Umudugudu wa ADEPR-Nyakabungo, wo muri Paruwasi ya Gihogwe, wateguye igiterane cy’amasengesho kizamara iminsi 21. Iki giterane gifite intego igira iti ‘’ guhabwa imbaraga zo kuritura ibyananiranye’’, kizatangira tariki 12/11 kugeza 31/11/2015, kikazabera kuri uwo mudugudu.
Umuyobozi w’uyu mudugudu Mwalimu Moise Sindayigaya yavuze ko aya masengesho bayateguye kugira ngo abazayitabira bazahabwe imbaraga zibabashisha kuritura ibyananiranye. Ibi babishingira ku ijambo rivuga ngo ‘’Icyakora muzahabwa (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Umudugudu wa ADEPR-Nyakabungo (Gihogwe) wabateguriye amasengesho y’iminsi 21
15 October 2015, by Ubwanditsi -
Wari uzi ko imyambarire mibi y’ igitsina gore igira ingaruka?
4 May 2016, by Kiyange Adda-Darlene« Kandi izo ku mubiri zizwi ko ari izicyubahiro gike, nizo turushaho kwambika icyubahiro, kandi ingingo zacu ziteye isoni nizo zirushaho gushimwa. Nyamara izidateye isoni ntizigomba kwambikwa… (1 abakorinto 12 : 23-24)
Guhera igihe umuntu yakoreye ibyaha, yahise amenya ko afite ingingo zimwe ziteye isoni, arihisha. Imana ije kumureba ntiyahita imubona, imuhamagaye yarisobanuye ati : « Numvise imirindi yawe muri iyi ngobyi, ntinyishwa n’ uko nambaye ubusa, ndihisha. »(itangiriro (...) -
Ibintu 3 Imana idushakaho Raymond Birasa
13 July 2016, by Pastor Desire HabyarimanaMIKA 6:8 Yewe mwana w’umuntu we, yakweretse icyiza icyo ari cyo. Icyo Uwiteka agushakaho ni iki? Ni ugukora ibyo gukiranuka no gukunda kubabarira, no kugendana n’Imana yawe wicisha bugufi.Ibyo Imana idushakaho:
1. Ni ugukora ibyo gukiranuka
Iyo umunyabyaha amaze kwakira Yesu Kristo aba abaye umukristo, mu rugendo rwa Gikristo ugomba gukora icyo Imana ishaka; Imana ishaka ko buri wese akora ibyo gukiranuka, gukiranuka ni ubuzima bwacu bwa buri munsi, ugakiranuka aho abantu bakureba ndetse (...) -
Korali Abakorerayesu igiye kumurika Album DVD Vol 1.
1 December 2012, by Patrick Kanyamibwa« Aritamurura » ni izina rya Album DVD Vol. 1 ya Korali Abakorerayesu. Aritamurura ni izina rituruka kuri imwe mu ndirimbo zigize iyi Album. Iyi Album izamurikwa ku mugaragaro tariki ya 9/12/2012 guhera saa saba (13h00) aho isanzwe ikorera umurimo ku rusengero rwa ADEPR Rukurazo/Kimironko aho bakunze kwita ku Isangano. Kuri uyu munsi kandi hazaba hari Umuhanzi Kabera Fils Fidѐle uzwi ku ndirimbo “Ninde Uzahagarara ku Musozi Wawe Wera‘ . Umuvugabutumwa Pasteur Ngamije Viateur guturuka i (...)
-
Nijeriya : Abakirisitu mu Majyaruguru barahigwa bukware
18 June 2012, by UbwanditsiIbitero byinshi bikomeje kugabwa kuri za Kiliziya, kuri iki Cyumweru izigera kuri eshatu zaribasiwe.
Umukozi w’ Umuryango wita ku mbabare Red Cross yabwiye ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika ko abantu byibuze 12 bishwe naho abandi 80 bagakomerekera muri ibyo bitero.
Bivugwa ko ari ibitero by’abayisilamu, ariko nta mutwe wari wigamba kuba inyuma y’ibyo bitero mu gace ka Kaduna byabereyemo.
