Nitwa Niyitegeka Sylverien, ndi umuhanzi uvuga ubutumwa bwiza mu ndirimbo. Nkorera umurimo w’Imana mu itorero rya Pantekote (ADEPR), kuri Paruwasi ya Butare ya Nduba.
Natangiye umurimo w’ubuhanzi mu mwaka w’1999, ntangira mpimbira amakorali. Icyo gihe nari umuririmbyi muri korali, mfite impano yo guhimba indirimbo. Bitewe n’uko indirimbo zanjye zakundwaga, nahoraga nifuza ko korali naririmbagamo yazishyira ahagaragara ubutumwa burimo bukagera ku bantu benshi. Ibyo ntibyakunze, ni cyo cyatumye (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Umuhanzi Niyitegeka Sylverien mu minsi mike arashyira ahagaragara album video yise “Kuba intwari”
7 August 2013, by Simeon Ngezahayo -
Ni iyihe ntego uharanira kugeraho mu byo ukora byose?
22 June 2016, by UbwanditsiMu buzima iyo umuntu ageze ku isi yiha intego, ndetse muri gahunda za leta y’u Rwanda buri muyobozi ndetse n’umuturage bagomba gukorera ku mihigo, amatorero n’amachorale nayo agira imihigo yiha akayakoreraho, n’abandi bantu mu byiciro bitandukanye iyo rero imihigo wahize utayigezeho nawe urigaya!
Dusome ijambo ry’Imana riboneka mu butumwa bwiza bwa Yesu Kristo bwanditswe na Luka 21:34-36 "Ariko mwirinde, imitima yanyu ye kuremererwa n’ivutu no gusinda n’amaganya y’iyi si, uwo munsi (...) -
Umutima ku wundi! - Kenneth et Gloria Copeland
12 July 2016, by Isabelle GahongayireMbese ntibitangaje kumva ko umuntu yagira ibitekerezo, amarangamutima, n’intego bisa n’iby’Imana ? Ntibitangaje kumva ko Umuremyi w’isi n’ijuru yifuza ko duhuza umutima tukagira ibitekerezo nk’ibye?
“Mbese ni nde wigeze kumenya icyo Uwiteka atekereza ngo amwigishe? Nyamara twebwe dufite gutekereza kwa Kristo”1Abakorinto 2 : 16.
Icyo cyanditswe kiratubwira ko iyo dusanze Umwami Yesu, tugira ibitekerezo nk’ibye. Araza akatwiyegereza kugira ngo imitima yacu isabane n’umutima we. Imana irifuza ko (...) -
Imana irandakariye n’Ibindi twibwira- Igice cya 1
17 July 2016, by Pastor Desire HabyarimanaUmunsi umwe nashyize ku rubuga rwa Facebook ngo “Imana ntabwo ikurakariye”, mbona ibisubizo birenze ibyo natekerezaga. Mu masaha make gusa, abantu ibihumbi n’ibihumbi barashubije, bahangayikishijwe no kwemezwa neza ko ari ukuri koko.
Mu migendanire yanjye bwite n’Imana, no mugufasha abandi, byatumye nizera ko umubare munini w’abantu bamwe bakeka ko Imana ibarakariye cyangwa bamwe bakanabyizera n’umutima wabo wose.
Ese iyi myizerere ituruka he? Wenda k’umubyeyi wari ugoye kunezeza, umubabaro wo (...) -
KAYONZA: "GUTEKEREZA KU MPINDUKA NZIZA NK’UMUKRISTO UZI IMANA" NI IGITERANE GISIZE AMATEKA MURI PAROISSE YOSE!
31 December 2013, by Simeon NgezahayoKuva kuri uyu wa Gatanu taliki 27-28 Ukuboza 2013, mu itorero rya ADEPR Akarere ka Kayonza, paroisse ya Kabarondo, zone ya Nkamba, urubyiruko rw’aho rwashyize hamwe imbaraga zarwo rutegura igiterane cyari kimaze iminsi ibiri (2), gifite intego irira iti "Gutekereza ku mpinduka nziza nk’Umukristo uzi Imana"
Iki giterane cyatangiwemo ubutumwa bwakoze ku mitima ya benshi, kikaba cyarateguwe n’urubyiruko ruturuka ku midugudu itatu ari yo Bugambira, Umubuga na Nkamba.
