Kuri uyu wagatandatu taliki ya24/08/2013 umuvugabutumwa akaba n’umunyamakuru HAKIZIMANA Justin yakoze ubukwe bw’akataraboneka kuko bwari bwahuruje imbaga y’abantu benshi baturutsehirya no hino mu gihugu dore ko afite abakunzi benshi nk’uko byagaragaye.
Hakizimana Justin ni umuvugabutumwa akaba n’umunyamakuru kuri Radio Umucyo akaba yaramenyekanye cyane kubera inyigisho ze zikundwa n’abantu benshi cyane cyane iyitwa “ abapagani bo mu rusengero”.
Ubukwe bwe bwabaye nyuma y’igihe kinini bwari (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Umuvugabutumwa akaba n’ umunyamakuru kuri Radio Umucyo HAKIZIMANA Justin yakoze ubukwe
26 August 2013, by Ubwanditsi -
N’ubwo ibyaha byacu byatukura tukutuku, Uwiteka arabyeza ! - Emmanuel Diafwila
25 April 2013, by Isabelle GahongayireUmuntu umwe yaciye umugani ati “Ikinyoma kiraguruka, ariko ukuri kukitonda.” Ariko n’ubwo bimeze bityo, ikinyima nticyihishira.
Nk’uko mubizi, umwami Dawidi n’ubwo yari afite icyubahiro, yakoraga ibyaha bitari bike, akica, akanasambana. Hari umuntu wavuze ko ikinyoma kiguruka, ariko ukuri kukitonda. Ariko n’ubwo bimeze bityo, ikinyima nticyihishira.
Umuhanuzi Natani yaje yifashisha umugani maze atuma Dawidi yimenya, arihana (2 Samuel 12:1). Dawidi yari yarasobanukiwe ko ukuri gushobora (...) -
Umumaro wo kubana neza n’abandi - Dominique Dumond
10 July 2013, by Simeon NgezahayoTwahamagariwe gukorera Imana, dukoresha impano zacu ngo dukorere abandi! Imana irahamagara abantu bose bafite impano zitandukanye zo gufasha abandi n’iz’umuco… ngo bafatanye, bakore itsinda rihuje nk’uko intoki z’ikiganza ziri. Mu by’ukuri, ntibanganya indeshyo, haba no kunganya umubyimba. Ariko ubumwe bwabo ni ingenzi kugira ngo bagere ku ntego yabo. Itsinda rimwe ribasha kugera kuri byinshi, kandi ryera imbuto zigaragara ku bw’icyubahiro cy’Imana.
Ibyo dutandukaniyeho ni ubukire ku Muremyi wacu, (...) -
Franklin Graham yaba agiye gukomeza umurimo wa se?
13 December 2013, by Simeon NgezahayoUmwe mu bana b’umukambwe Billy Graham witwa F. Graham yashyize ubutumwa ku rubuga rw’umuryango w’ivugabutumwa washinzwe na B. Graham ‘The Billy Graham Evangelistic Association’, avuga ko se afite intege nke cyane. Mu butumwa yatanze yagize ati “Umuryango wacu unejejwe n’inkunga yanyu y’amasengesho mwerekeza ku mukambwe wacu kugira ngo Imana imuhe imbaraga.”
Umukambwe B. Graham
Nyuma y’iminsi mike B. Graham ashyizwe mu bitaro kubera ubwandu bw’imyanya y’ubuhumekero (ibi byabaye nyuma y’aho akoreye (...) -
Igiterane cy’iminsi ine cyaberaga kuri ADEPR Muhima ubu kigeze ku munsi wacyo wa nyuma
16 June 2013, by Simeon NgezahayoIgiterane cy’iminsi ine cyaberaga kuri ADEPR Muhima ubu kigeze ku munsi wacyo wa nyuma.
Iki giterane gifite intego igira iti "Nimuze twubake...” Nehemia 2:17 kimaze iminsi ine ubu kikaba kigeze ku munsi wacyo wa nyuma, aho turi kumwe na Chorale Muhima, Chorale Goshen ikorera umurimo w’Imana kuri SGEEM ndetse n’umuhanzi ukunzwe cyane Simon KABERA na we ari akaba yahageze.
