Iki ni ikibazo kibajijwe n’umuntu umwe mu gitangazamakuru cya Gikristo kitwa Charisma magazine. Uyu aribaza ikibazo mu rurimi rw’icyongereza kigira kiti ‘’Are you a Biblical Christian or a Cultural Christian?’’ Iki kibazo nicyo nagize ngo tugarukeho mu magambo magufi tugenekereje arakubaza niba uri Umukristo ushingiye kuri Bibiliya cyangwa ku muco.
Uwibaza iki kibazo arabihera ku busesenguzi yakoze nyuma yo kubona umubare w’abakristo urushaho kwiyongera hirya no hino mu bihugu bitandukanye ariko (...)
Home > Keywords > MainKeywords > izindiNyandiko
izindiNyandiko
Articles
-
Mbese ubukristo bwawe bwubatse ku muco cyangwa ku ijambo ry’Imana?
21 October 2015, by Innocent Kubwimana -
Wari uziko uri umushinga w’Imana?
26 August 2015, by Innocent Kubwimana‘’Uwiteka wakuremye akagukuza uhereye ukiri mu nda, kandi ari we uzajya agufasha aravuga ati “Witinya Yakobo mugaragu wanjye, Yeshuruni natoranije.’’ Yesaya 44:2
Ukurikije aya magambo Imana yabwiye Yakobo, uhita ubona ko utari uw’impanuka mu maso yayo. Imana yakuzanye ku isi, niyo muremyi wawe, uri mu bwihisho bwayo na mbere yo kuvuka.
Ntabwo kuvuka kwawe ari ikosa, mbere cyangwa nyuma y’igihe. Ababyeyi bawe bashobora kutagutegurira kuko batari banazi ko ari wowe uzavukamo, ariko Imana yari (...) -
Ijuru rishya n’ isi nshya! Rev SEBUGORORE Henry
21 March 2016, by Pastor Desire HabyarimanaIJURU RISHYA N’ISI NSHYA
Uhoraho aravuga ati " Dore ngiye kurema ijuru rishya n’isi nshya , ibya kera ntibizibukwa ukundi, kandi ntibizatekerezwa " Bibliya ijambo ry’Imana. Mbere yo kuvuga ku ijuru rishya n’isi nshya, reka tubanze turebe icyo imperuka y’isi isobanura.
Ibyandikwa bivuga ko imperuka ari:
*Iherezo ry’ubutegetsi bw’abantu bananiwe kugira icyo bageraho, Dan 2:44. * Iherezo ry’intambara, ikinyoma, urugomo akarengane n’ibindi, Ibyah 21:4,5; Mt 7:21-23. * Iherezo ry’abashyigikiye ibibi (...) -
Iyo wibutse abanzi bawe mu masengesho ubasabira iki?
9 December 2015, by Innocent KubwimanaAriko ndababwira mwebwe abumva, mukunde abanzi banyu, mugirire neza ababanga, mwifurize neza ababavuma, musabire ababangiriza. Luka 6:27-28
Aba bantu bose Bibiliya ivuga hano mu by’ukuri ni abo kwangwa, kwirindwa, mbese ntibakwiye no kuvugwa mu buzima bwawe. None Yesu abirenzeho murebe ibintu byose abasabiye, harimo kubifuriza neza, kubagirira neza, kubakunda, kubasabira birumvikana ibyiza. Mu bisanzwe umuntu ukwanga, akakuvuma, akanakwangiriza, umva ibintu bitatu uyu muntu agukorera ukuntu (...) -
i Muhanga: Abagore bakora uburaya ngo bagiye kwakira agakiza nyuma yaho mugenzi wabo yishwe n’umuntu utazwi
23 August 2012, by Emmanuel NTAKIRUTIMANANyuma y’abantu bamaze iminsi batega abandi ndetse hakaba ubwo babasanga mu mazu bakabatema, haherutse gusangwa munzu umurambo w’umugore warusanzwe akora umwuga w’uburaya aziritswe ishuka mu ijosi, bikekwa ko ariyo yakoreshejwe yicwa.
