Waba mubuzima butanezerewe kandi uri mubushake bw’Imana?
Yego, birashoboka. Ariko kandi wanaba no mu munezero mwishi wa mahoro.
Ku bantu bavuga bati : Ndi mubihe bigoranya kuko ariho Imana ishaka, ariko nubwo ari ubushake bw’Imana , ndihebye, ndahangayitse kandi sinezerewe, Hari inkuru nziza. Iyo Imana yemeye ko tuba mubihe nkibyo, iduha ubuntu budasanzwe bwo kubinyuramo. Ubwo buntu nibwo butuma abatureba batangara bati eeeeeee.... ntibyumvikana ko uyu muntu arimo kunyura mu bintu nkibi.. (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Ese Imana Izantabara?
19 September 2015, by Pastor Desire Habyarimana -
Saba Yesu akwereke iburyo bw’ubwato bwawe
3 September 2015, by Innocent KubwimanaArababwira ati ‘’ Nimujugunye urushundura iburyo bw’ubwato, murafata.’’ Nuko bararujugunya ntibaba bakibasha kurukurura, kuko ifi zari nyinshi. Yohana 21:6
Iki ni igihe Yesu yongera kwiyereka abigishwa be ku Nyanja ya Tiberiya. Bibiliya ivuga ko bari bamaze gukesha ijoro ryose baroba babuze ifi, ntacyo bafashe. Icyakora bagize amahirwe umuseke umaze gutambika Yesu ahagarara ku kibaya cy’i Nyanja nubwo abigishwa batahise bamenya ko ari we.
Yesu ababaza niba bafite icyo kurya baramuhakanira. (...) -
Burya Imana itanga ubuzima bushya!
2 October 2015, by Innocent KubwimanaMuri iyi nyandiko turifashisha ubuhamya bugufi bw’umuntu bugaragaza ukuntu Imana ishobora kukwihorera ukayirengagiza, ariko mu gihe gikwiye ikahindura ubuzima bwabwe bwose bushya, uwapingaga ibyayo agasigara abyamamaza kandi anezerewe.
Uyu aragira ati ‘’ Jyewe ndi umuntu wagize ibibazo bitandukanye by’ubuzima, ibibazo by’umuryango n’ibindi.
Inkomoko yanjye ni mumuryango w’abasilamu, nari mbizi ko hariho Imana ariko kujya mu rusengero ntibyigeze binshitura, uretse ko ntabeshye nibyo nabonaga (...) -
Capati iryoha ishyushye
30 October 2012, by UbwanditsiCapati ni ifunguro rikundwa na benshi, bamwe mu bantu bakunda iki kiribwa batangaza ko ifata mu nda kandi ikaba itagira ingaruka ku buzima bw’umuntu.
Capati tumenyereye mu maresitora ya hano mu gihugu cyacu ngo yaba ikomoka mu gihugu cy’Ubuhinde, ikaba izwi kuva mu kinyejana cya 16.
Capati bayikora bagerageza kuyiha umubyimba muto cyane ushoboka mbese imeze nk’akababari nyuma bakayotsa ku ipanu yabugenewe.
Uko ikorwa :
Capati n’ubwo ari ikiribwa gikunzwe n’abantu bingeri zose, ni ukuvuga (...) -
Ibuka gusenga no mu gihe byose bigenda nabi!
14 March 2016, by Emmanuel KANAMUGIRE“Ariko mu gicuku, Pawulo na Silasi barasenga baririmbira Imana izindi mbohe zirabumva” Ibyakozwe n’intumwa 16:25 Dore abagabo twari dukwiye gufatiraho urugero mu gusenga! Umunsi wari wababereye mubi ku buryo bushoboka bwose, bahuye n’akaga ndetse bacika intege; bagishijwe impaka na rubanda,barakubiswe, bararenganye, barafungwa mu buryo bubabaza n’ibindi. Nuko mu gicuku barasenga kuko bibutse ko Imana ifata ibibi ikabibyazamo ibyiza. Ni iki tugomba gukora mu gihe ibyacu byose ari bibi ? Mbese (...)
-
Wari uzi ko “Akabenzi” ari Inyama ishobora gutera indwara zirenga 35 ndetse ikaba yanaganisha ku rupfu?
