Nyina wa Yesu na nyina wabo bari bahagaze bugufi bw ‘umusaraba wa Yesu .Nuko Yesu abonye nyina n’umwigishwa yakundaga bahagaze bugufi abwira nyina ati :Mubyeyi nguyu umwana wawe .Maze abwira uwo mwigishwa ati :nguyu nyoko.Uhereye uwo mwanya uwo mwigishwa amujyana iwe. YOHANA19 :25-27 Yesu yumva cyane abazana imibabaro yabo imbere ye. Mariya na Yohana bari bababajwe no kubona Yesu apfira ku (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Yesu yumva umubabaro wacu!
23 September 2015, by Pastor Desire Habyarimana -
Chorale de Kigali yateguye igitaramo yise «Special concert for classic music»
11 July 2013, by Patrick KanyamibwaChorale de Kigali ari na yo nkuru mu makorali yo muri iki gihugu, dore ko iherutse kwizihiza isabukuru y’imyaka 46 imaze ibayeho, yeteguye igitaramo cyo guhimbaza Imana mu buryo buri Classic, iki gitaramo kizaba ku cyumweru tariki ya 28/07/2013 kuri Hotel Mille Colline.
Nkuko twabitangarijwe na Alexis Nizeyimana umuyobozi wa Chorale de Kigali ubwo twabasangaga mu mwitozo kuri St Paul mu mugi wa Kigali aho banasanzwe bakorera imyitozo y’amajwi no kuririmba, iki gitaramo ni kimwe mu bitaramo (...) -
Itorero ry’ADEPR Gahogo ryatashye insengero
31 July 2012, by UbwanditsiItorero rya ADEPR Gahogo riherereye mururembo rwa Gitarama muntara y’amajyepfo, kuri iki cyumweru tariki ya 29/7/2012 ryatashye kumugaragaro insengero 2, rumwe ruherereye kumudugudu wa Ruvumera urundi kumudugudu wa Gahogo.
Azifungura kumugaragaro , umuvugizi wa ADEPR mu Rwanda nyakubahwa USABWIMANA Samuel, yavuzeko nabatubanjirije Biblia igaragaza nk’icyitegererezo nka Salomon bagize ishyaka ryinshi ryokubaka inzu y’Imana(urusengero) kandi baranabikora. Ati: Namwe rero ibimwakoze mwubaka (...) -
"Twanejejwe cyane n’uburyo Imana yadushyigikiye muri Launch yacu" Gilgal Choir, CEP KIST-KHI
25 February 2014, by Simeon NgezahayoHari kuri iki cyumweru gishize taliki ya 23 Gashyantare, ubwo Chorale Gilgal ya CEP KIST-KHI yakoraga igiterane cyo kumurika album yabo y’amashusho ya mbere. Muri iki gitaramo cyabereye kuri ADEPR Nyarugenge, Gilgal yataramiye abakunzi bayo irabizihiza. Nka saa cyenda n’igice ni bwo iki gitaramo cyari gitangiye, gitangira haririmba Worship Team ya Nyarugenge, hakurikiraho chorale Impanda ya ADEPR Rwampara ikunzwe na benshi muri iki gihe. Nyuma y’Impanda ni bwo chorale Gilgal yaserutse (...)
-
Oya ikwiye kuba oya na Yego ikaba Yego ku mukristo
18 August 2015, by Innocent KubwimanaAhubwo ijambo ryanyu ribe ‘Yee, Yee’, ‘Oya, Oya’, ibirenze ibyo bituruka ku Mubi. Matayo 5:37
‘’Kandi mwumvise ko abakera babwiwe ngo ‘Ntukarahire ibinyoma, ahubwo uzakorere Umwami Imana ibyo wayirahiye.’ Ariko jyeweho ndababwira kutarahira rwose, naho ryaba ijuru kuko ari ryo ntebe y’Imana, cyangwa isi kuko ari yo ntebe y’ibirenge byayo, cyangwa i Yerusalemu kuko ari ururembo rw’Umwami ukomeye.
Kandi ntuzarahire umutwe wawe, kuko utabasha kweza agasatsi kamwe cyangwa ngo ukirabuze. Ahubwo ijambo (...) -
Ukuri ku ntambara umukristo arwana!
