Abantu benshi bakunda gukoresha indimu haba nko kuyirya cyangwa mu kuyikoresha nk,umuti. Umwihariko w’indimu n’uko ihorana urwunyunyu uburyo ubwo ari bwose yaribwamo yaba ihiye cyangwa itarashya neza. Indimu ni isoko nziza ya vitamine C. Icyiza cy’indimu kandi irwanya kurura kw’ibiribwa kabone n’ubwo indimu nayo ifite urwunyunyu rw’umwimerere.
Habaho ubwoko butandukanye bw’indimu: Kagaji, Bijori, Jammiri, sweet lemon n’ubundi. Ubwoko bwa Kagaji bukunze gukoreshwa mu kuvura indwara zitandukanye (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Menya akamaro ko gukoresha indimu mu buzima bwa buri munsi
16 June 2016, by Pastor Desire Habyarimana -
Judith Babirye ati “Inganzo yanjye nyikura ku buzima nanyuzemo” Menya byinshi ku muhanzikazi Judith N. Babirye…
20 February 2014, by Simeon NgezahayoKuva aho yinjiriye muri muzika mu myaka 13 ishize, Judith N. Babirye ntiyigeze acogora. Babirye ni umuhanzi, akaba umwanditsi w’indirimbo ndetse na Pastor. Indirimbo ze zakunzwe na benshi muri Uganda aho akomoka ndetse no mu karere muri rusange zirimo Beera nange, Wanjagala, Uu mwema…
Judith Babirye ni umuhanzikazi w’indirimbo zihimbaza Imana, wavukiye mu gihugu cya Uganda. Ni umwanditsi w’indirimbo, akaba na pasiteri. Ni umugore wubatse. Yashinze studio yise Judith Babirye Production Ltd, (...) -
Umuvugabutumwa akaba n’ umunyamakuru kuri Radio Umucyo HAKIZIMANA Justin yakoze ubukwe
26 August 2013, by UbwanditsiKuri uyu wagatandatu taliki ya24/08/2013 umuvugabutumwa akaba n’umunyamakuru HAKIZIMANA Justin yakoze ubukwe bw’akataraboneka kuko bwari bwahuruje imbaga y’abantu benshi baturutsehirya no hino mu gihugu dore ko afite abakunzi benshi nk’uko byagaragaye.
Hakizimana Justin ni umuvugabutumwa akaba n’umunyamakuru kuri Radio Umucyo akaba yaramenyekanye cyane kubera inyigisho ze zikundwa n’abantu benshi cyane cyane iyitwa “ abapagani bo mu rusengero”.
Ubukwe bwe bwabaye nyuma y’igihe kinini bwari (...) -
Korale Betesida iramurika alubumu y’amashusho ku cyumweru tariki ya 23/12/2012
15 December 2012, by Patrick KanyamibwaNkuko twabitangarijwe n’umuyobozi wiyi korali Bwana Nsengumuremyi Claude, imyiteguro uri kugenda neza kandi ntakizahinduka, Korale Betesida yo kuri ADEPR Rwimbogo i Kanombe izamurika alubumu yayo ya mbere y’amashusho ku cyumweru tariki ya 23/12/2012, ku rusengero rwa ADEPR Rwimbogo hafi y’ikibuga cy’indege. Icyi gitaramo kizatangira saa saba z’amanwa kizitabirwa kandi n’abandi bahanzi bazaza gushigikira iyi Korali harimo Korali Impanda kuva ADEPR Gikondo n’abandi, kwinjira bikaba ari ubuntu. (...)
-
Umugambi w’Imana - Derek Prince
16 May 2016, by Isabelle GahongayireMwaba muzi ko Imana ifitiye umugambi amafaranga yanyu? Mushobora wenda kuba mwibaza ko amafaranga ari ikintu kitaboneye ku bantu b’abanyamwuka.
Nk’uko bamwe muri twe bameze, mushobora kuba mwarakuriye ahantu amafaranga ari ikintu cyanduye. Ariko ntabwo ari ko bibiliya ibivuga. Mu gihe tugezemo, amafaranga ni ikintu cy’ingenzi cyane. Niba Imana nta cyo yateganirije amafaranga yacu, igice kinini cy’ubuzima bwacu yaba ntacyo yagiteganirije, kandi ibi byagira ingaruka ku buzima bwacu.
