“Muri iyo ntambara ntimuzagomba kurwana, muzahagarare mwiremere inteko gusa, mwirebere agakiza Uwiteka azabaha yemwe mwa bayuda n’abiyerusalemu. Mwitinya kandi mwe kwiheba, ejo muzabatere kuko Uwiteka ari kumwe namwe.” 2 Ingoma 20:17
Twese duhura n’intambara zitandukanye mu buzima bwacu. Nta n’umwe uhunga ibibazo n’ibirushya, ibyo akenshi dukunda kwita “Imiraba y’ubuzima”. Inkuru nziza ni uko Imana iba izi icyo izakora mu gihe duhuye n’ibiruhanya. Ifite umugambi wo kutugeza ku ntsinzi. Igitabo cya (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Reka Imana Ikurwanire intambara - Joyce Meyer
23 June 2016, by Simeon Ngezahayo -
Amahitamo y’umukristo mu gihe cy’irambagiza/irambagizwa niyo ntego y’igiterane cy’urubyiruko kibera kuri Paruwasi ya ADEPR-Nyarugunga
14 November 2015, by Innocent KubwimanaADEPR-Paruwasi ya Nyarugungu ibarizwa mu itorero ry’Akarere ka Kicukiro ryateguriye urubyiruko rubarizwa muri iyo Paruwasi ndetse n’abandi babyifuza igiterane gifite intego yo kubasangiza amahitamo y’umukristo mu gihe cy’irambagiza cyangwa se mu irambagizwa.
Bifashishije ijambo ry’Imana riboneka mu gitabo cy’Imigani 3:6 rigira riti ‘’Uhore umwemera mu migendere yawe yose, na we azajya akuyobora inzira unyuramo’’, urubyiruko ruzitabira iki giterane ruzahabwa impuguro zitandukanye ku buryo rwakwitwara (...) -
Ni iyihe ntego uharanira kugeraho mu byo ukora byose?
22 June 2016, by UbwanditsiMu buzima iyo umuntu ageze ku isi yiha intego, ndetse muri gahunda za leta y’u Rwanda buri muyobozi ndetse n’umuturage bagomba gukorera ku mihigo, amatorero n’amachorale nayo agira imihigo yiha akayakoreraho, n’abandi bantu mu byiciro bitandukanye iyo rero imihigo wahize utayigezeho nawe urigaya!
Dusome ijambo ry’Imana riboneka mu butumwa bwiza bwa Yesu Kristo bwanditswe na Luka 21:34-36 "Ariko mwirinde, imitima yanyu ye kuremererwa n’ivutu no gusinda n’amaganya y’iyi si, uwo munsi (...) -
Umutima ku wundi! - Kenneth et Gloria Copeland
12 July 2016, by Isabelle GahongayireMbese ntibitangaje kumva ko umuntu yagira ibitekerezo, amarangamutima, n’intego bisa n’iby’Imana ? Ntibitangaje kumva ko Umuremyi w’isi n’ijuru yifuza ko duhuza umutima tukagira ibitekerezo nk’ibye?
“Mbese ni nde wigeze kumenya icyo Uwiteka atekereza ngo amwigishe? Nyamara twebwe dufite gutekereza kwa Kristo”1Abakorinto 2 : 16.
Icyo cyanditswe kiratubwira ko iyo dusanze Umwami Yesu, tugira ibitekerezo nk’ibye. Araza akatwiyegereza kugira ngo imitima yacu isabane n’umutima we. Imana irifuza ko (...) -
Kim Jong-Un yaciye iteka ko abamisiyoneri 33 bakoreraga muri Korea ya Ruguru (NK) bicwa!
11 March 2014, by Simeon NgezahayoUmuyobozi wa Korea ya Ruguru Nyakubahwa Kim Jong-Un yaciye iteka ko abamisiyoneri bakoreraga muri Korea ya Ruguru bicwa. Ibi ngo yabitewe n’uko aba bamisiyoneri bakoranaga n’umumisiyoneri mu itorero South Korean Baptist, Pastor Kim Jung-Wook, watawe muri yombi mu mwaka ushize aregwa gushinga amatorero 500 muri icyo gihugu. The Washington Times dukesha iyi nkuru iratangaza yuko ngo ikirego nyamukuru ari uko ngo aba bakozi b’Imana bashaka guhirika ubutegetsi, kuko ibindi birego bishingiye ku (...)
