Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Korari Jehovah Niss ikorera umurimo w’Imana ku mudugudu wa ADEPR-Cyahafi, muri paruwase ya Nyarugenge yakoreye urugendo rw’ivugabutumwa mu cyahoze ari Gisenyi, muri Paruwasi ya ADEPR Kora, ku mudugudu wa Gatagara, urugendo rwagaragayemo imbaraga z’Imana mu buryo budasanzwe, aho abasaga 131 bakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwabo, naho undi muntu umwe wari ufite indwara y’amaguru n’umugongo agakira, nyuma y’igihe kirekire agendera ku nkoni. (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Mu giterane Korari Jehovah Niss yakoreye i Burengerazuba hakijijwe 131, umuntu asiga inkoni yagenderagaho imyaka 15
16 February 2016, by Ubwanditsi -
Icyo Bibiliya ivuga kuri politiki yo kubabarira no kwibuka
18 April 2013, by UbwanditsiNyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Leta y’u Rwanda yakajije umurego mu gushaka uko Abanyarwanda bakongera kwiyunga, abakoze icyaha bakabisabira imbabazi, ariko kwibuka inzirakarengane bigakorwa na bose ; si politiki ya Leta gusa hari n’icyo bibiliya ibivugaho.
Bibilya ivuga ku kubabarira no kwibuka, nk’uko bigaragarira mu nyandiko Pasiteri Uwambaje Emmanuel, wigisha mu ishuri rya ADEPR ritanga inyigisho z’imyigishirize y’iyobokamana rikorera mu murenge wa Muhima mu ka Nyarugenge (...) -
Sobanukirwa n’uko wateka amafi n’ibibiringanya
11 October 2012, by Ernest RutagungiraIbibiringanya ni bimwe mu birungo bisanzwe byifashishwa mu gutegura amafunguro atandukanye ariko noneho byagera ku mafi bikaba agahebuzo, akaba ariyo mpamvu kuri ubu tugiye kubagezaho uko waryoherwa n’amafi atekanye n’ibibiringanya (Aubergine),ubu buryo rero bukaba busa nk’aho butamenyerewe na benshi ariko bukaba ari bumwe mu bubworoshye kandi budasaba ibintu byinshi mu gutegurwa. Ibirungo wifashisha. Ibibiringanya 2 cg 3 biringaniye, Igitunguru 1, Pavuro 2 z’icyatsi (cyangwa se 1 y’umutuku (...)
-
Abasaga 5,000 ni bo bakiriye agakiza mu biterane by’itorero Agape Evangelistic Pentecostal Church, Kabuga
14 February 2014, by Simeon NgezahayoHashize amezi atatu itorero Agape Evangelistic Pentecostal Church rishinze Paruwasi i Kabuga muri Kigali, nyuma yo kumara igihe kinini rikorera i Kanombe. Iryo torero ry’i Kabuga ubu ririmo kwaguka cyane, ndetse umuyobozi waryo aratangaza ko banamaze kugura ikibanza basigaje kubaka ngo bave mu nkodeshanyo.
Mu rwego rwo kuvuna no kubwira abantu icyo Imana ibashakaho, muri iki cyumweru duteye umugongo ku bufatanye na Global Field Evangelism, itorero Agape risoje ibiterane bitandukanye (...) -
Dominic Nic yateguye ibitaramo yise “Glory to Glory Tour 2014”
19 February 2014, by UbwanditsiUmuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Dominic Nic Ashimwe yateguye ibitaramo byo kuzenguruka mu bice bitandukanye by’intara z’igihugu yise “Glory to Glory Tour 2014”, ku ikubitiro azataramira i Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru tariki 09 Werurwe, dore ko ngo muri uyu mwaka nta gitaramo na kimwe azateganya gutegurira mu Mujyi wa Kigali.
Dominic Nic avuga ko agiye gukorera ibitaramo mu bice by’Intara kuko yasanze ngo abahanzi bakunda kwibanda cyane i Kigali, bityo ugasanga hari ikindi (...) -
Liliane Kabaganza yerekeje i Bujumbura kuririmba mu giterane
29 September 2012, by Patrick KanyamibwaNkuko yabidutangarije kuri uyu wa kane tariki ya 27/09/2012, ku kibuga cy’indege i Kanombe mbere gato yo kwerekeza mu gihugu cy’u Burundi, Liliane Kabaganza yatumiwe i Bujumbura mu giterane kizamara iminsi itanu, cyikazabera ku rusengero rwitwa Dynamique.
