Menya impamvu rusange zigaragara mu matorero ashyize hamwe. Nanyuze mu nzira yoroshye. Nakoze urutonde rw’amatorero asaga 30 nzi ko arusha andi gushyira hamwe.
Amwe muri ayo matorero nahoze nkorana na yo. Icyakurikiyeho, nakoze urutonde rw’amatorero asaga 40 arimo ibice (kuyabona biroroshye). Kuva icyo gihe natangiye kwisubiza ibibazo nagiye nibaza: Ni iki gituma iri torero riboneka ko rishyize hamwe? Ni iki gituma iri torero riboneka ko ririmo ibice?
Nafashe izo ntonde uko ari ebyiri (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Impamvu 7 zituma itorero rigira ubumwe – Thom Rainer
19 May 2013, by Simeon Ngezahayo -
Itorero ’Rwanda for Jesus’ ryateguye igiterane ngarukamwaka cy’abari n’abategarugo bise « Women of excellence 2013»
20 June 2013, by UbwanditsiKu rusengero rwa Rwanda for Jesus hateguwe igiterane ngarukamwaka cy’abari n’abategarugo bise « Women of excellence 2013»
Nkuko twabitangarijwe na Peace Kinani Kiiza bakunda kwita Maman Jesiah kuva tariki ya 20 kugeza ku cyumweru tariki ya 22/06/2013, ku rusengero rwa Rwanda for Jesus Church hateguwe igiterane ngarukamwaka cy’abari n’abategarugori bise “Women of excellence 2013” cyateguwe na Potter’s HandMinistries.
Iki giterane cy’iminsi itatu kizajya gitangira buri saa kumi n’imwe n’igice kugeza (...) -
Mbese koko ndi umugore w’imico myiza? (Igice cya 5)
17 June 2013, by Simeon Ngezahayo“Abyuka kare butaracya, akagaburira abo mu rugo, agategeka abaja be imirimo ibakwiriye” Imigani 31 : 15.
Ni abagore bangahe babyuka kare butaracya? Abagore bose bafite akazi bazi kubyuka kare icyo ari cyo!
Mbega ubutwari! Iyo bisaba gutegurira umuryango wose amafunguro ya mu gitondo, kwita ku bana no kubategura ngo bajye ku ishuli, kwitegura ubwawe, hutega imodoka, … kandi ugomba kugera ku kazi ku gihe. Mbega uburyo bitera imvune!
Hari abarara badasinziriye, cyane nk’iyo umwana yarwaye! (...) -
Ingororano Pastor Bimenyimana Claude
9 February 2016, by Pastor Desire HabyarimanaINTEGO: INGORORANO
IBYAHISHUWE 22 :12 Dore ndaza vuba nzanye ingororano, kugira ngo ngororere umuntu wese ibikwiriye ibyo yakoze.
ABAROMA 2 :6-11 kuko Imana izitura umuntu wese ibikwiriye ibyo yakoze. 7.Abashaka ubwiza n’icyubahiro no kudapfa babishakisha gukora ibyiza badacogora, izabitura ubugingo buhoraho. 8.Ariko abafite imitima ikunda kwirema ibice ntibumvire iby’ukuri ahubwo bakumvira gukiranirwa, izabitura umujinya n’uburakari 9.n’amakuba n’ibyago. Ni byo izateza umuntu wese ukora (...) -
Nyamagabe : Inkuba yashenye urusengero rwa ADEPR
1 February 2013, by UbwanditsiInkuba imaze gusenya urusengero rwa ADPR ahitwa i Nyarusiza mu Murenge wa Kamegeri mu Karere ka Nyamagabe, uru rusengero rukaba rwari rugeze mu gihe cyo gusakarwa imaze gutwara miliyoni 35 z’amanyarwanda.
Abakirisito ba ADPR mu Mudugudu wa Bande Akagari ka Nyarusiza mu Murenge wa Kamegeri bari bakataje mu kwiyubakira urusengero, ariko saa tanu na makumyabiri z’amanywa ku wa 31 Mutarama 2013 iyi nyubako yatangiye kubakwa muri Gicurasi 2010 yikuse hasi uko yakabaye. Ba nyirayo bavuga ko bari (...) -
Imitima ya benshi yongeye gukorwaho ubwo Jehovahjireh choir CEP-ULK Evening yari kumudugudu wa Karukungu kuri uyu wa 07/10/2012.
