“Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge. Kuko mwaguzwe igiciro. Nuko rero mutume imibiri yanyu ihimbaza Imana” 1 Abakorinto 6:19-20 “You are not your own, (You do not belong to yourselves) 20 for you were bought with a price. So glorify God in your body. Corinthians 6:19-20
“Kuko igihe cyashize cyari gihagije gukora ibyo abapagani bakunda gukora, no kugira ingeso z’isoni nke, n’izo kurarikira no kunywa inzoga nyinshi, no kugira ibiganiro bibi no gusinda n’imigenzo izira cyane y’abasenga ibishushanyo. (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Uziko utakiri uwawe ngo wigenge! Alice
23 July 2015, by Alice Rugerindinda -
Tumenye ubuzima bw’Umuvugabutumwa Mpuzamahanga Reinhard Bonnke.
26 April 2013, by UbwanditsiReinhard Bonnke yavutse kuwa 19 Mata 1940 ahitwa i Konogsberg mu ntara ya East Prussia mu budage. Yaje kuvuka ubwa kabiri afite imyaka icyenda. Nyuma yaho yaje kwiga amashuri ba Bibiriya mu ishuri ryitwa The Bible College of Wales riri ahitwa , Swansea, aho yavuye aba Umu Pasitoro mu Budage mu gihe kingana n’ imyaka 5. Ubwo nibwo yatangiye Ministy ye muri Africa kuko yumvaga ariho umuhamagaro we w’ibanze wari uri.
Yahise ajya mu gihugu cya Lesotho mu mwaka wa 1967. Kuva icyo gihe yagiye (...) -
"Heleluya!!! Yesu yankijije ubusambanyi" - Joshua
21 May 2013, by Simeon NgezahayoMaze igihe kirekire ndi Umukristo. Mu bwana bwanjye nari mfite umuriro mu itorero nasengeragamo, ariko maze kuba ingimbi ntangira gucika intege, ntangira gushidikanya no kutizera mu mutima wanjye. Nihatiye kwizera Yesu, ariko ndanga mba umuhakanyi.
Natangiye gukina urusimbi no kwishora mu busambanyi, mara imyaka myinshi ndi umunyabyaha. Nahoraga mfite ubwoba, umutima waramvuyemo. Buri cyumweru najyaga gushaka indaya zo gusambanya. Nari nzi neza mu mutima wanjye ko ari bibi kandi ari (...) -
Ikiganiro « Tembeya na Yesu » cyateguye igikorwa cyo gushigikira amakorali
15 November 2012, by Patrick KanyamibwaTembeya na Yesu ni ikiganiro cyiba buri ku cyumweru mugitondo kuri Radio One ivugira mu Rwanda ku murongo wa 91.1 Fm, cyigatangwa na Evangelist Sugira Steven, cyikaba kimaze amaze atatu. Nkuko twabitangarijwe na Mahoro Jean Napoleon umuhuzabikorwa w’igikorwa Tembeya na Yesu Choirs promotion, iki ni igikorwa cyo gufasha ama Kolari kumenyekana no gutera imbere, cyikaba ari ubwa mbere kizaba kibaye mu rwanda ariko cyikaba ari ngarukamwaka.
Muntangiriro habayeho amatora kuri radio abantu (...) -
DK Kwenye Beat ni umwe mu bahanzi bazitabira itangwa rya Groove Awards Rwanda baturutse hanze y’u Rwanda
7 October 2013, by UbwanditsiMu gihe amatora akomeje mubahatanira ibihembo bya Groove, aho aya matora ku sms na interinete azasozwa ku munsi wa 12/10/2013, bimaze kumenyekana ko harimo abahanzi bamwe bamaze kwemera kuzitabira umunsi nyirizina w’itangwa ry’ibihembo harimo uwitwa DK Kwenye Beat wamenyekanye cyane muri Sari Sari, Furi Furi na Osusu ndetse akazaba ari kumwe na Eric Omondi na Dj Mo.
Amakuru dukesha abari gutegura aya marushanwa avuga ko uyu muhanzi azagera i Kigali hagati yo ku Kabiri no kuwa Kane wa kino (...) -
Igiterana gikomeye mu karere ka Rubavu ULK Campus Gisenyi.