Umuvugabutumwa SEMAJERI Gaspard na we yahageze, akaba yaganirije abitabiriye iki giterane ku ntego igira iti “Nimuze (...) -
Eritrea: Abanyeshuri 39 bafunzwe bazira ‘kwizera Kristo’
31 July 2013, by Simeon NgezahayoUbuyobozi bwa Eritrea bwataye muri yombi abanyeshuri 39 bo mu mashuri yisumbuye bubahora kwizera Kristo, bubambura n’uburenganzira bwo kwitabira umunsi mukuru wo gusoza amashuri (graduation), ahubwo bahabwa imirimo ivunanye ivanze n’ibiboko.
Umuryango ushinzwe kurengera Abakristo witwa “Open Doors” watangarije Morning Star dukesha aya makuru ko abo banyeshuri barimo abakobwa 11 batawe muri yombi bazira “Kwizera Kristo no kumuhamya”. Abo banyeshuri ngo bari barangije ingando y’amezi 4 batozwa (...) -
Nidukunda Imana by’ukuri bizatworogera gukunda abandi […] – Jon Bloom
24 June 2016, by Simeon NgezahayoIkintu gikomeye cyadufasha gukunda abandi, ni ukubanza gukunda Imana kuruta uko tubakunda kuko iyo dukunda Imana cyane bituma gukunda abandi bitworohera.
Hari impamvu yatumye Yesu avuga ko itegeko rya kabiri risa n’irya mbere, ni uko iyo dukunze Imana n’umutima wacu wose bituma dukunda bagenzi bacu nk’uko twikunda (Matayo 22:37–39). Ibi bisa no kwizera n’imirimo; iyo dufite kwizera n’imirimo irizana.
Ariko niba tudakunda Imana mu buzima bwacu, ntibishoboka ko twakunda abandi by’ukuri nk’uko (...) -
“Yesu yankijije cancer yo mu mara n’iy’umura!” Salima
13 November 2013, by Simeon NgezahayoHashize imyaka 25 ninjiye mu itorero. Ubwa mbere najyanye na mama, nshyinjira numva imbaraga zidasanzwe ntangira kurira mara umwanya munini.
Nkirira, umukozi w’Imana witwa Archange yahamagaye abarwayi ngo basengerwe, nanjye mbyuka aho nari ndyamye muri salle. Yasengeye abarwayi mu izina rya Yesu, maze cancer nari maranye igihe mu mara irakira!
Nategereje imyaka 20 ngo mbone kubatizwa, kandi kuva ubwo Umwami Yesu ntiyigeze andeka. Mbega ukuntu ari byiza kuba uwa Yesu! Ni we wenyine nizera, (...) -
Itorero rya Michigan ryabatije abasaga 500 mu mugoroba umwe
23 August 2013, by Simeon NgezahayoKu mugoroba w’uyu wa gatatu, abantu basaga 500 babatijwe nyuma y’ivigabutumwa ryakozwe n’umuryango NorthRidge Church mu mujyi wa Plymouth, Michigan. Umunezero wari wose, abantu bahimbaza Imana banezerewe ku bw’izi ntama yazanye mu rwuri.
Pasiteri mukuru uyoboye uyu muryango Brad Powell yatangarije Church Leaders ati "Kubona imiryango myinshi, abagabo n’abagore n’’amagana y’abasore n’inkumi batera intambwe ikomeye itya, bigaragaza ko ari itangiriro ry’umunezero mu buzima bwabo. Benshi bavuga ko (...) -
Igiterane cy’abaririmbyi muri Paroisse ya Kibungo gisize ububyutse budasanzwe
10 December 2012, by Jost UwaseKu mataliki ya 06 kugeza kuya 07/Ukuboza, 2012 mu Rurembo rwa Kibungo, Paroisse ya KIBUNGO habaye giterane cyahuje abaririmbyi bose bo muri Paroisse ya Kibungo maze habaho gusenga, kuririmba, kuganira ijambo ry’Imana, guhana ubuhamya n’impuguro nyinshi zo gufasha umurimo w’Imana, maze muri iyo minsi ibiri yose umusaruro wagaragaye ukaba ari ububyutse budanzwe kuko abakitabiriye buzujwe Umwuka Wera kandi banezerwa Imana ku buryo bugaragara.
Nk’uko twabibwiwe n’Umuyobozi uhagarariye abaririmbyi (...)
0 | ... | 550 | 560 | 570 | 580 | 590 | 600 | 610 | 620 | 630 | ... | 1850