Mu gihe amatora akomeje mubahatanira ibihembo bya Groove, aho aya matora ku sms na interinete azasozwa ku munsi wa 12/10/2013, bimaze kumenyekana ko harimo abahanzi bamwe bamaze kwemera kuzitabira umunsi nyirizina w’itangwa ry’ibihembo harimo uwitwa DK Kwenye Beat wamenyekanye cyane muri Sari Sari, Furi Furi na Osusu ndetse akazaba ari kumwe na Eric Omondi na Dj Mo.
Amakuru dukesha abari gutegura aya marushanwa avuga ko uyu muhanzi azagera i Kigali hagati yo ku Kabiri no kuwa Kane wa kino (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
DK Kwenye Beat ni umwe mu bahanzi bazitabira itangwa rya Groove Awards Rwanda baturutse hanze y’u Rwanda
7 October 2013, by Ubwanditsi -
Igiterana gikomeye mu karere ka Rubavu ULK Campus Gisenyi.
6 November 2012, by UbwanditsiUmuryango mpuzamahanga w’ivugabutumwa mu Rwanda Campus pour Christ wahuje abanyeshuri 1500 biga muri kaminuza yigenga ya ULK Gisenyi ndetse n’abandi bantu bakunda indirimbo n’ijambo ry’Imana mu giterane cyasojwe kuri ikicyumweru. Imwe muri gahunda zakozwe harimo gusengera abayobozi bashya babanyeshuri bazafasha bagenzibabo gukora umurimo w’Imana (ivugabutumwa) ndetse 25 bagize amahirwe yo kwiga bibiriya bahabwa impamyabumenyi.
Umuyobozi mukuru wa Campus pour Christ mu Rwanda Bwana Rutunda (...) -
Gushima Imana bivuze iki? Pastor Gatanazi Justin
9 September 2015, by Pastor Desire HabyarimanaGUSHIMA IMANA BIVUZE IKI ?
Zab.116:12-13, Ibyiza Uwiteka yangiriye byose, Ndabimwitura iki ? Nzakira igikombe cy’agakiza, Nambaze izina ry’Uwiteka.
Icya mbere umuntu yakwitura Imana ni ukuyiha umutima we ikawutegeka, ikawuyobora. Benshi bahaye Satani imitima yabo arabagenga kandi nyamara banakomeye mu madini n’amatorero yabo. Nyamara kudashima bifite ingaruka kandi zikomeye, dore ko Imana yaturemye ngo dusabane nayo.
Ushima Imana akwiye kuvuga ibimuvuye ku mutima. Hari benshi bashima (...) -
Itorero rya Kibungo ryasezeranije imiryango 12 yabanaga idasezeranye imbere y’Imana
8 July 2013, by UbwanditsiNk’uko amategeko agenga umuryango nyarwanda abitegeka kandi bigashimangirwa n’ijambo ry’Imana, aho bavuga ko umugabo n’umugore bagomba kubana mu buryo bwemewe n’amategeko aho bagomba kuba barasezeranye imbere y’amategeko, itorero na ryo rifite amabwiriza avuga ko umugore n’umugabo bagomba gusezerana imbere y’Imana kugira ngo imibanire yabo ikomezwe n’indahiro.
Ni muri urwo rwego Itorero rya ADEPR Paroisse ya KIBUNGO, Itorero ry’Akarere ka NGOMA kuri Chapelle ya RUBIMBA kuri uyu wa gatandatu taliki (...) -
Benin:Abapfu bakomeje kwibwa mu marimbi bakajyanwa gukoreshwa mu bupfumu.
3 December 2012, by UbwanditsiAmarimbi arenga 60 mu gihugu cya Benin yibwemo bimwe mu bice by’imibiri y’abantu bashyinguyemo ijyanwa gukoreshwa mu bupfumu bwo mu bwoko bwa “Voodoo” bufasha abantu kugera ku bukire bw’agahebuzo, ibyishimo n’ubudahangarwa.
Benin iherereye muri Afurika y’iburengerazuba iza ku mwanya wa mbere ku isi mu bihugu bikorerwamo ibikorwa by’ubupfumu bwifashisha bimwe mu bice by’imibiri y’abantu bapfuye.
