Chorale Louange CEP/KIE ni chorale igizwe n’ abanyeshuri biga muri KIE (Kigali Institute of Education ), bimaze kugaragara ko iri mu ma korari akunzwe cyane mu mugi wa Kigali no mu ntara hose .
Umwaka wa 2012 yashyize ahagararagara DVD yitwa ARAKUMVA nyuma ikora ingendo z’ ivugabutumwa mu mugi wa Kigali no mu ntara , yashoje umwaka iri mu ntara y’ iburasirazuba muri Paruwasi ya Rwikubo . Kuri icyi cyumweru tariki 27/01/2013 sa munani z’amanywa izataramira muri Paruwasi ya Bibare (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Nyuma yo kuva iburasurazuba ikomereje mu mugi wa Kigali mu ngendo z’ ivugabutumwa .
22 January 2013, by Ubwanditsi -
Menya ibanga ryo gusezera ku bubata bwa kamere, witegurire kuragwa ubwami bw’Imana.
18 July 2016, by Ernest RutagungiraIntumwa Pawulo yandikiye Abagaratiya, yerekana ko atangazwa cyane n’uko umudendezo bahawe wabateye kunamuka bakareka ubutumwa bwiza bwa Yesu, maze abibutsa ko ubutumwa yabazaniye atari ubutumwa bwavuye ku bantu, ahubwo ko ari ubutumwa yahawe na Yesu kiristo ubwe, abagira inama ko baramutse bemeye kuyoborwa n’ Umwuka Wera byabafasha gusezera ku bubata bwa kamere.
Pawulo yakomeje agira ati: ndavuga nti “Muyoborwe n’Umwuka”, kuko ari bwo mutazakora ibyo kamere irarikira kuko kamere irarikira ibyo (...) -
Musenge ubudasiba!
11 March 2016, by UbwanditsiMusenge ubudasiba (1 abatesalonike 5:17) Iyi mpanuro yanditse hejuru aha y’Umwuka wera inyuze mu ntumwa pawulo ni iyo kugira ngo duhozeho kandi dushikame mu masengesho. Mu baroma 12:12 haragira hati: "Mwishime mufite ibyiringiro mwihanganira amakuba; mukomeze gusenga mushikamye".
Inshuro nyinshi satani yifuza guhindura no kuyobya abantu, ibyo banyuramo, ibyo babona, n’ibyo bumva, n’ibindi ari ukugira ngo gusa atugereho. Ariko tugomba kumenya gutegura imigambi ye, igihe cyose usenga uba uri (...) -
Yesu yashyizeho inzira yo gukemura ibibazo.
23 May 2016, by Kiyange Adda-Darlene“Nimuguma muri jye, amagambo yanjye akaba muri mwe, musabe icyo mushaka cyose muzagihabwa.” (Yohana 15:7).
Imana ni Data, izi ko tubabara, izi ko turira, izi ko dushobora kugira ibyo dukenera. Kubw’iyo mpamvu, yashyizeho umurongo w’ uko bene ibyo bibazo bizajya bikemuka. Yanyujije abisirayeli mu butayu, ibatunga imyaka mirongo ine, ntibabuze ibyo kurya cyangwa amazi yo kunywa. Icyo gihe yashakaga kwiyereka abantu kugira ngo bayimenye, bamenye ko ari Imana ishobora gutanga ibyo umuntu akeneye. (...) -
Nairobi: Igisasu cyatewe mu rusengero gikomeretsa 15
13 June 2013, by Simeon NgezahayoMu mujyi wa Nairobi, ku Cyumweru taliki 9 Kamena abiyahuzi banyuze iruhande rw’urusengero bari kuri moto bajugunya igisasu mu rusengero gikomeretsa abantu bagera kuri 15, barimo abapasiteri 2 bakomeretse bikabije. Amakuru dukesha Morning Star News avuga ko abapasiteri 2 bari mu bakomerejejwe n’icyo gisasu cyajugunywe mu rusengero rw’itorero Earthquake Miracle Ministry Church rwubatswe mu gisagara cy’ahitwa Mrima mu mujyi wa Likoni wubatswe ku nkombey’inyanja mu ntara ya Mombasa. Nk’uko (...)