Kaduna ariko ubusanzwe mu minsi yashize yari yagabweho ibitero n’umutwe wa Boko Haram ukorerera mu (...) -
Bahati Alphonse yateguye igitaramo cyo gufasha impfubyi
31 August 2012, by Patrick KanyamibwaUmuhanzi Bahati Alphonse usanzwe umenyerewe mu ndirimbo zo guhimbaza Imana(Gospel)ndetse no mu bikorwa byo gufasha cyane cyane impfubyi yateguye igitaramo cyo gufasha abana icyenda basigaye nyuma y’uko se wari n’umwalimu mu idini rya ADPR Paroisse Gisenyi yitabye Imana.
Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane yatangaje ko nyuma y’uko uyu mugabo yitabye Imana agasiga abana icyenda badafite aho bikinga, ibi byatumye Bahati ahita afata icyemezo cyo gutegura igitaramo (...) -
Umuryango Mercy Ministries Internation wateguye amahugurwa ku Itorero ry’Akarere mu Kuzana Impinduka muri Kominote
3 February 2016, by Pastor Desire HabyarimanaLocal church and Community Transformation Training Amahugurwa ku Itorero ry’Akarere mu Kuzana Impinduka muri Kominote
Amataliki
Igice cya mbere (Werurwe 2-10, 2016): Amahugurwa y’ibanze y’isanamitima n’ubwiyunge yo ku rwego rwa mbere n’urwa kabiri yo kwiga kwigisha abandi: Healing and Reconciliation workshop and Training of Facilitators) Igice cya kabiri (Gicurasi 9-13, 2016): Amahame mu kuzana impinduka yuzuye muri Kommunote (Principles of Community Transformation) Igice cya gatatu: Iki (...) -
Urufatiro rw’Imana/ Ev.Ndagijimana Donath
2 November 2015, by Innocent Kubwimana2Timothy 2:19
Nyamara urufatiro rukomeye rw’Imana ruracyahagaze, rwanditseho iki kimenyetso ngo” Uwiteka azi abe”, kandi ngo “umuntu wese uvuga izina ry’Uwiteka ave mu bidatunganye”
Ndagira ngo dusangire kuri aya magambo meza agira ati” urufatiro rw’Imana no kuva mu bidatunganye’’.
Umuntu wese wakiriye Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza we yanditse kuri uru rufatiro. Kumenywa ni ikintu kiza kandi cy’ingenzi mu buzima abantu bose bumwa baharanira, bamwe bakanabiharanira bakabigeraho.
Iyo umenyanye (...) -
Dore abahanzi ba Gospel bazitabira igitaramo cyo gufasha Nympinga Yvone umaz’imyaka 18 arway’impyiko
1 December 2012, by UbwanditsiNyampinga Yvonne ni umukobwa w’imyaka 28,akaba amaze igihe kirekire cyane arwaye impyiko kandi iyo ndwara ikaba igeze mu gika cya nyuma,Amavuriro hafi ya yose ya hano mu Rwanda niko Yvonne yayazengurutse yivuza ariko biranga,ubu imiti afata ayikura ku bitaro byitiriwe umwami Faisal (King faisal Hospital,kubera ubushobozi buke umuryango wa Yvonne usanga kujya kumuvuriza mu Buhinde bitaboroheye namba,
Bamwe mu bahanzi ba gospel babisabwe n’umuryango wa Yvonne bakaba biyemeje gutabariza uwo (...) -
Umpe kukwegera Yesu! - Gael Eba-Gatse
15 June 2013, by Simeon NgezahayoNituguma muri Yesu tukamwomaho ni bwo tuzabasha kwera imbuto z’ukuri mu buzima bwacu, ndetse tugakomeza no kwaguka.
"Mana yanjye, umpe kukwegera, kukwegera cyane! Ni cyo cyifuzo cyanjye :Kuba hafi yawe ! Ibigeragezo nibintembaho nk’uruzi, Umpe kukwegera! Mbe hafi yawe!
Hafi yawe cyane buri munsi, hafi yawe ! Ntabara, ukomeze kwizera kwanjye. N’iyo satani yantera, urukundo rwawe rungarure hafi yawe cyane buri munsi, Hafi yawe ! "
Nshuti zanjye, binyuze mu magambo y’iyi ndirimbo, ndifuza (...)
0 | ... | 700 | 710 | 720 | 730 | 740 | 750 | 760 | 770 | 780 | ... | 1850