Noneho mbona ameza abajwe mu giti ariko atakongowe n’umuriro. Kuri yo hari hateretse ibimeze nk’amacupa y’inzoga. Yagaragaraga nk’abasha kumara inyota, ariko yari yuzuye umuriro. Nkomeje kureba, mbona umuntu w’umugabo umubiri we wose wari warangiritse yari asigaranye imyenda yuzuye ibyondo kandi yahiye. Nta maso, nta munwa nta n’umusatsi yari agifite byari byarakongowe n’umuriro. Yabashaga kundeba nubwo nta maso yari agifite.
Ndabibutsa ko ari umwuka w’umuntu ushobora gutekereza, gushyira mu (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Batemberejwe i kuzimu– 7 bo mu rubyiruko rwa Colombiya (igice cya 5)
23 March 2014, by Kiyange Adda-Darlene -
Haguruka wambuke Yorodani!
4 April 2013, by Simeon NgezahayoBuri wese muri twe afite amasezerano. Ntibidukwiriye kwishuka ngo twiturize gusa twumva ko ibintu bizikora. Tugomba guhaguruka, hanyuma tukarwana. Ubu ni bwo buryo Kalebu wakuranye na Yosuwa yakoreshaga. Yaravuze ati “Imana yansezeranije kiriya gihugu, reka ngende ndwane kugira ngo ninjire mu mugisha wanjye.”
Kuva kuri uyu wa 5 kugeza kuwa 7 Mata 2013, mu mujyi wa Montreal (Canada) hazaba harimo kubera igiterane gifite intego igira iti: “Haguruka wambuke Yorodani.” Iki giterane cyateguwe (...) -
Pasiteri wanjye anywera inzoga ku mugaragaro, itabi akarinywera mu rwihisho - Carlos Whittaker
4 September 2013, by UbwanditsiMbese ku Mukristo itabi n’inzoga si kimwe? Niba bitandukanye, kuki?
Abakristo benshi nzi banywa inzoga. Kunywa inzoga byaraziruwe mu itorero, cyane aho nkunda gusengera. rwose nzi benshi banywa inzoga kuruta ko batazinywa. Nanywera mu ruhame no mu rwihisho. Ibi byabaye nk’ibisanzwe. Nta kundi.
Iyo ndi muri bagenzi banjye bandi… baba banywa itabi. Ibaze nawe! Byibura iyo baza kuba banywa itabi ryoroheje… kandi ibi babikora bihishe. Icyo baba bashaka ni uguhisha bagenzi babo b’Abakristo ko (...) -
Ujya uhangayikishwa niyo utabanye neza na Yesu?
1 September 2015, by Innocent KubwimanaIyo turebye ubuzima bw’abantu bakundana usanga ari ibintu bitangaje, inshuro nyinshi nyuma yo guhura habaho kumenyana, muri wa mwanya wo kumenyana rero niho buri wese atega amatwi kugira ngo amenye ibyo mugenzi we yanga kugirango niba we yanabikundaga yige ubundi buryo bwo kubigabanya cyangwa no kubireka kuko gukunda ni ugutanga no kwakira.
Ibi niko bigendekera umuntu umaze kwizera Kristo nyuma yo guhura nawe atangira gushaka uburyo yamumenya neza, Yesu ubwe ashobora kumwibwira, ashobora (...) -
Imfunguzo eshatu zadufasha kwakira igitangaza
11 March 2013, by Isabelle GahongayireMunyemerere mbabwire uburyo Imana ikomeje kugenderera Brasil hakaba ububyutse. Imana irimo gukora muri Brasil, Sao Paulo, na Manaus mu buryo ntari bwigere mbona mu yindi myaka. Ibyo bitangaza n’ibimenyetso biri guherekeza ubutumwa bwiza ni ingero nziza z’igitangaza gikomeye cyabanje kubaho—igitanza cy’agakiza. Tuzi ko Yesu Kristu, binyuze mu rupfu no kuzuka kwe, yatanze ubugingo buhoraho kuri abo bose bamwizeye kandi ibi birakomeje n’uyu musi kuri abo banyabresiliya bakomeje kumwizera n’uyu (...)
