Muri iki gihe cyose kuva Yesu yaza, ibyanditswe biduhanura kubaho mu kwizera. Ntabwo Imana ishaka ko tubaho ubuzima bw’ibigaragara kuko ibyita iby’igihe gito.
Ubukristo bwabuzemo kwizera ntibuba bukiri bwo, bwaba bushingiye ku mirimo y’ibifatika cyangwa ikindi ntacyo bivuze, no mu buzima busanzwe Imana ntishaka ko tubaho twiringiye amaboko yacu, inshuti, imiryango n’ibindi, kuko iyo ubyimitse kenshi bikubera ibigirwamana ukabiramya aho guha Imana icyubahiro. Bibiliya ivuga ko umuntu ukiranuka (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Umukiranutsi azabeshwaho no kwizera muri byose
27 August 2015, by Innocent Kubwimana -
Ca: Selena Gomez akomeje kugaragaza imyitwarire y’Abakristo nyuma yo gutandukana n’incuti ye!
25 February 2014, by Simeon NgezahayoNyuma y’ibihuha bimaze iminsi abantu bibaza icyatumye umuhanzikazi akaba n’umukinnyi wa film Selena Gomez ajya mu kigo ngororamuco, ku wa Gatatu ushize yashyize ifoto y’ijambo ry’Imana kuri page ye ya Instagram.
Uyu muhanzikazi/umukinnyi wa film yavuze ku magambo aboneka mu Itangiriro 12:2, agira ati “Nzakugira ishyanga rikomeye; nzaguha umugisha; uzabe umugisha!” Amaze kwandika aya magambo, Gomez yakomeje avuga ati “Azampa umugisha w’impano zikomeye,” ariko anyuza umwambi hagati muri ayo magambo (...) -
Ugusha kw’isoko rya bujumbura kwatumye abakristo baba bakeyi mu mashengero
27 January 2013, by UbwanditsiMu gatondo ko Kuri uyu w’Imana igenekerezo rya 27 nzero 2013, umuriro mwinshi watse mw’ isoko nkuru ya Bujumbura, ivyo vyatumye abakristo benshi batagenda gusenga nk’uko bisanzwe kuko bamwe mbere bari basanzwe bafise ivyo badandarizayo abandi baraba uko vyagenze.
Nk’uko iyo nkuru yatanguye kumenyekana hose amasaha yo kuja gusenga yegereje ndetse abandi babimenyera mu mashengero , abacuruza rero ntibari bitayeho ivyo bariko bararirimba kuko baca bibuka iyo nkuru ibabaje maze bamwe baca bihutira (...) -
Nyagatare: 60 ni bo bakiriye Kristo mu ivugabutumwa rya Korali Abakorerayesu na Ev. Zigirincuti Michel
11 February 2014, by Simeon NgezahayoKuri uyu wa Gatandatu no ku Cyumweru taliki 08-09/02/2014, mu ivugabutumwa korali Abakorerayesu yakoreye ivugabutumwa mu Ntara y’Uburasirazuba, Akarere ka Nyagatare ho muri Paroisse ya ADEPR Rukomo. Amakuru dukesha umuyobozi w’iyi korali Bwana Etienne Nduwimana aravuga ko abagera kuri 60 bakiriye Kristo nk’Umwami wabo n’Umukiza. Ev. Zigirincuti Michel
Yagize ati « Imana yadukoresheje imirimo ikomeye, abantu barenga 60 bakira Umwami Yesu Kristo abandi benshi basubizwamo imbaraga. N’ubwo (...) -
KIGALI: IMBARAGA ZIDASANZWE MU GITERANE CY’IMINSI 7 KURI SCC
23 October 2013, by Simeon NgezahayoNi mu giterane cyari kimaze iminsi 7 ku itorero SUCCESSFULL CHRISTIAN CHURCH riherereye ku Milindi wa Kanombe, riyobowe na Pastor ABATONI Venantie akaba n’umufasha wa Pastor NTAMBARA Saturday Innocent. Nk’uko byagiye bigaragarira buri wese wabashije kwitabira iki giterane, cyaranzwe n’imbaraga zidasanzwe kandi zihindura.
Abagera kuri 30 bakiriye Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza, abandi barabohorwa amadayimoni abavamo. Iki giterane kikaba cyitabiriwe n’abavugabutumwa ndetse n’abahanzi banyuranye. (...) -
ADEPR Nyarugunga: Kuri uyu wa Gatandatu hatangijwe igiterane cy’iminsi 2 gifite intego igira iti "Yesu araje!"