8 October 2012, by VitalNkuko yabyiyemeje kandi bikaba biri no mu nshingano yayo, kujyana ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ahantu hose ishobozwa kugera, JehovahJireh Choir CEP/ULK Evening iri kumwe n’abatera nkunga bayo batandukanye, kuri kicyumweru cyo kuwa 07/10/2012 yariyerekeje muri Paroisse ya Bibare ku Mudugudu wa Karukungu.
Abantu rero bakaba baribaje ari benshi ndetse rwose ubona banyotewe ijambo ry’Imana cyane cyane mu ndirimbo z’Imana iyi Korali ifite haba izisanzwe kuri album yayo ya 1 haba no kuya 2 irimo (...) -
Ikigeragezo! - Michel Sommel
7 August 2013, by Simeon NgezahayoUbuzima ni ikigeragezo.
Imibabaro yacu iratugerageza.
Igituma tubinyuramo byose,
Tukageragezwa byihariye,
Ni ukugira ngo bidusunikire
Ku byiza biri imbere.
Ni iki twakora?
Mbese twabihunga?
Mbese twakwipfumbata?
Mbese twabihunga,
Cyangwa twahangana na byo?
Igisubizo kiroroshye kukivuga,
Ariko kirakomeye kugishyira mu bikorwa.
Ni uko rero, ni iki wakora?
Mbese uzemera kuyoborwa n’Imana?
Mbese uzemera guhora uyizeye?
Uzakomeza kuyizera?
Uzabyirengagiza se?
Nanjye nabinyuzemo,
Ni (...) -
Harubwo uheruka kwiyuhagira?
4 October 2015, by Kiyange Adda-DarleneYeremiya 4:14. Yewe Yerusalemu we! Uhagira umutima wawe ho ibyaha kugira ngo urokoke.Uzahorana imigambi yawe mibi uzageze ryari?
Yerusalemu ivugwa aha ntabwo ari ubutaka ahubwo n’abahatuye babwirwaga.Yerusalemu ni igihugu Imana yahaye Aburahamu ihamuhera n’amasezerano menshi harimo n’areba urubyaro rwe. Abisiraheri bafite amasezerano akomeye cyane aturuka kuri sogokuru Aburahamu. Yesu nawe yaje kudushyira muri ayo masezerano ya Aburahamu. Kubw ’amaraso yamennye, turi urubyaro rwa Aburahamu, (...) -
Umuhanzi Dudu T. Niyukuri ari kubarizwa mu Rwanda mu bikorwa bitandukanye
30 June 2012, by Patrick KanyamibwaKuri uyu wa gatanu tariki 29/06/2012, nibwo umuhanzi w’umunyarwanda ubarizwa mu gihugu cy’u Burundi Dudu T. Niyukuri yagaragaye mu mugi wa Kigali, aho yagaragaye kuri Evangelical Restoration Church Kimisagara muri Shekinah Week aririmba, nyuma mu masaha y’umugoroba akaba yagaragaye mu gitaramo cya Eddie Mico kuri St Etinne EAR Biryogo.
Ubwo twamusanga mu mugi wa Kigali muri icyi gitondo, ari kumwe n’umwe mubamufasha ibikorwa bye inaha mu Rwanda Yvan Ngenzi, Dudu yadutangarije ko yagarutse mu (...) -
Igitaramo cya Frere Manu i Musanze kizabera munzu mberabyombi y’ Umurenge
30 May 2013, by UbwanditsiKubera imbaga y’abantu biteze ibitaramo cy’umucuranzi FRERE Manu byatumye habaho impungenge z’urusengero kuko rushobora kuba ruto dore ko urusengero rw’ ADEPR MUhoza hakorerwamo amateraniro abiri, ibi byatumye Top5 ISAI ifata mumugongo uyu muhanzi maze imuha inkunga y’inzu mberabyombyi y’umurenge wa Muhoza ifite ubushobozi bwo kwakira abantu barenga 2000 bityo iki gitaramo buri wese azisanzure neza.
Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye na Radio y’abaturage ya Rubavu yatangaje ko inkunga ya TOP5 (...)
0 | ... | 780 | 790 | 800 | 810 | 820 | 830 | 840 | 850 | 860 | ... | 1850