Mu mugi wa Okene ho mu gihugu cya Nijeriya, rumwe mu nsengero rwibasiwe n’agatsiko k’abantu bari bitwaje intwaro mu rukerera ryo kuri uyu wa kabiri, umupasiteri umwe yishwe hamwe n’abayoboke be 18.
AFP , ibiro ntaramakuru by’abafaransa dukesha iyi nkuru, ivuga ko aba bari bitwaje intwaro bakinjira mu rusengero bamishemo amasasu, 15 bahita bapfa abandi 4 bapfa hasahize akanya kubera uburyo bari bakomeretse.
Umuvugizi wa polisi muri iki gihugu cya Nijeriya, Simon Ile yavuze ko kugeza ubu (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Nijeriya:Umupasiteri n’abakirisitu be 18 batwitswe babona n´agatsiko k´abantu bitwaje intwaro ..
10 August 2012, by Ubwanditsi -
Nyagatare: 60 ni bo bakiriye Kristo mu ivugabutumwa rya Korali Abakorerayesu na Ev. Zigirincuti Michel
11 February 2014, by Simeon NgezahayoKuri uyu wa Gatandatu no ku Cyumweru taliki 08-09/02/2014, mu ivugabutumwa korali Abakorerayesu yakoreye ivugabutumwa mu Ntara y’Uburasirazuba, Akarere ka Nyagatare ho muri Paroisse ya ADEPR Rukomo. Amakuru dukesha umuyobozi w’iyi korali Bwana Etienne Nduwimana aravuga ko abagera kuri 60 bakiriye Kristo nk’Umwami wabo n’Umukiza. Ev. Zigirincuti Michel
Yagize ati « Imana yadukoresheje imirimo ikomeye, abantu barenga 60 bakira Umwami Yesu Kristo abandi benshi basubizwamo imbaraga. N’ubwo (...) -
Igikorwa cyo kuramya no guhimbaza Imana amasaha 24 ntaguhagarara cyagenze neza
28 July 2012, by Patrick KanyamibwaKuva kuwa gatanu tariki 27/07/2012 saa kumi n’ebyiri za mu gitondo kugeza uyu munsi kuwa gatandatu tariki 28/07/2012 saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, kuri Zion Temple Celebration Center Gatenga, habereye igikorwa cyo gushima Imana mu buryo bw’indirimbo n’ibindi bikorwa, abakristo baramya banahimbaza Imana amasaha 24 ntaguhagararara, ibi bikaba byateguwe n’umuryango mpuzamatorero yo mu Rwanda witwa Alliance Evangelique uyobowe uyu mwaka na Apostle Dr Paul Gitwaza.
Gushiraho urufatiro rwo kuramya (...) -
Ahari kurira kwararira umuntu nijoro, ariko mu gitondo impundu zikavuga - Zaburi 30:6
18 October 2013, by UbwanditsiNinde uhwanye n’Uwiteka Imana yacu, ufite intebe ye hejuru cyane, akura uworoheje mu mukungugu, ashyira hejuru umukene amukuye mu icukiro kugira ngo amwicaranye n’abakomeye !. Uwari ingumba mu nzu ye, amuha kuyibamo yishimye, ari nyina w’abahungu (Zaburi 113:9)
Izi nyigisho muzigezwaho na Pasiteri Shema Prince wo mu itorero rya Wells Salvation mu Gihugu cy’Ubuholande.
Bibiliya itubwira inkuru y’umugore Hana wari ingumba, mukeba we Penina yahoraga amubwira amagambo yo kumukomeretsa, amucyurira (...) -
Mba nararabye iyo ntizera ko Uwiteka azangirira neza.
27 September 2015, by Alice Rugerindinda“Mba nararabye iyo ntizera ko nzarebera kugira neza k”Uwiteka mu isi y’ababaho” Zaburi 27: 13 Burya kugeragezwa bibaho kandi ni ibya buri wese, ariko iyo kugeragezwa kugeretseho no kwiheba no kumva ntaho gutabarwa kwaturuka , biba byabaye bibi cyane.