4 September 2015, by Innocent KubwimanaIyo uje kuri Yesu akakubera umukiza n’mwami w’ubugingo bwawe, uba ugiye kuba mu mbabazi z’Imana, ubuntu bwayo n’uburinzi bw’Imana kuko uba uhindutse umwana wayo. Ubuzima buba bushya kuko uba uhinduye icyerekezo.
Pawulo yandika yaravuze iyo umuntu ari muri Kristo aba abaye icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize. 2 Abakorinto 5:17
Umunsi umuntu yemeye Kristo, agahitamo kumukunda no kumwegurira ubuzima bwe, aba akoze icyo twakwita gushoza urugamba na satani kuko aba amuteye umugongo we n’ibye (...) -
Nta kigeragezo Imana iduha cyo kudutandukanya nayo Ernest
3 December 2015, by Ernest RutagungiraNTAKIGERAGEZO IMANA IDUHA, CYO KUDUTANDUKANYA NAYO.
“Ni inde wadutandukanya n’urukundo rwa Kristo? Mbese ni amakuba, cyangwa ni ibyago, cyangwa ni ukurenganywa, cyangwa ni inzara, cyangwani ukwambara ubusa, cyangwa ni ukuba mu kaga, cyangwa ni inkota? Abaroma 8:35
Yobu umwe mu bakozi b’Imana yahuye n’ibigeragezo bikomeye agera ku rwego isi n’ijuru bimuhamiriza ko ageze ku gipimo cyo hejuru cyo kugeragezwa, Yobu 2: 3
UWITEKA abaza Satani ati “Aho witegereje umugaragu wanjye Yobu, yuko ari nta (...) -
Korali Abatoranijwe ADEPR-GATENGA na Elayono ADEPR-REMERA zizataramira Abanyamurambi (Gatenga) ku cyumweru le 24/03/2013
22 March 2013, by Innocent KubwimanaKorali Abatoranijwe ADEPR-GATENGA yateguye igitaramo cy’ivugabutumwa izakorana na korali Elayono ADEPR-REMERA. Iki gitaramo kikazabera ku mudugudu wa Murambi-ADEPR Gatenga guhera saa saba n’igice z’amanywa (13h30).
Korali Abatoranijwe ni imwe mu makorali akorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR muri Paruwasi ya Gatenga, umudugudu wa Murambi. Ubusanzwe iyi korali itegura ibiterane by’ivugabutumwa buri mwaka bigamije guhembura abakristo ndetse no kuzana abantu kuri Kristo. Ni muri urwo rwego (...) -
Byuka wongere urye ubone imbaraga
17 May 2016, by Ernest RutagungiraByuka wongere urye ubone imbaraga kuko urugendo rukiri rurerure kandi rugukomereye.
Ushoje urugamba rukomeye, waritanze cyane none urananiwe, ubonye ko cyari igihe cyawe cyo kwiruhutsa no kugira agahenge, ukebutse hirya gato ibitero bikurwanya ntaho byagiye biracyaguhiga n’imbaraga noneho zisumbuye, urugamba rurushijeho gukomera kurusha urwo urangije, kandi birifuza kuguhirana, unaniwe kwihangana, kuri wowe icyabiruta ni uko ubugingo bwawe bwakurwaho, gusa n’ubwo wihebye Imana iravugana nawe (...) -
Abanyuze mu muryango GBU KIST KHI bazahuzwa no gushima Imana
23 January 2014, by Simeon NgezahayoNk’uko bijya bigenda buri mwaka, abanyeshuri barangirije amashuri yabo mu mashuri makuru KIST na KHI ubu asigaye abarizwa muri Kaminuza y’u Rwanda babarizwaga mu muryango utabogamiye ku idini GROUPE BIBLIQUE UNIVERSITAIRE - GBU, bafata umwanya bagateranira hamwe bajyanywe no gushima Imana no gusura bagenzi babo bahujwe n’uwo muryango, banibukiranya amateka y’uwo muryango kuva ushinzwe.
Muri uyu mwaka wa 2014, abarangirije muri ibyo bigo bakoreye umurimo w’Imana mu muryango GBU bazwi nka Amis de (...)
0 | ... | 750 | 760 | 770 | 780 | 790 | 800 | 810 | 820 | 830 | ... | 1850