Liliane Kabaganza, Cpt Simon Kabera, Aime Uwimana, Dominic Nic, Gaby Irene Kamanzi na Nelson Mucyo bayobowe na Patient Bizimana barataramira abakunzi b’indirimbo z’Imana ku cyumweru tariki ya 30/09/2012, kuva saa kumi z’umugoroba muri salle ya Sport View Hotel, icyi kikaba ari kimwe mu bitaramo bya gospel birimo abahanzi bakomeye kandi bakunzwe mu Rwanda. Kwinjira muri iki gitaramo bikaba ari amafaranga ibihumbi 2000 ahasanzwe hamwe na 5000Frw muri VIP. Nkuko Patient Bizmana yabidutangarije, (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Nyuma y’ameze atanu abarizwa mu mugi wa Kigali, Patient Bizimana yateguye igitaramo cyo kuramya no guhimbaza yise “Poetic Evening of Praise and worship”
18 September 2012, by Patrick Kanyamibwa -
Kwiringira Uwiteka.
29 December 2015, by Pastor Desire HabyarimanaKWIRINGIRA UWITEKA
Amagambo y’Uwiteka ni itegeko. Itegeko rivaho iyo haje irindi ririsimbura. Itegeko rigira imbaraga zisumba uwarishyizeho. N’iyo waba ari wowe warishyizeho, iyo ushatse kurica ku ruhande, rirakurega, wabona utarishoboye ukarihindura. Yesu yaduhaye iri tegeko, kandi riracyariho na bugingo nubu, nta ryarisimbuye. Yeremiya 17 :5-8
5.Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Havumwe umuntu wiringira undi muntu akishima amaboko ye, mu mutima we akimūra Uwiteka. 6Azaba ameze nk’inkokōre yo mu (...) -
Igitaramo cya Alarm Ministries kizitabirwa n’abahanzi bakunzwe nka Christine Shusho na Israeli Mbonyi
13 October 2015, by Innocent KubwimanaKuri iki cyumweru tariki 18/10/2015, mu Rwanda hateganyijwe kimwe mu bitaramo bikomeye bizanitabirwa n’abahanzi bazwi kandi banakunzwe nka Christine Shusho umwe mu bahanzi b’ibyamamare muri aka karere u Rwanda ruherereyemo ndetse na Israel Mbonyi nawe umaze kwigarurira imitima ya benshi mu gihe gito amaze amenyekanye.
Iki gitaramo cyateguwe n’itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana Alarm Ministries, kikaba kigamije gushyira ku mugaragaro Alubumu yayo y’indirimbo z’amashusho (DVD), bise ‘’Hari (...) -
Kenya: Urutonde rw’abahatanira ’Rift Valley Gospel Awards’ rwashyizwe ahagaragara !
6 November 2013, by Simeon NgezahayoRift valley gospel awards igarukanye ibihembo bidasanzwe! Intego nyamukuru y’iyi awards, ni uguhemba umuhanzi ku giti cye ndetse na producers babifitemo impano baturuka cyane cyane mu gace ka Rift Valley. Umuhango wo gukora urutonde rw’aba bahanzi wabaye muri Kanama uyu mwaka, wiswe “Rift Valley Tours.”
RVGA irimo abahanzi benshi b’ibyamamare, barimo nka Emmy Kosgei , Faith Kosgei, Mr T n’abandi. Gutora byatangiye, bikazasozwa ku wa 5 Ukuboza. Gukoresha SMS ni ukwandika code y’uwo utoye (...) -
Ibihugu biri ku isonga mu kubangamira uburenganzira bw’amadini kurusha ibindi ku isi - Melissa Steffan
30 July 2013, by Simeon NgezahayoWashington Post yashyize ahagaragara urutonde rw’ibihugu bibangamira uburenganzira bwa muntu ku bijyanye n’amadini. Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko iri hohotera rishingiye ku idini rigaragara cyane muri Africa, Asia no mu Burasirazuba bwo Hagati.
Ibihugu biza ku isonga mu kubangamira uburenganzira bw’amadini ni Burma, China, Eritrea, Iran na Korea ya Ruguru. Ibi byagaragajwe mu bushakashatsi bwakozwe n’umuryango “U.S. Commission on International Religious Freedom” (USCIRF).
