Nyuma y’uko Korali kubwubuntu ivuye muri studio gukora indirimbo 9 mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka, ubu noneho irimo gutegura igikorwa cyo gushyira ku mugaragaro izo ndirimbo muri Album ya mbere yitwa “IMIRIMO ITUNGANYE” ku italiki ya 18 Ugushyingo 2012 i Kigali muri EPR Paruwasi Kiyovu kuva saa saba kugeza saa kumi n’imwe (13h00-17h00). Nkuko twabitangarijwe n’umuyobozi wa korali Jean Claude MUNYEMANA, indirimbo zizashyirwa ku mugaragaro ni: Abiringiye Uwiteka, Ntawundi, Urugendo, (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Korali Kubwubuntu y’i Butare muri NUR iramurikira alubumu yayo ya mbere i Kigali
16 November 2012, by Patrick Kanyamibwa -
Rose Muhando yasohoye indirimbo nshya yise “Imana iraseka” (Mungu Anacheka)
4 November 2013, by Simeon NgezahayoUmuhanzikazi w’icyamamare ukomoka mu gihugu cya Tanzania, Rose Muhando yashyize ahagaragara video ye nshya yise “Reba Imana iraseka” (Tazama Mungu anacheka). Iyi ndirimbo ayisohoye nyuma yo gusohora indi yakunzwe na benshi yise Utamu Wa Yesu (Uburyohe bwa Yesu).
Iyi ndirimbo nshya ya Rose Muhando yakorewe muri studio yitwa SONY MUSIC ENTERTAINMENT | ROCKSTAR4000 MUSIC ENTERTAINMENT, bikaba bivugwa ko ari yo azaheraho akora album ye nshya.
N’ubwo aba bahanzi bateye imbere barimo kubaka izina (...) -
Umudugudu wa ADEPR-Nyakabungo (Gihogwe) wabateguriye amasengesho y’iminsi 21
15 October 2015, by UbwanditsiUmudugudu wa ADEPR-Nyakabungo, wo muri Paruwasi ya Gihogwe, wateguye igiterane cy’amasengesho kizamara iminsi 21. Iki giterane gifite intego igira iti ‘’ guhabwa imbaraga zo kuritura ibyananiranye’’, kizatangira tariki 12/11 kugeza 31/11/2015, kikazabera kuri uwo mudugudu.
Umuyobozi w’uyu mudugudu Mwalimu Moise Sindayigaya yavuze ko aya masengesho bayateguye kugira ngo abazayitabira bazahabwe imbaraga zibabashisha kuritura ibyananiranye. Ibi babishingira ku ijambo rivuga ngo ‘’Icyakora muzahabwa (...) -
Sinzabeshya Dawidi. Ev. KIyange Adda Darlene
27 September 2015, by Kiyange Adda-DarleneZab89: 36 : Igihe kimwe narahiye kwera kwanjye sinzabeshya Dawidi.
Dufite Imana nziza ikora ibitangaza , Imana y’urukundo rwinshi. Iyo dusomye Bibliya dusanga iyo ivuze ikintu igikora kandi abo yasezeranije bose yarabahaye ibyo yabasezeranije. Yasezeranije Aburahamu umugisha w’umwana w’umuhungu iramumuha. Yamusezeranije ko izavana urubyaro rwe mu buretwa bwo muri Egiputa yarabikoze, yasezeranije Mose ko izajyana abisiraheri I Kanani, yarabikoze, yasezeranije Dawidi ko ingoma ye izahoraho (...) -
Impamvu 10 zituma amatorero mato aguma hasi (Igice cya 1) – Dr. Joseph McKeever
8 March 2016, by Simeon NgezahayoNzi byinshi byatuma amatorero mato akura kurusha amanini. Nayoboye amatorero 3 mato, kandi rimwe muri ayo uko ari atatu ni ryo ritakuze. Nari ndangije amashuli makuru mfite mu mutwe hafungutse, nta mahugurwa nahawe, nta nararibonye mfite, nta bumenyi mfite mu bijyanye n’uwo murimo. Amatorero abiri nayoboye nyuma y’iryo yazamutse neza, n’ubwo nagendaga nyamaraho imyaka 3 rimwe ryikubye incuro 2 irindi 3 mu mubare w’Abakristo n’amaminisiteri.
