“Musabe muzahabwa, mushake muzabona, mukomange ku rugi muzakingurirwa.’’ Matayo 7 :7
Umwanya wo gusenga ni bumwe mu buryo abantu bakoresha basaba Imana. Bibiliya iratubwiye ngo dusabe tuzahabwa, dushake tuzabona kandi dukomange tuzakingurirwa, ibi byose tubikora mu gusenga mu buryo bwose bwo kubikora harimo no kwiyiriza ubusa. Kwiyiriza ubusa si ikibazo cyo guhungisha umubiri ibiryo gusa, ahubwo ni ukwegereza Imana umutima kuko ari igikorwa kigaburira ubugingo.
Pawulo yigeze kuvuga ngo (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Ese inzara n’inyota byo gushaka Imana nibyo bigutera gusenga wiyirizije ubusa ?
16 July 2015, by Innocent Kubwimana -
Ndashaka gusa nawe Yesu Mucunguzi !
3 February 2016, by Alice Rugerindinda“Mose amanuka umusozi Sinayi afashe mu maboko ibyo bisate byombi biriho ibihamya, nuko amanutse uwo musozi, ntiyamenya yuko mu maso he harabagiranishijwe n’uwo bavuganye” Kuva 34:29
Hari umuririmbyi waririmbye asenga yinginga Yesu ngo amufashe ase nawe ati : Ndashaka gusa nawe Yesu Mucunguzi, ntawigeze kukumva uvuga urakaye, nyamara sinsa nawe bose barabizi, Mukiza mwiza umfashe nse nawe by’ukuri!! Ati nubwo mbyifuza cyane nyamara siko biri ahubwo mfasha nse nawe by’ukuri. Undi muririmbyi (...) -
Imana ihora ikora ibintu ibishya.
14 June 2016, by Isabelle GahongayireUmusi umwe nari ndimo nsengera ku kabaraza, umwuka w’Imana arambwira ngo: “Nkoze ikintu gisha”. Mpita nibuka ko hari icanditswe kivuga nkuko, maze nihutira kugishaka kugira ngisome neza.
Yesaya 43 : 19 Dore ngiye gukora ikintu gishya, ubu ko kigiye kwaduka ntimuzakimenya? Nzaharura iinzira mu butayu, ntembeshe imigezi mu kidaturwa.
Iyo Imana ije gukora, ikora ibintu bishya. Kugira ngo dusobanukirwe neza uko kuri, Imana ibitubwira mu buryo butandakanye: « Nzabashyiramo UMWUKA MUSHYA. » (...) -
Rubavu: Kiliziya Gatulika ntiteganya guhindura imyigishirize mu kuboneza urubyaro - Musenyeri Nsengumuremyi Jean Marie Vianney
25 June 2012, by Frere ManuMusenyeri Nsengiyumva Jean Marie Vianney, igisonga cya Museneyri wa Diyosezi ya Nyundo, avuga ko Kiliziya Gatulika idateganya kuva ku buryo bw’umwimerere yigisha mu kuboneza urubyaro, ko ahubwo ingufu nyinshi zikwiye gushyirwa mu kwigisha abaturage.
Mgr Nsengumuremyi yagize ati "ntabwo Kiliziya Gatulika izigera na rimwe ireka uburyo bw’umwimerere isanzwe yigisha, kuko burya ikibazo gituruka ku kuba abantu bataganirijwe birambye, niyo mpamvu Kiliziya Gaturika izashyira imbaraga mu gukomeza (...) -
Obama arasaba President wa Iran gufungura Pastor Saeed
30 September 2013, by Simeon NgezahayoMu kiganiro cya mbere President wa Iran agiranye n’uwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuva mu w’1979, President Barack Obama kuri uyu wa 5 yaganiriye na mugenzi we wa Iran President Hassan Rouhani kuri telephone amusaba gufungura Pastor Saeed Abedini, Umunyamerika wafungiwe muri Iran azira kwakira imyizerere ya Gikristo ndetse akanatotezwa.
Pastor Saeed n’abana be babiri
Mu kiganiro cy’iminota 15 Obama yagiranye na President Rouhani, yakomeje kugaragaza ko Leta (...) -
Ujye uba ikitegererezo cy’abizera.
