Ntarakira Kristo nari narazimiye, kandi nari umutwaro ku babyeyi banjye. Yesu yankozeho ahindura ubuzima bwanjye, akoresheje Pasiteri witwa Mark Buntain. Yagerageje kunganiriza ku nkuru za Yesu kenshi, ariko ngenda munanira. Sinavuga ko ndi mwiza ariko Yesu amfatisha ukuboko kwe. Uko ngenda ndushaho kumumenya, ni ko ngenda nkura mu mwuka no mu kwizera. Iki ni kimwe mu byo nanyuzemo hamwe na Kristo.
Ni ubwa mbere nari ngiye New York (hashize nk’imyaka 30), kandi nari nkiri umwana mu gakiza. (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Inzira z’Imana ziratangaje!
24 May 2013, by Simeon Ngezahayo -
Inkuru nziza kuri wowe, Rulea Sanga
2 April 2013, by Simeon NgezahayoIzina rya Yesu:
Ni umunezero wanjye
Ni ubuzima bwanjye
Ni izina ryiza ku bantu bose
Rinezeza uryumva
Kurivuga bizana amahoro
Uryizeye rimukorera ibitangaza
Ni izina ryanzwe n’abantu, ariko twebwe riduha icyubahiro
Izina rya Yesu rikiza abarwayi
Izina rya Yesu ni igizubizo ku bakene
Izina rya Yesu ni ibyiringiro bishya ku ntabwa
Izina rya Yesu ryanzwe n’abahanga
Izina rya Yesu ku baririmbyi
Izina rya Yesu ku mfubyi
Izina rya Yesu ni ubuzima bwacu
Izina rya Yesu ni iry’igiciro (...) -
Igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana kuri ADEPR Shell
26 November 2013, by UbwanditsiKuramya no guhimbaza bimaze gufata indi ntera munsengero za ADEPR hano mu Rwanda, aho amatsinda yo kuramya no guhimbaza muri Paruwasi ya ADEPR Shell kuri iki cyumweru zizaba ziri mugikorwa cyo guhimbaza Imana.
Aganira n’itangazamakuru, umuyobozi uhagarariye amatsinda yo kuramya no guhimbaza muri ADEPR Shell, INGABIRE Joselyne , yatangaje ko iki gikorwa cyo gusabana n’Imana, giteganijwe kuri iki cyumweru tariki ya 01/12/2013 guhera saa munani kugeza saa moya kuri ADEPR SHELL.
Umwigisha muri (...) -
WASHINGTON: Icyumweru cyahariwe kwibuka Martin Luther King, Jr.
27 August 2013, by Simeon NgezahayoMuri Kanama 1963, abantu bagera kuri 250,000 baturutse mu mihanda yose y’Amerika bishyize hamwe i Washington, bakora urugendo rwo kwamagana ivanguramoko ryakorerwaga abirabura bo muri Amerika, bayobowe na Dr martin Luther King, Jr. wanashinze amatorero y’Abaporotesitanti (Protestants).
Uru rugendo rwagizwemo uruhare n’abantu nka Eleanor Holmes Norton, ubu akaba ari umwe mu bagize congré (congress) y’Amerika, mu w’19863 akaba yarakoraga muri New York City ahamagarira abantu kwitabira urwo (...) -
Saba Yesu akwereke iburyo bw’ubwato bwawe
3 September 2015, by Innocent KubwimanaArababwira ati ‘’ Nimujugunye urushundura iburyo bw’ubwato, murafata.’’ Nuko bararujugunya ntibaba bakibasha kurukurura, kuko ifi zari nyinshi. Yohana 21:6
Iki ni igihe Yesu yongera kwiyereka abigishwa be ku Nyanja ya Tiberiya. Bibiliya ivuga ko bari bamaze gukesha ijoro ryose baroba babuze ifi, ntacyo bafashe. Icyakora bagize amahirwe umuseke umaze gutambika Yesu ahagarara ku kibaya cy’i Nyanja nubwo abigishwa batahise bamenya ko ari we.
