Itorero rya ADEPR Paruwasi ya Remera umudugudu wa Remera ryateguye igiterane cy’iminsi 7 gifite intego igira iti “Nibutse iminsi ya kera nibwira ibyo wakoze byose ntekereza umurimo w’ intoki zawe nkuramburira amaboko zaburi 143:5-6”, bagamije kwibutsa Abanyarwanda ko aho Imana igejeje ikora ari ubuntu bwayo.
ADEPR Paruwasi ya Remera iri mu mashimwe menshi aho bari kuzamura urusengero runini ruzajya rwakira abakristo barenga 2,000 bicaye neza, ubu bakaba barimo gusakara uru rusengero (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
ADEPR Remera yabateguriye igiterane cy’amasengesho kizamara iminsi 7: Gahunda y’igiterane […]
23 June 2016, by Ubwanditsi -
Ntiwasarura ibitandukanye n’ibyo wabibye!
1 October 2015, by Innocent KubwimanaNtimuyobe: Imana ntinegurizwa izuru, kuko ibyo umuntu abiba ari byo azasarura. Abagalatiya 6:7
Intumwa Pawulo, muri izi mpuguro yahaye Abagalatiya arahuza ibyo kubiba no gusarura nk’ikintu cyashyizweho n’Imana. Aravuga ati ‘’rwose ntimuyobe,’’kuko Imana itanegurizwa izuru, ahubwo ko ibyo umuntu abibye, ajye ategereza n’imbuto zabyo azazibona.
Iri hame rihoraho ibihe byose kandi rirakora pe. Byaba bitumvikana umuntu abibye imbuto runaka agashaka gusarura ubundi ubwoko. Uramutse ubibye ibigori mu (...) -
Amateka y’Imana aturemera ikizere
19 July 2015, by Innocent KubwimanaAmateka y’Imana atwemeza ko ishoboye byose ni ukuvuga dushingiye ku byo yakoze, abo yakijije, abo yarinze, imirimo yayo itanga icyizere kubiri imbere.
Hari ubwo ujya gusaba akazi ahantu bakanyuza amaso mu mwirondoro wawe bakakubwira bati oya nta kazi wabona hano, nta burambe uragira, wenda haza undi bakakamuha kubera ko abimazemo igihe.
Mu bintu byari bikwiye kuba bituneneza ni ukuntu uyu mwuga wo kugira neza, wo gutabara Imana iwufitemo uburambe. Haleluya, Imana ishimwe, nta kintu na (...) -
Abakristo bo muri Tanzania bugarijwe n’ibitero by’intagondwa z’Abisilamu
23 May 2013, by Simeon NgezahayoIbitero byibasiye Abakristo muri Tanzania byakomeje gufata indi ntera mu mwaka ushize. Byinshi muri ibi bitero byibasiye ikirwa cya Zanzibar gituwe na 90% by’Abisilamu. Abakristo batuye kuri icyo kirwa babonye ko bugarijwe n’ibitero mu mpande zose haba mu muhanda, mu ngo no mu nkiko. Ibitero byariyongereye ku buryo bukabije, kugeza n’ubwo abayobozi b’itorero bagiye bicirwa imbere y’amatorero yabo barashwe n’abantu batazwi bivugwa ko bakorana n’intagondwa z’Abisilamu zikorera muri ako gace.
Taliki (...) -
Mbese amatorero akwiriye kurushanwa? – Shane Raynor
24 February 2014, by Simeon NgezahayoByashoboka yuko itorero ryawe ryatangiye kurushanwa n’andi matorero kugira ngo rirusheho gutera imbere. Ibi iyo mbivuga ntibihabwa agaciro nk’uwavuga ibya Justin Bieber. Bamwe muri twe batinya ijambo “kurushanwa,” bumva yuko ari ijambo ry’ab’isi ndetse ribi. Ariko kurushanwa si bibi. Kurushanwa mu byiza bishobora gufasha urushanwa kuba ukomeye kurushaho. Mu matorero, gutinya kurushanwa babikomora ku mpaka bumva mu bya business.