Iki giterane cyitabiriwe na (...) -
Dore ubwoko 5 bw’imibanire buri mukristu akeneye.
12 April 2016, by NicodemImana yaremye umuntu ari we Adamu ,iravuga iti:si byiza ko uyu muntu aba wenyine.Ibi ntibivuga ko buri wese agomba gushakana n’umugore cyangwa n’umugabo ,ahubwo bivuga ko Imana yaturemeye kugirana imibanire hagati yacu. Bamwe muri twe nanjye ndimo bumva ko bakwiye kuba bonyine bakwiye kumva iri jambo,bitewe n’uko Imana yaturemye ,buri wese akenera undi.
Dore ubwoko 5 bw’imibanire buri mukristu akeneye.
1. Imana: Ndabizi ko Imana twese twayakiriye ariko benshi tuzi Imana mu mutwe bitari ibyo (...) -
Nutindana na Yesu uzasa na we
30 September 2015, by Innocent Kubwimana“Uwiteka nyereka inzira zawe unyigishe imigenzereze yawe, unyobore kubw’umurava wawe unyigishe, kuko ari wowe Mana y’agakiza kanjye” Zaburi 25.4
Kumarana umwanya n’Imana ni kimwe mu bintu by’ingenzi umukristo yitaho muri gahunda ze zose. Twuhira ubugingo bwacu iyo dufashe umwanya wo gusoma Bibilya hamwe n’umwanya wo gusenga, niko kumarana umwanya n’Imana umukristo nyawe ategerezwaho.
Umuririmbyi yaravuze ngo nubana na Yesu, uzaba nka we, abantu bose bazamenya ko mubana bareke ubugome bitabe Yesu. (...) -
Nshimyumuremyi Justin yateguye igitaramo cyo gushima Imana kuri icyi cyumweru
27 November 2012, by Patrick KanyamibwaNubwo ibitaramo byo gushima Imana bidakunda kugaragara mu itorerro rya EAR, umuhanzi Nshimyumuremyi Justin we kuriyi nshuro yateguye igitaramo cyo gushima Imana kizaba kuri icyi cyumweru tariki ya 27/11/2012 kuva saa munami z’amanwa kuri EAR Remera ku giporoso.
Ijambo ry’Imana ryanidtse mu gitabo cya Bibiliya muri Zaburi 123 : 3 rivuga ngo « Uwiteka yadukoreye ibikomeye natwe turishimye » niryo uyu muhanzi yagendeyeho ategura icyi gitaramo. Reka tubibutseko Justin afite alubumu y’indirimbo (...) -
Ugushikamishijeho umutima, uzamurinda abe amahoro masa, kuko akwiringiye : Yesaya 26:3
28 July 2012, by UbwanditsiEse ufite intego imwe rukumbi mu bugingo igufata igihe cyawe cyose, ikintu cyahindutse imbaraga z’ibanze ziguhatira kandi zigukundisha ibyo ukora buri munsi? Cyangwa se umeze nk’uri mu bwato uwo intego ye isa n’ihindagurika nk’imiyaga ahura na yo yose mu ruzi ruba rwihindurije uko agenda ateraganwa igihe agerageza kuyobora ubwato ahunga imiraba,
ibiti n’amabuye. Ubugingo bushobora kuba butyo. Iyo tutitonze, intego n’imigambi byacu bigengwa n’imbaraga z’ibirushya bya buri munsi muri ubu bugingo. (...) -
Kuko Yesu abishaka kandi abishoboye nawe agiye kukurengera
16 March 2016, by Ernest Rutagungira“Ariko niba ubishobora,tugirire imbabazi udutabare” Yesu aramubwira ati uvuze ngo niba mbishobora? Byose bishobokera uwizeye”. Uwo mwanya se w’umwana avuga cyane ati ndizeye “Ndizeye ,nkiza kutizera”. Yesu abonye iryo teraniro ry’abantu rimushikiye biruka acyaha dayimoni ati yewe dayimoni utavuga kandi utumva,ndagutegetse muveho, ntukamugarukeho ukundi”.(Mariko 9:23).
Nk’uko tubisoma muri Matayo 1:21, Luka 1:27, Yesaya 7:14, Yesu afite ubutware mu isi no mu ijuru bwo gukiza abantu ibyaha byabo, (...)
0 | ... | 730 | 740 | 750 | 760 | 770 | 780 | 790 | 800 | 810 | ... | 1850