Yohana 13: 21-25. Yesu amaze kuvuga atyo, ahagarika umutima arahamya ati: “ n’ukuri ni ukuri, ndababwira ko umwe muri mwe ari bungambanire.”Abigishwa bararebana, kuko batari bazi uwo avuze uwo ari we.Hariho umwe mu bigishwa be wari wiseguye igituza cya Yesu bafungura. Uwo ni wawundi Yesu yakundaga. Simoni Petero aramurembuza aramubaza ati : “umubaze uwo avuze uwariwe”.Uwo ahengamira inyuma aho yari ari mu gituza cya Yesu, aramubaza ati: “ Databuja ni nde?”
Umwanditsi w’iki gitabo cy’ubutumwa (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Petero ati: Umubaze uwo avuze uwariwe.
14 March 2016, by Kiyange Adda-Darlene -
Ntidutekereze nk’uko isi itekereza - Kenneth et Gloria Copeland
31 May 2013, by Isabelle GahongayireIbitekerezo by’imburamumaro bituma dukora ibintu by’imburamumaro
“Kuko intwaro z’intambara yacu atari iz’abantu, ahubwo imbere y’Imana zigira imbaraga zo gusenya ibihome no kubikubita hasi. Dukubita hasi impaka n’ikintu cyose kishyiriye hejuru kurwanya kumenya Imana, dufata mpiri ibitekerezwa mu mitima byose ngo tubigomorere Kristo” 2 Abakorinto 10 : 4-5.
Nidutekereza nkuko isi itekereza, tuzasanga dukoze nk’ibyo isi ikora. Ibitekerezo by’imburamumaro bituma dukora ibintu by’imburamumaro.Rero (...) -
Imvugo yawe igaragaza uwo uriwe!
29 March 2016, by Pastor Desire Habyarimana’Ni ukuri nawe uri umwe muri bo, ndetse ni imvugo yawe irakumenyekanishije.’ Matayo 26:73
Mu busanzwe iyo umugabo ashakanye n’umugore, Imana ikabagirira neza bakabona urubyaro akenshi abana bavuka bafite ishusho isa n’iy’ababyeyi babo, iyo bitabaye ibyo muri uwo muryango haba harimo urwikekwe (ibi ntibivuze ko umugore igihe cyose abyaye umwana udafite ikintu na kimwe ahuriyeho na se aba yamuciye inyuma ) ariko naho batasa ku mubiri ntibibabuza kugira A.D.N imwe. ibi rero bitwereka ko impamvu (...) -
Sinzabeshya Dawidi. Ev. KIyange Adda Darlene
27 September 2015, by Kiyange Adda-DarleneZab89: 36 : Igihe kimwe narahiye kwera kwanjye sinzabeshya Dawidi.
Dufite Imana nziza ikora ibitangaza , Imana y’urukundo rwinshi. Iyo dusomye Bibliya dusanga iyo ivuze ikintu igikora kandi abo yasezeranije bose yarabahaye ibyo yabasezeranije. Yasezeranije Aburahamu umugisha w’umwana w’umuhungu iramumuha. Yamusezeranije ko izavana urubyaro rwe mu buretwa bwo muri Egiputa yarabikoze, yasezeranije Mose ko izajyana abisiraheri I Kanani, yarabikoze, yasezeranije Dawidi ko ingoma ye izahoraho (...) -
Ni gute wagumana umurava ukurimo ?
5 April 2016, by Pastor Desire HabyarimanaMu gice cya kane cya Nehemiya, atubwira uko, nyuma yo kuzuza icya kabiri cy’inkike z’i Yerusalemu, abaturage batangiye kunanirwa, batangira kudeha ku murimo ndetse baricuza. Ubusanzwe, ni kenshi ukwijijuta no kurambirwa mu gihe umurimo ari mugari bikunze kubaho kenshi. Akaba ari nayo mpamvu muri aka kanya nshaka kubaganiriza cyane ku bintu bitandatu by’ingenzi ntekereza byagufasha kugaruka ku murongo, mu gihe umurava wawe usanganywe watangiye kuyoyoka.
