Bamwe ubu bari kwibaza icyo bishatse kuvuga, niba ari ikimenyetso kivuye mu ijuru cyangwa ari ibisanzwe, ariko bidakunze kuba kunzu ya Papa.
Inyubako izwi nka Mutagatifu Petero ikaba igicumbi cya Papa, umuyobozi wa Kiliziya Gatolika ku Isi, yamyasheho umurabyo munini amasaha macye nyuma y’uko Papa Benedigito wa 16 yeguye.
Uyu murabyo wateje kubura kw’umuriro amasegonda macye cyane i Vatican wakubise hejuru neza neza ya Basilica St Pierre izwi cyane, ndetse na za camera zimwe zibasha (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Umurabyo utangaje i Vatican nyuma gato yo kwegura kwa Papa
13 February 2013, by Ubwanditsi -
Nigeriya : Igitero cy’ibyihebe cyahitanye abakirisitu 7 muri Kiliziya
28 October 2012, by UbwanditsiAbantu bagera kuri barindwi bahitanywe n’igitero cy’ibyihebe kibasiye abakirisitu bari mu masengesho yabo yo ku cyumweru ku itariki ya Ukwakira 2012, muri Kiliziya iherereye mu majyaruguru ya Nigeriya.
Aho iki gitero cyabereye hakunze kubera ibitero byinshi nk’uko BBC dukesha iyi nkuru yakomeje ibitangaza.
Nk’uko uwabyiboneye biturika yabitangarije BBC, imodoka yaje isatira Kiliziya, ipakiye intwaro zaturikijwe bisenya urusengero, abantu 7 bahise bahasiga ubuzima, abandi barakomereka. (...) -
Rabboni Worshipers yo muri GBU SFB iri gukora album yayo ya mbere
17 June 2013, by UbwanditsiNyuma y’imyaka myinshi ikora umurimo wo kuramya no Guhimbaza Imana mw’ishuri rikuru ry’imari n’amabanki SFB, RABBONI Worshipers ngo ubu iri gukora Album yayo yambere izaba igizwe nindirimbo Ziri Hagati ya 8 na 10 kurubu bakaba abamaze gukora indirimbo 5 zose ubu ziri hanze zarangije gukorwa, zikaba zarakorewe muri ALPHA AND OMEGA Studio na Producer PETER kuko tubihamirizwa nuwo mu producer nuko iyo Album ngo izaba idasanzwe kuko ngo irimo indirimbo zifite ubutumwa bwiza kandi bwubaka imitima (...)
-
Oregon, USA: Boulangerie yategetswe gufunga imiryango izira kwanga gukora gateau de mariage mu bukwe bw’abatinganyi (Lesbians)
5 September 2013, by Simeon NgezahayoUmuryango w’Abakristo ufite boulangerie muri Leta ya Oregon wategetswe gukora ibyo inzobere zise "iterabwoba mu bukungu" rikorwa n’abashyigikiye ubutinganyi.
Amakuru dukesha ikinyamakuru The Christian Post aravuga ko umuryango wari ufite boulangerie mu mujyi wa Gresham, muri Leta ya Oregon (USA) aravuga ko umuryango w’Abakristo ufite boulangerie muri Leta ya Oregon wategetswe gukora ibyo inzobere zise "iterabwoba mu bukungu" rikorwa n’abashyigikiye ubutinganyi.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka, iyi (...) -
Professor Grayson Boucher yiyemeje kuvuga ubutumwa bwiza abinyujije mu mukino wa Basketball
23 November 2012, by UbwanditsiUmusore Grayson akaba n’intiti yo ku rwego rwa Profeseri (’The Professor’),aratangazako agiye gukangurira abantu kuza kuri Kristo abinyujije mu mukino wa Basketball asanzwe anakina .Akomeza avugako bitazirirwa bisaba abakristo kuza mu urusengero,ahubwo ngo bazajya bahurira ku umuhanda,no ku kibuga maze ababwirize ubutumwa bwiza.
