“Ni jye muzabibu, namwe muri amashami. Uguma muri jye nanjye nkaguma muri we, uwo ni we wera imbuto nyinshi, kuko ari nta cyo mubasha gukora mutamfite” Yohana 15:5.
Aya ni amagambo yagarutsweho na Pasteur Desire Habyarimana mu giterane cyateguwe na groupe Abarinzi biga mu kigo APADE Kicukiro.
Iyi groupe igizwe n’abanyeshuri biga muri iki kigo ndetse n’abakirangijemo, bakaba bakora igiterane ngarukamwaka. Igiterane cy’uyu mwaka cyari gifite insanganyamatsiko iri muri Yohana 15:5, ivuga ko (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
APADE: Benshi bahindukiriye Kristo mu giterane cyateguwe na groupe Abarinzi
24 September 2013, by Ubwanditsi -
URUHARE RW’INZIRA ZO MU MUTIMA-Bishop Dr Fidèle MASENGO
2 October 2015, by Pastor Desire HabyarimanaZaburi 84:6 - Hahirwa umuntu ugufitemo imbaraga, Hahirwa abafite mu mitima inzira zijya i Siyoni.
Ejo hashize twaganiriye kuri uyu murongo dusobanura uburyo imbaraga twibitseho zigaragaza uburyo duhiriwe. Uyu munsi turakomeza noneho tuvuga ku isano riri hagati y’inzira zo mu mutima n’amahirwe.
Namenye neza ko imihanda n’inzira bitaba ku butaka gusa. Umutima nawo wuzuyemo inzira. Nizo umuntu anyuramo umunsi ku munsi. Ziyobora ubugingo bwe n’umwuka we.
Kuri bamwe izo nzira zigana ikuzimu ku (...) -
Umuhanzi Appolinaire Habonimana mu giterane cyateguwe n’itorero MIPE kibera i Bruxelles
13 November 2013, by Simeon NgezahayoItorero MIPE (MISSION INTERNATIONALE DU PLEIN EVANGILE) ryateguye weekend 3 zo guhimbaza Imana amasaha 24 /24 kiba muri weekend, gifite intego iboneka muri Zaburi 150. Iki giterane cyatangiye taliki 1 Ugushyingo, kikazasoza taliki 17 Ugushyingo.
Iki giterane cyitabiriwe n’abantu batandukanye, baturutse mu bihugu nk’u Burundi, RDC, Norvege, Uganda, Rwanda, Belgique, Hollande, Cote d’Ivoire, Cameroun n’Ubufaransa.
Muri iki giterane kirimo n’ibindi bikorwa nk’amahugurwa y’abaririmbyi, amakorali (...) -
America: 41% ngo basomera Bibiliya kuri Internet
6 September 2013, by Simeon NgezahayoAmakuru dukesha ikinyamakuru The Washington Examiner avuga ko Abanyamerika bagera kuri 41% basomera Bibiliya kuri internet, ngo n’ubwo 88% by’Abanyamerika bafite Bibiliya zigendanwa.
Ubushakashatsi buherutse gukorwa n’umuryango ‘The American Bible Society’ (ABS) bwagaragaje ko 41% by’Abanyamerika bakoresha internet, bagasomera ibyanditswe byera kuri mudasobwa. 29% bakora ubushakashatsi ku byanditswe byera bakoresheje telephone ngendanwa, naho 17% bakavuga ko basoma Bibiliya bakoresheje (...) -
Ntubigukwiye kuba mu mwijima kandi umucyo waraje?
21 October 2015, by Innocent KubwimanaUbusanzwe tumenyereye ko isi imurikirwa n’ibintu bibiri aribyo izuba ndetse n’ukwezi, ibi iyo bidahari haba hari icyo twita umwijima, kuko bisimburana buri munsi.
Gusa nubwo ibi ari ibinyarumuri tubona bitugirira akamaro ka buri munsi, dukenera mu mibereho yacu kandi koko bikaba bigafite bigera aho bikazima.