3 October 2012, by UbwanditsiIngurube ni itungo rigira umwanda urebeye inyuma kuko akenshi rikunda kwibera mu isayo y’ibiribwa yasigaje n’ubwo na byo igera aho ikabirya yanabishyizemo imyanda iva mu mubiri wayo ! Nyamara n’ubwo igira umwanda usanga abenshi bakunda inyama yayo ku buryo bumva nta kindi kiyiruta mu nyama zisanzwe.
Umuntu ashobora kwibaza ati “Ese koko umwanda tubona ku mubiri w’ingurube hari aho waba uhuriye n’imyanda cyangwa se uburwayi bushobora gukomoka ku kabenzi ?”
Iyo uganiriye na bamwe mu (...) -
Imyiteguro y’igiterane cy’isabukuru ya Korari Jehova-Niss-ADEPR Cyahafi irarimbanije
19 November 2015, by Innocent KubwimanaKorari Jehova-Niss ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR-Paruwasi ya Nyarugenge ku mudugudu wa Cyahafi, ikomeje imyiteguro y’igiterane kizaberamo umuhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 imaze itangiye gukora umurimo w’Imana.
Iki giterane kizatangira ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki 21/11/2015 ku isaha ya sa cyenda gisozwe ku cyumweru tariki 22/11/2015 ari nabwo hazaba umuhango nyirizina wo kwizihiza iyo sabukuru, igikorwa cyatumiwemo inzego zitandukanye z’itorero, (...) -
Korali La Lumière yagaragaje urukundo ikunda umurimo w’ivugugabutumwa kuri ADEPR Muyongwe (Gakenke)
17 February 2014, by Simeon NgezahayoKuri uyu wa 15-16 Gashyantare 2014, korali La Lumière mu giterane cy’ivugabutumwa cyabereye mu murenge wa Muyongwe (Gakenke) mu itorero ry’akarere rya ADEPR Gakenke, yagaragaje imbaraga mu ivugabutumwa ryabo ritagira umupaka haba mu mujyi cyangwa mu cyaro cyane ko iyi korali ibarizwa mu mujyi wa Kigali kuri ADEPR ya Nyanza ya Kicukiro.
Chorale La Lumiere
Ku mudugudu wa ADEPR Muyongwe ahabereye iki giterane, abantu bari urujya n’uruza baba abasengera muri iri torero ndetse n’abasengera mu (...) -
Gukorera Imana mugihe gikwiriye nikidakwiriye
14 October 2015, by Innocent KubwimanaUmugabo witwa Pawulo yari umukozi w’Imana, yakoze umurimo w’Imana mubihe bikomeye ubwo intumwa zari ziri mukaga, zizira izina rya Yesu, yagiye afungwa kenshi azira izina rya Yesu ndetse yagiye akubitwa kubwe, ariko nubwo byari bimeze bityo ntiyigeze acogora gukorera Imana.
Mugihe rero yagendaga mubice bitandukanye by’isi avuga ubutumwa yaje guhura na Timoteyo aramubwiriza, gusa uyu Timoteyo no mubuzima busanzwe yarafite imico myiza ishimwa, nicyo cyatumye Pawulo amwitaho aramurera mugakiza (...) -
Impamvu eshanu zituma abantu badakorana n’itangazamakuru mu Rwanda (Igice cya kabiri)
27 March 2013, by Patrick KanyamibwaItangazamakuru ni kimwe mu bice bigira uruhare rukomeye mu iterambere ry’ibintu byinshi kw’isi byose bigaterwa nuko ryakoreshwejwe, doreko yo rikoreshejwe nabi risenya rikangiza byinshi ryanakoreshwa neza rikubaka rikanatunganya ibitari bike. I gihugu nk’u Rwanda cyikaba gifite ubuhamya bukomeye kubijyanye n’itangazamakuru, gusa twababwirako hari n’ibindi bihugu byinshi byisi, itangazamakuru ryagiye rihindura ibintu mu buryo runaka.
Nyuma y’ubushakashatsi twakoze, twari twabagejejeho ibintu (...)
0 | ... | 600 | 610 | 620 | 630 | 640 | 650 | 660 | 670 | 680 | ... | 1850