenzemo.” Baha Yakobo imana z’abanyamahanga zose bari (...)
-
Abashyingiranwa bahuje ibitsina banyuranya n’umugambi w’Imana ku muntu
19 September 2012, by Emmanuel KANAMUGIREHirya no hino ku isi hamaze gusinywa amategeko yemerera abahuje ibitsina gushyingiranwa no kwakira abana mu miryango yabo nyamara ibi binyuranye n’icyo Imana itekereza ku mugabo n’umugore iyo bahujwe no gushyingiranwa.
Wowe ufite ibyo uhagarariye mu murimo w’Imana cyangwa umwigishwa wa Yesu ni butumwa ki watanga udaciriye urubanza cyangwa ngo uhe akato mugenzi wawe ko Yesu na we ubwe atigeze abigirira abo mu gihe cye ?
Nubwo batari mu mugambi w’Imana ariko ntibivuze ko tugomba kubaha akato (...) -
Imbaraga z’ibiganza byejejwe
1 February 2016, by Pastor Desire HabyarimanaGutegeka Kwa Kabiri 34:9 - Yosuwa mwene Nuni yari yuzuye umwuka w’ubwenge, kuko Mose yari yaramurambitseho ibiganza. Abisirayeli baramwumvira, bagenza uko Uwiteka yategetse Mose.
Iki gitondo, Imana inyibukije imbaraga yashize mu biganza byanjye numva ndishimye.
Kubera kurambikwaho ibiganza bya Mose, Yosuwa wari umuntu usanzwe, mwene Nuni utaravaga mu muryango w’Abalewi bavagamo abatambyi, yahawe agaciro gakomeye kagizwe n’ibintu bibiri bikurikira:
1. Yuzuye umwuka w’Ubwenge. Nibutse ko (...) -
Urukundo nyakuri rurategereza – Umuhigo
16 May 2013, by Simeon Ngezahayo“Maze kumenya ko urukundo nyakuri rutegereza, mpize umuhigo imbere y’Imana, imbere y’umuryango wanjye, imbere y’incuti zanjye, imbere y’uwo tuzarushinga n’imbere y’abana nzabyara yuko nzifata ku bijyanye no guhuza igitsina n’umuntu wese, uhereye none ukageza igihe nzashyingirirwa imbere y’Imana nk’uko Bibiliya ibitegeka.”
KUKI ARI NGOMBWA GUTEGEREZA? Urukundo nyakuri rurategereza Iyo wirinze kugeza igihe uzashyingirirwa, hari inyungu nyinshi bikuzanira mu buzima bwawe!
INYUNGU YA #1 - BIRAKURINDA: (...) -
Hari indi nshuti nka Yesu yakunda abayihinyuye ?
7 October 2015, by Innocent KubwimanaKwitangira umuntu w’umunyakuri, nubwo yaba ari inshuti yawe magara byagorana, kugira ngo umwigurane ikintu cy’agaciro gihenze kurusha ibindi (Gutanga ubuzima bwawe).
Noneho tekereza umuntu w’umunyabyaha utanakwemera? Hari ubwo umuntu atekereza kuri uru rukundo ugasanga rutangaje, ntabwo rusanzwe!
Uyu ni Yesu wabashije gukora ibi wenyine. Bibiliya itubwira ko Yesu yaje mu be ariko ntibamwemera, Yohana 1:11, ntabwo byoroshye gusobanura urukundo Yesu yakunze umuntu, uko byamera kose (...) -
Batemberejwe i kuzimu– 7 bo mu rubyiruko rwa Colombiya (igice cya 5)
23 March 2014, by Kiyange Adda-DarleneNoneho mbona ameza abajwe mu giti ariko atakongowe n’umuriro. Kuri yo hari hateretse ibimeze nk’amacupa y’inzoga. Yagaragaraga nk’abasha kumara inyota, ariko yari yuzuye umuriro. Nkomeje kureba, mbona umuntu w’umugabo umubiri we wose wari warangiritse yari asigaranye imyenda yuzuye ibyondo kandi yahiye. Nta maso, nta munwa nta n’umusatsi yari agifite byari byarakongowe n’umuriro. Yabashaga kundeba nubwo nta maso yari agifite.
Ndabibutsa ko ari umwuka w’umuntu ushobora gutekereza, gushyira mu (...) -
Impuguro 9 zagufasha kubona umudari w’izahabu mu bwami bw’Imana - David Porter
6 May 2013, by Isabelle GahongayireAbantu b’abanebwe baricaye banenga umukobwa witwa Gabby Douglas w’imyaka 16 watsindiye imidari 2 y’izahabu mu mikino y’isi yakinnye agatsinda. Impamvu bamunenze ngo ni uko yari yasokoje nabi!
Impamvu Gabby yabonye iyo midari ni uko yahagurutse agakora imyitozo ihagije kandi ivunanye, abamunenga bo bakaba bajenjetse. Ubwo bamubazaga, Gabby yaravuze ati «Iminsi mibi aba ari iy’ingezi, kuko ari muri iyo minsi intwari zigaragarira. Niba ushobora kunesha mu minsi mibi, ushobora kunesha igihe cyose.» (...) -
Impamvu kureba pornography bigayisha ubutumwa bwiza (Igice cya 2) – Tim Challies
28 June 2016, by Simeon NgezahayoIyo ureba pornography, uba ureba iyangizwa ry’ibyo Imana iha agaciro kuruta ibindi byose yaremye.
Pornography ni iyangizwa ry’umuntu, kuko ubusambanyi budakorerwa mu mubiri gusa ahubwo bukorerwa no mu mutima. Iyo uyireba ntuba ureba gusa nk’uko ubitekereza, ahubwo biba byagutwaye umutima. Si ibyo gusa kandi, ahubwo biba birimo kukwangiza mu bwonko. Imana iravuga ngo “Muha agaciro kurusha ibindi biremwa byose, kuko namuremye mu ishusho yanjye!” Wowe rero urarebera kandi arimo gukorerwa ibiteye (...)
0 | ... | 330 | 340 | 350 | 360 | 370 | 380 | 390 | 400 | 410 | ... | 1850