Ku ncuro yayo ya 14, ‘Afurika Haguruka’ izaniye impinduka nyinshi umugabane wa Africa ndetse n`isi muri rusange mu rwego rw`ubukungu, imibereho rusange ndetse n`iterambere mu buryo bw`umwuka.
Iki giterane ngarukamwaka gitegurwa n’Itorero Zion Temple Celebration Center Kigali kimaze kumenyekana cyane muri Africa ndetse no ku isi muri rusange kubera impinduka nyinshi cyazaniye abagiye bacyitabira kuva mu mwaka w’2000, ari bwo cyatangiye ku ncuro ya mbere.
Nk’uko twabitangarijwe na Bishop (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
IGITERANE NGARUKAMWAKA CYISWE “AFRICA HAGURUKA” CYASHOJWE KURI IKI CYUMWERU
13 August 2013, by Ubwanditsi -
Umuhanzi Albert NIYONSABA yateguye igitaramo kuri iki cyumweru 27/10/2013 ku itorero rya ADPR-KACYIRU(Kanserege)
24 October 2013, by Simeon NgezahayoAlbert NIYONSABA ni umuhanzi umaze iminsi muri muzika, aho yakunze kugaragara mu biterane no mu bitaramo bitandukanye. Kuri ubu umuhanzi Albert NIYONSABA azanye imbaraga zidasanzwe mu ruhando rwa muzika mu ndirimbo zaririmbiwe Imana (Gospel Music).
Twegereye uyu muhanzi, tuganira nawe atubwira bimwe mu byo arimo gutegurira abakunzi be n’abakunda indirimbo zihimbaza Imana muri rusange. Yadutangarije ko kuri iki cyumeru yateguriye abakunzi be igitaramo yise “Ku bw’amaraso ya Yesu”, kandi ko (...) -
USA: Amatorero y’Abaporotesitanti yateguye amasengesho yo gusengera Sudani y’Amajyepfo bayisabira amahoro n’ubutabera - Michael-Gryboski
6 February 2014, by Simeon NgezahayoAmatorero y’Abaporotesitanti muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yateguye amasengesho yo gusabira Sudani y’Epfo amahoro n’ubutabera. Aya masengesho n’abandi bose bahamagarirwa kwitabira yiswe "Day of Prayer for South Sudan," ngo bayateguye bafatiye ku makuru yo gushyira intwaro hasi muri iyi Leta imaze igihe irimo amakimbirane akomeye.
Itorero Peresibiteriyene (Presbyterian ChurchUSA), The Episcopal Church na Reformed Church muri Amerika yahamagariye abayoboke bayo kwitabira amasengesho yo (...) -
Ingaruka mbi zo gusharira, umujinya n’uburakari (Igice cya 3) Pastor Jean Jacques
5 February 2016, by Pastor Desire Habyarimana"Gusharira kose n’uburakari n’umujinya n’intonganya, no gutukana hamwe n’igomwa ryose bibavemo. "(Efeso:4:31)
Gusharira, umujinya n’uburakari byombi Bibiliya ibigaragaza nk’icyaha, cyangiza urukundo n’imibanire y’abantu ndetse kibangamira no gukura ko mumwuka.
Kutihana ibi byaha biteza agahinda Umwuka Wera , biha Satani urwaho mu buzima bwawe, bituma umucyo wawe uhinduka umwijima imbere y’abandi(ubuhamya),byangiza ubumwe bw’umubiri wa Kristo.
I. Uko Imana ibona gusharira, n’uburakari n’umujinya. (...) -
Ibintu 10 Avoka ishobora kumarira umubiri wacu
1 November 2012, by UbwanditsiAvoka nk’ikiribwa gifitiye akamaro umubiri wacu bitewe no kuba ikungahaye ku mavitamine nka A, B, C na K, usanga hari bamwe batacyitaho cyane cyane aho abagabo benshi bakunda kuvuga ko ari ikiribwa cyagenewe abana n’abagore, mu gihe mu bihugu byateye imbere ari nkitegeko ko buri mafunguro hagomba kuba hongeweho ibikomoka kuri Avoka.
Akaba ari yo mpamvu tugira ngo turebere hamwe icyo ishobora kumarira umubiri wacu twifashishije urubuga rwa healthonlinizine”.
