Muri iki gihe cyose kuva Yesu yaza, ibyanditswe biduhanura kubaho mu kwizera. Ntabwo Imana ishaka ko tubaho ubuzima bw’ibigaragara kuko ibyita iby’igihe gito.
Ubukristo bwabuzemo kwizera ntibuba bukiri bwo, bwaba bushingiye ku mirimo y’ibifatika cyangwa ikindi ntacyo bivuze, no mu buzima busanzwe Imana ntishaka ko tubaho twiringiye amaboko yacu, inshuti, imiryango n’ibindi, kuko iyo ubyimitse kenshi bikubera ibigirwamana ukabiramya aho guha Imana icyubahiro. Bibiliya ivuga ko umuntu ukiranuka (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Umukiranutsi azabeshwaho no kwizera muri byose
27 August 2015, by Innocent Kubwimana -
Ukwiye kwiga kubaho ubuzima bushima Imana. Pasitori Isaie
29 September 2015, by Pastor Desire HabyarimanaAriko nkatwe abakristo ubu butumwa twahawe bwo gushima Imana uku kwezi kose budusigiye iki?
Abakristo benshi bamaze iminsi bakora imihango yo gushima Imana atari ugushima guturutse mu mutima, aho usanga hashima ababyaye cyangwa abakoze ubukwe, maze abandi basigaye bakaba bazi ko hari ituro ry’ishimwe ribanza mu materaniro tukaritura tutanafite icyo turi kuzirikana ibyo Imana yakoze.
Ijambo gushima Imana rivugwa inshuro zirenga 370 muri Bibiliya. Mu isezerano rishya iri jambo risobanura (...) -
Miracle Center yateguye igiterane ngarukamwaka yise “Never give Up Rwanda”
20 July 2012, by Patrick KanyamibwaIgiterane gitegurwa n’urusengero rwa Miracle Center ruyoborwa na Bishop Samedi Theobald uyu mwaka wa 2012 cyikaba cyiswe “Never give Up Rwanda”, cyikaba ari igiterane ngaruka mwaka kigiye kuba nshuro ya kane, aho cyikazabera kw’itorero rya Miracle Center i Remera. Nkuko twabitangarijwe na Belinda Umurerwa umwe mubari kugitegura, igiterane nkiki gisanzwe gikorerwamo ibitangaza by’Imana, hakabamo inyigisho zitandukanye zifasha aba kristo gukomera mu gakiza ndetse no kubigisha uburyo barushaho (...)
-
Arsene Manzi yamuritse Alubumu ye ya mbere Rubavu, uyu wa gatandatu ari i Kigali.
25 July 2012, by Patrick Kanyamibwa« Ndashima Imana uko yabanye nanjye mu bitaramo bibiri maze gukora mu byumweru bibiri bikurikiranye, nabonye uburyo abantu bakunda kuramya no guhimbaza Imana batarebera ngo abahanzi tubaririrmbire, uyu wa gatandatu hatahiwe i Kigali » aya ni amagambo ya Alcene Manzi.
Uyu muhanzi usanzwe uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana akaba ayobora itsinda ryo kuramya muri Evengelical Restoration church ya Remera ndetse n’umuyobozi wa ALTAR OF WORSHIP MINISTRIES. Uyu murimo wo gukorera Imana (...) -
IGITABO CYA DANIEL (IGICE CYA MBERE) Rev Mugiraneza
13 July 2016, by Pastor Desire HabyarimanaIgitabo cya Daniel kiri mu bitabo 39 bigize Isezerano rya Kera; kikaba mu mugabane w’ibitabo by’abahanuzi bakuru kikaba muri icyo gice ari igitabo cya 5. Kigizwe n’ibice (Chapters)12. Iki gitabo kikaba kiri mubitabo by’ubuhanuzi bwandikiwe mubunyage. Ibyo bitabo ni ibikurikira : Ezekiyeli, Daniyeli na Obadiya.
Yesu ari hano ku isi yagiye akoresha amagambo yo mugitabo cy’umuhanuzi Daniel (Matayo 24:15; Mariko13:14). Isezerano Rishya rikoresha imvugo y’igitabo cya Daniel cyane cyane aho gifatwa (...) -
Igiterane cy’ urubyiruko cyaberaga kimisagara ADEPR gisize benshi bahembutse!