6 November 2012, by UbwanditsiUmuryango mpuzamahanga w’ivugabutumwa mu Rwanda Campus pour Christ wahuje abanyeshuri 1500 biga muri kaminuza yigenga ya ULK Gisenyi ndetse n’abandi bantu bakunda indirimbo n’ijambo ry’Imana mu giterane cyasojwe kuri ikicyumweru. Imwe muri gahunda zakozwe harimo gusengera abayobozi bashya babanyeshuri bazafasha bagenzibabo gukora umurimo w’Imana (ivugabutumwa) ndetse 25 bagize amahirwe yo kwiga bibiriya bahabwa impamyabumenyi.
Umuyobozi mukuru wa Campus pour Christ mu Rwanda Bwana Rutunda (...) -
Impamvu abakristo bakwiye gushaka Urukundo Rev Sebugorore
3 March 2016, by Pastor Desire HabyarimanaIMPAMVU ABAKRISITO BAKWIYE GUSHAKA URUKUNDO
1. Kugira ngo bafashe abandi. Ikimenyetso buri mukrisito akwiriye kwereka abandi ni " urukundo", Yoh 13:34. Abakrisito bo mu itorero rya mbere bagaragaje urukundo rwabo mu gufasha abakene, Ibyak 2:44-47.
2. Urukundo ni umurunga wo gutungana kwose, aho urukundo ruri rugategeka abantu bagirana ubumwe budasanzwe, Ibyak 4:32-36.
3. Urukundo ni imbuto y’Umwuka, kandi Imana izatubaza uko twabibye iyo mbuto mu mitima y’abandi bantu, Yoh 20: (...) -
Itorero rya Kibungo ryasezeranije imiryango 12 yabanaga idasezeranye imbere y’Imana
8 July 2013, by UbwanditsiNk’uko amategeko agenga umuryango nyarwanda abitegeka kandi bigashimangirwa n’ijambo ry’Imana, aho bavuga ko umugabo n’umugore bagomba kubana mu buryo bwemewe n’amategeko aho bagomba kuba barasezeranye imbere y’amategeko, itorero na ryo rifite amabwiriza avuga ko umugore n’umugabo bagomba gusezerana imbere y’Imana kugira ngo imibanire yabo ikomezwe n’indahiro.
Ni muri urwo rwego Itorero rya ADEPR Paroisse ya KIBUNGO, Itorero ry’Akarere ka NGOMA kuri Chapelle ya RUBIMBA kuri uyu wa gatandatu taliki (...) -
Benin:Abapfu bakomeje kwibwa mu marimbi bakajyanwa gukoreshwa mu bupfumu.
3 December 2012, by UbwanditsiAmarimbi arenga 60 mu gihugu cya Benin yibwemo bimwe mu bice by’imibiri y’abantu bashyinguyemo ijyanwa gukoreshwa mu bupfumu bwo mu bwoko bwa “Voodoo” bufasha abantu kugera ku bukire bw’agahebuzo, ibyishimo n’ubudahangarwa.
Benin iherereye muri Afurika y’iburengerazuba iza ku mwanya wa mbere ku isi mu bihugu bikorerwamo ibikorwa by’ubupfumu bwifashisha bimwe mu bice by’imibiri y’abantu bapfuye.
Muri icyo gihugu abantu barenga miliyoni 9 bakora ibijyanye n’ubupfumu mu myemerere yabo ya buri munsi (...) -
Bwa mbere mu mateka yayo hagaragaye Korale mu gice cya Gospel mu bazahatanira ibihembo bya Salax Awards 2012
21 February 2013, by UbwanditsiBwa mbere mu mateka yayo hagaragaye Korale mu gice cya Gospel mu bazahatanira ibihembo bya Salax Awards 2012
Kuri uyu wa 18 Mutarama 2013 guhera saa yine za mu gitondo muri Hill Top Hotel nibwo Ikirezi Group itsinda ritegura itangwa ry’ibihembo ku bahanzi bitwaye neza buri mwaka hamwe n’abanyamakuru bakora muri showbiz nyarwanda bose bahuriye mu gikorwa cyo kuganira kuri Salax awards hamwe no gushyira ku mugaragaro abahanzi bazatanira ibihembo bya Salax awards 2012, ubu urutonde rukaba (...)
0 | ... | 570 | 580 | 590 | 600 | 610 | 620 | 630 | 640 | 650 | ... | 1850