-
Ariko ujye ukiranuka uzageze ku gupfa nanjye nzaguha ikamba ry’ubugingo
20 December 2015, by Pastor Desire Habyarimana, Ubwanditsi“Ntutinye ibyo ugiye kuzababazwa. Dore Satani agiye gushyirisha bamwe muri mwe mu nzu y’imbohe kugira ngo mugeragezwe, kandi muzamara iminsi cumi mubabazwa. Ariko ujye ukiranuka uzageze ku gupfa, nanjye nzaguha ikamba ry’ubugingo.” Ibyahishuwe 2:10
“Ufite ugutwi niyumve icyo Umwuka abwira amatorero. Unesha ntacyo azatwarwa n’urupfu rwa kabiri” Ibyahishuwe 2:11
Aya magambo tuyasanga mu butumwa Yohana yahawe na Yesu ubwo yari mu Kirwa Patimo aho yari yaraciriwe ahorwa Ijambo ry’Imana no guhamya (...) -
Imana ibasha guhindura ikidaturwa nk’ingobyi ya Edeni/ Ev.Adda
27 July 2015, by Ubwanditsi“Uwiteka ahumurije i Siyoni n’imyanya yaho yose yabaye imyirare arayihumurije, ubutayu bwaho abuhinduye nka Edeni n’ikidaturwa cyaho akigize nka ya ngobyi y’Uwiteka, muri yo hazaba umunezero n’ibyishimo n’impundu n’amajwi y’indirimbo. Yesaya 51:3
Mu buzima hari byinshi tunyuramo bigoye, bibabaza umutima. Hari ibyoroshye kubibonera igisubizo, hari n’ibigorana umuntu atabasha nubwo yasaba ubutabazi bw’abavandimwe n’ubw’abandi bantu bagaragara nk’ababishoboye.
Biragoye kwihangana kuko biba biryana. Iyo (...) -
Ibuka gusenga no mu gihe byose bigenda nabi!
14 March 2016, by Emmanuel KANAMUGIRE“Ariko mu gicuku, Pawulo na Silasi barasenga baririmbira Imana izindi mbohe zirabumva” Ibyakozwe n’intumwa 16:25 Dore abagabo twari dukwiye gufatiraho urugero mu gusenga! Umunsi wari wababereye mubi ku buryo bushoboka bwose, bahuye n’akaga ndetse bacika intege; bagishijwe impaka na rubanda,barakubiswe, bararenganye, barafungwa mu buryo bubabaza n’ibindi. Nuko mu gicuku barasenga kuko bibutse ko Imana ifata ibibi ikabibyazamo ibyiza. Ni iki tugomba gukora mu gihe ibyacu byose ari bibi ? Mbese (...)
-
Yesu ashobora kuguhindura mushya!
22 December 2015, by Alice RugerindindaMariko 5: 1-15 hatubwira igitangaza Yesu yakoze cyo guhindura umuntu wari ugeze kure bigatangaza abantu benshi!! Amen
Hari indirimbo bajya baririmba ngo:
“ Urantangaje Yesu , Urantangaje, ukura umuntu muri poubelle ( iyarara, mu kimoteri) ukamuhindura, ukamukarabya, ukamusiga ukanamwambika, urantangaje Yesu urantangaje” !!!
Maze gusoma aya magambo nanjye nti “ Ayiiii inkuru ni impamo , uko Yesu bamuvuze niko nanjye namubonye” undi muririmbyi we ati “Nsanga urengeye uko abantu bakuvuga, (...) -
No mu buryo bw’Umwuka wategura ejo hawe!
23 September 2015, by Innocent KubwimanaKwizera niko kwatumye Nowa atinya Imana amaze kuburirwa nayo iby’ibitaraboneka, akabaza inkuge yo gukiza abo munzu ye, ariyo yacishije iteka ry’abari mu isi, aragwa gukiranuka kuzanwa no kwizera Abaheburayo 11:7
Nowa ntabwo yari azi neza niba koko hazabaho kurimbuka kw’isi, cyakora kuko yumvise Imana ivuga ibyo kurimbuza isi umwuzure, yemeye kuyumvira, Imana imuhereza ikerekezo hamwe nuko azabyitwaramo Nowa arabyemera.
Mugihe umwuzure wari utaraza, Nowa yagiriye Imana ikizere yemera (...)
0 | ... | 490 | 500 | 510 | 520 | 530 | 540 | 550 | 560 | 570 | ... | 1850