-
Abanyeshuri babanyarwanda baba mu Buhinde bakinnye Filme y’ikinyarwanda
27 May 2013, by Patrick KanyamibwaNkuko twabitangarijwe na Mugabe Aline Nene wiga muri University yo mu gihugu cy’u Buhinde ahitwa Salem umwe mu banyarwanda bakina filime mu buryo bwo kuvuga butumwa babinyujije mu mashusho muri minisiteri yitwa “Seek God Ministrie” uyu akaba ari president nu mutoza wabakinyi muri departement yivuga butumwa mu buryo bwa mashusho yatubwiyeko batangiye bakina muri eglise bukeya bukeya, nyuma baricara batekereza uburyo basakaza ubutumwa babona bagomba kubicisha muri movie.
Bimwe mubikorwa (...) -
Ibimenyetso by’Imana - Gael Eba-Gatse
1 May 2013, by Isabelle GahongayireYesu Kristo azagaruka gutwara umugeni we ari we torero, ariko ntabwo yatubwiye igihe cyangwa umunsi, nta kwezi cyangwa umwaka tuzi azagarukiraho. Nyamara yadusigiye ibimenyetso byo kugaruka kwe.
Ncuti zanjye, turi mu bihe bitoroshye, ubwo isi igenda irushaho gushoberwa. Indangagaciro zirimo kugenda zibura, ibyari biteye isoni uyu munsi byabaye ibisanzwe, ndetse bigenda byemerwa n’amategeko.
“Kuko baguraniye ukuri kw’Imana gukurikiza ibinyoma, bakaramya ibyaremwe bakabikorera kubirutisha (...) -
Aho imbabazi z’Imana zihurira n’icyubahiro cyayo Dr Ivan
12 February 2016, by Pastor Desire HabyarimanaAHO IMBABAZI Z’IMANA ZIHURIRA N’ICYUBAHIRO CYAYO
Amaganga ya Yeremiya 3: 22, 23, 25: "Imbabazi z’Uwiteka nizo zituma tudashiraho, kuko ibambe rye ritabura, zihora zunguka uko bukeye, umurava wawe ni munini", Uwiteka abereye mwiza abamutegereje, n’ubugingo bw’umushaka, Imbabazi ze nizo zituma tudashiraho, zihora zunguka uko bukeye, buri gitondo hari imbabazi nshya nshya.
Ubusanzwe imbabazi mu ndimi z’amaghanga ni Grace = kwemerwa = faveur = guhabwa ibyo utari ukwiriye. Hari ubuntu buhora (...) -
Kuri iki cyumweru muri SERENA Hotel haramurikwa igitabo cyiswe “HIRYA Y’IMBIBI Z’AMASO”
18 February 2013, by UbwanditsiTariki ya 24/02/ 2013, nibwo umwanditsi Ndatsikira Jean Paul azashyira ahagaragara igitabo “HIRYA Y’IMBIBI Z’AMASO”. icyo gikorwa kikazabera kuti Kigali Serena Hotel saa kumi z’umugoroba. Tuzasusurutswa n’abahanzi Simon Kabera na Alexis Dusabe. Kwinjira ni ubuntu ku muntu wese ashishikajwe no kwandika no gusoma nk’umuco
NDATSIKIRA JEAN PAUL NI MUNTU KI? Nitwa NDATSIKIRA Jean Paul, nkaba naravukiye mu gihugu cy’ I Burundi mu w’I 1980. Amashuri abanza nayigiye I Burundi, ayisumbuye nyigira mu rwunge (...) -
Yee, Mwami uziko ngukunda!
2 February 2016, by Alice RugerindindaMbega ijambo riremereye. Iri jambo ryavuzwe na Simoni Petero ubwo Umwami Yesu yamubazaga inshuro eshatu niba amukunda. Ubwa mbere Yesu yabajije Petero ati “ Simoni mwene Yona, urusha aba kunkunda?” Aramusubiza ati:
“ Yee, Mwami uziko ngukunda”, Yesu abimubajije ubwa gatatu ngo byaramubabaje aramusubiza ati : “ Mwami umenya byose, uzi kandi ko ngukunda” Yohana 21: 15-17
Ibaze nawe umuntu asanzwe ari inshuti yawe , yarangiza akakubaza niba umukunda kandi ntabikubaze inshuro 1 akabikubaza (...)
0 | ... | 660 | 670 | 680 | 690 | 700 | 710 | 720 | 730 | 740 | ... | 1850