Umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana BIGIZI GENTIL wamenyekanye cyane ku ndirimbo ye yise KIPENZI yanakunzwe na benshi, yashyize ahagaragara indirimbo ye nshya yise ALPHA & OMEGA.
BIGIZI wasohoreye iyi ndirimbo ye i Remera muri BNG Records, yadutangarije ko iyi ndirimbo iri mu njyana ya RUMBA. Iyi ndirimbo ngo ni iya 10 kuri album ye ya mbere yitegura gushyira ku mugaragaro mu ntangiriro za Gicurasi.
Indirimbo ALPHA & OMEGA yanditswe na Aimée MUHIRE uba mu gihugu cya Australia, (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
BIGIZI GENTIL (KIPENZI) YASOHOYE INDIRIMBO NSHYA YISE "ALPHA & OMEGA"
26 March 2014, by Simeon Ngezahayo -
Nyuma yo gukorana na Christina Shusho indirimbo yise “Napokea Kwako,” Janet Otieno asohoye “Uniongoze”
28 October 2013, by Simeon NgezahayoJanet Otieno uvugwa ko asa na Christina Shusho nyuma y’aho bakoraniye indirimbo yitwa Napokea Kwako, ubu amaze gushyira ahagaragara indirimbo ya kabiri y’amashusho.
Janet Otieno, Christina Shusho na Geraldine Oduor
Uyu muhanzikazi ukomoka muj gihugu cya Kenya ukunda indirimbo zo kuramya Imana, atuzaniye indirimbo yise “Uniongoze,” isobanura ngo “Unyobore”.
Dukeneye ubuntu bw’Imana n’Umwuka Wera ngo bituyobore mu bitugoye tunyuramo mu buzima bwacu bwa mwuka n’ubw’umubiri muri rusange.
Refrain (...) -
Isaie Uzayisenga agiye gukora igitaramo cyo gushima Imana yise “AMASHIMWE Live Concert”
4 February 2014, by Simeon NgezahayoUmuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana Isaie Uzayisenga ubarizwa mu itorero rya ADEPR uzwi cyane mu ndirimbo ye yitwa AMASHIMWE, nyuma y’igihe kirekire nta cyo yereka abakunzi be, kuri iki cyumweru taliki ya 9 Gashyantare 2014 ni bwo azataramira abakunzi be mu gitaramo yise Amashimwe Live Concert.
Iki gitaramo cyatumiwemo amakorali nka Amahoro (ADEPR Remera), Shalom (ADEPR Nyarugenge) hamwe n’umuririmbyi Alex Dusabe. Mu kiganiro gito twagiranye na Isaie Uzayisenga, yadutangarije ko iki (...) -
Igiterane “Rubavu mu biganza byawe Mana” kigiye guhuza abayobozi basaga 200 muri Serena HotelRubavu
15 January 2014, by Simeon NgezahayoRubavu mu biganza byawe Mana ni igikorwa kigiye kuba ku ncuro ya mbere muri aka karere ka Rubavu, mu rwego rwo gushimira Imana ibyiza yabagejejeho. Kuri iyi ncuro iki gikorwa kigiye guhuza abayobozi batandukanye baba abo munzego za Leta ndetse n’iz’amadini abarizwa muri aka karere.
Aganira n’itangazamakuru, umuhanzi Frere Manu ari na we muhuzabikorwa w’iki gikorwa, yadutangarije ko uyu muhango noneho ugiye kubera muri Hotel Serena ya Rubavu kandi ukazitabirwa n’abayobozi batandukanye. (...) -
NTIBISANZWE : Pasteur Antoine RUTAYISIRE n’Itorero ayoboye rya EAR-GIPOROSO batumiye Chorale AMAHORO ya ADEPR Remera ngo ize ibafashe mu giterane bateguye.
6 March 2013, by UbwanditsiKuri iki Cyumweru biraba bishyushye kuri EAR GIPOROSO aho Chorale AMAHORO ya ADEPR Remera izaba yasohokeye ku Rusengero rw’Abangirikani ruyobowe na Pasteur Antoine RUTAYISIRE.
Ubusanzwe Itorero ADEPR rizwi cyane nk’Itorero ridakunda kwemerera Amakorali yaryo kujya kuvugira ubutumwa mu yandi matorero cyangwa se mu biterane by’Ivugabutumwa byateguwe n’amatorero yandi. Ibi benshi bakaba bakunze kubinenga cyane ndetse bakaba batabura kubibona nk’imyumvire micye y’abayobozi b’iri torero.