N’ubwo (...) -
Nigeria : Kabuhariwe mu gukina Sinema Jimmy Iyke yakiriye agakiza
7 October 2013, by UbwanditsiInkuru ikomeje kuvugwa mu Gihugu cya Nigeria ni iy’umukinnyi w’icyamamare muri Filime uzwi nka Jimmy Iyke, ariko amazina yebwite ari James Ikechukwu Esomugha, wakiriye agakiza ubwo yari yagiye mu rusengero rw’abarokore aherekeje inshuti ye.
Inkuru dukesha urubuga rwa bellanaija, iravuga ko Jimmy Iyke umukinnyi wa filime w’icyamamare mu gihugu cya Nigeria, akaba ari no mu bakinnyi bahebwa neza muri Nollywood (Inzu itunganya sinema zo muri Nigeria yinjiye mu rusengero aherekeje inshuti, yari (...) -
Igiterane cyiswe “Rubavu mu biganza byawe Mana” cyagaragaje ubumwe hagati y’abayobozi muri Leta n’abanyamadini
20 January 2014, by Simeon NgezahayoIgiterane cyiswe “Rubavu mu biganza byawe Mana” cyabaye kuri iki cyumweru tariki ya 19 Mutarama 2014 muri Hoteli Serena ya Rubavu aho uyu muhango wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye mu nzego za Leta ndetse n’iz’amadini abarizwa muri aka karere, abikorera ndetse n’abandi. Iki giterane cyaranzwe no gusengera aka karere ndetse no gushimira Imana ku byo yabagejejeho.
Ibumoso Pastor Masasu Simon, hagati Frere Manu, iburyo umunyamakuru wa RBA
Iki gikorwa kibaye ku ncuro ya mbere muri aka karere (...) -
Ko muhagaze nk’abadafite icyo gukora!
17 May 2016, by Alice Rugerindinda“Ni iki kibahagaritse hano umunsi wose ntacyo mukora! Baramusubiza bati “ Kuko ari ntawaduhaye umurimo” matayo 20: 6-7
Iki kibazo cyabajijwe n’umuntu warukeneye abantu bo kumukorera mu biti bye by’imizabibu. Mu bigaragara muri iyi nkuru, nuko yari afite umurima munini cyane ukeneye abantu benshi bo kuwuhinga, ikindi nuko kuri we, amasaha yo gutangira sicyo kibazo, icyangombwa nuko umuntu yemera kujyamo. Ikindi afite ibihembo kandi buri wese amuhemba icyo yamusezeranije kuko atabeshya kandi (...) -
Imbaraga z’Ijambo ry’Imana
29 February 2016, by Emmanuel KANAMUGIRE“Kuko ijambo ry’Imana ari rizima, rifite imbaraga kandi rikagira ubugi buruta ubw’inkota zose, rigahinguranya ndetse kugeza ubwo rigabanya ubugingo n’umwuka, rikagabanya ingingo n’umusokoro kandi rikabangukira kugenzura ibyo umutima wibwira ukagambirira. Abaheburayo 4. 12”
Kandi Uwiteka arabaza ati “ mbese ijambo ryanjye ntirimeze nk’umuriro cyangwa nk’inyundo imenagura urutare?” Yeremiya 23,29
“Ubwo bimeze bityo mwiyambure imyanda yose n’ububi busaze mwakirane ubugwaneza ijambo ryatewe muri mwe (...) -
Precious Stones yateguye iminsi 7 yo kuramya no guhimbaza Imana kuri Women Foundation Ministries & Noble Family Church Kimihurura.
20 May 2013, by UbwanditsiNkuko twabitangarijwe na Jules Munyampeta, umwe mubayobozi biri tsinda riyobora kuramya no guhimbaza kuri Women Foundation ry’urusengero Noble Family Church ryitwa “Precious Stones”, iki giterane cyo guhimbaza Imana kibaba kibaye ku nshuro ya gatatu bongera gutegura iminsi irindwi yo kurama no guhimbaza Imana. Insanganyamatsiko ikaba ari “Coming back to heart of worship” bisahatse gusobanuta ngo “Garura umutima wo kuramya no guhimbaza”
Icyi cyumweru cyo gushimba Imana, kizatangira kuwa gatanu, (...)
0 | ... | 650 | 660 | 670 | 680 | 690 | 700 | 710 | 720 | 730 | ... | 1850