Ubusanzwe usanga abantu bakangurirwa kwita ku menyo yabo cyane cyane bayoza, ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko bitagomba gukorwa uko ariko kose kuko ngo kuyoza ukimara kurya biyangiza aho kuyarinda.
Impuguke mu ndwara z’amenyo akaba n’umushakashatsi mu ndwara z’amenyo, umunyamerika Dr Haward R.Gamble yatangarije ikinyamakuru The New York Times ko igihe umuntu yogeje amenyo mbere y’iminota 30 akimara kurya ko biyangiza aho kuyarinda. Impamvu itera kwangiraka kw’amenyo igihe yogejwe mbere (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Koza amenyo ukimara kurya bishobora kuyangiza aho kuyarinda!!!
25 July 2012, by Ubwanditsi -
Dukwiye kugambirira kugira Umutima utaturega ikibi
26 January 2016, by Pastor Desire HabyarimanaGUHIRIMBARANIRA UMUTIMA UTAKUREGA IKIBI
Ibyakozwe 24:16 Ni cyo gituma mpirimbanira kugira umutima utandega ikibi, ngirira Imana cyangwa abantu iminsi yose.
Pawulo yahuye n’intambara nyinshi mu ivugabutumwa rye harimo no gufungwa. Bamwe mu Bayuda bamuregaga bagera aho bagambirira kutagira icyo barya n’icyo banywa batamwishe. Ariko Imana ikoresha mwishywa we, aba muri izo nama, bituma amuburira abisabye umurinzi wa gereza, bituma imigambi y’abayuda iburizwamo.
Pawulo ageze kwa Feliki, abayuda (...) -
Yatunguwe n’uko bizwi ko atunze abagabo batanu!
14 January 2016, by Ernest RutagungiraUyu nta wundi ni umugore wo mu gihugu cy’I Samaliya gihana imbibi n’imyanja y’ubuhindi, bikaba bivugwako yari indaya, akaba ariwe bibiliya yerekana ko yabwiwe na Yesu kiristo ngo “avuze ukuri y’uko udafite umugabo kuko wari afite batanu, n’uwo wari ufite ubu ntago ari uwawe, ibi rero biokaba byaramutangaje cyane kuko yari yizeye ko nta wundi wamenya ibyo akorera mu mwiherero( Yohana 4:1-45).
Uyu mugabo Yesu kristo bibiliya ikunze kugaragaza ko mu gihe yabaye muri iyi si, yakomezaga kwerekana ko (...) -
Rabboni Worshipers yo muri GBU SFB iri gukora album yayo ya mbere
17 June 2013, by UbwanditsiNyuma y’imyaka myinshi ikora umurimo wo kuramya no Guhimbaza Imana mw’ishuri rikuru ry’imari n’amabanki SFB, RABBONI Worshipers ngo ubu iri gukora Album yayo yambere izaba igizwe nindirimbo Ziri Hagati ya 8 na 10 kurubu bakaba abamaze gukora indirimbo 5 zose ubu ziri hanze zarangije gukorwa, zikaba zarakorewe muri ALPHA AND OMEGA Studio na Producer PETER kuko tubihamirizwa nuwo mu producer nuko iyo Album ngo izaba idasanzwe kuko ngo irimo indirimbo zifite ubutumwa bwiza kandi bwubaka imitima (...)
-
Abari hagati ya 300 na 400 bakiriye agakiza mu ivugabutumwa Korale Betaniya yakoreye I Wawa
8 July 2016, by Ernest RutagungiraKuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 02 Nyakanga 2016, korali Betaniya yo mu itorero ADEPR Rubavu, Paruwasi ya Gisa umudugudu wa Ruhangiro yakoze urugendo rw’ivugabutumwa mu kigo Iwawa Rehabilitation Center giherereye ku kirwa cy’ I Wawa, aho abari hagati ya 300 – 400 bakiriye agakiza.
Umuyobozi w’iki kigo Bwana BIZIMANA Servelien yatangarije agakiza.org ko ikigo ayoboye cyatangiye tariki ya 10 Gashyantare 2010 aho ku ubufatanye na MYICT bafasha urubyiruko rwokamwe n’ibiyobyabwenge babigisha imyuga (...) -
Guhamya iby’Imana, intwaro yo kunesha satani.