Ubwo yasuraga ikigo cya gikirisitu aricyo Salem Academy,urubyiruko rwashimishijwe n’ubwo buryo akoresha yamamaza ubutumwa bwiza bwa Kristo.Professor Grayson akaba (...) -
Jos, Nigeria: Abakristo 5 bishwe muri ambush batezwe mu muhanda
2 September 2013, by Simeon NgezahayoKu mugoroba wo kuri uyu wa 29 Kanama 2013, ubwo Emmanuel Sunday yari ari kuri moto agenda mu muhanda hafi y’umujyi wa Jos muri Nigeria, abantu bitwaje intwaro baramuhagaritse bamubaza idini rye. Uyu musore w’imyaka 19 wiga mu ishuri rikuru rya tekiniki yahise abona Abakristo bicaye aho basohowe mu modoka ya minibus n’itsinda ry’abantu bafite imbunda, babaryamishije hasi. Sunday yabwiye Morning Star dukesha aya makuru ati “Abo bantu bafite imbunda bambajije idini ryanjye, mbabwiye ko ndi (...)
-
Kenya : Abantu 10 baguye mu bitero byagabwe ku nsengero
1 July 2012, by UbwanditsiAbantu 10 bapfuye abandi 40 barakomereka mu gitero cyagabwe mu gitondo cyo kuri icyi cyumweru tariki ya 1 Nyakanga 2012 ku nsengero zo muri Kenya, mu gace ka Garissa kari hafi y’umupaka wa Somaliya.
Polisi yo muri iki gihugu yavuze ko ibi bitero byagabwe ku nsengero z’idini gatolika ndetse n’idini rya African Inland Church (AIC) ziri mu mujyi wa Galissa. Polisi yakomeje ivuga ko muri iki gitero hakoreshejwe ibisasu byo mu bwoko bwa gerenade ndetse n’amasasu asanzwe.
BBC dukesha iyi nkuru (...) -
Korale Rubonobono irakataje mu ivugabutumwa
22 November 2012, by Ernest RutagungiraNk’uko byari byitsezwe n’abo mu ntara y’iburasirazuba, mumpera z’iki cyumweru tariki ya 17 na 18 ugushyingo 2012, Korali RUBONOBONO ibarizwa mu itorero rya ADEPR, ururembo rw’umujyi wa Kigali, paroisse ya Gatsata, umudugudu wa Rubonobono yagize uruzinduko rw’ivugabutumwa rw’iminsi ibiri ku mudugudu wa Rubagabaga ho muri paroisse ya karangazi mu mutara.
Nk’uko twabisobanuriwe n’ubuyobozi bw’iyi korali ngo uru ruzinduko barwungukiyemo byinshi ku mpande zombi, cyane ko mu ivugabutumwa bakoze, abagera (...) -
Mbese koko ndi umugore w’imico myiza? (Igice cya 4)
11 June 2013, by Simeon Ngezahayo«Ameze nk’inkuge z’abagenza, azana ibyokurya bye abikura kure» Imigani 31 : 14 -
Nkunda cyane abagore b’abakozi. Bagira ubutwari bwinshi, kuko bagomba gukora akazi kandi bagakorera n’ingo zabo. Iyo bafite abana, gukora akazi no kwita ku rugo ntibibaha umwanya wo guhumeka.
Bakora ibyo bagomba cyangwa bagamije guteza imbere ingo zabo, byanga bikunda bagomba gukemura ibibazo byo mu ngo zabo. Icyo gihe umugabo ntaba akiri wenyine mu bibazo byo mu rugo. Bene abo bagore baba ari intwari cyane, rimwe (...) -
Ntugahe satani umwanya wo kukuganiriza
6 August 2015, by Innocent KubwimanaUwo mugore arayisubiza ati “Imbuto z’ibiti byo muri iyi ngobyi twemererwa kuzirya, keretse imbuto z’igiti kiri hagati y’ingobyi ni zo Imana yatubwiye iti ‘Ntimuzazirye, ntimuzazikoreho, mutazapfa.’ ” Iyo nzoka ibwira umugore, iti “Gupfa ntimuzapfa, kuko Imana izi yuko ku munsi mwaziriyeho, amaso yanyu azahweza mugahindurwa nk’Imana, mukamenya icyiza n’ikibi.”
Uwo mugore abonye yuko icyo giti gifite ibyokurya byiza, kandi ko ari icy’igikundiro, kandi ko ari icyo kwifuriza kumenyesha umuntu ubwenge, (...)
0 | ... | 810 | 820 | 830 | 840 | 850 | 860 | 870 | 880 | 890 | ... | 1850