29 July 2015, by Pastor Desire HabyarimanaIyo usomye Bibiliya mu rwandiko Pawulo yandikiye Timoteyo 4:12, Yabwiraga Timoteyo ibikwiriye imyitwarire y’umukristo nyawe.
Aha yaramwihanangirizaga amubwira ati “Ntihakagire uhinyura ubusore bwawe ahubwo ube icyitegererezo cy’abizera kubyo uvuga, no kungeso zawe no k’urukundo, no kwizera no kumutima uboneye” yakomeje amusaba kandi kugira umwete wo gusoma no kwigisha ndetse no guhugura.
Ikindi yamwihanangirije kugira ngo yirinde we ubwe ndetse no kubw’inyigisho yigisha kugirango abashe (...) -
Kigali: ADEPR Gasave hasojwe igiterane cyahuzaga ibihugu bigize Akarere u Rwanda ruherereyemo
12 October 2015, by Pastor Desire HabyarimanaKuri iki cyumweru tariki ya 11/10/2015 kuri ADEPR-Paruwasi ya Gasave hasojwe igiterane cyari gihuje abanyamasengesho baturutse mu bihugu byose bigize Akarere u Rwanda ruherereyemo birimo nka Tanzaniya, u Burundi, Kenya, Uganda, Congo ndetse n’u Rwanda. Iki giterane mpuzamahanga kikaba cyari gifite intego iboneka mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 3:19 hagira hati ‘’ Nuko mwihane muhindukire, ibyaha byanyu bihanagurwe ngo iminsi yo guhemburwa ibone uko iza ituruka ku Mmwami Imana,"
Umuvugizi (...) -
Sudan irimo gushakisha Abisilamu bakiriye Kristo ikabakuramo imyizerere bakiriye
13 July 2013, by UbwanditsiNyuma y’aho ubu buyobozi bw’ishami rishinzwe umutekano n’iperereza mu gihugu cya Sudani “National Intelligence and Security Service (NISS)” bumariye iminsi butera Umukristo wavukiye mu karere k’imisozi ya Juba, bukamusanga iwe mu rugo bumuhata kujya yitaba ku biro by’ubwo buyobozi ngo atange amakuru asabwa ku bijyanye n’amakuru y’Abisilamu bakiriye Kristo, ubu noneho yahunze igihugu nyuma yo kubona ko ubuzima bwe buri mu mazi abira. Umukristo umwe utavuzwe izina kubera umutekano we yatangarije (...)
-
Wibaza impamvu yatuma uva cyangwa ureka umurimo w’Imana
18 August 2015, by Ernest RutagungiraIyo havuzwe umurimo w’Imana, twumva byinshi ibikorerwa mu nsengero no hanze yazo ariko byose bikorwa badategereje indi ngororano uretse kwizera ko hariho Imana izamugororera, bitabujije ko abantu bashobora kukugenera ishimwe n’ubwo wowe utari uryiteze, hakaba rero hakunze kwibanzwa ngo ni iki cyatuma umuntu wakoraga uwo murimo abihagarika cyangwa akabivamo burundu cyane ko henshi usanga hari abo tugenda tubona babivamo mugihe byari byitezwe ko bazawugumamo.
Nk’uko tubisoma mu ijambo (...) -
Hari igihe umuntu akora ibyaha, agakeka ko bigarukira aho gusa !
8 May 2016, by Alice Rugerindinda“Ibyo urabikora nkakwihorera, ukibwirako mpwanye nawe rwose. Ariko nzaguhana mbishyire imbere y’amaso yawe, uko bikurikirana” Zaburi 50: 21
Guceceka kw’Imana ntibisobanuye ko itareba, itumva, idatekereza cyangwa ngo igire n’imigambi, nabonye itanahubuka. Uko kuntu iteye, niko gutera abantu benshi kwibeshya ko ibyo bakora byose Imana iba itabibonye, ariko burya iba yabibonye, ndetse bifite n’ahantu byandikwa, kuko Bibiliya itubwirako hariho igihe ibitabo bizabumburwa, abantu bose bo mu isi, (...)
0 | ... | 560 | 570 | 580 | 590 | 600 | 610 | 620 | 630 | 640 | ... | 1850