“ Numva ijwi rivugira mu ijuru rimbwira riti: “ Andika uti: “ Uhereye none , hahirwa abapfa bapfira mu Mwami wacu.” Umwuka nawe aravuga ati” Yee, ngo baruhuke imihati yabo, kuko imirimo yabo ijyanye naboibakurikiye.” Ibyahishuwe 14:13
Muri Bibiliya ijambo ry’Imana haranditse ngo: Nuko numva ijwi ry’uvugira mu ijuru arambwira ati : “ Andika ngo : Kuva ubu hahirwa abapfa bakinambye kuri Nyagasani. Ibyo ni koko. Ninako Mwuka w’Imana abivuze ati : Abo bazaruhuka imvune z’imirimo yabo , kuko (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Ruhukira mu mahoro
28 November 2015, by Alice Rugerindinda -
Umuhanzi Bizimana Patient nyuma y’igitaramo cye yakoze impanuka
1 October 2012, by Patrick KanyamibwaUmuhanzi Bizimana Patient yakoze impanuka ikomeye ubwo bamugongaga n’imodoka, saa yine z’ijoro atashye i Gikondo, nyuma y’igitaramo cye cyagaragayemo n’abandi bahanzi bagenzi be ku Cyumweru.
Iki gitaramo cy’uyu muhanzi cyari cyabereye muri Hotel Sport View i Remera kuri icyi Cyumweru tariki ya 30 Nzeri 2012, aho cyari cyatangiye saa kumi z’umugoroba.
Ubwo Bizimana Patient yari atashye, bageze i Gikondo Nyenyeri, bahagaze agiye gusohoka mu modoka, indi modoka yaje igonga iyo yari arimo, ku (...) -
Sobanukirwa n’impamvu Malariya yibasira abagore batwite cyane
25 June 2012, by UbwanditsiMalariya ni imwe mu ndwara zandura yibasira uturemangingo tw’umutuku tuba mu maraso (red blood cells). Abataramenya iyi ndwara ntibavuga rumwe ku kiyitera kuko benshi bibeshya ko yandurira mu kurya ibisheke, kunyagirwa, kunywa imisururu idahiye n’ibindi bayitirira ndetse bamwe ntibanatinye kubeshya ko ari amarozi. Nyamara iyi ndwara ikwirakwizwa mu bantu n’umubu w’ingore ariko by’umwihariko imibu y’ingore yitwa A. gambiae ndetse n’uwitwa A. funestus ikaba ariyo iri ku isonga mu gukwirakwiza (...)
-
Ihumure ku basenga – Emily
28 June 2013, by Simeon NgezahayoNjya numva abantu benshi, cyane cyane abakiri bato, iyo bibaye ngombwa ko batanga ubuhamya bwabo baravuga bati "Nakijijwe mfite imyaka 5. Mu by’ukuri nari umunyabyaha, ariko nta kibi nigeze nkora. Ubuhamya bwanjye ntawe bwafasha." Tuvugishije ukuri, ubuhamya ntibukwiriye kubamo kurushanwa hagati y’abanyuze mu buzima bubi kurusha abandi. Uwo si wo mumaro w’ubuhamya.
Gutanga ubuhamya icyo bimaze, ni uko uba urimo kubwira abantu uburyo wabaye Umukristo. Mbere yo kuba Umukristo, si ngombwa ngo (...) -
Uri mu bo mu kivunge cyangwa umwigishwa wa Kristo ? - Gael Eba-Gatse
28 June 2016, by Isabelle Gahongayire"Igishishakaza Imana ni ukugira abigishwa, aho kugira abantu benshi bakora ibyo bashaka, ariko bagakunda ibitangaza by’Imana."