Muri ki giterane Kabaganza akaba yajyanye n’undi muhanzi w’umunyarwanda Mama Zoulou ubusanzwe amazina ye akaba ari Zaninka Joseline, nkuko yabidutangarije yaba tike y’indege, aho bazaba nibindi byose bikaba bizakorwa nurwo rusengero (...) -
Gasabo: ADEPR Mukuyu hatashywe urusengero rufite agaciro ka 50,616,700 frws
1 December 2015, by Pastor Desire HabyarimanaItorero rya ADEPR-Paruwase ya Mukuyu ni rimwe mu matorero agize itorero ry’ADEPR Akarere ka Gasabo, kuri uyu wa Kabiri bakaba batashye ku mugaragaro urusengero rwubatswe ku bufatanye n’amatorero ya Koreya y’epfo, urusengero rwuzuye rutwaye akayabo ka Miliyoni mirongo itanu, ibihumbi Magana atandatu na cumi na birindwi n’amafaranga Magana arindwi y’u Rwanda (50,616,700 frws).
Ibi birori byitabiriwe n’itsinda ry’abashumba baturutse muri Korea y’epfo, abagize nyobozi y’ururembo, abashumba b’ama (...) -
Ni gute warushaho kubana neza n’uwo mwashakanye?
30 March 2016, by Pastor Desire HabyarimanaUrukundo rurenga ibigeragezo, gukunda uwo mwashakanye bisaba kuba inyangamugayo no gufashanya, birashoboka ko uwo mwashakanye adaha agaciro uburyo umufasha, ariko n’ubwo ibyo bibaho icy’íngenzi ukwiriye kumenya ni uko uri umuntu wo kumufasha kumuteza imbere kandi ukamufasha gufata umwanya we ukwiriye mu buzima. Bibaho ko umwe mu bashakanye yita ku byifuzo bye kuruta uko yakwita ku bya mugenzi we aribyo twakita nko kwikunda no kwihugiraho.
Mu buzima iyo ubereye inyangamugayo uwo mwashakanye (...) -
Ku rusengero rwa Rwanda for Jesus hateguwe igiterane ngarukamwaka bise “Perfecting Your Call”
15 August 2013, by Patrick KanyamibwaNkuko twabitangarijwe na Gasana Jacques kuva tariki ya 18 kugeza ku cyumweru tariki ya 25/08/2013, ku rusengero rwa Rwanda for Jesus Church hateguwe igiterane ngarukamwaka bise “Perfecting Your Call” cyateguwe na Potter’s Hand Ministries.
Iki giterane cyizamara icyumweru cyose kizajya gitangira buri saa kumi n’imwe n’igice kugeza saa moya n’igice, ariko kuwa gatandatu kizaba mu gitondo kuva saa tatu gikomeze nimugoroba kuva saa munani, cyikazajya kibera kuri Rainbow Hotel iri Kicukiro mu mugi wa (...) -
Ubuhamya: Mama ubyara niwe yaragiye kunyiyicira Imana irantabara. Jean Claude HAGENIMANA
20 May 2013, by UbwanditsiYesu ashimwe, nagirango mbagezeho ubuhamya bwanjye muri make ninshobozwa nzabagezaho n’ibindi : Nitwa Jean Claude HAGENIMANA , mfite imyaka 23, navukiye mu Ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Nyanza, gusa navutse nk’abandi bana bose ariko sinagira amahirwe yo kumenya Papa, sinagira amahirwe yo kubona urukundo rw’ababyeyi kugeza aho Mama umbyara yashatse kunta muri WC ariko Imana irantabara ntiyanjugunyamo ariko haburaga gato cyane ngo birangire.
Icyo gihe cyabayeho kirarangira ubuzima burushhao kuba (...)
0 | ... | 910 | 920 | 930 | 940 | 950 | 960 | 970 | 980 | 990 | ... | 1850