ABAROMA 3:21-31” Ariko noneho hariho gukiranuka kw’Imana kwahishuwe kudaheshwa n’amategeko, nubwo amategeko n’ibyahanuwe aribyo biguhamya, niko gukiranuka kw’Imana abizeye bose baheshwa no kwizera Yesu kristo ari nta tandukaniro………”
Nshuti bakundwa muri Kristo Yesu, ndabashuhuje mu izina ry’umwami wacu Yesu! Yesu ashimwe!
Nejejwe no gusangira namwe amagambo meza agira ati” Gukiranuka ntabwo twabiheshwa n’ikindi kintu icyo ari cyo cyose keretse kwizera Yesu Kristo.’’
Gukiranuka guturuka ku kwizera (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Gukiranuka guturuka mu kwizera Yesu Kristo/Ev.Donath
11 November 2015, by Innocent Kubwimana -
Kurenza amaso ibicantege bihesha umutima wizeye kunesha
5 October 2015, by Innocent KubwimanaIyo wacitse intege wihebye, biragoye ko imirimo y’Imana ikoreka muri wowe, Imana idusaba kudacika intege mu ngorane duhura nazo kubera ko yasezeranye kuzajya itabara mu bihe bikomeye.
Ndashaka kubahereza urugero rumwe rw’umuntu witangiye ubuhamya rw’ukuntu yagumanye imbaraga ze.
‘’Icyo gihe nari maze imyaka 40, twari tukiri i Kadeshi y’i Baruneyi, Mose umugaragu w’Uwiteka antuma kujya gutata igihugu. Bukeye muhamiriza ibyo nari nabonye n’umutima utabeshya Yosuwa 14:7
Aba bagabo bari babwiye uyu (...) -
Umuhanzi Abingenzi Gonzague mu giterane cyo gusengera Abapasiteri i Bujumbura
29 July 2013, by Simeon NgezahayoKuva kuri uyu wa 4 taliki 25 kugeza ku cyumweru taliki 28 Nyakanga, umuhanzi Abingenzi Gonzague araba ari mu giterane cyo gusengera Abapasiteri I Bujumbura. Icyo giterane cyateguwe n’itorero ‘Repentance,’ uyu muhanzi akaba azajyana n’umuvugabutumwa Ev. Habimana Bernard.
Gonzague yatangiye umurimo wo kuririmba ku giti cye kuva mu mwaka w’2000, asohora album ya mbere y’amajwi mu mwaka w’2007. Iyi album yariho indirimbo nka: Nari kuba uwa nde? (ari na yo yitiriye iyi album), Dawidi, Umubiri, Si ko (...) -
Amateka y’uko Umwuka Wera yamanukiye bwa mbere mu Bigutu - Yubile
16 November 2015, by Pastor Desire HabyarimanaIbanga itorero rya pentekote rishingiyeho ryahishuriwe bwa mbere mu bigutu. Ibanga rikomeye ryatumye umurimo w’Imana ukomezwa ukagera mu bice byose by’u Rwanda ni “Imbaraga z’Umwuka Wera”. Muri Paruwasi ya Bigutu niho abakristo ba mbere baherewe Umwuka Wera.
Icyo gitangaza cyasohoye mu mwaka wa 1948. Mbere y’umwaka wa 1948 Abanyarwanda bumvaga Umwuka wera mu magambo. Bake cyane bari bazi gusoma kandi bari bamaze kuba abakristo nibo bashoboraga kubisoma mu bitabo, cyane cyane muri Biblia. Ibyo (...) -
Nka Yohana ... - Sébastien
8 July 2013, by UbwanditsiNtuzigere wibagirwa inuma,
Yamanikiye Yesumuri Yorodani,
We Mwana w’intama w’Imana waje mu isi,
Wera kandi Ukiranuka, watoranijwe n’Imana.
Nijoro iyo amaganya akugarije, Araza akaguhumuriza
Akakubwira ko uri umutunzi ku bw’urukundo rwe ruva mu ijuru,
Utunze kurusha abandi bose babaho.
Umukiza, incuti y’abababaye,
Yemeye kwangwa no gukubitwa,
Kwangwa no gusuzugurwa,
no gukandagirirwa hasi nk’uburabyo buhunguka. (...) -
Ese waba wibuka icyo Imana yakuvuzeho?