Iyi Zaburi yanditswe na Dawidi yibuka ukuntu Imana yabaye mu ruhande rwe, ukuntu yamurengeye ageze mu kaga, abanzi bagwiriye…. Asanga iyo ataza kwizera ko Imana izamugirira neza, aba yararabye cyangwa se yarageze ahacecekerwa atakiriho. Muri iyi (...) -
Ubutware bw’ ijambo ry’ Imana: Billy Graham
12 July 2016, by Pastor Desire HabyarimanaAgitangira gukorera Imana, Umuvugabutumwa Billy Graham avuga ko yagize igihe cyo gushidikanya ukuri n’ubutware by’ijambo ry’Imana. Ijoro rimwe amurikiwe n’ukwezi aphukama ahantu aririra Imana arayibwira ati :" Nubwo hari ibice byinshi bya Bibiriya ntumva neza, guhera uyu munsi Bibiriya niyo yonyine izaba itegeko rigenga imibereho yanjye n’umurimo wanjye.
Kuva uwo munsi ubuzima bwa Billy Graham Imana yabuhaye umugisha iramukoresha cyane mu mbaraga zidasanzwe. Icyemezo ushobora gufata uyu munsi (...) -
Igiterane cy’Urubyiruko cyaberaga kuri ADEPR Nyarugenge gisize ububyutse butazigabirana
13 August 2013, by Simeon NgezahayoNk’uko mwagiye mubikurikirana mu bitangazamakuru bitandukanye, urubyiruko rugize itororero rya ADEPR Nyarugenge rwateguye igiterane gihuza urubyiruko ruva mu midugudu igize iyi paroisse.
Iki giterane cyitabiriwe n’amakorali y’urubyiruko ava muri iyi midugudu yose ya paroisse, ari yo Nyarugenge, Muhima, Cyahafi, Kiyovu, Biryogo, Gitega na International. Hari kandi n’umuhanzi Frère Manu uturuka ku Gisenyi hamwe n’itsinda ayoboye, umwigisha muri iki giterane akaba yari Pasteur Desire Habyarimana. (...) -
Ibitero bigabwa ku nsengero muri Kenya bimaze gufata indi sura.
4 November 2012, by Ernest RutagungiraNk’uko umuyobozi wa polisi mu mujyi wa Garisa Philip Tuimur yabitangarije ibiro ntaramakuru by’abafaransa (AFP), kuri iki cyumweru tariki ya 4 ugushyingo, mu gihugu cya Kenya, mu mujyi wa Garissa uhana imbibi na Somaliya, habereye igitero kibasiye abantu bari mu rusengero.
Uyu muyobozi wa polisi akaba yatangarije Agence France Presse ko iki gitero cyaguyemo umuporisi umwe, naho abagera kuri 14 bakaba bakomeretse,
AFP ikaba ikomeza ivuga ko Ibi bibaye mugiye Mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka, (...) -
Alexis Dusabe ni muntu ki?
17 June 2013, by UbwanditsiAlexis DUSABE ni umuririmbyi w,indirimbo z’ubutumwa bwiza bwa Kristo YESU, Umuhimbyi ,umwanditsi kandi ni umucuranzi wa clavier. Yavutse mu 1978 avukira i kigali/Nyarugenge afite abavandimwe 2,Alexis ni uwa 2 mubo bavukana. Alexis DUSABE ntiyahiriwe no gukomeza kubana n’ababyeyi kuko yakuriye muri Orphelinat !
Arubatse akaba afitanye abana 4 na Carine INGABIRE ,bombi ni abakristo b’itorero rya ADEPR/NYARUGENGE. Alexis DUSABE mu buzima busanzwe akora mu kigo cy’ubwishingizi kitwa CORAR (muri (...) -
Korali Galeedi yo mu itorero rya ADEPR- Nyakabanda, yakoze igiterane cyo gushima Imana.
3 April 2014, by Ernest RutagungiraMu mpera z’iki cyumweru dusoje tariki ya 29 na 30 Werurwe 2014, Korali Galeedi yo mu itorero rya ADEPR Paruwasi ya kicukiro ku mudugudu wa Nyakabanda, yakoze igiterane cyo gushima Imana ku mirimo itangaje yabakoreye mu gihe kingana n’imyaka 17 bamaze batangiye umurimo w’Imana.
Iki giterane korali Galeedi yagiteguye ku bufatanye n’umudugudu wa ADEPR Nyakabanda ikoreraho umurimo w’Imana, ikaba ishima Imana ko muri iyi myaka imaze ikora uyu murimo, Imana yabarinze muri byinshi, dore ko itangira (...)
0 | ... | 690 | 700 | 710 | 720 | 730 | 740 | 750 | 760 | 770 | ... | 1850