“Nimuguma muri jye, amagambo yanjye akaba muri mwe, musabe icyo mushaka cyose muzagihabwa.” (Yohana 15:7).
Imana ni Data, izi ko tubabara, izi ko turira, izi ko dushobora kugira ibyo dukenera. Kubw’iyo mpamvu, yashyizeho umurongo w’ uko bene ibyo bibazo bizajya bikemuka. Yanyujije abisirayeli mu butayu, ibatunga imyaka mirongo ine, ntibabuze ibyo kurya cyangwa amazi yo kunywa. Icyo gihe yashakaga kwiyereka abantu kugira ngo bayimenye, bamenye ko ari Imana ishobora gutanga ibyo umuntu akeneye. (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Yesu yashyizeho inzira yo gukemura ibibazo.
23 May 2016, by Kiyange Adda-Darlene -
Ghana: Bamwe mu bahanzikazi ba Gospel ngo basigaye ari abatinganyi !
30 August 2013, by UbwanditsiKu wa gatandatu taliki 1 Kanama uyu mwaka ni bwo umunyamakuru ukora ikiganiro cy’abahanzi kuri Radio Host of Peace FM Kwasi Aboagye, mu kiganiro cyitwa “Entertainment Review” yatangaje yuko abahanzikazi ba Gospel basigaye ari abatinganyi. Ibi yabitangaje aho aviriye mu rugendo yagiriye muri Amerika.
Aya makuru yababaje abakunzi b’iki kiganiro “Entertainment Review” batuye mu mujyi wa Accra (aho iyi radio ifite abakunzi benshi), ndetse anabatera impungene.
Uyu munyamakuru yatangaje ko afite (...) -
Singapore : Umutungo w’amadini uranyerezwa n’abapasiteri
28 June 2012, by UbwanditsiUmwe mubahagarariye itorero rikize ryo mu gihugu cya Singapore yajyanwe imbere y’ubutabera ashinjwa kunyereza amafaranga y’iryo torero, mu rwego rwo gushyigikira umugore we mu mwuga w’ubuhanzi.
Nkuko bitangazwa na 7sur7 ngo Pasteri Kong Hee w’imyaka 47 y’amavuko yagejejwe imbere y’ubutabera kuri uyu wa Gatatu ashinjwa kunyereza akayabo kagera kuri milliyoni 24 z’amadorari akoreshwa muri iki gihugu kuri konti y’itorero ryitwa ‘’City Harvest Church’’ abereye umuyobozi riri mu gihugu cya Singapore (...) -
Imana niyo nyiribihe
8 February 2016, by Pastor Desire HabyarimanaAburahamu arubama araseka yibaza mu mutima we ati :Ese ubwo byashoboka ko umugabo ufite imyaka ijana yabyara umwana w’umuhungu ?Sara se we ufite imyaka 90 yabyara ate ?Imana iravuga iti :ahubwo umugore wawe Sara niwe uzabyara umwana w’umuhungu kandi uzamwite ISAKA. Itangiriro 17 :17-19.
Kera Imana yari yarasezeranyije Aburahamu na Sara ko bazagira urubyaro rwinshi cyane.Imyaka yarahise ariko umwana bifuzaga cyane ntiyavuka. Kino gihe barashaje imyaka 100 y’Aburahamu na 90 ya Sara.
Ibihe (...) -
Simon Kabera mbere yo kujya kwiga ku mugabane w’Uburayi azamurikira abakunzi be alubumu ye ya mbere y’amashusho, gufata amashusho akaba abigeze ku musozo
1 August 2013, by UbwanditsiUmuhanzi Simon Kabera uzwi mu ndirimbo zihimbaza Imana, akagira indirimbo nyinshi zikunzwe cyane nka "Mfashe Inanga, Munsi yawo", nyuma yo kumara igihe ari mu kazi ngo muri Kanama aziyereka abanyarwanda bamaze iminsi bavuga ko yabuze. Uyu muhanzi akaba yatangaje ko agiye kumurika Alubumu ye y’amashusho (DVD) mu gitaramo kizaba ku cyumweru kuwa 18 Kanama 2013, mu Gicumbi cy’umuco, mu ihema riri kuri Stade Amahoro i Remera.