Muri icyo gihugu abantu barenga miliyoni 9 bakora ibijyanye n’ubupfumu mu myemerere yabo ya buri munsi (...) -
Bwa mbere mu mateka yayo hagaragaye Korale mu gice cya Gospel mu bazahatanira ibihembo bya Salax Awards 2012
21 February 2013, by UbwanditsiBwa mbere mu mateka yayo hagaragaye Korale mu gice cya Gospel mu bazahatanira ibihembo bya Salax Awards 2012
Kuri uyu wa 18 Mutarama 2013 guhera saa yine za mu gitondo muri Hill Top Hotel nibwo Ikirezi Group itsinda ritegura itangwa ry’ibihembo ku bahanzi bitwaye neza buri mwaka hamwe n’abanyamakuru bakora muri showbiz nyarwanda bose bahuriye mu gikorwa cyo kuganira kuri Salax awards hamwe no gushyira ku mugaragaro abahanzi bazatanira ibihembo bya Salax awards 2012, ubu urutonde rukaba (...) -
Petero ati: Umubaze uwo avuze uwariwe.
14 March 2016, by Kiyange Adda-DarleneYohana 13: 21-25. Yesu amaze kuvuga atyo, ahagarika umutima arahamya ati: “ n’ukuri ni ukuri, ndababwira ko umwe muri mwe ari bungambanire.”Abigishwa bararebana, kuko batari bazi uwo avuze uwo ari we.Hariho umwe mu bigishwa be wari wiseguye igituza cya Yesu bafungura. Uwo ni wawundi Yesu yakundaga. Simoni Petero aramurembuza aramubaza ati : “umubaze uwo avuze uwariwe”.Uwo ahengamira inyuma aho yari ari mu gituza cya Yesu, aramubaza ati: “ Databuja ni nde?”
Umwanditsi w’iki gitabo cy’ubutumwa (...) -
Ntidutekereze nk’uko isi itekereza - Kenneth et Gloria Copeland
31 May 2013, by Isabelle GahongayireIbitekerezo by’imburamumaro bituma dukora ibintu by’imburamumaro
“Kuko intwaro z’intambara yacu atari iz’abantu, ahubwo imbere y’Imana zigira imbaraga zo gusenya ibihome no kubikubita hasi. Dukubita hasi impaka n’ikintu cyose kishyiriye hejuru kurwanya kumenya Imana, dufata mpiri ibitekerezwa mu mitima byose ngo tubigomorere Kristo” 2 Abakorinto 10 : 4-5.
Nidutekereza nkuko isi itekereza, tuzasanga dukoze nk’ibyo isi ikora. Ibitekerezo by’imburamumaro bituma dukora ibintu by’imburamumaro.Rero (...) -
Uburyo urukundo ruhatse byose
26 December 2015, by Innocent KubwimanaYesu ubwo yavuganaga n’abigishwa be yababwiye byinshi kubijyanye n’amategeko, ntiyabahatiye kuyakurikiza no kuba imbata zayo, icyakora yiyerekanye nk’uwaje kuyakomeza. Ku bwe yahisemo kuyahinira mu ijambo rimwe ryitwa urukundo, ni ukuvuga gukunda Imana na mugenzi wawe byonyine birahagije ngo no gukurikiza andi mategeko bikorohere.
Umwe mu bafarisayo w’umwigishamategeko yigeze kubaza Yesu ati tubwire itegeko riruta ayandi, aramubwira ati ‘’Ukundishe Uwiteka umutima wawe wose, ubugingo bwawe (...) -
Imvugo yawe igaragaza uwo uriwe!
29 March 2016, by Pastor Desire Habyarimana’Ni ukuri nawe uri umwe muri bo, ndetse ni imvugo yawe irakumenyekanishije.’ Matayo 26:73
Mu busanzwe iyo umugabo ashakanye n’umugore, Imana ikabagirira neza bakabona urubyaro akenshi abana bavuka bafite ishusho isa n’iy’ababyeyi babo, iyo bitabaye ibyo muri uwo muryango haba harimo urwikekwe (ibi ntibivuze ko umugore igihe cyose abyaye umwana udafite ikintu na kimwe ahuriyeho na se aba yamuciye inyuma ) ariko naho batasa ku mubiri ntibibabuza kugira A.D.N imwe. ibi rero bitwereka ko impamvu (...)
0 | ... | 460 | 470 | 480 | 490 | 500 | 510 | 520 | 530 | 540 | ... | 1850