Ku mugoroba wo kuri uyu wa 29 Kanama 2013, ubwo Emmanuel Sunday yari ari kuri moto agenda mu muhanda hafi y’umujyi wa Jos muri Nigeria, abantu bitwaje intwaro baramuhagaritse bamubaza idini rye. Uyu musore w’imyaka 19 wiga mu ishuri rikuru rya tekiniki yahise abona Abakristo bicaye aho basohowe mu modoka ya minibus n’itsinda ry’abantu bafite imbunda, babaryamishije hasi. Sunday yabwiye Morning Star dukesha aya makuru ati “Abo bantu bafite imbunda bambajije idini ryanjye, mbabwiye ko ndi (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Jos, Nigeria: Abakristo 5 bishwe muri ambush batezwe mu muhanda
2 September 2013, by Simeon Ngezahayo -
Umuhanzi Gaga Grace akomeje kwitangira abatishoboye
18 August 2013, by Simeon NgezahayoBinyuze mu muryango yashinze witwa Gira Impuhwe, kuri uyu wa 16 Kanama 2013 umuhanzikazi Gaga Grace yatangiye kubakira umuntu utishoboye wo mu murenge wa Ndera.
Tuganira n’uyu muhanzikazi usanzwe azwi ku ndirimbo nka "Aranyuze", "Muri Yesu", "Inkoramutima" n’izindi, twifuje kumenya intego n’impamvu y’ishingwa ry’uyu muryango ugizwe n’abantu basaga 58.
Dore uko yabidutangarije: "Nasanze ubuhanzi bw’indirimbo budahagije gusa, naje gusanga ahubwo hanakenewe ibikorwa by’urukundo bigamije gufasha (...) -
Korale Rubonobono irakataje mu ivugabutumwa
22 November 2012, by Ernest RutagungiraNk’uko byari byitsezwe n’abo mu ntara y’iburasirazuba, mumpera z’iki cyumweru tariki ya 17 na 18 ugushyingo 2012, Korali RUBONOBONO ibarizwa mu itorero rya ADEPR, ururembo rw’umujyi wa Kigali, paroisse ya Gatsata, umudugudu wa Rubonobono yagize uruzinduko rw’ivugabutumwa rw’iminsi ibiri ku mudugudu wa Rubagabaga ho muri paroisse ya karangazi mu mutara.
Nk’uko twabisobanuriwe n’ubuyobozi bw’iyi korali ngo uru ruzinduko barwungukiyemo byinshi ku mpande zombi, cyane ko mu ivugabutumwa bakoze, abagera (...) -
Ukwiriye kumenya igihe cyiza cyo kwihana icyaha wakoze
4 January 2016, by Pastor Desire HabyarimanaNk’uko bisobanurwa, icyaha ni ugukora ibyo Imana itubuza, cyangwa se kudakora ibyo idusaba gukora; uku kugomera Imana rero kukaba ari ko guhora gusabwa abantu ngo bakwihane, tukaba tugiye kurebera hamwe igihe cyiza cyo kukwihana.
Iki cyaha cyavuzwe harugura bigaragara na none ko abantu benshi bagikora babizi kandi banababishaka, binasobanuye ko nta muntu ukora icyaha ayobewe ko ari kibi ku Mana kabone n’aho cyaba kinezeza umubiri w’umuntu, imbere y’ Imana nta gaciro gihabwa, gusa na none (...) -
Uko watoza umwana wawe kumvira. Umumararungu Claire
20 July 2015, by Umumararungu ClaireReka duhera kuri uru rugero ruto
Mu muryango wanyu nta wemerewe kurenza saa tatu z’ijoro atarafunga telefoni, ariko muri iki cyumweru wafashe umukobwa wawe incuro ebyiri yandika ubutumwa bugufi nyuma ya saa sita z’ijoro. Umuhungu wawe azi ko isaha ntarengwa yo gutaha ari saa yine z’ijoro, ariko yaraye atashye saa tanu zarenze.
