Dormition Church Int’l iherereye mu mujyi wa Kigali mu nyubako ifatanye na EWSA ku Kacyiru, ryabateguye igiterane cy’amasengesho azamara iminsi 21.
Iki giterane gifite intego igira iti “KUYOBOZA IMANA INZIRA” (Ezira 8:21-23) cyatangiye kuri uyu wa 11 Ukuboza kikazarangira ku wa 31 Ukuboza 2013 (11-31/12/2013), kizajya gitangira saa kumi z’umugoroba gisoze saa moya z’umugoroba (4pm-7pm).
Mwese muratumiwe ngo tuyoboze Imana inzira mu mpera z’uyu mwaka!!!
In this month of December, let every door (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Itorero Dormition Church Int’l ryabateguriye amasengesho azamara iminsi 21 (3 weeks)
12 December 2013, by Simeon Ngezahayo -
IGITABO CYA DANIEL (IGICE CYA MBERE) Rev Mugiraneza
13 July 2016, by Pastor Desire HabyarimanaIgitabo cya Daniel kiri mu bitabo 39 bigize Isezerano rya Kera; kikaba mu mugabane w’ibitabo by’abahanuzi bakuru kikaba muri icyo gice ari igitabo cya 5. Kigizwe n’ibice (Chapters)12. Iki gitabo kikaba kiri mubitabo by’ubuhanuzi bwandikiwe mubunyage. Ibyo bitabo ni ibikurikira : Ezekiyeli, Daniyeli na Obadiya.
Yesu ari hano ku isi yagiye akoresha amagambo yo mugitabo cy’umuhanuzi Daniel (Matayo 24:15; Mariko13:14). Isezerano Rishya rikoresha imvugo y’igitabo cya Daniel cyane cyane aho gifatwa (...) -
Mbese kureba porono (PORNOGRAPHIE) ni icyaha? - Ev. Bakundukize Deudonne
22 June 2016, by UbwanditsiIjambo “pornography” mu Cyongereza cyangwa “pornographie” (soma ngo porunogarafi) mu Gifaransa bakunda kwita porono, ryaturutse mu Kigiriki (Greek). Rikaba ririmo amagambo abiri: ’porne’ bisobanura “indaya” na ’graphein,’ (soma ngo garafeyine) cyangwa ’graphos’ (soma ngo garafosi) bisobanura “amashusho cyangwa inyandiko igaragara”. Pornopraphy rero tugenekereje mu Kinyarwanda bisobanura: amashusho y’indaya, cyangwa amashusho y’uburaya, cyangwa amashusho agenewe uburaya.
1) Impamvu porono ari icyaha Ni (...) -
Kristo yaduhamagariye kuba umwe
24 July 2015, by Innocent KubwimanaBuri gice cyo ku mubiri w’umuntu kirihariye kandi gifitiye umumaro munini cyane umubiri w’umuntu. Kimwe muri ibi bice nticyavaho ngo umubiri wongere kuvuga ko wuzuye, kimwe nuko byose bifitanye icyo bimariranye.
Uku niko Pawulo agereranya abakristo mu itorero, kuko avuga ko itorero ari umubiri wa Kristo, hanyuma abakristo bakaba ingingo zitandukanye. Ibi bishatse kuvuga ko buri wese iyo Imana imuhamagaye, iba ifite umumaro agomba gukora.
Nk’uko nta rugingo ku mubiri rwatuza cyangwa ngo (...) -
Yuda yari umujura kandi abana na Yesu!
27 January 2016, by Alice Rugerindinda“Nuko Yuda Iskariyota, umwe mu bigishwa wendaga kumugambanira aravuga ati” ni iki gitumye aya mavuta atagurwa idenariyo magana atatu ngo bazifashishe abakene? Icyatumye avuga atyo si ukubabarira abakene, ahubwo ni uko yari umujura kandi ariwe wari ufite umufuka w’Impiya, akiba ibyo babikagamo” Yohana 12:4-6 Muri Yohana 13:29 batubwira ko Yuda yari umubitsi w’amafaranga, noneho aha ku murongo wa 6 bakavuga ngo yari umujura, ngo ayo mafaranga yabikaga yajyaga ayibaho! Mbega akaga!