22 October 2012, by UbwanditsiKuri uyu wa gatandatu no kucyumweru taliki 20-21/10/12 aho itorero rya ADEPR Kimisagara rikorera habereye igiterane cyateguwe n’ ubuyobozi bw’ urubyiruko.
Iki giterane cyitabiriwe n’abantu benshi batandukanye harimo Korare Nayoti ryo mu itorero rya ADEPR Rwampara bari baje baherejewe n’ umushumba wabo Reverand Rujurama Shadrack. Hari kandi na Pastor Desire Habyarimana ari nawe wari umwigisha muri iki giterane.
Mu ijambo yagejeje ku bari bateraniye aho yasomye 1 Timoteyo 4:12 hagira hati: (...) -
Korali La Lumière igiye gukorera urugendo rw’ivugabutumwa muri paruwasi ya ADEPR Rushashi, umudugudu wa Muyongwe
14 February 2014, by Simeon NgezahayoNyuma yo kumurika album yayo , korali Lumiere ikomeje urugendo rw’ivugabutumwa, aho muri iyi weekend izaba iri mu itorero ry’ADEPR ry’akarere ka Gakenke; kuri ADEPR MUYONGWE, paruwasi ya Rushashi, mugikorwa k’ivugabutumwa kuwa gatandatu no ku cyumweru tariki ya 15 kugeza kuya 16 Gashyantare 2014.
Iyi korali ibarizwa i Nyanza ya Kicukiro kuri ADEPR nyuma yo kumurika album yayo ya mbere yise “Ingoma y’amahoro”tariki ya 03 Ugushyingo 2013, ikaba ikomeje kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu hirya no (...) -
Ishyaka ry’inzu ya Data
19 August 2015, by UbwanditsiImana ishimwe kubw’aya mahirwe yaduhaye yo gukoresha neza online services(technologie) twagura tunubaka ubwami bwayo.
Uyu munsi ndagirango tuganire ku Ishyaka ry’inzu ya Data. Nehemiya: Iki gihe cyari igihe gikomereye abisilaheli cyane,bari mu mubabaro ukomeye, Imana yarabatatanyije, baratewe benshi bafatwa bunyago, mu bihe nk’ibyo harimo n’abagiye gushaka imibereho ahandi Imana ikabana nabo bakagira ishya aho bagiye.
Muri abo harimo na Nehemiya witaga kuri Vino y’Umwami. Ariko mu buhunzi (...) -
Nubwo ubona bikugoye ariko Imana iragukunda
17 December 2015, by Ernest RutagungiraAbantu bose batuye muri iyi si bafite uko bigishijwe Imana, bamwe bayigishijwe nk’Imana yaremye isi , maze itangira kuducunga kuko ifuha ,tuyigishwa nk’Imana irakara, Imana ihana ndetse kuburyo buri wese afite uko ayifata mu buzima bwe bwa buri munsi ,ariko ndagira ngo hejuru y’ibi byose dusubize amaso inyuma twibuke ko Dufite Imana yacu dukwiriye gufata nka Data cyangwa papa udukunda.
Iki kigereranyo cyo kuvuga ko Imana ari umubyeyi ntabwo bihura neza cyane, kuko iminsi tugezemo hari ingero (...) -
Bose bakoze ibyaha ntibashikira ubwiza bw’ Imana ahubwo batsindishirizwa n’ ubuntu.
10 November 2015, by Ernest RutagungiraKuko bose bakoze ibyaha ntibashyikira ubwiza bw’Imana ,ahubwo batsindishirizwa n’ubuntu bwayo,ibibahereye ubusa kubwo gucungurwa muri kiristo Yesu. Niwe Imana yashyizeho kuba impongano y’uwizera amaraso ye , kugirango yerekane gukiranuka kwayo kwayiteye kwirengagiza ibyaha byakozwe mbere y’icyo gihe, ubwo Imana yabyihanganiraga. (Abaroma 3 :23)
Ijambo ry’Imana risobanura neza ko ikiremwa muntu aho kiva kikagera turi abanyantege nke, ndetse ko ku bwacu ntacyo twabasha gukora ngo tuneshe icyaha, (...)
0 | ... | 760 | 770 | 780 | 790 | 800 | 810 | 820 | 830 | 840 | ... | 1850