-
Abasaga 5,000 ni bo bakiriye agakiza mu biterane by’itorero Agape Evangelistic Pentecostal Church, Kabuga
14 February 2014, by Simeon NgezahayoHashize amezi atatu itorero Agape Evangelistic Pentecostal Church rishinze Paruwasi i Kabuga muri Kigali, nyuma yo kumara igihe kinini rikorera i Kanombe. Iryo torero ry’i Kabuga ubu ririmo kwaguka cyane, ndetse umuyobozi waryo aratangaza ko banamaze kugura ikibanza basigaje kubaka ngo bave mu nkodeshanyo.
Mu rwego rwo kuvuna no kubwira abantu icyo Imana ibashakaho, muri iki cyumweru duteye umugongo ku bufatanye na Global Field Evangelism, itorero Agape risoje ibiterane bitandukanye (...) -
Intambara hagati ya Adidas n’Itorero rya Illinois izashyikirizwa ubutabera
15 June 2013, by Simeon NgezahayoNk’uko bitangazwa na The Christian Post, itorero rito ryo muri Leta ya Illinois (USA) ririmo gupfa ikirango n’ikigo cy’igihangange mu gukora ibikoresho bya sport, Adidas.
Amambere, mu mwaka w’2000 iri torero ngo ryaba ryarafashe izina ryise "Add-a-Zero," rigamije gushishikariza Abakristo kongera amaturo atangwa buri cyumweru. Nyuma rero ni bwo Adidas na yo yaje guhitamo izina "adiZero," ikaba yifuza kuzajya irikoresha nk’izina rishya muri amwe mu mashami yaryo. Mu mwaka w’2009, Adidas (...) -
Umuhanzi Dusabe Alexis yabateguriye igiterane kuri uyu wa gatandatu noku cyumweru.
6 March 2013, by UbwanditsiMu mpera z’iki Cyumweru abakunzi ba Alexis Dusabe murahishiwe kuko yabateguriye igiterane cyo gushyira ahagaragara umuzingo w’indirimbo ze (Album ya Volume ya II).
Nk’uko bitangazwa na Dusabe Alexis, ngo iki giterane kizaba kuwa Gatandatu tariki ya 09 Werurwe kugeza Ku Cyumweru tariki ya 10 Werurwe, kikazabera ku Rusengero rwa ADEPR Nyarugenge ruherereye mu Gakinjiro.
Muri icyo Giterane kandi Umuhanzi Dusabe Alexis akazaba ari kumwe n’abandi bahanzi nka DOMINICK NICK ndetse na Simon KABERA. (...) -
Dominic Nic yarangije gutegura Album ye ya kabiri yise ‘Umubavu’
30 June 2012, by UbwanditsiUmuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana, Dominic Nic, aratangaza ko akazi gakomeye ko gutegura Album ye ya kabiri kamaze kurangira hasigaye ibitaramo byo kuyimurika, azatangira kuwa 5 Nyakanga 2012, mu Ihema kuri Stade Amahoro.
Nk’uko bigaragara ku rubuga rwe rwa www.dominic.net yatangaje ko iyi Album ye ya kabiri ateganya ko izaba ari nziza kurusha iya mbere bitewe n’indirimbo ziyigize. Dominic Nic yagize ati :”Iyi Album yanjye izaba nziza kubera y’uko iriho indirimbo ntashidikanya ko ari (...) -
Kwigunga ku murwayi w’umutima bituma apfa vuba
22 June 2012, by UbwanditsiUshakashatsi bwakorewe muri Kaminuza ya Brigham iherereye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bugaragaza ko kwigunga ku muntu ufite ikibazo cy’indwara y’umutima ashobora gupfa vuba.
Amakuru dukesha Aljazeela.com avuga ko abantu barenga 44,573 nibo bakoreweho ubu bushakashatsi aho bwerekanye ko abantu bafite ikibazo cy’umutima badakwiye kwiheza kuko byabagiraho ingaruka zirimo no gupfa.
Kuri aba barwayi bwerekanye ko abenshi muri bo bari bafite ibibazo byo gufatana kw’imitsi ijyana amaraso mu (...)
0 | ... | 510 | 520 | 530 | 540 | 550 | 560 | 570 | 580 | 590 | ... | 1850