Benshi (...) -
Abakristo 9 batawe muri yombi mu Bushinwa kubera gukumira abashakaga gukura imisaraba ku nsengero zabo
28 August 2015, by Innocent KubwimanaInzego z’umutekano mu gihugu cy’Ubushinwa zataye muri yombi abakristu 9 babahora kubangamira ibikorwa by’ishyaka ry’Abakoministe ryo gukura imisaraba ku nsengero z’abakristo muri icyo gihugu.
Urubuga rutangaza amakuru ya gikristo www.christiantoday rutangaza ko iki gikorwa cyo guhohotera aba bakristo cyabereye mu burengerazuba bw’intara ya Zhejiang. Ubu bushyamirane bwazamutse cyane kuva mu ntangiriro z’umwaka w’2013 ubwo ubutegetsi bw’Ubushinwa bwatangiraga ibikorwa byo gusenya zimwe mu nsengero (...) -
Isengesho rya “Dawe uri mu Ijuru” mu gifaransa ryahindutseho gato
17 October 2013, by UbwanditsiInama y’Abepisikopi bo mu gihugu cy’u Bufaransa, batangaje ko isengesho rya “Dawe uri mu ijuru” rizahindukaho gato, nk’uko byemejwe n’inama nkuru ya Vatikani ya kabiri.
Iki cyemezo ariko Abafaransa batinze kugishyira mu bikorwa, kuko inama nkuru ya vatikani ya kabiri yari yarabyemeje. “Dawe uri mu ijuru” mu Kinyarwanda yo ntizahinduka.
“Dawe uri mu Ijuru” ni isengesho Yezu/Yesu yigishije abigishwa be ubwo bamusabaga ko yabigisha gusenga (Matayo 6, 9-13). Muri iri sengesho, aho bavugaga ngo (...) -
Uko yawurute ikoreshwa mu kwiyitaho no kongera ubwiza
4 November 2015, by Umumararungu Claire«Ubusanzwe» yawurute ifatwa nka deseri ikundwa n’abana ndetse n’abantu bakuru,ariko ikaba ifite n’umwihariko wo gukoreshwa nka kimwe mu byongerera umuntu ubwiza,cyane cyane abagore n’abakobwa haba ku mubiri,ku misatsi,ku minwa ndetse no kugira uruhu rwiza rwo mu maso.
1.Iyo ufite iminwa ishishuka cyangwa ihora yumagaye ushobora gukoresha yawurute ikongera koroha no guhehera,ukoresheje yawurute n’umutobe w’indimu. Uko bikorwa ; ufata yawurute nkeya ugatonyangirizamo umutobe w’indimu mukeya,maze (...) -
Mbese koko ndi umugore w’imico myiza? (Igice cya 1)
14 May 2013, by Simeon Ngezahayo« URUBAVU»!
«Umugore w’imico myiza ni nde wamubona? Arusha cyane rwose marijani igiciro » Imigani 31:10.
Marijani ni ibuye ry’igiciro ryiza kandi ribumbye. Ugiye kuyicukura mu butaka ntiwayibona ari “igice”! Kugira ngo ubone “igice” cyayo, keretse uyisatuye ukayigabanyamo ibice bibiri bingana. Si ko biri?
Nkunda kwibaza igituma abagabo bita abagore bati “Urubavu rwanjye”? “Urubavu (igice/moitié)” ni ijambo ry’igitsina gore. Byashoboka ko ari cyo gituma bakoresha iryo jambo bashaka kuvuga umugore. (...) -
FONDATION GIRA IMPUHWE MU GIKORWA CYO GUFASHA ABAROKOTSE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI BO MU MUDUGUDU WA KINYINYA!
28 April 2014, by Simeon NgezahayoKuri uyu wa Gatandatu taliki ya 26/04/2014, umuryango GIRA IMPUHWE uhagarariwe n’ UWAMBAJIMANA Marie Grace wateguye igikorwa cyo gufasha imfubyi n’abapfakazi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bo mu mudugudu wa KINYINYA.
Bamwe mu bashyikirijwe inkunga Aganira n’agakiza.org, UWAMBAJIMANA usanzwe azwi ku izina ry’ubuhanzi nka GAGA GRACE ndetse akaba anazwi mu ndirimbo ze zihimbaza zanakunzwe cyane nka "NYURWA", "UMPE AKANYA" n’izindi, yadutangarije ko ubusanzwe ivugabutumwa rye (...)
0 | ... | 870 | 880 | 890 | 900 | 910 | 920 | 930 | 940 | 950 | ... | 1850