Iyo nkoresheje ijambo “gukura,” simba nshatse kuvuga (...) -
Rinda umutima wawe kurusha ibindi byose birindwa
3 August 2015, by Innocent Kubwimana" Rinda umutima wawe kuruta ibindi byose birindwa, Kuko ari ho iby’ubugingo bikomokaho.’’ Imigani 4:23
Ikintu gihungabanya umutima w’umuntu ni ukubura amahoro kuko amahoro ni nk’umusingi Imana imanukaho ikagukorera igitangaza. Amahoro ni nk’ingata ituma udahungabana kuko aguha gutuza igitangaza cyaza kikabona aho kicara.
Amahoro ni ikintu cy ingenzi kuko umutima udafite amahoro ntushobora kugira kwizera, amahoro aguha kunezerwa nubwo hari ibitaracamo neza. Kubana n’abantu bose amahoro (...) -
Igiterane cy’ urubyiruko cyaberaga kimisagara ADEPR gisize benshi bahembutse!
22 October 2012, by UbwanditsiKuri uyu wa gatandatu no kucyumweru taliki 20-21/10/12 aho itorero rya ADEPR Kimisagara rikorera habereye igiterane cyateguwe n’ ubuyobozi bw’ urubyiruko.
Iki giterane cyitabiriwe n’abantu benshi batandukanye harimo Korare Nayoti ryo mu itorero rya ADEPR Rwampara bari baje baherejewe n’ umushumba wabo Reverand Rujurama Shadrack. Hari kandi na Pastor Desire Habyarimana ari nawe wari umwigisha muri iki giterane.
Mu ijambo yagejeje ku bari bateraniye aho yasomye 1 Timoteyo 4:12 hagira hati: (...) -
Icyamamare mu ndirimbo zihimbaza Imana Don Moen n’inshuti ze bari gukora ibitaramo mu Buhinde!
26 February 2013, by UbwanditsiUmuhanzi w’icyamamare mu ndirimbo zihimbaza Imana Don Moen, mu mpera z’uku kwezi kwa Gashyantare ari mu gikorwa cyo kuzeguruka imigi y’ubuhinde(tour India) avuga ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo aho kuri uyu wa gatanu kuwa 22 no nuwa gatandatu kuwa 23 yari muri State ya Tamil Nadu mu mugi wa Coimbatore mu gitaramo cyo guhimbaza Imana, akaba yarazanye n’ibindi byamamare mu ndirimbo zo guhimbaza Imana aribo Paul Baloche na Lenny Le Blanc. Muri icyi gitatamo, Don Moen akaba yaratangaje ko igihugu (...)
-
Mbese uri umuyobozi mwiza? Dore iminzani 3 wakwipimiraho! - Carey Nieuwhof
18 March 2014, by Simeon NgezahayoKimwe mu bintu by’ingenzi ugomba kumenya nk’umuyobozi ni ukumenya niba urimo kuyobora neza. Iyo utabizi, birushaho kugushyira mu rujijo. Ubusanzwe, bagenzi bawe bazakubwira uko bakubona cyangwa abandi bakubwire uko bakubona nk’umuyobozi. Ariko hejuru y’ibyo ni iki kizakubwira yuko uri umuyobozi mwiza? Hari uburyo bworoshye bwo kubipima. Ubwo buryo nta bundi, ni ukwibaza ibibazo 3 byoroshye. Ibi ntibyagufasha kumenya byose kuri wowe, ariko byagufasha kumenya aho wikosora:
Kuki ibi ari (...) -
Aho byagera hose, Yesu abirusha imbaraga!
21 October 2015, by Innocent KubwimanaUbutumwa bwiza bwa Yohana igice cya 11, hagaragaramo Yesu azura Lazaro. Ku murongo wa 21 Marita;mushiki wa Lazaro, yabwiye Yesu ati: “Databuja, iyaba wari hano musaza wanjye ntaba yarapfuye.” Ku wa 32 Mariya nawe yabwiye Yesu amagambo asa n’aya Marita. Ariko Yesu ati: “Niwizera uri bubone ubwiza bw’Imana.”
Uyu muryango wari mu kiriyo cya Lazaro, kandi Marita na Mariya bashiki be bari baratumyeho Yesu ngo aze amukize. Yesu ntiyahise aza; Lazaro arapfa. Igihe yahageraga, bamwakirije ko iyo ahaba, (...)
0 | ... | 590 | 600 | 610 | 620 | 630 | 640 | 650 | 660 | 670 | ... | 1850