Niba ushaka kureba ibishushanyo byinshi biteye ubwoba, uzatemberere mu nzu ndangamurage. Uzabona uburyo abantu bagiye batekereza Imana uko imyaka yagiye ishira. Biteye ubwoba.
N’ubwo ibishushanyo abantu barema rimwe na rimwe biba biteye ubwoba, ntabwo byaba bibi nk’ibitekerezo abantu bamwe bagira ku Mana y’ukuri yaremye isi n’ijuru. Uburyo dutekereza Imana ni na ko tuyibona.
Bibiliya itubwira umuntu wakundaga Imana ariko atarayisobanukirwa. Yobu yibwiraga ko yaburana n’Imana «Ntabwo (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Imana uyifata ute? - David Porter
20 April 2013, by Isabelle Gahongayire -
Umunyamakuru Patrick Kanyamibwa ngo yaba agiye kureka gukora kuri radiyo Isango Star akerekeza kuyindi radiyo.
15 September 2013, by UbwanditsiAmakuru dukesha inshuti ya hafi y’uyu munyamakuru itarashatse ko izina ryayo ritangazwa, ni uko yaba ari muri gahunda yo kuva kuri radiyo Isango Star gusa niba harindi radio azerekezaho cyangwa ikindi gitangazamakuru azakorera bikaba bikiri ibanga. Twifuje kumenya impamvu yaba imuteye guhindura radiyo adutangariza ko nta byinshi abiziho cyane ariko ko icyo azi ari uko uyu munyamakuru bishoboka ko harindi radiyo ashobora kuzajyaho.
Mu rwego rwo kumenya neza ibijyanye n’aya makuru, twahamagaye (...) -
Itorero ADEPR ryizihije umunsi mukuru wa Pentekote
20 May 2013, by UbwanditsiKuri iki cyumweru tariki ya 19/5/2013, abakristo basaga ibihumbi umunani bo mu itorero rya ADEPR ku rwego rw’umujyi wa Kigali nibwo bisukiranyaga muri stade ya ULK baje kwizihiza umunsi wa Pantekote ufite agaciro gakomeye kuri bo.
Abayobozi bakuru b’iri torero mu nzego zose, Amakorali agera kuri 20 aturutse mu maparuwasi yose y’umujyi wa Kigali ndetse n’abakristo baturutse imihanda yose, bahuriye hamwe muri iki gikorwa ngarukamwaka kugira ngo basabe Imana kuzuzwa imbaraga z’umwuka wera bemeza (...) -
Film 5 za Gikristo zisohotse muri 2013 utagomba gucikwa !
15 October 2013, by Simeon Ngezahayo1. Home Run (Yasohotse ku wa 19 Mata)
Iyi film yakinwe n’umukinnyi wa baseball Cory Brand. Nyuma y’igihe kirekire yamaze akoresha ibiyobyabwenge, Cory ukomoka muri Leta ya Oklahoma yaje kwisubiramo yinjira mu itsinda rishobora kumufasha mu buryo bwo kumukurikira ‘Little League’. Cory yongeye gukundana n’incuti ye yo hambere bahuriye mu mashuri yisumbuye, yongera gusubirana n’umuhungu we n’umuryango we muri rusange. Inshamake y’iyi film yibanda ku "bihumbi by’amateka y’ibyabayeho." HOME RUN ni (...) -
“Ndashima Imana ko nize ntakopera, nkaba ndangije Kaminuza” - Janvière UWASHEMA
5 September 2013, by Simeon NgezahayoKuri uyu kane tariki ya 05/09/2013, Ishuri Rikuru ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga rya Kigali (KIST) ryatanze Impamyabushobozi ku banyeshuri baryo barangije mu mashami atandukanye. Umushyitsi mukuru muri icyo gikorwa yari Minisitiri w’Uburezi Dr. Vincent BIRUTA.
Umwe mu banyeshuri barangije witwa Janvière UWASHEMA umaze imyaka itatu ari Umubitsi mu muryango w’Abanyeshuri b’Abapantekote biga muri KIST-KHI (CEP KIST-KHI), ukora umurimo w’Ivugabutumwa mu bigo by’Amashuri makuru yatangarije agakiza.org (...) -
Ijambo muri wowe-Imbaraga z’imbere/ Pastor Chris
27 October 2015, by Innocent KubwimanaAriko rero mujye mukora iby’iryo jambo, atari ugupfa kuryumva gusa mwishuka, Yakobo 1:22
Ijambo ry’Imana ntabwo twariherewe gusa ngo riduhishurire ibintu bimwe ku Mana, ahubwo twariherewe ngo ritubesheho. Abantu bamwe bemera gusa ijambo, ariko kwemera ntabwo bihagije, uremera noneho ugakora nk’uko rivuga.