Icyakora, gukosora umwana wawe birashoboka. Ariko kandi, ugomba kubanza kumenya impamvu asa n’udashaka kumvira amategeko umuha. Igishimishije ni uko nubwo ubona ko (...) -
Irinde gucogorera gukorera neza, uzahembwa
21 July 2015, by Innocent KubwimanaGucogora mu isi ni ibisanzwe cyane ko ibyo umuntu ashatse atari byo biba igihe cyose. Iyo umuntu agihamagarwa gukorera Imana aba agifite umuhati mwinshi, ariko kubera ukuntu isi yuzuyemo ibimeze nka do dani (twa tuntu dutuma imodoka zigabanya umuvuduko mu muhanda), ibi bituma umuntu acogora.
Ni kenshi abantu bahura n’imbogamizi zitandukanye zishobora kubabuza kuba muhamagaro wo gukorera Imana neza. Umuririmbyi yaravuze ngo ntiducogore gusenga kugeza ubwo Yesu azaza. Twe turi abagaragu (...) -
Umuryango ’Teen Mania Ministries Int’l’ ufite umuhigo wo kubwiriza urubyiruko rugera kuri miliyari 1.5, umaze kohereza urunyiruko rw’amamisiyoneri rusaga 70 ku isi
7 February 2014, by Simeon NgezahayoTeen Mania Ministries, umwe mu miryango ya Gikristo minini muri Amerika ufite umugambi wo kwagura umurimo mu rubyiruko rwo mu majyaruguru y’Amerika, no kongera imbaraga mu ivugabutumwa mu rubyiruko ku rwego mpuzamahanga. Ubu ngo bafite ibyiringiro byo kubwiriza urugera kuri miliyari 1.5 Uyu muryango wahoze witwa Christian Youth Group in US wahisemo kwitwa "Teen Mania International", mu rwego rwo kwagura imbaraga. Teen Mania kandi irateganya kwimura icyicaro cyawo kikava muri Garden City, (...)
-
Nyampinga w’isi (Miss Monde) 2013 aratangaza ko adashyigikiye gukuramo inda no guhuza ibitsina kw’abatarashakana
17 October 2013, by Simeon NgezahayoMegan Young w’imyaka 23, Umunyafilipine uba muri Amerika uherutse gutsindira izina rya Miss Monde 2013 yatangaje ko akunda ubuzima, kandi ko ashyigikiye kwifata ku batarurhsinga. Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’urubuga LifeNews.com.
Yagize ati “Sinshyigikiye gukuramo inda. Nkunda ubuzima. Niba bisaba kuvutsa umuntu ubuzima, simbishyigikiye rwose. Kwizera kwanjye ni uku “Nta gukuramo inda, kandi guhuza ibitsina bigomba gukorwa n’abashakanye gusa. Uko ni ko kwizera kwanjye.”
Umuhango (...) -
Kuri iki cyumweru kuri stade amahoro habaye igiterane ciswe "Rwanda shima Imana"
28 August 2012, by UbwanditsiKuri uyu wa 26 Kanama 2012 , nibwo kuri Sitade Amahoro i Remera habaye igitaramo cyo gusoza icyumweru cyiswe “Rwanda, shima Imana” cyateguwe n’ihuriro ry’Amatorero ya Gikirisitu mu Rwanda aho hanatuwe ituro ryo gufasha abazahajwe n’amapfa n’inzara, hirya no hino mu gihugu cy’u Rwanda.
Icyo gitaramo cyahuje imbaga y’Abanyarwanda batagira ingano, intego yacyo nk’uko yari iyo gushima Imana ibyiza yagejeje ku Banyarwanda mu myaka 18 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaze, imyaka 50 igihugu kimaze (...) -
Zimwe mu nsengero zo muri Kenya zarasahuwe binyuze mu mvururu zidasanzwe.
30 August 2012, by UbwanditsiMuri iki gihe igihugu cya Kenya haravugwa imvururu zidasanzwe zibasiye bamwe mu baturage batuye mu mujyi zishingiye ku rupfu rw’umuvugabutumwa wo mu idini ya Islam ariwe ABDU ROGO MOHAMED.Nk’uko byatangajwe na Leta, ngo nyuma y’uru rupfu , havutse ubushyamirane budasanzwe hagati y’abakristo n’abayisiramu, ngo hakaba hamaze kugwamo abapolisi bagera kuri 3.Visi Perezida wa Kenya Rayila Odinga akaba yatangaje ko batazigera bihanganira abakurura iyi myivumbagatanyo ishingiye ku macakubiri y’amadini (...)
0 | ... | 670 | 680 | 690 | 700 | 710 | 720 | 730 | 740 | 750 | ... | 1850