Nkuko tubikesha banyiri ubwite basanzwe bakora uwo mwuga w’uburaya, ngo bagiye kwinjira mu masengesho bihane bakire agakiza, ngo kuko nabo bafite impungenge yuko nabo ejo bakwicwa bagapfira mu buraya nkuko mugenzi wabo (...) -
Guceceka kw’Imana ntibivuze ko iba idahari
18 April 2016, by Pastor Desire HabyarimanaYakobo 5 :7 Nuko bene Data mwihangane mugezeaho Umwami Yesu azazira, Dore umuhinzi ategereza imyaka y’ubutaka y’igiciro, ayirindira yihanganye kugeza aho azabonera imvura y’umuhindo n’iyitumba
Yesu nawe yanyuze muri icyo gihe cyo « Guceceka kw’Imana » igihe yari ku musaraba. Hagera igihe yumva ko ari wenyine kandi yaretwe (yatawe) , aterura ijwi ati : « Data Data kuki wandetse » amara iminsi 3 n’amajoro 3munva, Icyo gihe cyo guceceka cyararangiye nyuma y’iminsi 3 , Imana Iramuzura. Ariko Yesu yarazi (...) -
Chorale Ebenezer yakoreye igitaramo Cyarwa-Cyimana
11 July 2012, by MUHAYIMANA VincentIyi chorale ikorera umurimo mu itorerorya ADEPR Cyarwa yateguye ibitaramoby’indirimbo n’ ijambory’ Imana kubaturage batuye mu murenge wa Tumba no munkengero zaho nimuri urwo rwego nyuma yo gutaramira abatuye mu mudugudu wa Ntangarugero noneho kuri iki cyumweru tariki ya 8/7/2012 iyi chorale yataramiye abo muri Cyarwa-Cyimana. Muri iki gitaramo cyaranzwe n’ indirimbo z’iyi chorale zashimishije abari bahari havugiwe n’ijambo ry’Imana ryasomwe na NKUNDIMANA Vincent ari nawe muyobozi w’ iyi chorale; (...)
-
Umuvugabutumwa akaba n’ umunyamakuru kuri Radio Umucyo HAKIZIMANA Justin yakoze ubukwe
26 August 2013, by UbwanditsiKuri uyu wagatandatu taliki ya24/08/2013 umuvugabutumwa akaba n’umunyamakuru HAKIZIMANA Justin yakoze ubukwe bw’akataraboneka kuko bwari bwahuruje imbaga y’abantu benshi baturutsehirya no hino mu gihugu dore ko afite abakunzi benshi nk’uko byagaragaye.
Hakizimana Justin ni umuvugabutumwa akaba n’umunyamakuru kuri Radio Umucyo akaba yaramenyekanye cyane kubera inyigisho ze zikundwa n’abantu benshi cyane cyane iyitwa “ abapagani bo mu rusengero”.
Ubukwe bwe bwabaye nyuma y’igihe kinini bwari (...) -
Igiterane cyaberaga California gisize gihinduye amateka y’abahatuye.
24 July 2012, by UbwanditsiKuri uyu wa gatandatu taliki ya 21-22/07/2012 muri Leta ya Califonia habereye igiterane cyahuje abava mu ma leta atandukanye yo muri Amerika hamwe n’ uburayi,iki giterane kandi kikaba cyari kitabiriwe n’abigisha b’ijambo ry’ Imana batandukanye,aha twavuga nka Pastor Wesige, Bishop Lydia Kinuthia uturuku muri Kenya n’abandi benshi, kikaba cyari gifite intego igira iti “Guhindurirwa izina Yesaya 62” Ku bwa Pastor Live Wesige umunyarwanda uba muri Texas we yabwirije avuga ko Imana ivuze ko ishaka (...)
-
Umpe kukwegera Yesu! - Gael Eba-Gatse
15 June 2013, by Simeon NgezahayoNituguma muri Yesu tukamwomaho ni bwo tuzabasha kwera imbuto z’ukuri mu buzima bwacu, ndetse tugakomeza no kwaguka.
"Mana yanjye, umpe kukwegera, kukwegera cyane! Ni cyo cyifuzo cyanjye :Kuba hafi yawe ! Ibigeragezo nibintembaho nk’uruzi, Umpe kukwegera! Mbe hafi yawe!
Hafi yawe cyane buri munsi, hafi yawe ! Ntabara, ukomeze kwizera kwanjye. N’iyo satani yantera, urukundo rwawe rungarure hafi yawe cyane buri munsi, Hafi yawe ! "
Nshuti zanjye, binyuze mu magambo y’iyi ndirimbo, ndifuza (...)
0 | ... | 520 | 530 | 540 | 550 | 560 | 570 | 580 | 590 | 600 | ... | 1850