Mu by’ukuri ntabwo uba wemeye ijambo iyo ritagusunikiye gukora ibyaryo nk’uko rivuga, kuko iyo wemeye, usunikirwa kugira icyo ukora. Turemera ngo dukore, ntabwo twemera ijambo ngo (...) -
Burya Imana itanga ubuzima bushya!
2 October 2015, by Innocent KubwimanaMuri iyi nyandiko turifashisha ubuhamya bugufi bw’umuntu bugaragaza ukuntu Imana ishobora kukwihorera ukayirengagiza, ariko mu gihe gikwiye ikahindura ubuzima bwabwe bwose bushya, uwapingaga ibyayo agasigara abyamamaza kandi anezerewe.
Uyu aragira ati ‘’ Jyewe ndi umuntu wagize ibibazo bitandukanye by’ubuzima, ibibazo by’umuryango n’ibindi.
Inkomoko yanjye ni mumuryango w’abasilamu, nari mbizi ko hariho Imana ariko kujya mu rusengero ntibyigeze binshitura, uretse ko ntabeshye nibyo nabonaga (...) -
Mba nararabye iyo ntizera ko Uwiteka azangirira neza.
27 September 2015, by Alice Rugerindinda“Mba nararabye iyo ntizera ko nzarebera kugira neza k”Uwiteka mu isi y’ababaho” Zaburi 27: 13 Burya kugeragezwa bibaho kandi ni ibya buri wese, ariko iyo kugeragezwa kugeretseho no kwiheba no kumva ntaho gutabarwa kwaturuka , biba byabaye bibi cyane.
Iyi Zaburi yanditswe na Dawidi yibuka ukuntu Imana yabaye mu ruhande rwe, ukuntu yamurengeye ageze mu kaga, abanzi bagwiriye…. Asanga iyo ataza kwizera ko Imana izamugirira neza, aba yararabye cyangwa se yarageze ahacecekerwa atakiriho. Muri iyi (...) -
Igiterane cy’iminsi 3 cyateguwe n’umuryango uhuza urubyiruko CYOPSD gisize impinduka mu rubyiruko rw’Abakristo
13 January 2014, by Simeon NgezahayoIgiterane cy’iminsi 3 cyaberaga ku Itorero Inkuru Nziza i Kigali cyatangiye kuri uyu wa Gatanu taliki 10 Mutarama 2014, cyashojwe kuri iki Cyumweru taliki 12 Mutarama 2014 ahagana saa mbili z’ijoro.
Muri iki giterane, abahanzi bataramiye urubyiruko rwaturutse imihanda itari imwe barimo Albert Niyonsaba, Drama Team yaturutse La Colombiere… Umuvugabutumwa muri iki giterane Bard waturutse mu gihugu cya Norvege, yibanze ku guhugura urubyiruko ku bijyanye n’imyitwarire ikwiriye kururanga (...) -
Ibintu 5 bigaragaza umumaro w’Umwuka wera ku bandi bantu?Ev.Adda
10 July 2015, by UbwanditsiIyo umwuka wera yaje abarwayi babyungukiramo n’abantu bagashima Imana Ibyakozwe n’intumwa 3.9 Abonye Petero na Yohna bagiye kwinjira mu rusengero, arabasaba ngo bamuhe…..Abantu bose babona agenda ashima Imana Uyu yari ku irembo asabiriza kuko yanabaga n’ubumuga. Yatumbiriye abantu buzuye Umwuka wera arahaguruka. Rubanda bashima Imana.
2. Iyo Umwuka wera yaje akura urujijo mu bantu. Ibyakozwe n’intumwa 8:19-24 Ariko Simoni Petero abonye yire uko abarambitsweho ibiganza by’intumwa bahabwa Umwuka (...)
0 | ... | 900 | 910 | 920 | 930 | 940 | 950 | 960 | 970 | 980 | ... | 1850