1 December 2013, by Simeon NgezahayoKuri uyu wa Gatandatu taliki 30 Ugushyingo 2013 ni bwo kuri ADEPR Nyarugunga, Umudugusu wa Rwimbogo hatangiye igiterane cy’iminsi 2. Iki giterane cy’ububyutse cyari gifite intego igira iti “Yesu araje!” Luka 12:37. Iki giterane cyari cyitabiriwe n’amakorali yo kuri uyu mudugudu ari yo Shekonah, Elayono, Abahetsi ndetse na Korali y’abana bato bakunze kwita Umunezero. Hari kandi Korali Abatoranijwe yaturutse ku mudugudu wa Murambi, mu itorero rya ADEPR Gatenga, yataramiye Abanyarwimbogo biratinda (...)
-
Eritrea: Abanyeshuri 39 bafunzwe bazira ‘kwizera Kristo’
31 July 2013, by Simeon NgezahayoUbuyobozi bwa Eritrea bwataye muri yombi abanyeshuri 39 bo mu mashuri yisumbuye bubahora kwizera Kristo, bubambura n’uburenganzira bwo kwitabira umunsi mukuru wo gusoza amashuri (graduation), ahubwo bahabwa imirimo ivunanye ivanze n’ibiboko.
Umuryango ushinzwe kurengera Abakristo witwa “Open Doors” watangarije Morning Star dukesha aya makuru ko abo banyeshuri barimo abakobwa 11 batawe muri yombi bazira “Kwizera Kristo no kumuhamya”. Abo banyeshuri ngo bari barangije ingando y’amezi 4 batozwa (...) -
Nituguma hafi ya Yesu ntazadusezerera amaramasa
19 August 2015, by UbwanditsiImana ishimwe yemeye ko tuganira ku ijambo ryayo. Tugiye kuganira ku ijambo rifite umutwe uvuga ngo "Imana dukorera kandi twizera ntihemuka". Imana mureke dukomeze kuyigirira icyizere Kuko ntihemuka, itwitaho kandi iradukunda.
Wowe ukurikiye iri jambo ry’Imana, hari ibyo wigomwe kandi ni ukuri Imana irabibona kandi iraguha umugisha. Imana ntishobora kwirengagiza, Imirimo myiza y’abana bayo, umwanya uyigenera, uwo tumarana nayo mbese. .....byose irabireba ikatugirira imbabazi ikadusubiriza (...) -
Imvo n’imvano y’umurimo w’ubudiyakoni n’ibyo bagombaga kuba bujuje/Ev.Adda
22 December 2015, by UbwanditsiIyo usomye igitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa 6:1-7 ubona uko abadiyakoni bagiyeho nuko bari bameze ndetse n’ibyo bagombaga kuba bujuje.
Habonetse ikibazo mu murimo intumwa zakoraga. Bigishaga ijambo ry’Imana, bakanagaburira bene Data bateranye kuko basangiriraga hamwe bose. Nyuma yo kubona ko byabavunaga cyane, basanga bakeneye abo kubafasha, bakora inama kubera ikibazo cy’abapfakazi bacikanwaga ku igaburo rya buri munsi.
Basanga bakwiye gushaka abantu babafasha ariko bakaba bujuje ibi (...) -
Imana yerekaniye urukundo idukunda muri Kristo Yesu
7 March 2016, by Pastor Desire HabyarimanaAriko Imana yerekanye urukundo rwayo idukunda, ubwo kristo yadupfiraga tukiri abanyabyaha. Abaroma 5:8
Bibiliya iravuga ngo: “Urukundo rurihangana, rukagira neza, urukundo ntirugira ishyari, urukundo ntirwirarira, ntirwihimbaza, ntirukora ibiteye isoni, ntirushaka ibyarwo, ntiruhutiraho, ntirutekereza ikibi ku bantu, ntirwishimira gukiranirwa kw’abandi, ahubwo rwishimira ukuri, rubabarira byose, rwizera byose, rwiringira byose rwihanganira byose, Urukundo ntabwo rushira." (1Abakorinto (...)
0 | ... | 500 | 510 | 520 | 530 | 540 | 550 | 560 | 570 | 580 | ... | 1850