1. Ifasha umutima gukora neza (...) -
Ntitukiri imbata z’icyaha ahubwo turi iza Kristo
18 August 2015, by UbwanditsiUbundi iyo umuntu ari imbata y’ikintu nicyo kiba kimutegeka, urugero umuntu ashobora kuba imbata y’ibiyobyabwenge, aho hakaba ariho umutima we wibera, nubwo yashaka kubireka kuko biba byaramubase ntabwo bimworohera ahubwo agengwa nabyo.
‘’Babasezeranya umudendezo nyamara ubwabo ari imbata z’ibiboze, kuko icyanesheje umuntu kiba kimuhinduye imbata yacyo.’’ 2Petero 2:16
Yesu rero yabonye ko ubwo bubata bumereye nabi umwana w’umuntu nicyo cyamuteye kuza mu isi kugira ngo adukure mu bubata bw’icyaha (...) -
Somalia: Abagera kuri 260,000 bamaze guhitanwa n’inzara
2 May 2013, by Simeon NgezahayoUbushakashatsi bwakozwe ku cyago cy’inzara kimaze iminsi cyugarije Somalia bwagaragaje ko kimaze guhitana abagera kuri 260,000 guhera mu mwaka w’2010 kugeza mu w’2012, mu gihe ibihumbi n’ibihumbi by’abandi bavuye mu gihugu cyabo bahunze inzara.
Muri abo bishwe n’inzara, kimwe cya kabiri ni abana bari munsi y’imyaka 2. Ibi byagaragajwe n’ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo UN food agency ndetse na US-funded Famine Early Warning Systems Network.
Umubare w’abishwe n’inzara muri iyi myaka 3 uruta abo (...) -
Ijambo ukwiye gutsindisha satani n’abadayimoni mu bibazo!
18 August 2015, by Innocent KubwimanaAriko naho itadukiza, nyagasani umenye ko tutari bukorere imana yawe, habe no kuramya icyo gishushanyo cy’izahabu wakoze.’’ Daniyeli 3:18
Umwami Nebukadinezari yakoze igishushanyo ategeka ko abantu bose bagisenga. Uyu mugabo yasabye ko abantu bose nibumva ibyuma bivuga birimo imyirongi, inanga, isambuka, amabubura, amakondera n’ibindi byuma byose bivuga, umuntu wese yubarara hasi akaramya igishushanyo yari yakoze.
Kubera ko Saduraka, Meshake na Abedenego bubahaga Imana yo mu ijuru bari banze (...) -
Abayobozi b’itorero Anglican baratangaza ko bababajwe n’ibitero byahitanye Abakristo bagera kuri 80 muri Pakistan, bigakomeretsa abasaga 200
23 September 2013, by Simeon NgezahayoAbayobozi b’itorero Anglican bo mu bice bitandukanye by’isi bagaragaje agahinda batewe n’ibitero byagabwe ku itorero rya Pakistan, aho ibisasu byahitanye abagera kuri 80 naho abasaga 200 bagakomereka kuri iki cyumweru. Ibihugu biri ku isonga mu kwamagana aya mahano ni Amerika n’Ubwongereza. Archbishop w’intara ya Canterbury Justin Welby, uyoboye itorero Anglican rigizwe n’abagera kuri miliyoni 77 yatanze ubutumwa kuri twitter burimo akababaro yatewe n’ayo mahano yibasiye Abakristo bo mu (...)
-
Impamvu hakenewe kwivugurura mu nsengero ndetse no mu bakozi b’Imana batandukanye
8 September 2015, by Innocent KubwimanaUmunsi ku munsi, abashumba n’abandi bafite inshingano mu murimo w’Imana mu nsengero bafata imyanzuro igendeye ku marangamutima, bitewe nicyo wakwita gukunda umurimo w’Imana. Ubuzima babamo akenshi usanga bushingira hafi ijana ku ijana kuri gahunda z’amatorero yabo.
Akenshi iyi myanzuro y’uko bagomba kubaho igira ingaruka zikomeye kuko iba ihurira hagati y’urusengero n’ubuzima bwabo bwa buri munsi y’aba mu miryango yabo ndetse n’abandi babana mu buzima bwabo bwa buri munsi. Biba bibi rero iyo (...)
0 | ... | 710 | 720 | 730 | 740 | 750 | 760 | 770 | 780 | 790 | ... | 1850