24 March 2016, by Ernest RutagungiraNtuzi icyo Uwiteka yakuvuzeho njyewe nawe ,akabibwira Mose umuntu w’Imana turi I Kadeshi y’I Baruneya? (Yosuwa 14:6b). Aya ni amagambo yavuzwe na Karebu mwene Yefune w’Umukeza, nyuma y’imyaka 45, uhereye aho yumviye icyo Uwiteka amuvuzeho, ubwo yabazaga Yosuwa wari warazunguye Mose, ngo ayobore ubwoko bw’Abisiraheli, akaba yaramwibutsaga aho Uwiteka yirahiye akabwira Mose ati: “Ni ukuri ntimuzajya mu gihugu narahirishije kumanika ukuboko y’uko nzabatuzamo, kereka Karebu mwene Yefune na Yosuwa (...)
-
Kutabona mu buryo bw’umwuka bigira ngaruka ki ku Mukristo - Sébastien
11 June 2013, by Simeon NgezahayoNk’uko hariho ubumuga bwo kutabona bwo mu buryo bw’umubiri, hariho n’ubumuga bwo kutabona mu buryo bw’umwuka. Ubwo bumuga bugira ngaruka ki ku Mukristo? Soma inkuru ikurikira:
Presbytie ?
Ibiri kure ubibona neza, ariko ibikwegereye ntubasha kubitandukanya. Ufite ibyiringiro bikomeye byo kuzabona Yesu, ariko ufite ingorane ku bijyanye n’ubuzima bwa buri munsi. Ushobora kugushwa n’ibyo unyuramo buri munsi.
Myopie ?
Ibikwegereye ubibona neza, ariko ukirengagiza ibyiringiro biri muri Kristo, ari (...) -
Humura Imana izaha ishusho ubuzima bwawe!
15 December 2015, by Innocent Kubwimana‘’Isi yari itagira ishusho, yariho ubusa busa, umwijima wari hejuru y’imuhengeri, maze Umwuka w’Imana yagendagendaga hejuru y’amazi. Imana iravuga iti “Habeho umucyo”, umucyo ubaho. Itangiriro 1:2-3
Nyuma yo gutekereza kuri aya magambo nahise nibaza ukuntu isi yari imeze nta shusho, iriho ubusa, noneho hejuru hari n’umwijima, numva ni bibi, kumva uko yari imeze biragoye kandi nyine nta shusho, nta murongo, nta cyerekezo, nta gahunda, nta ejo mbese! Gusa ikintu cyanejeje ni uko ngo Umwuka w’Imana (...) -
Igitaramo Korari Jehova-Niss yakoze gisize yeretse abakunzi bayo ko ari Korari ifite icyerekezo
23 November 2015, by Innocent KubwimanaIgitaramo Korari Jehovaniss-Niss yakoze mu mpera z’icyumweru cyaraye kirangiye gisize imbaga y’abakitabiriye ibonye ko iyi Korari ifite icyerekezo. Iki gitaramo cyabaye ku gicamunzi cyo kuri iki cyumweru tariki 22/11/2015 kibera ku kicaro cy’umudugudu wa ADEPR-Cyahafi (Nyarugenge-Kigali) aho iyi Korari isanzwe ikorera umurimo w’Imana.
Korari Jehovaniss-Niss ihimbaza Imana
Iki gitaramo kandi cyanabereyemo umuhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 iyi Korari imaze itangiye umurimo (...) -
Umunyamakuru Muganza Clement nawe ari mu batahiwe guhabwa inshingano z’ubupasitori muri ADEPR
14 December 2015, by Innocent KubwimanaMu gihe mu hirya no hino mu gihugu itorero rya Pantekoti ryo mu Rwanda ADEPR rikomeje gutanga inshingano za gipasitori mu maparuwasi atandukanye, umunyamakuru akaba n’umuvugabutumwa Muganza Clement nawe ari mu batahiwe mu guhabwa izi nshingano.
Umunyamakuru Muganza Clement azahabwa izi nshingano hamwe n’abandi bane kuri uyu wa gatatu tariki 16/12/2015, umuhango uzabera mu itorero rya ADEPR-Akarere ka Karongi, ADEPR-Gatwaro, hakaba ari mu ntara y’Uburengerazuba.
Clement Muganze (...)
0 | ... | 840 | 850 | 860 | 870 | 880 | 890 | 900 | 910 | 920 | ... | 1850