Ibi (...) -
Wari uzi ko umukristo utejejwe nta sano afitanye na Yesu
4 March 2016, by Emmanuel KANAMUGIREBavandimwe muri Yesu Kristo Umwami wacu, inyigisho irebana no kwezwa ireba abamaze kwakira agakiza bakemera Yesu nk’Umwami n’Umukiza wabo.
Ni igikorwa kireba umukirisitu wese kandi si we ubwe wiyeza. Yesu igihe cye cyo kuva mu isi cyenda gusohora, yafashe amazi ayasuka ku mbehe atangira koza ibirenge by’abigishwa be.Nyamara Siomoni Petero ashatse kwanga ko amwoza Yesu yaramubwiye ati « Simoni ibyo nkora ubu ntubizi nyamara uzabimenya hanyuma ;nintakoza nta cyo tuzaba duhuriyeho ; kandi (...) -
Bikorimana Aloys na Uwamahoro Liliane bishimiye bikomeye umuhungu babyaye
5 January 2016, by Pastor Desire HabyarimanaBikorimana Aloys na Uwamahoro Liliane, abaririmbyi ba Korali Jehovahjireh ya ULK,bari mu byishimo bikomeye ku bwo kwibaruka imfura yabo nyuma y’imyaka itanu bashakanye.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, uyu mugabo usanzwe ayobora Korali Jehovahjireh ya ULK yavuze ko kugeza ubu atabona amagambo asobanura ibyishimo afite nyuma yo kwibaruka imfura ye yari amaze imyaka itanu ategereje.
Yagize ati “Sinabona uko nkubwira ibyishimo njye na madamu wanjye dufite, ubu natwe turi ababyeyi b’umwana (...) -
Mbere yo guhindurirwa amateka Yabyaye abana bamunanira kubarera ajya kubaragiza.
6 June 2012, by UbwanditsiUyu rero nta wundi ni Bwana HABIYAREMYE Eugene akaba ar’ umuhungu wa MUNYAWERA Yohani na CYITEGETSE Veronika, iwabu ni i MBARE mu Murenge wa SHYOGWE, Akarere ka Muhanga.akaba yaragize icyifuso cyo gutanga ubuhamya bw’ibyabaye mu buzima bwe, ngo twese twiyumvire cyane uko Yesu ari Umwami mwiza, ngo nawe utaramwakira umwakire wumve ibyiza wacitswe maze ufate icyemezo cyiza umwemerere uyu munzi yinjire ature muri wowe.
UKO YAVUTSE AGAHABWA AMAZINA AFITE UBU
Reka twumve uko atangira abivuga (...) -
Abakristo mu gihugu cya Misiri bakomeje kurengana!
26 May 2012, by Innocent KubwimanaKuri uyu wa gatanu tariki 25 Gicurasi 2012, urukiko rw’ibanze mu gihugu cya Misiri rwakatiye igihano cya burundu abakristo 12 bo muri icyo gihugu, naho abayisiramu 8 bo bagirwa abere. Aba bakristo bakatiwe nyuma yo kubahamya kugira uruhari mu myigaragambyo iheruka kuba mu misiri umwaka ushize 2011 yahitanye abantu babiri, naho abayisilamu 8 bo baregwaga muri urwo rubanza bagizwe abere.
Ibi bibaye nyuma yaho abakristo bo mu gihugu cya Misiri bari biteguye agahenge kazaturuka mu matora ya (...) -
Itorero rya Michigan ryabatije abasaga 500 mu mugoroba umwe
23 August 2013, by Simeon NgezahayoKu mugoroba w’uyu wa gatatu, abantu basaga 500 babatijwe nyuma y’ivigabutumwa ryakozwe n’umuryango NorthRidge Church mu mujyi wa Plymouth, Michigan. Umunezero wari wose, abantu bahimbaza Imana banezerewe ku bw’izi ntama yazanye mu rwuri.
Pasiteri mukuru uyoboye uyu muryango Brad Powell yatangarije Church Leaders ati "Kubona imiryango myinshi, abagabo n’abagore n’’amagana y’abasore n’inkumi batera intambwe ikomeye itya, bigaragaza ko ari itangiriro ry’umunezero mu buzima bwabo. Benshi bavuga ko (...)
0 | ... | 720 | 730 | 740 | 750 | 760 | 770 | 780 | 790 | 800 | ... | 1850