Nk’uko mwagiye mubimenyeshwa mu bitangazamakuru bitandukanye, Pasteur Desire Habyarimana yatumiwe mu giterane mpuzamahanga kigiye kubera mu buhinde mu mujyi wa Salemu akigera muri iki gihugu yadutangarije ko ashimishijwe no kugera mu buhinde aho ategereje ko iki giterane kizavamo umusaruro w’abakizwa n’ abandi benshi bagahembuka mu bugingo.
Akigera ku kibuga cy’ Indege cya Bangarole yakiriwe n’ urubyiruko rw’abana babanyarwanda biga muri iki gihugu yatumenyesheje ko yatunguwe no kubona abana (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Pasteur Desire yageze aho igiterane mpuzamahanga kiri bubere Salem mu gihugu cy’Ubuhinde
11 July 2013, by Simeon Ngezahayo -
Ntitukiri imbata z’icyaha ahubwo turi iza Kristo
9 October 2015, by Innocent KubwimanaUbundi iyo umuntu ari imbata y’ikintu nicyo kiba kimutegeka, urugero umuntu ashobora kuba imbata y’ibiyobyabwenge, aho hakaba ariho umutima we wibera, nubwo yashaka kubireka kuko biba byaramubase ntabwo bimworohera ahubwo agengwa nabyo.
‘’Babasezeranya umudendezo nyamara ubwabo ari imbata z’ibiboze, kuko icyanesheje umuntu kiba kimuhinduye imbata yacyo.’’ 2Petero 2:16
Yesu rero yabonye ko ubwo bubata bumereye nabi umwana w’umuntu nicyo cyamuteye kuza mu isi kugira ngo adukure mu bubata bw’icyaha (...) -
Imana yaduhamagariye kwera
21 August 2015, by Innocent Kubwimana‘’Umuntu wese umbwira ati ‘Mwami, Mwami’, si we uzinjira mu bwami bwo mu ijuru, keretse ukora ibyo Data wo mu ijuru ashaka.’’ Matayo 7:21
‘’Imana ntiyaduhamagariye kwanduzwa, ahubwo yaduhamagariye kwezwa.’’ 1 Abatesalonike 4:7
‘’Ahubwo nk’uko uwabahamagaye ari uwera, abe ari ko namwe muba abera mu ngeso zanyu zose.’’ 1 Petero 1:15
Icyo Imana itegerezaho abantu bayo kandi ibifuzaho igihe cyose ni ugusa nayo, kandi kuko yera natwe yifuza ko tuba abera.
Abera bo mu isi nibo mfura Imana yishimira. (...) -
Ntacyo twasimbuza amasengesho!
9 May 2016, by Isabelle GahongayireNta kintu kibasha guhangara amasengesho. Arakora aho ibintu byose byananiwe. Igitangaje, nuko dushaka izindi nzira kugira tubashe kugera ku bintu twakagejejweho n’amasengesho gusa. Imana yaduhaye iyo ntwaro iyishira mu maboko yacu, ni ahacu ho kuyikoresha. Ni dutekereze uburyo byayibabaza mu gihe ibonye tuyishize ku ruhande tukishakira izindi nzira, kandi turi mu murimo wayo udusaba kwizera.
Mu kinjana cya 20, abantu bagiye bigiza kure amasengesho yo kwinginga bayasimbuza uburyo bwabo mu (...) -
Abarenga 150 bakiriye agakiza ubwo Jehovahjireh Choir yari Kamabuye (Ku Munazi) iBugesera.
6 March 2013, by VitalNi kuruyu wa 03/03/2013 ubwo Jehovahjireh choir CEP- ULK Evening isanzwe ikorera umurimo w ’Imana muri Kaminuza yigenga ya Kigali ULK, yari yerekeje mu karere ka Bugesera aho bita Kamabuye- ku Munazi, abantu benshi kandi b’ingeri zitandukanye rero bakaba bari baje ari benshi kandi ubona banyotewe n’ubutumwa bwiza bwa Yesu kristo.
Prezida wa Jehovahjireh choir ati rero turashimira Imana ko yadushoboje kugerayo amahoro kandi tugatahukana umusaruro w’abihannye benshi nkuko intego yacu iri, (...) -
Inyama zitunganyirizwa mu nganda zaba zitera kanseri?