Yesu ababaza niba bafite icyo kurya baramuhakanira. (...) -
Imana ikubumbe uko ishaka Pastor Claude
29 February 2016, by Pastor Desire HabyarimanaYeremiya 18:1-6 ...3.Nuko ndamanuka njya mu nzu y’umubumbyi, ndebye mbona arakorera umurimo we ku ruziga. 4.Nuko ikibindi yabumbaga mu ibumba gihombera mu ntoki z’umubumbyi, maze aribumbisha ikindi kibindi kimeze uko ashaka. 5.Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti 6. “Yemwe ab’inzu ya Isirayeli mwe, mbese sinabasha kubagenza nk’uyu mubumbyi? Ni ko Uwiteka abaza. Dore uko ibumba rimeze mu ntoki z’umubumbyi, ni ko namwe mumeze mu ntoki zanjye, mwa ab’inzu ya Isirayeli mwe.
Luka 22:31-32 Kandi (...) -
kwizera n’amaboko yakira. Creflo Dollar
9 December 2013, by Isabelle GahongayireIbyo Imana yasezeranye byose ni ukuri. Uruhare rwacu ni kubyizera hanyuma bigasohora mu buzima bwacu. Iyo umuntu afite kwizera n’imvugo ye ibamo kwizera, ntabwo agendeshwa n’ibyo atekereza cyangwa areba, cyangwa amarangamutima. Ubuzima bwo kwizera bugendera ijana ku ijana mu ijambo ry’Imana.
Ibintu bitatu biranga kwizera: kwemera, kwiringira, gushyira amanga “ Ni cyo gitumye mbabwira nti: Ibyo musaba byose mubishyizeho umutima mwizere yuko mubihawe, kandi muzabibona.” (Mariko 11 : 24)
• (...) -
Igiterane cyahuzaga amatorero yo mu kagari ka Kamate gisize guhembuka kudasanzwe!
28 July 2015, by UbwanditsiMu mpera z’icyumweru dusoje nibwo mu kagari ka Kamate, haberaga igiterane cy’ivugabutumwa cyamaze iminsi ibiri, ni ukuvuga kuwa gatandatu kugeza ku cyumweru tariki 25-26/07/2015. Iki giterane kikaba gisize impinduka zikomeye no guhembuka kudasanzwe ku babashije kukitabira.
Iki giterane cyaberaga ku rusengero ruyobowe n’umupasiteri witwa Kereni Banine. Muri iki giterane kandi higishijemo umukozi w’Imana Pastor Desire Habyarimana wakiranywe ubwuzu bwinshi n’imbaga y’abakristo benshi baturutse mu (...) -
Ingo nyinshi ziri gusenyuka kubera ikibazo cyo gucana inyuma. Ni gute wamenya ko uwo mwashakanye aguca inyuma?
15 April 2014, by UbwanditsiMuri ino minsi, ikibazo cyo gucana inyuma (cheating) kirahangayikishije: haba mu bihugu byateye imbere cyangwa se mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere. Iki kibazo ngo kiri mu bibazo by’ingutu byugarije isi kandi birahangayikishije. Aha rero ngo si abagabo bagira uruhare mu guca inyuma abagore babo gusa kuko ngo n’abagore basigaye baca inyuma abagabo babo, ahanini ari cyo kinaba intandaro y’ubutane (divorce) hagati y’abashakanye kuko ngo usanga muri iki gihe umubare w’abagore baca (...)
-
Batemberejwe i kuzimu– 7 bo mu rubyiruko rwa Colombiya (igice cya 2)
6 March 2014, by Kiyange Adda-DarleneMu masegonda make, twumva turi ahantu hameze nk’aho nta kintu na kimwe kirimo « vide » twumva ubwoba bwinshi cyane. Nyuma tuza kugera hafi y’ahantu hari ubuvumo hakingishijwe iinzugi ziteye ubwoba cyane. Twumvise umunuko uteye ubwoba n’ubushyuhe butihanganirwa. Tumaze kwinjira aho hantu twabonye ibintu biteye ubwoba.
Aho hantu hose hari hazimagijwe n’umuriro noneho abantu ibihumbi n’ibihumbi bari bari muri uwo muriro.Bari bari mu mubabaro mwinshi cyane. Iryo yerekwa ryari riteye ubwoba cyane ku (...)
0 | ... | 740 | 750 | 760 | 770 | 780 | 790 | 800 | 810 | 820 | ... | 1850