Uyu munsi tukaba twamusuye aho yari ari gufata amashusho y’indirimbo (...) -
Imana ibasha guhindura ikidaturwa nk’ingobyi ya Edeni/ Ev.Adda
27 July 2015, by Ubwanditsi“Uwiteka ahumurije i Siyoni n’imyanya yaho yose yabaye imyirare arayihumurije, ubutayu bwaho abuhinduye nka Edeni n’ikidaturwa cyaho akigize nka ya ngobyi y’Uwiteka, muri yo hazaba umunezero n’ibyishimo n’impundu n’amajwi y’indirimbo. Yesaya 51:3
Mu buzima hari byinshi tunyuramo bigoye, bibabaza umutima. Hari ibyoroshye kubibonera igisubizo, hari n’ibigorana umuntu atabasha nubwo yasaba ubutabazi bw’abavandimwe n’ubw’abandi bantu bagaragara nk’ababishoboye.
Biragoye kwihangana kuko biba biryana. Iyo (...) -
Ibuka gusenga no mu gihe byose bigenda nabi!
14 March 2016, by Emmanuel KANAMUGIRE“Ariko mu gicuku, Pawulo na Silasi barasenga baririmbira Imana izindi mbohe zirabumva” Ibyakozwe n’intumwa 16:25 Dore abagabo twari dukwiye gufatiraho urugero mu gusenga! Umunsi wari wababereye mubi ku buryo bushoboka bwose, bahuye n’akaga ndetse bacika intege; bagishijwe impaka na rubanda,barakubiswe, bararenganye, barafungwa mu buryo bubabaza n’ibindi. Nuko mu gicuku barasenga kuko bibutse ko Imana ifata ibibi ikabibyazamo ibyiza. Ni iki tugomba gukora mu gihe ibyacu byose ari bibi ? Mbese (...)
-
No mu buryo bw’Umwuka wategura ejo hawe!
23 September 2015, by Innocent KubwimanaKwizera niko kwatumye Nowa atinya Imana amaze kuburirwa nayo iby’ibitaraboneka, akabaza inkuge yo gukiza abo munzu ye, ariyo yacishije iteka ry’abari mu isi, aragwa gukiranuka kuzanwa no kwizera Abaheburayo 11:7
Nowa ntabwo yari azi neza niba koko hazabaho kurimbuka kw’isi, cyakora kuko yumvise Imana ivuga ibyo kurimbuza isi umwuzure, yemeye kuyumvira, Imana imuhereza ikerekezo hamwe nuko azabyitwaramo Nowa arabyemera.
Mugihe umwuzure wari utaraza, Nowa yagiriye Imana ikizere yemera (...) -
Witinya, gira kwizera, kera amagambo yawe yarumviswe!
2 February 2016, by Innocent KubwimanaAherako arambwira ati ‘’Witinya Daniyeli, kuko uhereye kumunsi watangiriyeho gushishikarira gusobanukirwa no kwicisha bugufi imbere y’Imana yawe, amagambo yawe yarumviswe kandi niyo anzanye. Ariko umutware w’ibwami bw’u Buperesi amara iminsi makumyabiri n’umwe ambuza , nyuma Mikayeli, umwe wo mu batware bakomeye aza kuntabara, ntinda mu bami b’u Buperesi (Daniyeli 10:12-13)
Mu bisanzwe aya magambo ashimangira ukuntu Imana iha agaciro ibyo tuyikorera kandi bikayikora ku mutima iyo umuntu (...) -
KUBA UMUKRISTO MUZIMA UTARIHO IKIZINGA. Pasitori NDAYIZEYE ISAIE
25 September 2015, by Pastor Desire Habyarimana2 Petero 1 : 1-11 Simoni Petero imbata ya Yesu Kristo n’intumwa ye, ndabandikiye mwebwe abagabanye kwizera kw’igiciro cyinshi guhwanye n’ukwacu muguheshejwe no gukiranuka kwa Yesu Kristo ariwe Mana yacu n’Umukiza. 2 Ubuntu n’amahoro bigwire muri mwe mubiheshwa no kumenya Imana na Yesu Umwami wacu 3 kuko imbaraga z’Ubumana bwayo zatugabiye ibintu byose bizana ubugingo no kubaha Imana tubuheshejwe no kumenya neza uwaduhamagarishije ubwiza bwe n’ingeso ze nziza. Ibyo nibyo byatumye aduha ibyo (...)
0 | ... | 800 | 810 | 820 | 830 | 840 | 850 | 860 | 870 | 880 | ... | 1850