ABAROMA 3:21-31” Ariko noneho hariho gukiranuka kw’Imana kwahishuwe kudaheshwa n’amategeko, nubwo amategeko n’ibyahanuwe aribyo biguhamya, niko gukiranuka kw’Imana abizeye bose baheshwa no kwizera Yesu kristo ari nta tandukaniro………”
Nshuti bakundwa muri Kristo Yesu, ndabashuhuje mu izina ry’umwami wacu Yesu! Yesu ashimwe!
Nejejwe no gusangira namwe amagambo meza agira ati” Gukiranuka ntabwo twabiheshwa n’ikindi kintu icyo ari cyo cyose keretse kwizera Yesu Kristo.’’
Gukiranuka guturuka ku kwizera (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Gukiranuka guturuka mu kwizera Yesu Kristo/Ev.Donath
11 November 2015, by Innocent Kubwimana -
Ubwongereza: Emmy Kosgei ukomoka muri Kenya ni we wegukanye igihembo mpuzamahanga cy’umuhanzi ‘BEFFTA AWARDS’
28 October 2013, by Simeon NgezahayoKuri uyu wa 25 Ukwakira, umuhanzikazi Emmy Kosgei ukomoka mu gihugu cya Kenya yongeye gutsindira igihembo cyiswe Beffta Awards mu gihugu cy’Ubwongereza.
Nyuma yo gushakana n’umupasiteri ukomoka mu gihugu cya Nigeria, uyu mugore yahise azamuka ndetse aza no kujya ku rutonde rw’abahatanira BEFFTA AWARDS (Black Entertainment Film Fashion Television and Art) mu gika cyiswe ‘The Best International Gospel Act Category’.
BEFFTA Awards ni umuhango udasanzwe, uteza imbere ibiganiro n’abahanzi bakomoka (...) -
Kuri iki cyumweru gishize Korare Muhima yabwirije i Nyamata
28 May 2013, by Ubwanditsikuri icyi cyumweru gishize nibwo chorale muhima yamenyekanye cyane mu ndirimbo yabo " Nta mukiranutsi upfa " yerekeje mu ntara y`i burasirazuba mu karere ka bugesera, aho bari bagiye mu giterane cy`ivugabutumwa.
Iki giterane kikaba cyaritabiriwe n`abantu batari bake cyane ko muri ako gace bwari ubwa mbere Chorale Muhima ihataramira ndetse n`abaterankunga ba chorale muhima bari bayiherekeje,iki giterane cyabayemo ibintu bidasanzwe aho basengeye abantu benshi bari bafite uburwayi (...) -
Kwiyoroshya ni isoko y’ubukristu nyabwo Mark Woods
6 April 2016, by Pastor Desire HabyarimanaKwiyoroshya ni ikintu kitoroshye. Ese umuntu ashobora kwibwira ku giti cye ko yiyoroshya? Icyo cyaba ari ikinyoma cyambaye ubusa.Kwiyoroshya birakomera cyane ,yewe ntibyoroshye na busa. Niba ushobora kwitekereza nk’uwiyoroshya uzagumya kubyibwira ndetse rimwe na rimwe ubyirate mu bandi ariko birakomeye cyane.Gusa niba ubyirata umenye ko utiyoroshya rwose.
Nkuko tubikesha umwanditsi umwe witwa Mark Woods akaba umwe mu banditsi b’inkuru zicukumbuye mu bitangazamakuru bikomeye ku isi bya (...) -
Nka Yohana ... - Sébastien
8 July 2013, by UbwanditsiNtuzigere wibagirwa inuma,
Yamanikiye Yesumuri Yorodani,
We Mwana w’intama w’Imana waje mu isi,
Wera kandi Ukiranuka, watoranijwe n’Imana.
Nijoro iyo amaganya akugarije, Araza akaguhumuriza
Akakubwira ko uri umutunzi ku bw’urukundo rwe ruva mu ijuru,
Utunze kurusha abandi bose babaho.
Umukiza, incuti y’abababaye,
Yemeye kwangwa no gukubitwa,
Kwangwa no gusuzugurwa,
no gukandagirirwa hasi nk’uburabyo buhunguka. (...) -
Menya itandukaniro ry’imyigishirize y’ibinyoma n’iy’ukuri.