Bamwe muri twe bumva yuko abakomeye bari mu matorero badashobora (...) -
Byinshi utari uzi ku muririmbyi, umwanditsi akaba na Nyiri umuzingo w’indirimbo “Akira Iyi Ndirimbo Ngutuye Yesu”, Bwana Corneille Karekezi
2 December 2015, by Pastor Desire HabyarimanaUbwo yabazwaga uko yatangiye kwandika, kuririmba no gusohora indirimbo zamamaza ubutumwa bwiza bw’Imana, Corneille Karekezi (CK) yihutiye gusubiza ko “kuva na kera yari asanzwe ahimba indirimbo ndetse aririmba mu nsengero ndetse n’amakoraniro y’abizera”. Kuri we, ngo ikidasanzwe kiriho ni ugutunganya no gusohora indirimbo ze kuri CD ngo zigere ku bantu benshi ndetse n’igitaramo cyagutse yitegura gukora muri Kanama 2015.
CK ni muntu ki?
Mu buzima busanzwe, CK akorera I Lagos muri Nigeria. Yabaye (...) -
Imwe mu myambarire idahwitse ku bantu b’igitsinagore,iranengwa mu nsengero!
21 March 2016, by Pastor Desire HabyarimanaMu gihe iterambere rirushaho kuzamuka byihuse muri iki gihe,ni nako usanga n’umuco ugenda utakaza indangagaciro zawo bitewe n’imyumvire y’abantu bo mu gihe tugezemo(Generation).Kuba kandi hari bamwe mu rubyiruko bagenda bakurikirana imico cyangwa se imyitwarire y’aba Star cyangwa se abanyamideri banyuranye ,bituma barushaho kurarikira iyo myambarire maze bagakora iyo bwabaga kugira ngo bisanishe nabo mu myambarire.Ibi bituma akenshi usanga mu gihe bahawe impuguro amatwi badashaka kuzumva kuri (...)
-
Mwitwaze Inkota y’Umwuka
24 September 2012, by Emmanuel KANAMUGIRE« Mwakire agakiza kabe ingofero mwakire n’inkota y’Umwuka ari yo Jambo ry’Imana » Abefeso 6,17
Mu ntambara yo mu buryo bw’umwuka Pawulo yabwiye Abefeso ibintu byinshi bagomba kurwanisha. Ikintu cya gatandatu mu byo yababwiye ni ukwifashisha ijambo ry’Imana nk’inkota. Kumva cyangwa gusoma ijambo si byo byonyine byakuza umukirisitu
Ku rugamba turwana na Satani hari abantu batazi kurwanisha ijambo ry’Imana ;aba usanga bagwiriyemo n’abamaze igihe kinini mu matorero, bumvise ijambo ry’Imana bihagihe. (...) -
Ukwiye kwitoza kuvuga ukuri
26 October 2015, by Innocent KubwimanaIyo tuvuze ukuri biba byumvikana ko hari nikitari ukuri, akenshi iyo ubajije umuntu ukuri icyo ari cyo usanga abigusobanurira bitandukanye ariko igisobanuro nyacyo ntakindi ni uko ukuri ari ukuri.
Bamwe bafata ukuri ngo nkikinyoma gihuriweho nabantu benshi ariko sibyo ahubwo ukuri ni ukuri si ikinyoma.
Hari abantu babaho mubuzima bw’ibinyoma mukaganira ariko nka 90% y’ibintu mwavuganye akaba yakubeshye, ugasanga byabaye umuco w’umuntu akaba yanabyirata, nyamara kubantu badakunda ukuri, (...) -
Ikaze mu giterane kirimo kubera kuri ADEPR Muhima: Turakibagezaho LIVE guhera saa 5:00pm!
13 June 2013, by UbwanditsiIgiterane cyari gitegerejwe na benshi kuri ADEPR Muhima cyatangiye nkuko byakomeje kunyuzwa mu bitangazamakuru bitandukanye iki giterane gifite intego igira iti “Muze twubake Nehemiya 2:17” Umuyobozi wa gahunda Pasteur Karangwa Alphonse atangiza igitarane yabwiye iteraniro ati “Ikaze mu giterane” Ubu harangije kuririmba Chorale y’Ababeyi bagira bati “Nta cyo namuburana Yesu, kuko ari We byose k’Umufite!” Chorale Abatoni ba Yesu irangije kuririmba iti "Ni Yesu warangiza ibibazo byawe!" (...)
0 | ... | 440 | 450 | 460 | 470 | 480 | 490 | 500 | 510 | 520 | ... | 1850