Kuri uyu wa 30 Mata 2013, muri Leta ya JUBA mu majyepfo ya Sudani hakomeje kuvugwa ishimutwa ry’ABakristo, no kubatera ubwoba ko bazajya babahamba babona.
Nyuma y’ishimutwa ry’umunyamabanga mukuru w’idini Gatolika ‘Sudan Catholic Bishops’ ku wa 12 Mata, abandi Bakristo bakomeje kwibasirwa mu byumweru bishize. Mu rugomo rwakorerwaga aba Bakristo, harimo kubata muri yombi, kubahata ibibazo no kubashimita. Ku cyumweru taliki 21 Mata ubwo umukuru w’itorero ukomoka mu majyepfo ya SUdani yasengeraga (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Sudani ikomeje guta muri yombi Abakristo no kubashimuta
10 June 2013, by Simeon Ngezahayo -
Itorero ry’ADEPR Karembo ryasuye Itorero ry’ADEPR Kibungo
25 February 2013, by Jost UwaseKw’itariki ya 24/02/2012 Itorero rya ADEPR Karembo riyobowe n’umushumba waryo Pasteur Nkurunziza Protais ryasuye Chapelle ya ADEPR Rubimba mu Itorero rya Kibungo; impamvu nyamukuru yabagenzaga n’ukureba ibikorwa by’abagabo-nyabagabo byamamaye ahantu henshi mu rwego rwo gutera inkunga itorero.
Twabamenyesha ko urwego rw’abagabo nyabagabo mu Itorero rya Kibungo ari icyiciro kigizwe n’abagabo bose bo mu Itorero bubatse ingo kandi b’abizerwa bafite umutima ukunze gufasha no gutera inkunga Itorero mu (...) -
Ni iki cyakorwa mu gihe umugabo n’umugore batumvikana ku cya cumi?
2 May 2016, by Pastor Desire HabyarimanaIyo umugabo n’umugore batumvikana ku cya cumi, cyangwa se ibyo bakwiye gutanga ku bw’umurimo w’Imana, amakimbirane menshi ashobora gutangira hagati yabo rero kugira ngo ibyo byirindwe hari ibigomba gukorwa.
Icya mbere ni ukumva neza ko abakristo bari munsi y’Isezerano Rishya bamenya ko bagomba gutanga icya cumi mu byo Imana yabahaye.
Imana yategetse Abisilayeri gutanga icya cumi mu butunzi bwabo mu Isezerano rya Kera. Icya cumi cyatangwaga na mbere y’uko iryo tegeko ritangwa (Itangiriro (...) -
Ubuyobozi bw’urubuga www.agakiza.org bwabateguriye igitaramo cyo gushima Imana
22 November 2013, by Simeon NgezahayoUbuyobozi bw’urubuga www.agakiza.org bwabateguriye igitaramo cyo gushima Imana ku byo yakoze muri uyu mwaka wa 2013.
Nk’uko twagiye tubibagezaho ku bakunze kubana natwe, hagiye hakoreka imirimo myinshi ariko uw’ibanze ari na wo zingiro ry’umurimo dukora ni uko ubutumwa bwiza bwageze ku bantu benshi hakoreshejwe ikoranabuhanga. Ibi byanyuze mu nzira zitandukanye, zirimo inyigisho z’ijambo ry’Imana, ibiterane mu gihugu no hanze yacyo n’amahugurwa atandukanye.
Ku gakiza.org hatambutse inyigisho (...) -
Menya ko kubana amahoro kwa benshi ari inshingano zanyu bakirisito.
16 May 2016, by Ernest RutagungiraN’uko mumanike amaboko atentebutse mugorore amavi aremaye, kandi muharurire ibirenge byanyu inzira zigororotse kugirango ikirenge gicumbagira kidakuka ahubwo rwose gikire. Mugire umwete wo kubana n’abantu bose amahoro n’uwo kwezwa kuko utejejwe atazareba umwami Imana ( Heburayo 12:12-14) .