6 December 2015, by Ernest RutagungiraIminsi tugezemo ni iminsi bimwe mu bimenyetso byahanuwe byerekana iminsi ya nyuma birimo kugenda bisohora ,kubwabyo ntabwo umuntu yashidikanya ko turimo gusatira imperuka , muri ibyo byahanuwe rero harimo n’inyigisho z’ibinyoma akaba ari nayo mpamvu dukwiye kumenya itandukaniro ry’inyigisho z’ukuri n’iz’ibinyoma bibiliya ivuga.
Iyo usomye ijambo ry’Imana muri “1 Yohana 4: 1” Handitse ngo “Bakundwa ntimwizere imyuka yose ahubwo mugerageze imyuka ko yavuye ku Mana ,kuko abahanuzi b’ibinyoma benshi (...) -
Kutabona mu buryo bw’umwuka bigira ngaruka ki ku Mukristo - Sébastien
11 June 2013, by Simeon NgezahayoNk’uko hariho ubumuga bwo kutabona bwo mu buryo bw’umubiri, hariho n’ubumuga bwo kutabona mu buryo bw’umwuka. Ubwo bumuga bugira ngaruka ki ku Mukristo? Soma inkuru ikurikira:
Presbytie ?
Ibiri kure ubibona neza, ariko ibikwegereye ntubasha kubitandukanya. Ufite ibyiringiro bikomeye byo kuzabona Yesu, ariko ufite ingorane ku bijyanye n’ubuzima bwa buri munsi. Ushobora kugushwa n’ibyo unyuramo buri munsi.
Myopie ?
Ibikwegereye ubibona neza, ariko ukirengagiza ibyiringiro biri muri Kristo, ari (...) -
Ushaka kunezeza Imana ?
20 August 2015, by Innocent KubwimanaIyo abantu basenga cyangwa se bakora indi mirimo myinshi y’Imana, mu by’ukuri baba bifuza kunezeza Imana. Imana ikunda abantu bayishaka kandi ijambo ryayo rivuga ko abayishakana umwete bazayibona.
Kunezeza Imana ni ikintu cy’ingenzi mu buzima bw’umukristo. Uwandikiye Abaheburayo yaravuze ngo ‘’umuntu utizera Imana ntibishoboka ko ayinezeza, kuko uwegera Imana akwiriye kwizera yuko iriho, ikagororera abayishaka.’’ Abaheburayo 11:6
Utaragera kuri aya amagambo habanza amagambo avuga ko Imana (...) -
Humura Imana izaha ishusho ubuzima bwawe!
15 December 2015, by Innocent Kubwimana‘’Isi yari itagira ishusho, yariho ubusa busa, umwijima wari hejuru y’imuhengeri, maze Umwuka w’Imana yagendagendaga hejuru y’amazi. Imana iravuga iti “Habeho umucyo”, umucyo ubaho. Itangiriro 1:2-3
Nyuma yo gutekereza kuri aya magambo nahise nibaza ukuntu isi yari imeze nta shusho, iriho ubusa, noneho hejuru hari n’umwijima, numva ni bibi, kumva uko yari imeze biragoye kandi nyine nta shusho, nta murongo, nta cyerekezo, nta gahunda, nta ejo mbese! Gusa ikintu cyanejeje ni uko ngo Umwuka w’Imana (...) -
Uwiteka amanuwe no kurwanira abantu be!
28 March 2016, by Kiyange Adda-DarleneYesaya 31 : 4-5, Uwiteka arambwiye ngo : « Nkuko intare, intare y’igisore yivugira ku muhigo wayo, abashumba benshi bagahururira kurwana nayo ntikangwe n’amajwi yabo kandi nticogozwe n’urusaku rwabo, niko Uwiteka Nyiringabo azamanurwa no kurwanira ku musozi wa siyoni no ku gasozi kaho. Nkuko ibisiga bitamba, niko Uwiteka Nyiringabo azarinda i Yerusalemu, koko azaharinda aharengere, azanyura hejuru yaho ahakize. »
Ijambo ry’Imana ni iryacu n’abana bacu, niyo mpamvu turyishyiraho ntiribe iry’i (...)
0 | ... | 530 | 540 | 550 | 560 | 570 | 580 | 590 | 600 | 610 | ... | 1850