Ancilla Bella umunyarwanda ubu i Burundi, ubu agiye kumurika album ya 2 iyo yise “Mpore”, akaba azayishyira ku mugaragaro ku cyumweru tariki ya 25/11/2012 kuri Patmos urusengero ruri Nyabugobo, kwinjira bikaba ari ubuntu.
Ndayishimiye Ancilla Bella yavutse itariki le15/05/1985 akaba yaravukiye mu mujyi wa Bujumbura, bavukana ari 4 we ni uwa 2, mu mibereho ye yakuze ari impfubyi kuko yabuze ababyeyi yiga muwa 5 Primaire intambara yo mu Burundi imaze kuba bamaze kwica Papa we bahungana na (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Ndayishimiye Ancilla Bella aramurika alubumu ye ya kabiri kuri icyi cyumweru
23 November 2012, by Patrick Kanyamibwa -
Abanyarwanda bagomba gusubiza amaso inyuma " - Pasteur Rutayisire
15 April 2013, by UbwanditsiMuri iki gihe hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 19, haragenda haba ibibaniro hirya no hino mu gihugu. Ni muri urwo rwego Pasiteri Rutayisire Antoine yaganirije abakozi b’Umuryango Mpuzamahanga Hope and Homes for Children(HHC) ku mpamvu zituma kwibuka ari ngombwa, ndetse anabihuza n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka ijyanye no guharanira kwigira.
Pasiteri Rutayisire yasobanuriye abakozi ba Hope and Homes for Children bari bateraniye ku cyicaro cy’aho uwo muryango ukorera i (...) -
Korali Iriba yasohoye alubumu ya kabiri y’amajwi
14 January 2013, by Patrick KanyamibwaKuri icyi cyumweru tariki ya 13/01/2013 iyi Korali ubusanzwe ibarizwa Butare nibwo yamurikiye abanyamakuru n’abakunzi bayo mu mugi wa Kigali alubumu yayo ya kabiri yasohoye, iyi alubumu y’indirimbo z’amajwi ikaba iriho indirimbo icumi zakorewe mu ma Studio atandukanye.
Bwana Juvénal Nsengiyumva, umwe mu bayobozi wiyi Korali yatangaje ko iyi alubumu iriho indirimbo z’amajwi zikoze neza harimo « Halellua », « Ntakibasha », « Mfite impamvu », « Naritegereje » na « Yesu ni Iriba » akaba ari nayo (...) -
Rubavu: Igiterane cy’abanyeshuri “Ubwiza bw’Inzu ya Kabiri” cyagenze neza
25 October 2012, by UbwanditsiUrubyiruko rukijijwe ruba mu bigo by’abanyeshuri bibarizwa mu karere ka Rubavu byibumbiye hamwe mu muryango GBS (Goupe biblique Secondraire) rwakorewe igitaramo cy’iswe Ubwiza bw’Inzu ya Kabiri. HOSEYA 2:8-9 NA YOBU 42:12
Iki gitaramo cyabereye kuri The Joy of the lord Ministry kuva saa cyenda kugeza saa moya iyi ni ministere imwe gusa yubatswe mu mujyi wa Gisenyi rwagati ndetse yubakitse neza ibi bigatuma gahunda y’ibitaramo bihabera byitabirwa cyane.
Pastor Pascal umwe mu bayobozi b’iyi (...) -
Musanze : Abaturage barasabwa kwirinda ubuhanuzi bwa Nsabagasani
12 December 2012, by UbwanditsiAbatuye Akarere ka Musanze barasabwa kwirinda abahanuzi b’ibinyoma n’ubutumwa bukura umutima cyane cyane birinda kwemera ibikubiye mu byitwa ubuhanuzi bwa Nsabagasani Dominique, kuko ngo ari abihuha bikomoka ku banzi b’igihugu.
Lt Musoni Didas, ushinzwe guhuza inzego za gisivire na gisirikare ari kumwe n’abikorera bo muri ako karere yabasabye ko badakwiye guha umwanya ibyo bibarangaza ahubwo bagashishikarira gukora no kwiteza imbere, nk’uko tubikesha Kigali Today.