Iyo usomye iyi nyandiko usanga uwandikiye bano baheburayo yari afite intumbero yo guhwitura ubwoko bw’Imana ngo bamenye agaciro n’uruhare bafite mubo babana nabo, ndetse ngo basobanukirwe n’ikibuga bakiniramo (...) -
Umugisha uva ku Mana! - Dorothée Rajiah
14 June 2016, by Simeon NgezahayoAbwira umugaragu we ati “Mubwire uti ‘Dore ineza watugiriye yose, mbese twakwitura iki? Urashaka kumenyekana ku mwami cyangwa ku mugaba w’ingabo?’” Aramusubiza ati “Oya, nibera mu bacu.” Elisa ati “ Twamugirira dute?” Gehazi aramusubiza ati “ Icyakora nta mwana w’umuhungu agira, kandi umugabo we arashaje.” 2 Abami 4 : 13-14
Bibiliya itubwira umugore wabaga i Shunemu. Uwo mugore yari yarabonye ko umuntu w’Imana witwa Elisa akunze kunyura iwabo. Ni bwo yaje gufata icyemezo cyo kumutumira ngo aze (...) -
Abahanzi 19 bahimbaza Imana bakoze indirimbo 30 zo mu gitabo
22 March 2013, by UbwanditsiKu bufatanye bw’umuhanzi Uwimana Aimé na Kanuma Damascène, bahurije hamwe abandi bahanzi 17, batunganya album ya kabiri y’indirimbo mirongo itatu zo mu gitabo zirimo izo guhimbaza Imana n’iz’agakiza.
Uwimana icyamuteye gukora iyi album y’indirimbo mirongo itatu ikubiyeho izisanzwe zimenyerewe mu zo mu gitabo ikorwa ku nshuro ya kabiri, ngo ni uko we ubwe ndetse n’abandi ngo yasanze izi ndirimbo zibafasha. Amafaranga azajya ava mu kuyicuruza, hateguwe uburyo azajya agabanywa abahanzi (...) -
Korale Louange ya ADEPR Gatsata iramurika alubumu yayo ya gatatu y’amajwi mu bitaramo yateguye by’iminsi ibiri
26 September 2012, by Patrick KanyamibwaNyuma yo gukora ingendo zitandukanye hirya no hino mu gihugu z’ivugabutumwa ryiza, ubu noneho Korale Louange ADEPR Gatsata irashyira henze ku mugaragaro Alubumu yabo Vol 3 yitwa « Yesu ni byose », kuri uyu wa gatandatu no ku cyumweru mu mpera za kino cyumweru, ni ukuvuga tariki ya 29 na 30/09/2012, muribi bitaramo kandi akaba aribwo bazatangira gufata amashusho y’indirimbo zabo azakoreshwa kuri DVD.
Umuyobozi w’iyi korali Bwana Jacques Ndayisenga mu kiganiro twagiranye akaba yadutangarije ko (...) -
India: Israel Mbonyi arashyira ahagaragara album ye yise "Yesu ni Number One"
19 March 2014, by UbwanditsiISRAEL MBONYI, umwe mu banyeshuri b’Abanyarwanda biga mu gihugu cy’Ubuhinde amaze gutunganya album ye ya mbere y’amajwi igizwe n’indirimbo umunani yise NUMBER ONE.
Uyu munyeshuri wiga mu gihugu cy’Ubuhinde, muri Kaminuza ya Anamalai University iherereye mu majyepfo y’Ubuhinde, umuririmbyi aririmba indirimbo zihimbaza Imana, akaba anaririmba muri Owrship Team yitwa The Lamstand.
Nk’uko abitangaza, igitaramo cyo kumurika album ye ya mbere kizaba taliki ya 22/03/2014, ubu imyiteguro yo kuyimurika (...) -
Rabagirana Worship Band yateguye igitaramo cyo kuramya no guhimbaza.
17 August 2012, by Patrick KanyamibwaBafatanyije n’urubyiruko rwa Eglise Vivante, Rabagirana Worship Band bateguye iminsi ibiri yo kuramya no guhimbaza Imana, kuva kuwa gatandatu tariki ya 18/08/2012 kugeza ku cyumweru tariki ya 19/08/2012, buri munsi kuva saa cyanda z’amanwa (15h00’/3pm), bikazabera ku rusengero rwa Eglise Vivante Kimihurura.
Rabagirana Worship Band n’itsinda ry’urubyiruko ruva mu masengero atandukanye yo mugi wa Kigali aho bakora kuramya no guhimbaza hamwe n’ibikorwa by’urukundo basura abarwayi n’abatishoboye, (...)
0 | ... | 540 | 550 | 560 | 570 | 580 | 590 | 600 | 610 | 620 | ... | 1850