Hari igihe utaba ubona na kimwe bigasaba gushaka ikindi wifashisha, nibwo usanga abantu bari kugenda bamurika imuri abandi bakagenda bitonze ngo badasitara kuko aho baba bagenda haba (...) -
Dawidi yarakijijwe, asubizwamo imbaraga – Silas
7 June 2013, by Simeon NgezahayoNk’uko bijya bigenda kuri buri wese wo muri twe, Dawidi yari akeneye gukira mu mutima. Impamvu nta yindi, yabiterwaga n’igikomere cyo ku mutima yari afite cyabaye urusange mu bantu, ari cyo cyaha gitandukanya umuntu n’Imana yera. Icyaha ni ugucumura ku mutima w’Imana y’urukundo no kwendereza ubwere bwayo, kandi gihanwa n’amategeko.
Ni twe ubwacu tugomba kurinda amahoro yacu. Imana ni umukozi w’umuhanga, ibasha gukiza ibyangiritse ikabivanamo ikintu kizima kandi kiramba. Nta muntu ubasha (...) -
Chorale Impuhwe ikorera umurimo muri ADEPR Gisenyi yateguye igiterane kidasanzwe
9 September 2015, by Pastor Desire HabyarimanaIkigiterane cyateguwe na chorale Impuhwe yo kuri ADEPR Gisenyi, Umushyitsi mukuru azaba ari chorale MAMADJUSI CHOIR izaba ivuye TANZANIA MOSH yo muntara ya ARUSHA muri ANGLICAN CHURCH, Tuzaba turi kumwe n’abahanzi nka MURWANASHYAKA Faustin na SIBOMANA Andre. Hazaba kandi hari n’andi makorale akomeye cyane nka Bethlehem CHoir na Alliance Choir z’i Rubavu hamwe n’umuvugabutumwa Rev Pasteur MASUMBUKU Josue.
Ikigiterane kizaba kuwa gatandatu tariki ya 12.09. 2015 guhera saa munani z’amanywa no (...) -
Ese uretse abashakashatsi, Bibiliya itubwira iki ku munsi w’imperuka ?
12 November 2013, by Ernest RutagungiraHashize igihe kitari gito bamwe mu batuye isi bagerageza kwerekana amwe mu matariki bakeka ko imperuka y’isi ishobora, cyangwa yashoboraga kubera, amwe muri ayo matariki yararenze andi arategerejwe, twavuga nka tariki 21/12/2012 yari yagaragajwe n’indangabihe y’ubuhanuzi bw’aba Mayan, tariki ya kuya 26/08/2032 n’izindi. Nyuma y’ibyo abantu bavuga, twifuje kurebera hamwe icyo bibiliya ivuga ku munsi n’igihe imperuka izabera.
Ntago ari ab’iki gihe gusa bibaza igihe imperuka y’isi izabera, ahubwo (...) -
Ibintu 10 biranga umuyobozi mwiza
23 January 2013, by Pastor Desire HabyarimanaUko wamenya Umuyobozi :
1. Ahindura abandi :
Iki ni ikintu cy’ingenzi ku bayobozi. Itegereze abo bahindura, umubare w’ abo bahindura, n’igihe bahindurira abandi.
2. Bahindura imigendekere y’ibintu :
Baba bafite inzara yo guhindura ibintu byiza kandi biteguye guhinduka. Bakunda gutera imbere kandi ntibaruhuke iyo ibintu bidahinduka na gato.
3. Baba bafite iyerekwa :
Bashobora gutuma abantu bashimishwa n’inzozi zabo. Umuntu ufite iyerekwa avuga bike agakora byinshi. Baba buzuye umuriro muri (...) -
Umuryango “Gospel for Asia” wateguye umunsi mpuzamahanga wo gusengera Abakristo barimo gutotezwa
21 October 2013, by Simeon NgezahayoNyuma y’aho bigaragariye ko ibihugu byinshi byo ku mugabane w’Aziya bitoteza Abakristo nk’uko byagaragajwe n’ibyegeranyo byakozwe n’imiryango nka USCIRF na World Watch, Abakristo bo kuri uyu mugabane babonye bataceceka, bahitamo kwinginga Imana ngo igire icyo ikora.
Ni muri urwo rwego hateguwe amasengesho ku rwego mpuzamahanga yo gusengera abo Bakristo, azaba ku wa 3 Ugushyingo 2013 (kanda hano wifatanye na GFA mu masengesho: www.gfa.org/info/idop).
Dr. K. P. Yohannan washinze umuryango Gospel (...)
0 | ... | 410 | 420 | 430 | 440 | 450 | 460 | 470 | 480 | 490 | ... | 1850