10 June 2012Kurya inyama zitunganyirizwa mu nganda zizwi ku izina (processed meat) zingana n’amagarama 50 byongera ibyago byo kwandura impyiko.
Abashakashatsi ku ndwara ya kanseri (cancer) bavuga ko izi nyama zongera ibi byago byo kwandura iyi ndwara ku kigereranyo cya 19%. BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko mu kurwanya iki kibazo, umuntu agomba kwirinda kurya amagarama arenze 70 y’izi nyama.
Prof Susanna Larsson, wayoboye abanyeshuri mu gukora ubu bushakashatsi mu ishuri rikuru Karolinska muri Suwede (...) -
Sobanukirwa n’intambara ya Harumagedoni (Armageddon)!
4 December 2013, by Simeon NgezahayoHarumagedoni ni ijambo rikunze gukoreshwa havugwa ibikomeye, ndetse iri zina ryahawe film yamenyekanye cyane. Gusa hari abajya barikoresha mu buryo butari bwo. Harumagedoni rero ni hantu ki? Mbese koko ni ahantu hazabera intambara irangiza isi? Bibiliya itubwira iki?
Megiddo ni ikibaya kiri ku bilometero 90 uvuye mu mujyi wa Yerusalemu, no ku bilometero 31 uvuye mu mujyi wa Haïfa y’ubu. Megiddo ifite amateka akomeye y’imibereho y’Abisirayeli, ikiharira igice kinini cy’ikibaya cya Yezereli mu (...) -
US : Kanye West yiyise Yesu ashobora kujyanwa mu nkiko
14 June 2013, by UbwanditsiUyu muhanzi Kanye West , amaze kumenyekana cyane mu kuvuga amagambo menshi avuga kuri Yesu . rimwe na rimwe akunze kwiyita Yesu . ibi rero niko bikomeza kugenda bibabaza abakirisitu benshi bo muri Leta zunz’ubumwe z’Amerika .
Ubwo uyu mugabo yashyiraga hanze amwe mu mafoto agaragaza we ubwe abambwe . yamaganwe cyane n’abatuye Amerika , ariko akomeza kugenda ashyira uduti mu matwi , biza no gutuma akora indirimbo ye yise” I am a God “ . mu muhango wo kwizihiza isabukuru ye yabereye I New (...) -
Kwibuka 22: ADEPR Paruwasi ya Kicukiro yamuritse urukuta rwanditseho amazina y’abari abakirisito babo babazize Genocide yakorewe abatutsi muri mata 1994
2 July 2016, by UbwanditsiItorero rya Pentecote ryo mu Rwanda ADEPR Paruwasi ya Kicukiro, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 22 inzirakarengane zazize Genocide yakoreye abatutsi bamuritse urukuta rwanditseho amazina y’abari abakirisito babo babazize Genocide yakorewe abatutsi muri mata 1994 bagera kuri 36 , ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 01 Nyakanga 2016.
Umuvugizi wungirije w’itorero rya Pentecote ADEPR Rev Past Tom RWAGASANA
Iki gikorwa cyabanjirijwe n’ijoro ryo kwibuka ryabereye kuri urwo (...) -
Igitaramo cy’agakiza.org gisize imyumvire ya benshi ihindutse ku birebana n’ Ubwami bw’ Imana.
9 December 2013, by UbwanditsiNk’uko mwari mumaze iminsi mubitangarizwa, igitaramo cy’agakiza.org cyari gitegerejwe na benshi cyabaye kuri iki cyumweru taliki ya 8 Ukuboza 2013. Iki gitaramo cyabereye kuri ADEPR Kicukiro-Shell cyari biteganyijwe gutangira saa saba z’amanywa, ariko ntibyakunda bitewe na gahunda zindi zaberaga muri urwo rusengero zatinze bigatuma gitangira saa cyenda n’igice (3:30pm). N’ubwo imvura yaguye ari nyinshi mu masaha yo gutangira, abantu bitabiriye ari benshi cyane. Aha twavuga nka Groupe Urumuri (...)
0 | ... | 860 | 870 | 880 | 890 | 900 | 910 | 920 | 930 | 940 | ... | 1850