Ubwo abikorera bo muri (...) -
Wibaza impamvu yatuma uva cyangwa ureka umurimo w’Imana
18 August 2015, by Ernest RutagungiraIyo havuzwe umurimo w’Imana, twumva byinshi ibikorerwa mu nsengero no hanze yazo ariko byose bikorwa badategereje indi ngororano uretse kwizera ko hariho Imana izamugororera, bitabujije ko abantu bashobora kukugenera ishimwe n’ubwo wowe utari uryiteze, hakaba rero hakunze kwibanzwa ngo ni iki cyatuma umuntu wakoraga uwo murimo abihagarika cyangwa akabivamo burundu cyane ko henshi usanga hari abo tugenda tubona babivamo mugihe byari byitezwe ko bazawugumamo.
Nk’uko tubisoma mu ijambo (...) -
Icyo Pasiteri Antoine Rutayisire avuga ku nkuru ivuga ko umukobwa we Miss Isimbi Deborah yaba atwite.
21 February 2013, by UbwanditsiPasitori Antoine Rutayisire akaba n’umubyeyi wa Miss Isimbi Deborah Abiellah yagize icyo atangaza ku nkuru ivuga ko umukobwa we yaba atwite ndetse ikaba yaravuzweho byinshi nyuma y’uko isakaye mu gihugu. Uyu mubyeyi kuri ubu uherereye muri Amerika mu masomo yatanze igitekerezo cye kuri iyi nkuru agira ati:
Ndi Pasitori Rutayisire Antoine. Nyuma yo gusoma ibintu byinshi byanditswe kuri iyi nkuru nagira ngo ngire icyo mbwira abasomyi. Ntabwo ndibuvugire Debora kuko ni mukuru umuntu ugeze muri (...) -
Mu ishuri rya ETO Kibungo/ADEPR yasengeye Comite nshya
8 October 2012, by Jost UwaseKuri icyi cyumweru taliki ya 07/10/2012, mu ishuri rya ETO KIBUNGO habaye umuhango wo gushyiraho no gusengera Komite nshya izayobora Umurimo w’Imana kuri Groupe ya ADEPR muri icyo kigo.
Muri uwo muhango harimo abashyitsi batandukanye, aha twavuga nka :
• Umushumba w’ururembo rwa Kibungo (ADEPR), Rev Past KAYIJAMAHE Jean, • Ubuyobozi bwa ETO KIBUNGO, • Past RURANGWA Jean de Dieu uyobora Chapelle ya Kibungo_Ville akaba ari nawe ushinzwe abanyeshuri mu Rurembo rwa Kibungo, • Abarimu n’ababyeyi (...) -
Uko yawurute ikoreshwa mu kwiyitaho no kongera ubwiza
4 November 2015, by Umumararungu Claire«Ubusanzwe» yawurute ifatwa nka deseri ikundwa n’abana ndetse n’abantu bakuru,ariko ikaba ifite n’umwihariko wo gukoreshwa nka kimwe mu byongerera umuntu ubwiza,cyane cyane abagore n’abakobwa haba ku mubiri,ku misatsi,ku minwa ndetse no kugira uruhu rwiza rwo mu maso.
1.Iyo ufite iminwa ishishuka cyangwa ihora yumagaye ushobora gukoresha yawurute ikongera koroha no guhehera,ukoresheje yawurute n’umutobe w’indimu. Uko bikorwa ; ufata yawurute nkeya ugatonyangirizamo umutobe w’indimu mukeya,maze (...) -
UMURIRIMBYI WA Chorale Evangelique Yatabarutse
15 May 2013, by MUHAYIMANA VincentNIBAGWIRE Leoncia ,wari umuririmbyi akaba n’umwe mubatoza b’indirimbo muri chorale evangelique cyarwa/Huye,yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabili tariki ya 14/05/2013 nyuma yaho n’umwana yari yibarutse kuwa 13/05/2013 nawe yitabiye Imana kuri uwo wa kabiri mumasaha ya nyuma ya sa sita
Uyu Nibagwire Leoncia yavutse mu 1975 akaba mubuzima bwe yarakuriye mu murimo w’Imana aho yaririmbaga muri chorale y’urubyiruko nyuma akaza kujya muri chorale nkuru ari nayo atabarutse yakoragamo umurimo. (...)
0 | ... | 580 | 590 | 600 | 610 | 620 | 630 | 640 | 650 | 660 | ... | 1850