Aya magambo (...) -
Korali Rangurura ya ADEPR Gihogwe iritegura kumurika Alubumu yayo ya 2 (DVD)
28 August 2015, by Innocent KubwimanaKorari Rangurura isanzwe ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Gihogwe ikomeje imyiteguro yo kumurika indirimbo zayo z’amashusho, Alubumu ya 2, igikorwa yitegura gukora tariki ya 6/9/2015, kikazabera ku rusengero rwabo aho isanzwe ibarizwa. . Iyi Alubumu bazamurika izaba yitwa ‘’Nzagendana nawe’’
Korali Rangurura yamenyekanye cyane mu bikorwa bitandukanye by’ivugabutumwa ndetse n’ibyo kwifatanya n’abanyarwanda cyane mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iyi korari (...) -
Kubaha Imana ibihe bitabyemera
27 July 2015, by Innocent KubwimanaMaze Daniyeli agambirira mu mutima we kutaziyandurisha ibyokurya by’umwami cyangwa vino yanywaga, ari cyo cyatumye yinginga uwo mutware w’inkone kugira ngo atiyanduza. Daniyeli 1:8
Muri uru rugo nta wurundutamo, kandi nta cyo yasize ngo akinyime keretse wowe, kuko uri umugore we. None nabasha nte gukora icyaha gikomeye gityo, ngacumura ku Mana?” Itangiriro 39:9
Izi nkuru zombi uzihereye hejuru, iya mbere yo muri Daniyeli ivuga iby’abahungu bajyanwe i Babuloni nk’abanyagano hanyuma bo bakaza (...) -
Ibanga ryo kubaka urugo rwuzuye amahoro n’ubwumvikane
5 October 2012, by UbwanditsiUyu ni muryango wa Bwana RWEMARIKA Innocent n’Umufasha we Mama MUGENI, aba bombi ni Abakristo bakijijwe, bakaba babanye imyaka igera kuri 31 kandi muri iyo myaka yose babanye neza, ntibarwana,ntibatongana cyangwa ngo bagirane amakimbirane ayo ariyo yose agaragara mu miryango nyarwanda.
Muri iyo myaka yose, nk’uko babitangamo ubuhamya, nta munsi n’umwe bigeze batandukana ngo umwe yahukane. Mbese uzi ibanga bakoresheje kugirango bamare iyo myaka yose mu rukundo ruzira amakemwa ? Ibyo byose (...) -
Ubwo Imana ishobora gukoresha umuntu udafite amaboko n’amaguru izakoresha n’umutima wose ubyifuza - Nick Vujicic
13 March 2014, by Aurore NiyitegekaNicholas Vujicic umenyerewe ku kabyiniriro ka Nick yavukiye I Melbourne muri Australia, mu mwaka w’1982, avuka atagira amaboko n’amaguru.Mu bwana bwe yabayeho mu bwigunge aho yibazaga impamvu atameze nk’abandi bana, yahoraga yibaza amaherezo y’ubuzima akibaza niba n’ubuzima bwe bufite intego bikamuyobera.
Nk’uko tubikesha lifewithoutlimbs.org, urubuga rwa minisiteri y’ivugabutumwa yashinzwe na Nick, Nicholas Vujicic avuga ko yatangiye kubaho mu buzima bw’ubutsinzi amaze kwizera Imana, kandi ko (...) -
Ni gute wahitamo uwo muzabana?
21 September 2015, by Alice Rugerindinda“ Uwo mugabo arayisubiza ati” Umugore wampaye ngo tubane, niwe wampaye ku mbuto z’icyo giti, ndazirya” Itangiriro 3:12
Iteka najyaga mpora nibaza umuntu tuzabana aho tuzahurira bikansiga, nkumva binteye amatsiko. Hari n’igihe nihaye kujya mbaza abantu bashatse aho bahuriye n’abo babana, ariko nza gusanga bihabanye cyane kuko abantu bafite ubuhamya butandukanye. Mu by’ukuri nasanze atari ikintu cyoroshye.
Hari umuntu twaganiriye , kugeza ku munsi wo kujya mu kiriziya gusezerana ngo yari (...)
0 | ... | 770 | 780 | 790 | 800 | 810 | 820 | 830 | 840 | 850 | ... | 1850