“Abantu benshi bajyanaga na we, arahindukira arababwira ati: Umuntu uza aho ndi ntiyange se na nyina, n’umugore we n’abana be, na bene se na bashika be ndetse n’ubugingo bwe, uwo ntashobora kuba umwigishwa wanjye. Utikorera umusaraba we ngo ankurikire, ntashobora kuba umwigishwa wanjye.” Luka 14 : 25-27
Igihe Yesu yari mu isi yari afite imbaga y’abantu benshi (...) -
Kenya: Abapasitor babiri barashweho ibisasu n’abagizi ba nabi bataramenyekana
9 February 2013, by UbwanditsiKuri uyu wa kane, nibwo abapasiteri babiri bari mu mujyi wa Garissa ho muri Kenya, barashweho ibisasu byaje kuviramo Pasiteri Abdi Welli guhita yitaba Imana naho mugenzi we Pastor Ibrahim Makunyi uyobora itorero ry’abapantekonte mu karere k’Afrika y’Iburasirazuba (East Africa Pentecostal Church) we akaba yajyanywe mu bitaro ari indembe.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Open Doors kivugako ako gace ka Garissa kazwiho ibikorwa by’urugomo ndengakamere aho muri Kenya. Ikindi kandi n’uko umutwe (...) -
Dore bimwe mu bibazo bikunda kuvuka nyuma yo kunguka umwana mu muryango
3 December 2012, by UbwanditsiBiragoye cyane kuba umuryango wabona umwana ngo ubure kubona impinduka mu mubano hagati y’abashakanye ni yo mpamvu ari byiza kandi ari ingenzi cyane ko buri umwe yitondera kandi akitegurana ingamba zifatika ivuka ry’umwana kuko nihatabaho kwitegura, uyu mwana ashobora kuvuka bamwishimiye ariko akaba ikibazo mu mubano w’abashakanye.
Urubuga enfant.com ruratubwira ko n’ubwo kunguka umwana ari ibyishimo mu muryango ariko hari na bimwe bihinduka ibibazo :
- Inshingano ziyongereye ku bashakanye (...) -
Ubwo dukorana na Yesu ntiduherwe ubuntu bw’Imana kubupfusha ubusa
23 July 2015, by Innocent KubwimanaAbaheburayo 12:1 "ubwo tugoswe n’igicucu cy’abo bahamya bangana batyo twiyambure ibituremerera byose n’icyaha kibasha kutwizingiraho vuba kugirango dusiganirwe aho dutegekwa"
Yohana 10: 11- 16..Yesu niwe mwungeri mwiza amenya intama ze akazipfira kandi izo ntama nazo zimenya umwungeri wazo. Ariko umwungeri ukorera ibihembo ntiyita ku ntama ze niyo haje ibikomeye arazita agahunga.
2 Abakorinto 11: 13...Bene abo ni intumwa z’ibinyoma ni abakozi bariganya bigira intumwa za Kristo.
2 Abakorinto (...) -
IKITURIMO KIRUTA IKITURIHO Ev Maombe Theogene
5 July 2016, by webmasterIbyakozwe n’intumwa28:5 Ariko akunkumurira icyo gikururuka mu muriro ntiyagira icyo aba.
Bene data bakundwa,nshuti z’umusaraba dufatanije urugendo n’imibabaro ibonerwa muri Kristo Yesu,dutegereje kdi guhishurwa k’umwana w’umuntu ubwo azagaruka afite ishusho y’ubwiza bwe, dufatanye gushima no kwibuka ko ikiturimo kiruta ikituriho cyangwa se ikiturimo ntigifatwa,kiruta cyane, kirakomeye, kirahambaye, nticyagereranywa n’ikintu icyari cyo cyose.
Pawulo yandikira Abefeso yarabasabiye ngo Imana (...) -
Urubyiruko rwa Paroisse ya ADEPR Nyarugenge rwateguye igiterane cy’ububyutse
7 August 2013, by UbwanditsiKuri kno cyumweru tariki ya 11/08/2013, kuva saa munani z’amanwa, urubyiruko rwa paroisse ya ADEPR Nyarugenge rwateguye igiterane cy’ububyutse gifite intego iboneka mu Amaganya ya Yeremie 5:21 hagira hati “Utwigarurire Uwiteka natwe tuzaba tukugarukiye, tugarurire ibihe byacu, bibe nk’ibya kera.
Nkuko twabitangarijwe na Uwineza Bonaventure umuyobozi wuru rubyiruko, iki giterane cy’ububyutse kizabera ku Itorero rya Pentekote ADEPR Paroisse Nyarugennge aho bakunda kwita Gakinjiro, hakazaba hari (...)
0 | ... | 850 | 860 | 870 | 880 | 890 | 900 | 910 | 920 | 930 | ... | 1850