1.Kwibuka ko amarangamutima akunda (...) -
Mbese uri umuyobozi mwiza? Dore iminzani 3 wakwipimiraho! - Carey Nieuwhof
18 March 2014, by Simeon NgezahayoKimwe mu bintu by’ingenzi ugomba kumenya nk’umuyobozi ni ukumenya niba urimo kuyobora neza. Iyo utabizi, birushaho kugushyira mu rujijo. Ubusanzwe, bagenzi bawe bazakubwira uko bakubona cyangwa abandi bakubwire uko bakubona nk’umuyobozi. Ariko hejuru y’ibyo ni iki kizakubwira yuko uri umuyobozi mwiza? Hari uburyo bworoshye bwo kubipima. Ubwo buryo nta bundi, ni ukwibaza ibibazo 3 byoroshye. Ibi ntibyagufasha kumenya byose kuri wowe, ariko byagufasha kumenya aho wikosora:
Kuki ibi ari (...) -
Aho byagera hose, Yesu abirusha imbaraga!
21 October 2015, by Innocent KubwimanaUbutumwa bwiza bwa Yohana igice cya 11, hagaragaramo Yesu azura Lazaro. Ku murongo wa 21 Marita;mushiki wa Lazaro, yabwiye Yesu ati: “Databuja, iyaba wari hano musaza wanjye ntaba yarapfuye.” Ku wa 32 Mariya nawe yabwiye Yesu amagambo asa n’aya Marita. Ariko Yesu ati: “Niwizera uri bubone ubwiza bw’Imana.”
Uyu muryango wari mu kiriyo cya Lazaro, kandi Marita na Mariya bashiki be bari baratumyeho Yesu ngo aze amukize. Yesu ntiyahise aza; Lazaro arapfa. Igihe yahageraga, bamwakirije ko iyo ahaba, (...) -
Umudugudu wubatswe ku mpinga y’umusozi ntubasha kwihisha - John Roos
14 May 2013, by Simeon Ngezahayo“Muri umucyo w’isi. Umudugudu wubatswe ku mpinga y’umusozi ntubasha kwihisha” Matayo 5.14
“Umudugudu” ni ijambo rituruka ku rurimi rw’Ikigereki, kandi ni ijambo rifite umumaro munini mu Isezerano Rishya. Umudugudu wagize umumaro mu iterambere ry’Ubugereki, hamwe n’imidugudu ikomeye nka Atenayi na Siparite.
Ntugategereze ko abandi bagukorera icyo washoboraga kwikorera ubwawe.
Umudugudu wabaga urinzwe. Muri Bibiliya iri zina ryakoreshwaga ku mijyi nka Yerusalemu, wari mu mpinga y’umusozi kandi (...) -
Mwana wanjye ita ku bwenge bwanjye uhungire kure ubusambanyi bukugarije.
9 February 2016, by Ernest RutagungiraMugihe dukomeje kugenda twinjira mu minsi y’imperuka ni nako abantu b’Imana bakomeje guhinduka cyane mu mico no mu myifatire, ariko igiteye impungenge n’ubwoba cyane ni ibyaha by’urukozasoni bimaze kuba agahoma munwa kuburyo bimaze kuba indengakamere mu bantu, muri byo twavuga mo ubugome butigeze kubaho,ubwicanyi ariko noneho byagera mu busambanyi byo bikaba akumiro kuko burakabije mu bubatse ingo reka urubyiruko sinabona icyo mvuga.
Mu gice cya 7 cy’imigani hagira hati “Nari mpagaze ku (...) -
Ibyo ubiba nibyo uzasarura.
8 June 2016, by Ernest RutagungiraMu gitondo ujye ubiba imbuto zawe, kandi nimugoroba ntukaruhure ukuboko kwawe, kuko utazi ikizera ari iki cyangwa kiriya, cyangwa yuko byombi bizahwanya kuba byiza. ( umubwiriza 11:6).
Umuhinzi ahingana umwete, akabibana umwete, bitewe n’ ubwoko bw’imbuto akazuhira, akabagara n’ibindi, ibi byose abikora kugirango azasarure umusaruro ushyitse igihe ni kigera, kuko aba azi icyo yifuza kugeraho ntago acika intege. Ijambo ry’Imana ritugereranya n’ababibyi bazasarura igihe nikigera, Mu gitondo ni (...)
0 | ... | 370 | 380 | 390 | 400 | 410 | 420 | 430 | 440 | 450 | ... | 1850