22 April 2016, by Ernest Rutagungira“Ibiri muri iki gitabo cy’amategeko ntukarorere kubihamisha akanwa kawe, ahubwo ujye ubitekereza ku manywa na nijoro kugira ngo ubone uko ukurikiza ibyanditswemo byose. Niho uzahirwa mu nzira zawe, ukabashishwa byose, mbese sinjye ubigutegetse? Nuko komera ushikame, ntutimye kandi ntukuke umutima, kuko Uwiteka Imana yawe iri kumwe nawe aho uzajya hose” (Yosuwa 1:8-9).
Aya ni amagambo Yosuwa mwene Nuni, yabwiwe n’Imana nyuma yo guhabwa inshingano zo gusigara mu mwanya wa Mose amaze gupfa, (...) -
Ese nshuti waba waritabye umuhamagaro wawe cyangwa uracyajarajara?
13 June 2012, by Ernest RutagungiraAriko ibi mubitekerezaho iki ? habayeho umuntu wari ufite abana babiri asanga umukuru aramubwira ati “ Mwana wanjye genda uhingire uruzabibu rwanjye”. Nawe aramusubiza ati ndanze. Maze hanyuma arihana Se asanga uwa kabiri amubwira atyo nawe aramusubiza ati “ndagiye data”.ariko ntiyajya yo. Muri abo bombi ni inde wakoze icyo se ashaka?
Baramusubiza bati ni uwambere Yesu arababwira ati “ ndababwira ukuri y’uko abakoresha b’ikoro n’abamaraya bababanziriza kwinjira mu bwami bw’Imana”. Dore Yohana (...) -
Yesu ashobora kuguhindura mushya!
22 December 2015, by Alice RugerindindaMariko 5: 1-15 hatubwira igitangaza Yesu yakoze cyo guhindura umuntu wari ugeze kure bigatangaza abantu benshi!! Amen
Hari indirimbo bajya baririmba ngo:
“ Urantangaje Yesu , Urantangaje, ukura umuntu muri poubelle ( iyarara, mu kimoteri) ukamuhindura, ukamukarabya, ukamusiga ukanamwambika, urantangaje Yesu urantangaje” !!!
Maze gusoma aya magambo nanjye nti “ Ayiiii inkuru ni impamo , uko Yesu bamuvuze niko nanjye namubonye” undi muririmbyi we ati “Nsanga urengeye uko abantu bakuvuga, (...) -
Papa Francis arahamagarira isi yose gushakira impunzi zijya i Burayi igisubizo cy’uburyo bubiri, Kiliziya ntizahatangwa
27 October 2015, by Innocent KubwimanaUmushumba wa Kiliziya gatulika ku isi Kuri iki cyumweru nibwo yumvikanye ahamagarira abayoboye amadini n’amatorero gushaka igisubizo mu buryo bubiri, mu rwego rwo gufasha impunzi zikomeje kugwira zerekeza ku mugabane w’Uburayi, ikibazo gihangayikishije amahanga kugeza ubu.
Ibi Papa yabivuze ubwo yasomaga misa muri Kiliziya yitiriwe mutagatifu Petero, asabaga isi yose gushaka igisubizo kirambye kuri iki kibazo ari cyo gusengera izi mpunzi ndetse no kuzifasha mu buryo bufatika.
Papa Francis (...) -
Kuba muri Kristo biguhindura icyaremwe gishya
30 July 2015, by Innocent KubwimanaKuba muri Kristo Yesu nibyo bifite umumaro kurusha ibindi byose. Imbaraga zose umuntu yakoresha z’umubiri cyangwa se indi mirimo igaragara ntiyabashya kugutuza muri Kristo kuko ibi bibonerwa mu kwizera igitambo Yesu Kristo yatanze.
Bibiliya iravuga ngo ‘’ Umuntu wese iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize. Dore byose biba bihindutse bishya.’’ 2 Abakorinto 5:17
Kuba muri Kristo Yesu ni amahitamo, si imyizerere gusa cyangwa gukurikiza amahame y’idini, gukora ibyo (...)
0 | ... | 620 | 630 | 640 | 650 | 660 | 670 | 680 | 690 | 700 | ... | 1850